caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Qalam القلم

52 verses · Mecca · revelation order 2

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ نٓ وَٱلْقَلَمِ وَمَا يَسْطُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuuni[1] Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika!

See all translations of this verse →

مَآ أَنتَ بِنِعْمَةِ رَبِّكَ بِمَجْنُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.

See all translations of this verse →

وَإِنَّ لَكَ لَأَجْرًا غَيْرَ مَمْنُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).

See all translations of this verse →

وَإِنَّكَ لَعَلَىٰ خُلُقٍ عَظِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose mu by’ukuri ufite ubupfura buhambaye.

See all translations of this verse →

فَسَتُبْصِرُ وَيُبْصِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,

See all translations of this verse →

بِأَييِّكُمُ ٱلْمَفْتُونُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmusazi muri mwe (uwo ari we).

See all translations of this verse →

إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعْلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعْلَمُ بِٱلْمُهْتَدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.

See all translations of this verse →

فَلَا تُطِعِ ٱلْمُكَذِّبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, ntukumvire abahinyura.

See all translations of this verse →

وَدُّوا۟ لَوْ تُدْهِنُ فَيُدْهِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).

See all translations of this verse →

وَلَا تُطِعْ كُلَّ حَلَّافٍ مَّهِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,

See all translations of this verse →

هَمَّازٍ مَّشَّآءٍۭ بِنَمِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),

See all translations of this verse →

مَّنَّاعٍ لِّلْخَيْرِ مُعْتَدٍ أَثِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbuza ibyiza, urengera, umunyacyaha,

See all translations of this verse →

عُتُلٍّۭ بَعْدَ ذَٰلِكَ زَنِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se).[1]

See all translations of this verse →

أَن كَانَ ذَا مَالٍ وَبَنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),

See all translations of this verse →

إِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

See all translations of this verse →

سَنَسِمُهُۥ عَلَى ٱلْخُرْطُومِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).

See all translations of this verse →

إِنَّا بَلَوْنَٰهُمْ كَمَا بَلَوْنَآ أَصْحَٰبَ ٱلْجَنَّةِ إِذْ أَقْسَمُوا۟ لَيَصْرِمُنَّهَا مُصْبِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera.

See all translations of this verse →

وَلَا يَسْتَثْنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko ntibavuze (In-sha-Allah, Imana nibishaka).

See all translations of this verse →

فَطَافَ عَلَيْهَا طَآئِفٌ مِّن رَّبِّكَ وَهُمْ نَآئِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye.

See all translations of this verse →

فَأَصْبَحَتْ كَٱلصَّرِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira.

See all translations of this verse →

فَتَنَادَوْا۟ مُصْبِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bucyeye barahamagarana,

See all translations of this verse →

أَنِ ٱغْدُوا۟ عَلَىٰ حَرْثِكُمْ إِن كُنتُمْ صَٰرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBagira bati “Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura. ”

See all translations of this verse →

فَٱنطَلَقُوا۟ وَهُمْ يَتَخَٰفَتُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bagenda bongorerana,

See all translations of this verse →

أَن لَّا يَدْخُلَنَّهَا ٱلْيَوْمَ عَلَيْكُم مِّسْكِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bagira bati) “Uyu munsi ntihagire umukene n’umwe uwubinjiranamo (umurima).

See all translations of this verse →

وَغَدَوْا۟ عَلَىٰ حَرْدٍ قَٰدِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bazinduka baganayo (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi (bwo kwima abakene).

See all translations of this verse →

فَلَمَّا رَأَوْهَا قَالُوٓا۟ إِنَّا لَضَآلُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze bawubonye baravuga bati “Mu by’ukuri twayobye (inzira)!”

See all translations of this verse →

بَلْ نَحْنُ مَحْرُومُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo twimwe (umusaruro wawo kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene).

See all translations of this verse →

قَالَ أَوْسَطُهُمْ أَلَمْ أَقُل لَّكُمْ لَوْلَا تُسَبِّحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUshyira mu gaciro muri bo aravuga ati “Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)?”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ سُبْحَٰنَ رَبِّنَآ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

See all translations of this verse →

فَأَقْبَلَ بَعْضُهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ يَتَلَٰوَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bavebana,

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ يَٰوَيْلَنَآ إِنَّا كُنَّا طَٰغِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri twari abarengera (imbibi za Allah).”

See all translations of this verse →

عَسَىٰ رَبُّنَآ أَن يُبْدِلَنَا خَيْرًا مِّنْهَآ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا رَٰغِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu.

See all translations of this verse →

كَذَٰلِكَ ٱلْعَذَابُ وَلَعَذَابُ ٱلْـَٔاخِرَةِ أَكْبَرُ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni ko ibihano (bya Allah ku isi) bimera! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi.

See all translations of this verse →

إِنَّ لِلْمُتَّقِينَ عِندَ رَبِّهِمْ جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo.

See all translations of this verse →

أَفَنَجْعَلُ ٱلْمُسْلِمِينَ كَٱلْمُجْرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi?

See all translations of this verse →

مَا لَكُمْ كَيْفَ تَحْكُمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse mwabaye mute? Mubona ibintu mute?

See all translations of this verse →

أَمْ لَكُمْ كِتَٰبٌ فِيهِ تَدْرُسُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa mwaba mufite igitabo musomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)!

See all translations of this verse →

إِنَّ لَكُمْ فِيهِ لَمَا تَخَيَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri mukaba mufitemo (muri icyo gitabo) aho mukura ibyo?

See all translations of this verse →

أَمْ لَكُمْ أَيْمَٰنٌ عَلَيْنَا بَٰلِغَةٌ إِلَىٰ يَوْمِ ٱلْقِيَٰمَةِ إِنَّ لَكُمْ لَمَا تَحْكُمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa mudufiteho amasezerano ntakuka afite agaciro kugeza ku munsi w’imperuka yo kuzabona ibyo mwifuza?

See all translations of this verse →

سَلْهُمْ أَيُّهُم بِذَٰلِكَ زَعِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBabaze (yewe Muhamadi) uti “Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)?”

See all translations of this verse →

أَمْ لَهُمْ شُرَكَآءُ فَلْيَأْتُوا۟ بِشُرَكَآئِهِمْ إِن كَانُوا۟ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri.

See all translations of this verse →

يَوْمَ يُكْشَفُ عَن سَاقٍ وَيُدْعَوْنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ فَلَا يَسْتَطِيعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore[1]

See all translations of this verse →

خَٰشِعَةً أَبْصَٰرُهُمْ تَرْهَقُهُمْ ذِلَّةٌ وَقَدْ كَانُوا۟ يُدْعَوْنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ وَهُمْ سَٰلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).

See all translations of this verse →

فَذَرْنِى وَمَن يُكَذِّبُ بِهَٰذَا ٱلْحَدِيثِ سَنَسْتَدْرِجُهُم مِّنْ حَيْثُ لَا يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.

See all translations of this verse →

وَأُمْلِى لَهُمْ إِنَّ كَيْدِى مَتِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.

See all translations of this verse →

أَمْ تَسْـَٔلُهُمْ أَجْرًا فَهُم مِّن مَّغْرَمٍ مُّثْقَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

See all translations of this verse →

أَمْ عِندَهُمُ ٱلْغَيْبُ فَهُمْ يَكْتُبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?

See all translations of this verse →

فَٱصْبِرْ لِحُكْمِ رَبِّكَ وَلَا تَكُن كَصَاحِبِ ٱلْحُوتِ إِذْ نَادَىٰ وَهُوَ مَكْظُومٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.

See all translations of this verse →

لَّوْلَآ أَن تَدَٰرَكَهُۥ نِعْمَةٌ مِّن رَّبِّهِۦ لَنُبِذَ بِٱلْعَرَآءِ وَهُوَ مَذْمُومٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.

See all translations of this verse →

فَٱجْتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَجَعَلَهُۥ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane.

See all translations of this verse →

وَإِن يَكَادُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَيُزْلِقُونَكَ بِأَبْصَٰرِهِمْ لَمَّا سَمِعُوا۟ ٱلذِّكْرَ وَيَقُولُونَ إِنَّهُۥ لَمَجْنُونٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo abahakanye bumvise urwibutso (Qur’an), bakurebesha indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati “Rwose ni umusazi.”

See all translations of this verse →

وَمَا هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ لِّلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70