caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Mulk الملك

30 verses · Mecca · revelation order 77

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ تَبَٰرَكَ ٱلَّذِى بِيَدِهِ ٱلْمُلْكُ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلْمَوْتَ وَٱلْحَيَوٰةَ لِيَبْلُوَكُمْ أَيُّكُمْ أَحْسَنُ عَمَلًا وَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْغَفُورُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze hanyuma amenye ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Ubabarira ibyaha.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِى خَلَقَ سَبْعَ سَمَٰوَٰتٍ طِبَاقًا مَّا تَرَىٰ فِى خَلْقِ ٱلرَّحْمَٰنِ مِن تَفَٰوُتٍ فَٱرْجِعِ ٱلْبَصَرَ هَلْ تَرَىٰ مِن فُطُورٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona ibidatunganye mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona?

See all translations of this verse →

ثُمَّ ٱرْجِعِ ٱلْبَصَرَ كَرَّتَيْنِ يَنقَلِبْ إِلَيْكَ ٱلْبَصَرُ خَاسِئًا وَهُوَ حَسِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege (kuko nta nenge yabonye).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنْيَا بِمَصَٰبِيحَ وَجَعَلْنَٰهَا رُجُومًا لِّلشَّيَٰطِينِ وَأَعْتَدْنَا لَهُمْ عَذَابَ ٱلسَّعِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana.

See all translations of this verse →

وَلِلَّذِينَ كَفَرُوا۟ بِرَبِّهِمْ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَبِئْسَ ٱلْمَصِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi,

See all translations of this verse →

إِذَآ أُلْقُوا۟ فِيهَا سَمِعُوا۟ لَهَا شَهِيقًا وَهِىَ تَفُورُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira,

See all translations of this verse →

تَكَادُ تَمَيَّزُ مِنَ ٱلْغَيْظِ كُلَّمَآ أُلْقِىَ فِيهَا فَوْجٌ سَأَلَهُمْ خَزَنَتُهَآ أَلَمْ يَأْتِكُمْ نَذِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati “Ese nta muburizi wabagezeho?”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ بَلَىٰ قَدْ جَآءَنَا نَذِيرٌ فَكَذَّبْنَا وَقُلْنَا مَا نَزَّلَ ٱللَّهُ مِن شَىْءٍ إِنْ أَنتُمْ إِلَّا فِى ضَلَٰلٍ كَبِيرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazavuga bati “Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti “Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye.”

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ لَوْ كُنَّا نَسْمَعُ أَوْ نَعْقِلُ مَا كُنَّا فِىٓ أَصْحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazanavuga bati “Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana.”

See all translations of this verse →

فَٱعْتَرَفُوا۟ بِذَنۢبِهِمْ فَسُحْقًا لِّأَصْحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaziyemerera ibyaha byabo (ariko nta cyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana!

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَخْشَوْنَ رَبَّهُم بِٱلْغَيْبِ لَهُم مَّغْفِرَةٌ وَأَجْرٌ كَبِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje.

See all translations of this verse →

وَأَسِرُّوا۟ قَوْلَكُمْ أَوِ ٱجْهَرُوا۟ بِهِۦٓ إِنَّهُۥ عَلِيمٌۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

See all translations of this verse →

أَلَا يَعْلَمُ مَنْ خَلَقَ وَهُوَ ٱللَّطِيفُ ٱلْخَبِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni We Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).

See all translations of this verse →

هُوَ ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ ذَلُولًا فَٱمْشُوا۟ فِى مَنَاكِبِهَا وَكُلُوا۟ مِن رِّزْقِهِۦ وَإِلَيْهِ ٱلنُّشُورُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurwa mugana.

See all translations of this verse →

ءَأَمِنتُم مَّن فِى ٱلسَّمَآءِ أَن يَخْسِفَ بِكُمُ ٱلْأَرْضَ فَإِذَا هِىَ تَمُورُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru (Allah) atabarigitisha mu isi ikabamira? Dore izaba iri gutigita!

See all translations of this verse →

أَمْ أَمِنتُم مَّن فِى ٱلسَّمَآءِ أَن يُرْسِلَ عَلَيْكُمْ حَاصِبًا فَسَتَعْلَمُونَ كَيْفَ نَذِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)!

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَكَيْفَ كَانَ نَكِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze!

See all translations of this verse →

أَوَلَمْ يَرَوْا۟ إِلَى ٱلطَّيْرِ فَوْقَهُمْ صَٰٓفَّٰتٍ وَيَقْبِضْنَ مَا يُمْسِكُهُنَّ إِلَّا ٱلرَّحْمَٰنُ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَىْءٍۭ بَصِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibabona inyoni hejuru yabo uko ziguruka zirambura amababa yazo zikanayahina? Ntawe uzifata (ngo zitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri ni Ubona buri kintu bihebuje.

See all translations of this verse →

أَمَّنْ هَٰذَا ٱلَّذِى هُوَ جُندٌ لَّكُمْ يَنصُرُكُم مِّن دُونِ ٱلرَّحْمَٰنِ إِنِ ٱلْكَٰفِرُونَ إِلَّا فِى غُرُورٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo se uwo ni nde wababera ingabo (mwa bahakanyi mwe) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya.

See all translations of this verse →

أَمَّنْ هَٰذَا ٱلَّذِى يَرْزُقُكُمْ إِنْ أَمْسَكَ رِزْقَهُۥ بَل لَّجُّوا۟ فِى عُتُوٍّ وَنُفُورٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa se uwo ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje gutsimbarara mu gasuzuguro no kwanga (ukuri).

See all translations of this verse →

أَفَمَن يَمْشِى مُكِبًّا عَلَىٰ وَجْهِهِۦٓ أَهْدَىٰٓ أَمَّن يَمْشِى سَوِيًّا عَلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse wa wundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wa wundi ugenda yemye mu nzira igororotse?

See all translations of this verse →

قُلْ هُوَ ٱلَّذِىٓ أَنشَأَكُمْ وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمْعَ وَٱلْأَبْصَٰرَ وَٱلْأَفْـِٔدَةَ قَلِيلًا مَّا تَشْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “(Allah) ni We wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake!”

See all translations of this verse →

قُلْ هُوَ ٱلَّذِى ذَرَأَكُمْ فِى ٱلْأَرْضِ وَإِلَيْهِ تُحْشَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.”

See all translations of this verse →

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”

See all translations of this verse →

قُلْ إِنَّمَا ٱلْعِلْمُ عِندَ ٱللَّهِ وَإِنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara.”

See all translations of this verse →

فَلَمَّا رَأَوْهُ زُلْفَةً سِيٓـَٔتْ وُجُوهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَقِيلَ هَٰذَا ٱلَّذِى كُنتُم بِهِۦ تَدَّعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati “Ngibi ibyo mwajyaga musaba ko byihutishwa (ngaho byaje)!”

See all translations of this verse →

قُلْ أَرَءَيْتُمْ إِنْ أَهْلَكَنِىَ ٱللَّهُ وَمَن مَّعِىَ أَوْ رَحِمَنَا فَمَن يُجِيرُ ٱلْكَٰفِرِينَ مِنْ عَذَابٍ أَلِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse anyoretse njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe, ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza?”

See all translations of this verse →

قُلْ هُوَ ٱلرَّحْمَٰنُ ءَامَنَّا بِهِۦ وَعَلَيْهِ تَوَكَّلْنَا فَسَتَعْلَمُونَ مَنْ هُوَ فِى ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na We twiringira. Vuba aha bidatinze muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera).”

See all translations of this verse →

قُلْ أَرَءَيْتُمْ إِنْ أَصْبَحَ مَآؤُكُمْ غَوْرًا فَمَن يَأْتِيكُم بِمَآءٍ مَّعِينٍۭ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Amazi yanyu (mukoresha) aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba?”

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70