caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Hijr الحجر

99 verses · Mecca · revelation order 54

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ الٓر تِلْكَ ءَايَٰتُ ٱلْكِتَٰبِ وَقُرْءَانٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAlif Laam Raa.[1] Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse.

See all translations of this verse →

رُّبَمَا يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَوْ كَانُوا۟ مُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ku munsi w’imperuka) ba bandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro).

See all translations of this verse →

ذَرْهُمْ يَأْكُلُوا۟ وَيَتَمَتَّعُوا۟ وَيُلْهِهِمُ ٱلْأَمَلُ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri).

See all translations of this verse →

وَمَآ أَهْلَكْنَا مِن قَرْيَةٍ إِلَّا وَلَهَا كِتَابٌ مَّعْلُومٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta mudugudu n’umwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe.

See all translations of this verse →

مَّا تَسْبِقُ مِنْ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسْتَـْٔخِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta muryango (Umat) n’umwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe.

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِى نُزِّلَ عَلَيْهِ ٱلذِّكْرُ إِنَّكَ لَمَجْنُونٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuze bati “Yewe uwamanuriwe urwibutso (Qur’an)! Mu by’ukuri uri umusazi.”

See all translations of this verse →

لَّوْ مَا تَأْتِينَا بِٱلْمَلَٰٓئِكَةِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri Intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri?

See all translations of this verse →

مَا نُنَزِّلُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةَ إِلَّا بِٱلْحَقِّ وَمَا كَانُوٓا۟ إِذًا مُّنظَرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah aravuga ati) “Ntabwo twohereza abamalayika (ku isi) bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa.”

See all translations of this verse →

إِنَّا نَحْنُ نَزَّلْنَا ٱلذِّكْرَ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَٰفِظُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ فِى شِيَعِ ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri twohereje Intumwa mbere yawe, mu miryango y’ababayeho mbere.

See all translations of this verse →

وَمَا يَأْتِيهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta ntumwa (n’imwe) yabageragaho ngo babure kuyinnyega.

See all translations of this verse →

كَذَٰلِكَ نَسْلُكُهُۥ فِى قُلُوبِ ٱلْمُجْرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni ko tuwushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozi z’ibibi (zo mu gihe cyawe).

See all translations of this verse →

لَا يُؤْمِنُونَ بِهِۦ وَقَدْ خَلَتْ سُنَّةُ ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku bo hambere zarabayeho.

See all translations of this verse →

وَلَوْ فَتَحْنَا عَلَيْهِم بَابًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَظَلُّوا۟ فِيهِ يَعْرُجُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera).

See all translations of this verse →

لَقَالُوٓا۟ إِنَّمَا سُكِّرَتْ أَبْصَٰرُنَا بَلْ نَحْنُ قَوْمٌ مَّسْحُورُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo bari kuvuga bati “Mu by’ukuri amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe.”

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ جَعَلْنَا فِى ٱلسَّمَآءِ بُرُوجًا وَزَيَّنَّٰهَا لِلنَّٰظِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho).

See all translations of this verse →

وَحَفِظْنَٰهَا مِن كُلِّ شَيْطَٰنٍ رَّجِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru),

See all translations of this verse →

إِلَّا مَنِ ٱسْتَرَقَ ٱلسَّمْعَ فَأَتْبَعَهُۥ شِهَابٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara.

See all translations of this verse →

وَٱلْأَرْضَ مَدَدْنَٰهَا وَأَلْقَيْنَا فِيهَا رَوَٰسِىَ وَأَنۢبَتْنَا فِيهَا مِن كُلِّ شَىْءٍ مَّوْزُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanashashe isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye.

See all translations of this verse →

وَجَعَلْنَا لَكُمْ فِيهَا مَعَٰيِشَ وَمَن لَّسْتُمْ لَهُۥ بِرَٰزِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse n’ibibeshaho ibindi biremwa mwe mudaha amafunguro.

See all translations of this verse →

وَإِن مِّن شَىْءٍ إِلَّا عِندَنَا خَزَآئِنُهُۥ وَمَا نُنَزِّلُهُۥٓ إِلَّا بِقَدَرٍ مَّعْلُومٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye.

See all translations of this verse →

وَأَرْسَلْنَا ٱلرِّيَٰحَ لَوَٰقِحَ فَأَنزَلْنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَسْقَيْنَٰكُمُوهُ وَمَآ أَنتُمْ لَهُۥ بِخَٰزِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo.

See all translations of this verse →

وَإِنَّا لَنَحْنُ نُحْىِۦ وَنُمِيتُ وَنَحْنُ ٱلْوَٰرِثُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ni Twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ عَلِمْنَا ٱلْمُسْتَقْدِمِينَ مِنكُمْ وَلَقَدْ عَلِمْنَا ٱلْمُسْتَـْٔخِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma.

See all translations of this verse →

وَإِنَّ رَبَّكَ هُوَ يَحْشُرُهُمْ إِنَّهُۥ حَكِيمٌ عَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ خَلَقْنَا ٱلْإِنسَٰنَ مِن صَلْصَٰلٍ مِّنْ حَمَإٍ مَّسْنُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).

See all translations of this verse →

وَٱلْجَآنَّ خَلَقْنَٰهُ مِن قَبْلُ مِن نَّارِ ٱلسَّمُومِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho Amajini (harimo na Shitani) tuyarema mbere (ya Adamu) tuyakomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi.

See all translations of this verse →

وَإِذْ قَالَ رَبُّكَ لِلْمَلَٰٓئِكَةِ إِنِّى خَٰلِقٌۢ بَشَرًا مِّن صَلْصَٰلٍ مِّنْ حَمَإٍ مَّسْنُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).”

See all translations of this verse →

فَإِذَا سَوَّيْتُهُۥ وَنَفَخْتُ فِيهِ مِن رُّوحِى فَقَعُوا۟ لَهُۥ سَٰجِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)”

See all translations of this verse →

فَسَجَدَ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ كُلُّهُمْ أَجْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Abamalayika bose barubama,

See all translations of this verse →

إِلَّآ إِبْلِيسَ أَبَىٰٓ أَن يَكُونَ مَعَ ٱلسَّٰجِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama.

See all translations of this verse →

قَالَ يَٰٓإِبْلِيسُ مَا لَكَ أَلَّا تَكُونَ مَعَ ٱلسَّٰجِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama?”

See all translations of this verse →

قَالَ لَمْ أَكُن لِّأَسْجُدَ لِبَشَرٍ خَلَقْتَهُۥ مِن صَلْصَٰلٍ مِّنْ حَمَإٍ مَّسْنُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibilisi) aravuga ati “Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze)!”

See all translations of this verse →

قَالَ فَٱخْرُجْ مِنْهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri ubaye ikivume.”

See all translations of this verse →

وَإِنَّ عَلَيْكَ ٱللَّعْنَةَ إِلَىٰ يَوْمِ ٱلدِّينِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi mu by’ukuri umuvumo wanjye uzakubaho kugeza ku munsi w’imperuka.”

See all translations of this verse →

قَالَ رَبِّ فَأَنظِرْنِىٓ إِلَىٰ يَوْمِ يُبْعَثُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”

See all translations of this verse →

قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلْمُنظَرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazarindirizwa.”

See all translations of this verse →

إِلَىٰ يَوْمِ ٱلْوَقْتِ ٱلْمَعْلُومِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi.”

See all translations of this verse →

قَالَ رَبِّ بِمَآ أَغْوَيْتَنِى لَأُزَيِّنَنَّ لَهُمْ فِى ٱلْأَرْضِ وَلَأُغْوِيَنَّهُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi, nanabayobye bose.”

See all translations of this verse →

إِلَّا عِبَادَكَ مِنْهُمُ ٱلْمُخْلَصِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Uretse abagaragu bawe bakwiyegereza muri bo.”

See all translations of this verse →

قَالَ هَٰذَا صِرَٰطٌ عَلَىَّ مُسْتَقِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye.”

See all translations of this verse →

إِنَّ عِبَادِى لَيْسَ لَكَ عَلَيْهِمْ سُلْطَٰنٌ إِلَّا مَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلْغَاوِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Mu by’ukuri wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira.”

See all translations of this verse →

وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمَوْعِدُهُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi rwose umuriro wa Jahanamu ni wo bose basezeranyijwe.”

See all translations of this verse →

لَهَا سَبْعَةُ أَبْوَٰبٍ لِّكُلِّ بَابٍ مِّنْهُمْ جُزْءٌ مَّقْسُومٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUfite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite abo wagenewe.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi.

See all translations of this verse →

ٱدْخُلُوهَا بِسَلَٰمٍ ءَامِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye.”

See all translations of this verse →

وَنَزَعْنَا مَا فِى صُدُورِهِم مِّنْ غِلٍّ إِخْوَٰنًا عَلَىٰ سُرُرٍ مُّتَقَٰبِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTuzanakura inzangano mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) ari abavandimwe, bari ku bitanda barebana (baganira bishimye).

See all translations of this verse →

لَا يَمَسُّهُمْ فِيهَا نَصَبٌ وَمَا هُم مِّنْهَا بِمُخْرَجِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo.

See all translations of this verse →

نَبِّئْ عِبَادِىٓ أَنِّىٓ أَنَا ٱلْغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَأَنَّ عَذَابِى هُوَ ٱلْعَذَابُ ٱلْأَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane.

See all translations of this verse →

وَنَبِّئْهُمْ عَن ضَيْفِ إِبْرَٰهِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnabatekerereze inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu (abamalayika),

See all translations of this verse →

إِذْ دَخَلُوا۟ عَلَيْهِ فَقَالُوا۟ سَلَٰمًا قَالَ إِنَّا مِنكُمْ وَجِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo binjiraga iwe bakavuga bati “Mugire amahoro (Salamu)”, (nuko akabikiriza) maze akavuga ati “Mu by’ukuri muduteye ubwoba!”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ لَا تَوْجَلْ إِنَّا نُبَشِّرُكَ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umumenyi.”

See all translations of this verse →

قَالَ أَبَشَّرْتُمُونِى عَلَىٰٓ أَن مَّسَّنِىَ ٱلْكِبَرُ فَبِمَ تُبَشِّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Aburahamu) aravuga ati “Ese murampa iyo nkuru (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru mushingiye kuki?”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ بَشَّرْنَٰكَ بِٱلْحَقِّ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلْقَٰنِطِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Tuguhaye iyo nkuru nziza dushingiye ku kuri. Bityo, reka kuba mu bihebye.”

See all translations of this verse →

قَالَ وَمَن يَقْنَطُ مِن رَّحْمَةِ رَبِّهِۦٓ إِلَّا ٱلضَّآلُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Aburahamu) aravuga ati “None se ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye?”

See all translations of this verse →

قَالَ فَمَا خَطْبُكُمْ أَيُّهَا ٱلْمُرْسَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Aburahamu arongera) aravuga ati “Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ إِنَّآ أُرْسِلْنَآ إِلَىٰ قَوْمٍ مُّجْرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Mu by’ukuri twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)”,

See all translations of this verse →

إِلَّآ ءَالَ لُوطٍ إِنَّا لَمُنَجُّوهُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri turabarokora bose.”

See all translations of this verse →

إِلَّا ٱمْرَأَتَهُۥ قَدَّرْنَآ إِنَّهَا لَمِنَ ٱلْغَٰبِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka).

See all translations of this verse →

فَلَمَّا جَآءَ ءَالَ لُوطٍ ٱلْمُرْسَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Loti;

See all translations of this verse →

قَالَ إِنَّكُمْ قَوْمٌ مُّنكَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Loti) yaravuze ati “Mu by’ukuri sinabamenye.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ بَلْ جِئْنَٰكَ بِمَا كَانُوا۟ فِيهِ يَمْتَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano).”

See all translations of this verse →

وَأَتَيْنَٰكَ بِٱلْحَقِّ وَإِنَّا لَصَٰدِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri.”

See all translations of this verse →

فَأَسْرِ بِأَهْلِكَ بِقِطْعٍ مِّنَ ٱلَّيْلِ وَٱتَّبِعْ أَدْبَٰرَهُمْ وَلَا يَلْتَفِتْ مِنكُمْ أَحَدٌ وَٱمْضُوا۟ حَيْثُ تُؤْمَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo na we atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe.”

See all translations of this verse →

وَقَضَيْنَآ إِلَيْهِ ذَٰلِكَ ٱلْأَمْرَ أَنَّ دَابِرَ هَٰٓؤُلَآءِ مَقْطُوعٌ مُّصْبِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kwabo (abo banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo.

See all translations of this verse →

وَجَآءَ أَهْلُ ٱلْمَدِينَةِ يَسْتَبْشِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)!

See all translations of this verse →

قَالَ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ ضَيْفِى فَلَا تَفْضَحُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Loti) aravuga ati “Mu by’ukuri aba ni abashyitsi banjye; ntimunsebye!”

See all translations of this verse →

وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَلَا تُخْزُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Munatinye Allah, ntimunkoze isoni!”

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ أَوَلَمْ نَنْهَكَ عَنِ ٱلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Za nkozi z’ibibi) ziravuga ziti “Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)?”

See all translations of this verse →

قَالَ هَٰٓؤُلَآءِ بَنَاتِىٓ إِن كُنتُمْ فَٰعِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAravuga ati “Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu).”

See all translations of this verse →

لَعَمْرُكَ إِنَّهُمْ لَفِى سَكْرَتِهِمْ يَعْمَهُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdahiye ubuzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira.

See all translations of this verse →

فَأَخَذَتْهُمُ ٱلصَّيْحَةُ مُشْرِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe.

See all translations of this verse →

فَجَعَلْنَا عَٰلِيَهَا سَافِلَهَا وَأَمْطَرْنَا عَلَيْهِمْ حِجَارَةً مِّن سِجِّيلٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye acaniriye.

See all translations of this verse →

إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّلْمُتَوَسِّمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza.

See all translations of this verse →

وَإِنَّهَا لَبِسَبِيلٍ مُّقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa.

See all translations of this verse →

إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana.

See all translations of this verse →

وَإِن كَانَ أَصْحَٰبُ ٱلْأَيْكَةِ لَظَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse n’abari batuye i Ayikati[1] (na bo) bari inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

فَٱنتَقَمْنَا مِنْهُمْ وَإِنَّهُمَا لَبِإِمَامٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko turabahana. Kandi mu by’ukuri iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ كَذَّبَ أَصْحَٰبُ ٱلْحِجْرِ ٱلْمُرْسَلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye Intumwa (Swalehe).

See all translations of this verse →

وَءَاتَيْنَٰهُمْ ءَايَٰتِنَا فَكَانُوا۟ عَنْهَا مُعْرِضِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza.

See all translations of this verse →

وَكَانُوا۟ يَنْحِتُونَ مِنَ ٱلْجِبَالِ بُيُوتًا ءَامِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye.

See all translations of this verse →

فَأَخَذَتْهُمُ ٱلصَّيْحَةُ مُصْبِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare.

See all translations of this verse →

فَمَآ أَغْنَىٰ عَنْهُم مَّا كَانُوا۟ يَكْسِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibyo bajyaga bakora nta cyo byabamariye.

See all translations of this verse →

وَمَا خَلَقْنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَآ إِلَّا بِٱلْحَقِّ وَإِنَّ ٱلسَّاعَةَ لَـَٔاتِيَةٌ فَٱصْفَحِ ٱلصَّفْحَ ٱلْجَمِيلَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire.

See all translations of this verse →

إِنَّ رَبَّكَ هُوَ ٱلْخَلَّٰقُ ٱلْعَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ ءَاتَيْنَٰكَ سَبْعًا مِّنَ ٱلْمَثَانِى وَٱلْقُرْءَانَ ٱلْعَظِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye.

See all translations of this verse →

لَا تَمُدَّنَّ عَيْنَيْكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعْنَا بِهِۦٓ أَزْوَٰجًا مِّنْهُمْ وَلَا تَحْزَنْ عَلَيْهِمْ وَٱخْفِضْ جَنَاحَكَ لِلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye bamwe muri bo (abahakanyi), kugira ngo tubashimishe by’igihe gito, ndetse ntibakagutere agahinda. Kandi ujye worohera abemeramana.

See all translations of this verse →

وَقُلْ إِنِّىٓ أَنَا ٱلنَّذِيرُ ٱلْمُبِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnavuge uti “Mu by’ukuri njye ndi umuburizi ugaragara.”

See all translations of this verse →

كَمَآ أَنزَلْنَا عَلَى ٱلْمُقْتَسِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ جَعَلُوا۟ ٱلْقُرْءَانَ عِضِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi baciyemo ibice Qur’an (bakemera bimwe bagahakana ibindi).

See all translations of this verse →

فَوَرَبِّكَ لَنَسْـَٔلَنَّهُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye

See all translations of this verse →

عَمَّا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu byo bajyaga bakora (bigomeka, babeshya).

See all translations of this verse →

فَٱصْدَعْ بِمَا تُؤْمَرُ وَأَعْرِضْ عَنِ ٱلْمُشْرِكِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana.

See all translations of this verse →

إِنَّا كَفَيْنَٰكَ ٱلْمُسْتَهْزِءِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ يَجْعَلُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ نَعْلَمُ أَنَّكَ يَضِيقُ صَدْرُكَ بِمَا يَقُولُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga.

See all translations of this verse →

فَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ وَكُن مِّنَ ٱلسَّٰجِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube mu bamwubamira.

See all translations of this verse →

وَٱعْبُدْ رَبَّكَ حَتَّىٰ يَأْتِيَكَ ٱلْيَقِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kukugezeho.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70