caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah An-Nahl النحل

128 verses · Mecca · revelation order 70

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ أَتَىٰٓ أَمْرُ ٱللَّهِ فَلَا تَسْتَعْجِلُوهُ سُبْحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشْرِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationItegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

See all translations of this verse →

يُنَزِّلُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةَ بِٱلرُّوحِ مِنْ أَمْرِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦٓ أَنْ أَنذِرُوٓا۟ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱتَّقُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa ku wo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) “Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye Njye; bityo nimuntinye.”

See all translations of this verse →

خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ بِٱلْحَقِّ تَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشْرِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

See all translations of this verse →

خَلَقَ ٱلْإِنسَٰنَ مِن نُّطْفَةٍ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYaremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka).

See all translations of this verse →

وَٱلْأَنْعَٰمَ خَلَقَهَا لَكُمْ فِيهَا دِفْءٌ وَمَنَٰفِعُ وَمِنْهَا تَأْكُلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya.

See all translations of this verse →

وَلَكُمْ فِيهَا جَمَالٌ حِينَ تُرِيحُونَ وَحِينَ تَسْرَحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo.

See all translations of this verse →

وَتَحْمِلُ أَثْقَالَكُمْ إِلَىٰ بَلَدٍ لَّمْ تَكُونُوا۟ بَٰلِغِيهِ إِلَّا بِشِقِّ ٱلْأَنفُسِ إِنَّ رَبَّكُمْ لَرَءُوفٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ayo matungo) anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

وَٱلْخَيْلَ وَٱلْبِغَالَ وَٱلْحَمِيرَ لِتَرْكَبُوهَا وَزِينَةً وَيَخْلُقُ مَا لَا تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremye n’ibindi mutazi.

See all translations of this verse →

وَعَلَى ٱللَّهِ قَصْدُ ٱلسَّبِيلِ وَمِنْهَا جَآئِرٌ وَلَوْ شَآءَ لَهَدَىٰكُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ni We werekana inzira igororotse (Isilamu), ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese.

See all translations of this verse →

هُوَ ٱلَّذِىٓ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً لَّكُم مِّنْهُ شَرَابٌ وَمِنْهُ شَجَرٌ فِيهِ تُسِيمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu.

See all translations of this verse →

يُنۢبِتُ لَكُم بِهِ ٱلزَّرْعَ وَٱلزَّيْتُونَ وَٱلنَّخِيلَ وَٱلْأَعْنَٰبَ وَمِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّقَوْمٍ يَتَفَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAyameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.

See all translations of this verse →

وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلَّيْلَ وَٱلنَّهَارَ وَٱلشَّمْسَ وَٱلْقَمَرَ وَٱلنُّجُومُ مُسَخَّرَٰتٌۢ بِأَمْرِهِۦٓ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّقَوْمٍ يَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi yabashyiriyeho ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.

See all translations of this verse →

وَمَا ذَرَأَ لَكُمْ فِى ٱلْأَرْضِ مُخْتَلِفًا أَلْوَٰنُهُۥٓ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّقَوْمٍ يَذَّكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ko Imana ari imwe no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa).

See all translations of this verse →

وَهُوَ ٱلَّذِى سَخَّرَ ٱلْبَحْرَ لِتَأْكُلُوا۟ مِنْهُ لَحْمًا طَرِيًّا وَتَسْتَخْرِجُوا۟ مِنْهُ حِلْيَةً تَلْبَسُونَهَا وَتَرَى ٱلْفُلْكَ مَوَاخِرَ فِيهِ وَلِتَبْتَغُوا۟ مِن فَضْلِهِۦ وَلَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze, no kugira ngo mubashe gushimira.

See all translations of this verse →

وَأَلْقَىٰ فِى ٱلْأَرْضِ رَوَٰسِىَ أَن تَمِيدَ بِكُمْ وَأَنْهَٰرًا وَسُبُلًا لَّعَلَّكُمْ تَهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYanashyize imisozi ku isi aranayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana).

See all translations of this verse →

وَعَلَٰمَٰتٍ وَبِٱلنَّجْمِ هُمْ يَهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana).

See all translations of this verse →

أَفَمَن يَخْلُقُ كَمَن لَّا يَخْلُقُ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se ubwo (Allah) urema wamugereranya n’ibitarema (ibigirwamana)? Ese ntimuzirikana?

See all translations of this verse →

وَإِن تَعُدُّوا۟ نِعْمَةَ ٱللَّهِ لَا تُحْصُوهَآ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ يَعْلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعْلِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ يَدْعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَخْلُقُونَ شَيْـًٔا وَهُمْ يُخْلَقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa bya bindi basenga bitari Allah, nta cyo byigeze birema ahubwo na byo byararemwe.

See all translations of this verse →

أَمْوَٰتٌ غَيْرُ أَحْيَآءٍ وَمَا يَشْعُرُونَ أَيَّانَ يُبْعَثُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa.

See all translations of this verse →

إِلَٰهُكُمْ إِلَٰهٌ وَٰحِدٌ فَٱلَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِٱلْـَٔاخِرَةِ قُلُوبُهُم مُّنكِرَةٌ وَهُم مُّسْتَكْبِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationImana yanyu ni Imana imwe. Ariko ba bandi batemera imperuka, imitima yabo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi babaswe n’ubwibone.

See all translations of this verse →

لَا جَرَمَ أَنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعْلِنُونَ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلْمُسْتَكْبِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri ntakunda abibone.

See all translations of this verse →

وَإِذَا قِيلَ لَهُم مَّاذَآ أَنزَلَ رَبُّكُمْ قَالُوٓا۟ أَسَٰطِيرُ ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo babwiwe bati “Ni iki Nyagasani wanyu yamuhishuriye (Muhamadi)?” Baravuga bati “Ni imigani y’abo hambere.”

See all translations of this verse →

لِيَحْمِلُوٓا۟ أَوْزَارَهُمْ كَامِلَةً يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ وَمِنْ أَوْزَارِ ٱلَّذِينَ يُضِلُّونَهُم بِغَيْرِ عِلْمٍ أَلَا سَآءَ مَا يَزِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje (bakabakurikira) kubera kudasobanukirwa. Mbega imitwaro mibi bazaba bikoreye!

See all translations of this verse →

قَدْ مَكَرَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَأَتَى ٱللَّهُ بُنْيَٰنَهُم مِّنَ ٱلْقَوَاعِدِ فَخَرَّ عَلَيْهِمُ ٱلسَّقْفُ مِن فَوْقِهِمْ وَأَتَىٰهُمُ ٱلْعَذَابُ مِنْ حَيْثُ لَا يَشْعُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (Intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga.

See all translations of this verse →

ثُمَّ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ يُخْزِيهِمْ وَيَقُولُ أَيْنَ شُرَكَآءِىَ ٱلَّذِينَ كُنتُمْ تُشَٰٓقُّونَ فِيهِمْ قَالَ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْعِلْمَ إِنَّ ٱلْخِزْىَ ٱلْيَوْمَ وَٱلسُّوٓءَ عَلَى ٱلْكَٰفِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati “Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (Intumwa n’abemeramana) kubera byo, biri he? Ba bandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati “Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi,”

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ تَتَوَفَّىٰهُمُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ ظَالِمِىٓ أَنفُسِهِمْ فَأَلْقَوُا۟ ٱلسَّلَمَ مَا كُنَّا نَعْمَلُ مِن سُوٓءٍۭ بَلَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌۢ بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Ba bandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha).” Bazicisha bugufi (bagira bati) “Nta kibi twajyaga dukora!” (Abamalayika bazasubiza bati) “Oya! (Murabeshya) Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga.”

See all translations of this verse →

فَٱدْخُلُوٓا۟ أَبْوَٰبَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَا فَلَبِئْسَ مَثْوَى ٱلْمُتَكَبِّرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone.”

See all translations of this verse →

وَقِيلَ لِلَّذِينَ ٱتَّقَوْا۟ مَاذَآ أَنزَلَ رَبُّكُمْ قَالُوا۟ خَيْرًا لِّلَّذِينَ أَحْسَنُوا۟ فِى هَٰذِهِ ٱلدُّنْيَا حَسَنَةٌ وَلَدَارُ ٱلْـَٔاخِرَةِ خَيْرٌ وَلَنِعْمَ دَارُ ٱلْمُتَّقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi batinye (Allah) bazabwirwa bati “Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?” Bazavuga bati “Ni ibyiza.” Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abagandukira (Allah)!

See all translations of this verse →

جَنَّٰتُ عَدْنٍ يَدْخُلُونَهَا تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ لَهُمْ فِيهَا مَا يَشَآءُونَ كَذَٰلِكَ يَجْزِى ٱللَّهُ ٱلْمُتَّقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazinjira mu busitani buhoraho, butembamo imigezi. Bazabonamo ibyo bashaka byose; uko ni ko Allah agororera abamugandukira.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ تَتَوَفَّىٰهُمُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ طَيِّبِينَ يَقُولُونَ سَلَٰمٌ عَلَيْكُمُ ٱدْخُلُوا۟ ٱلْجَنَّةَ بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi abamalayika bakuramo roho zabo bararanzwe no gukora ibikorwa byiza, bazababwira bati “Mugire amahoro! Ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibyo mwakoraga (ku isi).”

See all translations of this verse →

هَلْ يَنظُرُونَ إِلَّآ أَن تَأْتِيَهُمُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ أَوْ يَأْتِىَ أَمْرُ رَبِّكَ كَذَٰلِكَ فَعَلَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ وَمَا ظَلَمَهُمُ ٱللَّهُ وَلَٰكِن كَانُوٓا۟ أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho n’itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allah ntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.

See all translations of this verse →

فَأَصَابَهُمْ سَيِّـَٔاتُ مَا عَمِلُوا۟ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu bw’ibyo bazagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kandi bazagotwa n’ibyo (ibihano) bajyaga bakerensa.

See all translations of this verse →

وَقَالَ ٱلَّذِينَ أَشْرَكُوا۟ لَوْ شَآءَ ٱللَّهُ مَا عَبَدْنَا مِن دُونِهِۦ مِن شَىْءٍ نَّحْنُ وَلَآ ءَابَآؤُنَا وَلَا حَرَّمْنَا مِن دُونِهِۦ مِن شَىْءٍ كَذَٰلِكَ فَعَلَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَهَلْ عَلَى ٱلرُّسُلِ إِلَّا ٱلْبَلَٰغُ ٱلْمُبِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi babangikanyije (Allah) baravuze bati “Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari kugaragira mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririza ataziririje we ubwe.” Uko ni na ko abababanjirije babigenje. None se hari ikindi Intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِى كُلِّ أُمَّةٍ رَّسُولًا أَنِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَٱجْتَنِبُوا۟ ٱلطَّٰغُوتَ فَمِنْهُم مَّنْ هَدَى ٱللَّهُ وَمِنْهُم مَّنْ حَقَّتْ عَلَيْهِ ٱلضَّلَٰلَةُ فَسِيرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ فَٱنظُرُوا۟ كَيْفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلْمُكَذِّبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” Muri bo harimo abo Allah yayoboye, ndetse no muri bo hari abokamwe n’ubuyobe. Bityo nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.

See all translations of this verse →

إِن تَحْرِصْ عَلَىٰ هُدَىٰهُمْ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهْدِى مَن يُضِلُّ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara.

See all translations of this verse →

وَأَقْسَمُوا۟ بِٱللَّهِ جَهْدَ أَيْمَٰنِهِمْ لَا يَبْعَثُ ٱللَّهُ مَن يَمُوتُ بَلَىٰ وَعْدًا عَلَيْهِ حَقًّا وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.

See all translations of this verse →

لِيُبَيِّنَ لَهُمُ ٱلَّذِى يَخْتَلِفُونَ فِيهِ وَلِيَعْلَمَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓا۟ أَنَّهُمْ كَانُوا۟ كَٰذِبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah azabazura) kugira ngo azabasobanurire ibyo batavugagaho rumwe ndetse no kugira ngo abahakanye bazamenye ko bari abanyabinyoma.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا قَوْلُنَا لِشَىْءٍ إِذَآ أَرَدْنَٰهُ أَن نَّقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri imvugo yacu ku kintu dushaka (ko kibaho), turakibwira tuti “Ba, ubwo kikaba!”

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ هَاجَرُوا۟ فِى ٱللَّهِ مِنۢ بَعْدِ مَا ظُلِمُوا۟ لَنُبَوِّئَنَّهُمْ فِى ٱلدُّنْيَا حَسَنَةً وَلَأَجْرُ ٱلْـَٔاخِرَةِ أَكْبَرُ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza aheza ku isi, ariko mu by’ukuri igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya!

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ صَبَرُوا۟ وَعَلَىٰ رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abo ni) ba bandi bihanganye kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine).

See all translations of this verse →

وَمَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ إِلَّا رِجَالًا نُّوحِىٓ إِلَيْهِمْ فَسْـَٔلُوٓا۟ أَهْلَ ٱلذِّكْرِ إِن كُنتُمْ لَا تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mbere yawe nta bandi batari abagabo twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa. Ngaho (yemwe babangikanyamana b’i Maka) nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.

See all translations of this verse →

بِٱلْبَيِّنَٰتِ وَٱلزُّبُرِ وَأَنزَلْنَآ إِلَيْكَ ٱلذِّكْرَ لِتُبَيِّنَ لِلنَّاسِ مَا نُزِّلَ إِلَيْهِمْ وَلَعَلَّهُمْ يَتَفَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe).

See all translations of this verse →

أَفَأَمِنَ ٱلَّذِينَ مَكَرُوا۟ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَخْسِفَ ٱللَّهُ بِهِمُ ٱلْأَرْضَ أَوْ يَأْتِيَهُمُ ٱلْعَذَابُ مِنْ حَيْثُ لَا يَشْعُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ba bandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga?

See all translations of this verse →

أَوْ يَأْخُذَهُمْ فِى تَقَلُّبِهِمْ فَمَا هُم بِمُعْجِزِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), uko byagenda kose ntibananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah).

See all translations of this verse →

أَوْ يَأْخُذَهُمْ عَلَىٰ تَخَوُّفٍ فَإِنَّ رَبَّكُمْ لَرَءُوفٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

أَوَلَمْ يَرَوْا۟ إِلَىٰ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ مِن شَىْءٍ يَتَفَيَّؤُا۟ ظِلَٰلُهُۥ عَنِ ٱلْيَمِينِ وَٱلشَّمَآئِلِ سُجَّدًا لِّلَّهِ وَهُمْ دَٰخِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allah yaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)?

See all translations of this verse →

وَلِلَّهِ يَسْجُدُ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ مِن دَآبَّةٍ وَٱلْمَلَٰٓئِكَةُ وَهُمْ لَا يَسْتَكْبِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru.

See all translations of this verse →

يَخَافُونَ رَبَّهُم مِّن فَوْقِهِمْ وَيَفْعَلُونَ مَا يُؤْمَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBitinya Nyagasani wabyo uri hejuru yabyo, kandi bikora ibyo byategetswe.

See all translations of this verse →

وَقَالَ ٱللَّهُ لَا تَتَّخِذُوٓا۟ إِلَٰهَيْنِ ٱثْنَيْنِ إِنَّمَا هُوَ إِلَٰهٌ وَٰحِدٌ فَإِيَّٰىَ فَٱرْهَبُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yaranavuze ati “(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri We (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Ngaho nimube ari Njye njyenyine mutinya.”

See all translations of this verse →

وَلَهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَلَهُ ٱلدِّينُ وَاصِبًا أَفَغَيْرَ ٱللَّهِ تَتَّقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na We ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mugandukira undi utari Allah?

See all translations of this verse →

وَمَا بِكُم مِّن نِّعْمَةٍ فَمِنَ ٱللَّهِ ثُمَّ إِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فَإِلَيْهِ تَجْـَٔرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIngabire zose mufite zituruka kwa Allah (ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye,

See all translations of this verse →

ثُمَّ إِذَا كَشَفَ ٱلضُّرَّ عَنكُمْ إِذَا فَرِيقٌ مِّنكُم بِرَبِّهِمْ يُشْرِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo.

See all translations of this verse →

لِيَكْفُرُوا۟ بِمَآ ءَاتَيْنَٰهُمْ فَتَمَتَّعُوا۟ فَسَوْفَ تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzaba mumenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu).

See all translations of this verse →

وَيَجْعَلُونَ لِمَا لَا يَعْلَمُونَ نَصِيبًا مِّمَّا رَزَقْنَٰهُمْ تَٱللَّهِ لَتُسْـَٔلُنَّ عَمَّا كُنتُمْ تَفْتَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBanafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba.

See all translations of this verse →

وَيَجْعَلُونَ لِلَّهِ ٱلْبَنَٰتِ سُبْحَٰنَهُۥ وَلَهُم مَّا يَشْتَهُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBanahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu).

See all translations of this verse →

وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِٱلْأُنثَىٰ ظَلَّ وَجْهُهُۥ مُسْوَدًّا وَهُوَ كَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi.

See all translations of this verse →

يَتَوَٰرَىٰ مِنَ ٱلْقَوْمِ مِن سُوٓءِ مَا بُشِّرَ بِهِۦٓ أَيُمْسِكُهُۥ عَلَىٰ هُونٍ أَمْ يَدُسُّهُۥ فِى ٱلتُّرَابِ أَلَا سَآءَ مَا يَحْكُمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAkihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) “Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?” Mbega ukuntu ibyemezo byabo ari bibi!

See all translations of this verse →

لِلَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِٱلْـَٔاخِرَةِ مَثَلُ ٱلسَّوْءِ وَلِلَّهِ ٱلْمَثَلُ ٱلْأَعْلَىٰ وَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbatemera umunsi w’imperuka ni bo barangwa (no kwitirira Allah kugira abana b’abakobwa), naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَلَوْ يُؤَاخِذُ ٱللَّهُ ٱلنَّاسَ بِظُلْمِهِم مَّا تَرَكَ عَلَيْهَا مِن دَآبَّةٍ وَلَٰكِن يُؤَخِّرُهُمْ إِلَىٰٓ أَجَلٍ مُّسَمًّى فَإِذَا جَآءَ أَجَلُهُمْ لَا يَسْتَـْٔخِرُونَ سَاعَةً وَلَا يَسْتَقْدِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi. Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.

See all translations of this verse →

وَيَجْعَلُونَ لِلَّهِ مَا يَكْرَهُونَ وَتَصِفُ أَلْسِنَتُهُمُ ٱلْكَذِبَ أَنَّ لَهُمُ ٱلْحُسْنَىٰ لَا جَرَمَ أَنَّ لَهُمُ ٱلنَّارَ وَأَنَّهُم مُّفْرَطُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezo ryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo.

See all translations of this verse →

تَٱللَّهِ لَقَدْ أَرْسَلْنَآ إِلَىٰٓ أُمَمٍ مِّن قَبْلِكَ فَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيْطَٰنُ أَعْمَٰلَهُمْ فَهُوَ وَلِيُّهُمُ ٱلْيَوْمَ وَلَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu izina rya Allah! Mu by’ukuri twohereje Intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

وَمَآ أَنزَلْنَا عَلَيْكَ ٱلْكِتَٰبَ إِلَّا لِتُبَيِّنَ لَهُمُ ٱلَّذِى ٱخْتَلَفُوا۟ فِيهِ وَهُدًى وَرَحْمَةً لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta kindi cyatumye tuguhishurira igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugagaho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo) kibe umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَحْيَا بِهِ ٱلْأَرْضَ بَعْدَ مَوْتِهَآ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّقَوْمٍ يَسْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah amanura amazi (imvura) ayakuye mu kirere, nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva.

See all translations of this verse →

وَإِنَّ لَكُمْ فِى ٱلْأَنْعَٰمِ لَعِبْرَةً نُّسْقِيكُم مِّمَّا فِى بُطُونِهِۦ مِنۢ بَيْنِ فَرْثٍ وَدَمٍ لَّبَنًا خَالِصًا سَآئِغًا لِّلشَّٰرِبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri mu matungo mukuramo inyigisho. Tubaha ibinyobwa biturutse mu nda zayo, bikomoka mu mase (akiri mu mara) n’amaraso; ibyo bikaba amata y’umwimerere aryohera abayanywa.

See all translations of this verse →

وَمِن ثَمَرَٰتِ ٱلنَّخِيلِ وَٱلْأَعْنَٰبِ تَتَّخِذُونَ مِنْهُ سَكَرًا وَرِزْقًا حَسَنًا إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّقَوْمٍ يَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu mbuto z’imitende n’imizabibu, mukuramo ibisindisha (byaziririjwe) ndetse n’amafunguro meza. Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo ku bantu bafite ubwenge.

See all translations of this verse →

وَأَوْحَىٰ رَبُّكَ إِلَى ٱلنَّحْلِ أَنِ ٱتَّخِذِى مِنَ ٱلْجِبَالِ بُيُوتًا وَمِنَ ٱلشَّجَرِ وَمِمَّا يَعْرِشُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyagasani wawe yanahishuriye inzuki (agira ati) “Mwubake amazu mu misozi, mu biti no mu byo (abantu) bubaka (imitiba)”,

See all translations of this verse →

ثُمَّ كُلِى مِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ فَٱسْلُكِى سُبُلَ رَبِّكِ ذُلُلًا يَخْرُجُ مِنۢ بُطُونِهَا شَرَابٌ مُّخْتَلِفٌ أَلْوَٰنُهُۥ فِيهِ شِفَآءٌ لِّلنَّاسِ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّقَوْمٍ يَتَفَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje.” Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ خَلَقَكُمْ ثُمَّ يَتَوَفَّىٰكُمْ وَمِنكُم مَّن يُرَدُّ إِلَىٰٓ أَرْذَلِ ٱلْعُمُرِ لِكَىْ لَا يَعْلَمَ بَعْدَ عِلْمٍ شَيْـًٔا إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ قَدِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah yarabaremye ndetse ni na We ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ushobora byose.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ فَضَّلَ بَعْضَكُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ فِى ٱلرِّزْقِ فَمَا ٱلَّذِينَ فُضِّلُوا۟ بِرَآدِّى رِزْقِهِمْ عَلَىٰ مَا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُهُمْ فَهُمْ فِيهِ سَوَآءٌ أَفَبِنِعْمَةِ ٱللَّهِ يَجْحَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara ba bandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) None se bahakana ingabire za Allah?

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُم مِّنْ أَنفُسِكُمْ أَزْوَٰجًا وَجَعَلَ لَكُم مِّنْ أَزْوَٰجِكُم بَنِينَ وَحَفَدَةً وَرَزَقَكُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ أَفَبِٱلْبَٰطِلِ يُؤْمِنُونَ وَبِنِعْمَتِ ٱللَّهِ هُمْ يَكْفُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah yabaremeye abagore ababakomoyemo, maze abaha abana n’abuzukuru bakomotse ku bagore banyu, ndetse abaha n’amafunguro meza. Ese bemera ibitari ukuri (ibigirwamana) bagahakana ingabire za Allah?

See all translations of this verse →

وَيَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَمْلِكُ لَهُمْ رِزْقًا مِّنَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ شَيْـًٔا وَلَا يَسْتَطِيعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBakanasenga ibitari Allah, bitagenga amafunguro (yabo) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi ntabwo byabishobora (kubaha amafunguro) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye.

See all translations of this verse →

فَلَا تَضْرِبُوا۟ لِلَّهِ ٱلْأَمْثَالَ إِنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ وَأَنتُمْ لَا تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).

See all translations of this verse →

ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا عَبْدًا مَّمْلُوكًا لَّا يَقْدِرُ عَلَىٰ شَىْءٍ وَمَن رَّزَقْنَٰهُ مِنَّا رِزْقًا حَسَنًا فَهُوَ يُنفِقُ مِنْهُ سِرًّا وَجَهْرًا هَلْ يَسْتَوُۥنَ ٱلْحَمْدُ لِلَّهِ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na shebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.

See all translations of this verse →

وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا رَّجُلَيْنِ أَحَدُهُمَآ أَبْكَمُ لَا يَقْدِرُ عَلَىٰ شَىْءٍ وَهُوَ كَلٌّ عَلَىٰ مَوْلَىٰهُ أَيْنَمَا يُوَجِّههُّ لَا يَأْتِ بِخَيْرٍ هَلْ يَسْتَوِى هُوَ وَمَن يَأْمُرُ بِٱلْعَدْلِ وَهُوَ عَلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo utavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri shebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse?

See all translations of this verse →

وَلِلَّهِ غَيْبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَمَآ أَمْرُ ٱلسَّاعَةِ إِلَّا كَلَمْحِ ٱلْبَصَرِ أَوْ هُوَ أَقْرَبُ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah ni We uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ أَخْرَجَكُم مِّنۢ بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمْ لَا تَعْلَمُونَ شَيْـًٔا وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمْعَ وَٱلْأَبْصَٰرَ وَٱلْأَفْـِٔدَةَ لَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima (ubwenge) kugira ngo mushimire.

See all translations of this verse →

أَلَمْ يَرَوْا۟ إِلَى ٱلطَّيْرِ مُسَخَّرَٰتٍ فِى جَوِّ ٱلسَّمَآءِ مَا يُمْسِكُهُنَّ إِلَّا ٱللَّهُ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُم مِّنۢ بُيُوتِكُمْ سَكَنًا وَجَعَلَ لَكُم مِّن جُلُودِ ٱلْأَنْعَٰمِ بُيُوتًا تَسْتَخِفُّونَهَا يَوْمَ ظَعْنِكُمْ وَيَوْمَ إِقَامَتِكُمْ وَمِنْ أَصْوَافِهَا وَأَوْبَارِهَا وَأَشْعَارِهَآ أَثَٰثًا وَمَتَٰعًا إِلَىٰ حِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah yagize amazu yanyu aho mutura, anabagirira impu z’amatungo amazu (amahema) aborohera kuyatwara igihe muri mu ngendo ndetse n’igihe mutazirimo. No mu bwoya n’imigara yabyo (ihene, ingamiya n’intama) yabahaye (gukoramo) ibikoresho n’imitako (mwifashisha) by’igihe runaka.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُم مِّمَّا خَلَقَ ظِلَٰلًا وَجَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلْجِبَالِ أَكْنَٰنًا وَجَعَلَ لَكُمْ سَرَٰبِيلَ تَقِيكُمُ ٱلْحَرَّ وَسَرَٰبِيلَ تَقِيكُم بَأْسَكُمْ كَذَٰلِكَ يُتِمُّ نِعْمَتَهُۥ عَلَيْكُمْ لَعَلَّكُمْ تُسْلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye).

See all translations of this verse →

فَإِن تَوَلَّوْا۟ فَإِنَّمَا عَلَيْكَ ٱلْبَلَٰغُ ٱلْمُبِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.

See all translations of this verse →

يَعْرِفُونَ نِعْمَتَ ٱللَّهِ ثُمَّ يُنكِرُونَهَا وَأَكْثَرُهُمُ ٱلْكَٰفِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazi neza ingabire za Allah ariko (bakabirengaho) bakazihakana, kandi abenshi muri bo ni abahakanyi.

See all translations of this verse →

وَيَوْمَ نَبْعَثُ مِن كُلِّ أُمَّةٍ شَهِيدًا ثُمَّ لَا يُؤْذَنُ لِلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَلَا هُمْ يُسْتَعْتَبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazasabwa kwisubiraho (gusubira ku isi ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi Allah).

See all translations of this verse →

وَإِذَا رَءَا ٱلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ ٱلْعَذَابَ فَلَا يُخَفَّفُ عَنْهُمْ وَلَا هُمْ يُنظَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe ba bandi b’inkozi z’ibibi bazabona ibihano, ntabwo bazabyoroherezwa, ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa.

See all translations of this verse →

وَإِذَا رَءَا ٱلَّذِينَ أَشْرَكُوا۟ شُرَكَآءَهُمْ قَالُوا۟ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ شُرَكَآؤُنَا ٱلَّذِينَ كُنَّا نَدْعُوا۟ مِن دُونِكَ فَأَلْقَوْا۟ إِلَيْهِمُ ٱلْقَوْلَ إِنَّكُمْ لَكَٰذِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe ba bandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe.” Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri mwe muri abanyabinyoma.”

See all translations of this verse →

وَأَلْقَوْا۟ إِلَى ٱللَّهِ يَوْمَئِذٍ ٱلسَّلَمَ وَضَلَّ عَنْهُم مَّا كَانُوا۟ يَفْتَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَصَدُّوا۟ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ زِدْنَٰهُمْ عَذَابًا فَوْقَ ٱلْعَذَابِ بِمَا كَانُوا۟ يُفْسِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi).

See all translations of this verse →

وَيَوْمَ نَبْعَثُ فِى كُلِّ أُمَّةٍ شَهِيدًا عَلَيْهِم مِّنْ أَنفُسِهِمْ وَجِئْنَا بِكَ شَهِيدًا عَلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ وَنَزَّلْنَا عَلَيْكَ ٱلْكِتَٰبَ تِبْيَٰنًا لِّكُلِّ شَىْءٍ وَهُدًى وَرَحْمَةً وَبُشْرَىٰ لِلْمُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo) ubakomokamo, maze nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya wabo (abahakanyi bo ku gihe cyawe). Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu).

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ يَأْمُرُ بِٱلْعَدْلِ وَٱلْإِحْسَٰنِ وَإِيتَآئِ ذِى ٱلْقُرْبَىٰ وَيَنْهَىٰ عَنِ ٱلْفَحْشَآءِ وَٱلْمُنكَرِ وَٱلْبَغْىِ يَعِظُكُمْ لَعَلَّكُمْ تَذَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ategeka (abantu) kurangwa n’ubutabera, kugira neza no gufasha abo bafitanye isano. Anabuza gukora ibikozasoni, ibibi no kurenganya abandi. Ababurira kugira ngo mwibuke (amategeko ye kandi abagirire akamaro).

See all translations of this verse →

وَأَوْفُوا۟ بِعَهْدِ ٱللَّهِ إِذَا عَٰهَدتُّمْ وَلَا تَنقُضُوا۟ ٱلْأَيْمَٰنَ بَعْدَ تَوْكِيدِهَا وَقَدْ جَعَلْتُمُ ٱللَّهَ عَلَيْكُمْ كَفِيلًا إِنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ مَا تَفْعَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze, ndetse ntimugatatire indahiro nyuma yo kuzishimangira kandi mwaragize Allah umwishingizi wanyu (ko muzazubahiriza). Mu by’ukuri Allah azi ibyo mukora.

See all translations of this verse →

وَلَا تَكُونُوا۟ كَٱلَّتِى نَقَضَتْ غَزْلَهَا مِنۢ بَعْدِ قُوَّةٍ أَنكَٰثًا تَتَّخِذُونَ أَيْمَٰنَكُمْ دَخَلًۢا بَيْنَكُمْ أَن تَكُونَ أُمَّةٌ هِىَ أَرْبَىٰ مِنْ أُمَّةٍ إِنَّمَا يَبْلُوكُمُ ٱللَّهُ بِهِۦ وَلَيُبَيِّنَنَّ لَكُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ مَا كُنتُمْ فِيهِ تَخْتَلِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimuzamere nka wa wundi (umugore w’ubwenge buke) waboshye umutako we akawukomeza nyuma akawubohora, mugira indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, kubera ko (mwabonye) abantu bafite imbaraga kandi ari benshi kurusha abandi (abo mwagiranye amasezerano). Mu by’ukuri Allah abagerageresha ibyo (kugira ngo agaragaze uwumvira n’uwigomeka). Kandi rwose, ku munsi w’imperuka azabagaragariza ibyo mutavugagaho rumwe.

See all translations of this verse →

وَلَوْ شَآءَ ٱللَّهُ لَجَعَلَكُمْ أُمَّةً وَٰحِدَةً وَلَٰكِن يُضِلُّ مَن يَشَآءُ وَيَهْدِى مَن يَشَآءُ وَلَتُسْـَٔلُنَّ عَمَّا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango umwe (Abayisilamu), ariko arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi rwose muzabazwa ibyo mwajyaga mukora.

See all translations of this verse →

وَلَا تَتَّخِذُوٓا۟ أَيْمَٰنَكُمْ دَخَلًۢا بَيْنَكُمْ فَتَزِلَّ قَدَمٌۢ بَعْدَ ثُبُوتِهَا وَتَذُوقُوا۟ ٱلسُّوٓءَ بِمَا صَدَدتُّمْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَلَكُمْ عَذَابٌ عَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye.

See all translations of this verse →

وَلَا تَشْتَرُوا۟ بِعَهْدِ ٱللَّهِ ثَمَنًا قَلِيلًا إِنَّمَا عِندَ ٱللَّهِ هُوَ خَيْرٌ لَّكُمْ إِن كُنتُمْ تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtimuzanagurane isezerano rya Allah igiciro gito. Mu by’ukuri ibiri kwa Allah ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.

See all translations of this verse →

مَا عِندَكُمْ يَنفَدُ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ بَاقٍ وَلَنَجْزِيَنَّ ٱلَّذِينَ صَبَرُوٓا۟ أَجْرَهُم بِأَحْسَنِ مَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo mutunze bizashira, ariko ibiri kwa Allah bizahoraho. Kandi rwose, ba bandi bihanganye tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.

See all translations of this verse →

مَنْ عَمِلَ صَٰلِحًا مِّن ذَكَرٍ أَوْ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَلَنُحْيِيَنَّهُۥ حَيَوٰةً طَيِّبَةً وَلَنَجْزِيَنَّهُمْ أَجْرَهُم بِأَحْسَنِ مَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUkoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.

See all translations of this verse →

فَإِذَا قَرَأْتَ ٱلْقُرْءَانَ فَٱسْتَعِذْ بِٱللَّهِ مِنَ ٱلشَّيْطَٰنِ ٱلرَّجِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo nuba ugiye gusoma Qur’an, ujye wiragiza Allah kugira ngo akurinde Shitani wavumwe.

See all translations of this verse →

إِنَّهُۥ لَيْسَ لَهُۥ سُلْطَٰنٌ عَلَى ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَلَىٰ رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (Shitani) nta bushobozi afite kuri ba bandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo (wenyine).

See all translations of this verse →

إِنَّمَا سُلْطَٰنُهُۥ عَلَى ٱلَّذِينَ يَتَوَلَّوْنَهُۥ وَٱلَّذِينَ هُم بِهِۦ مُشْرِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri ba bandi bamugira umunywanyi wabo, na babandi babangikanya (Allah n’ibindi) kubera we (Shitani).

See all translations of this verse →

وَإِذَا بَدَّلْنَآ ءَايَةً مَّكَانَ ءَايَةٍ وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا يُنَزِّلُ قَالُوٓا۟ إِنَّمَآ أَنتَ مُفْتَرٍۭ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze).” Nyamara abenshi muri bo nta cyo bazi (ku byo Allah ategeka).

See all translations of this verse →

قُلْ نَزَّلَهُۥ رُوحُ ٱلْقُدُسِ مِن رَّبِّكَ بِٱلْحَقِّ لِيُثَبِّتَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَهُدًى وَبُشْرَىٰ لِلْمُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Roho Mutagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)] ni we wayimanuye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe, ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah).”

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ نَعْلَمُ أَنَّهُمْ يَقُولُونَ إِنَّمَا يُعَلِّمُهُۥ بَشَرٌ لِّسَانُ ٱلَّذِى يُلْحِدُونَ إِلَيْهِ أَعْجَمِىٌّ وَهَٰذَا لِسَانٌ عَرَبِىٌّ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati “Mu by’ukuri hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an).” Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ لَا يَهْدِيهِمُ ٱللَّهُ وَلَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi batemera amagambo ya Allah, Allah ntazabayobora kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا يَفْتَرِى ٱلْكَذِبَ ٱلَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَأُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلْكَٰذِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abahimba ikinyoma ni ba bandi batemera amagambo ya Allah, kandi abo ni bo banyabinyoma.

See all translations of this verse →

مَن كَفَرَ بِٱللَّهِ مِنۢ بَعْدِ إِيمَٰنِهِۦٓ إِلَّا مَنْ أُكْرِهَ وَقَلْبُهُۥ مُطْمَئِنٌّۢ بِٱلْإِيمَٰنِ وَلَٰكِن مَّن شَرَحَ بِٱلْكُفْرِ صَدْرًا فَعَلَيْهِمْ غَضَبٌ مِّنَ ٱللَّهِ وَلَهُمْ عَذَابٌ عَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemeye, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wa wundi uzabihatirwa (agahakana ku rurimi) ariko umutima we wuje ukwemera (uwo nta cyaha aba akoze). Ariko abugururira ibituza byabo ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمُ ٱسْتَحَبُّوا۟ ٱلْحَيَوٰةَ ٱلدُّنْيَا عَلَى ٱلْـَٔاخِرَةِ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يَهْدِى ٱلْقَوْمَ ٱلْكَٰفِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ukubera ko bakunze ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka. Kandi mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.

See all translations of this verse →

أُو۟لَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ طَبَعَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمْ وَسَمْعِهِمْ وَأَبْصَٰرِهِمْ وَأُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلْغَٰفِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ni ba bandi Allah yadanangiye imitima yabo, amatwi yabo ndetse n’amaso yabo; kandi abo ni bo barindagiye.

See all translations of this verse →

لَا جَرَمَ أَنَّهُمْ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ هُمُ ٱلْخَٰسِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo ku munsi w’imperuka.

See all translations of this verse →

ثُمَّ إِنَّ رَبَّكَ لِلَّذِينَ هَاجَرُوا۟ مِنۢ بَعْدِ مَا فُتِنُوا۟ ثُمَّ جَٰهَدُوا۟ وَصَبَرُوٓا۟ إِنَّ رَبَّكَ مِنۢ بَعْدِهَا لَغَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

يَوْمَ تَأْتِى كُلُّ نَفْسٍ تُجَٰدِلُ عَن نَّفْسِهَا وَتُوَفَّىٰ كُلُّ نَفْسٍ مَّا عَمِلَتْ وَهُمْ لَا يُظْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationWibuke (yewe Muhamadi) umunsi buri muntu azaza yiburanira, maze buri wese agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi ntabwo bazarenganywa.

See all translations of this verse →

وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا قَرْيَةً كَانَتْ ءَامِنَةً مُّطْمَئِنَّةً يَأْتِيهَا رِزْقُهَا رَغَدًا مِّن كُلِّ مَكَانٍ فَكَفَرَتْ بِأَنْعُمِ ٱللَّهِ فَأَذَٰقَهَا ٱللَّهُ لِبَاسَ ٱلْجُوعِ وَٱلْخَوْفِ بِمَا كَانُوا۟ يَصْنَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah yatanze urugero rw’umudugudu (Maka) wari utekanye kandi utuje; amafunguro yawo awugeraho ku bwinshi aturutse impande zose, ariko abawutuye bahakana ingabire za Allah. Nuko Allah awuteza amapfa n’ubwoba kubera ibyo bakoraga (guhakana ubutumwa bwa Muhamadi).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ جَآءَهُمْ رَسُولٌ مِّنْهُمْ فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمُ ٱلْعَذَابُ وَهُمْ ظَٰلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

فَكُلُوا۟ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ حَلَٰلًا طَيِّبًا وَٱشْكُرُوا۟ نِعْمَتَ ٱللَّهِ إِن كُنتُمْ إِيَّاهُ تَعْبُدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, biziruye kandi byiza. Munashimire ingabire za Allah, niba koko ari We wenyine musenga.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا حَرَّمَ عَلَيْكُمُ ٱلْمَيْتَةَ وَٱلدَّمَ وَلَحْمَ ٱلْخِنزِيرِ وَمَآ أُهِلَّ لِغَيْرِ ٱللَّهِ بِهِۦ فَمَنِ ٱضْطُرَّ غَيْرَ بَاغٍ وَلَا عَادٍ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze); mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَلَا تَقُولُوا۟ لِمَا تَصِفُ أَلْسِنَتُكُمُ ٱلْكَذِبَ هَٰذَا حَلَٰلٌ وَهَٰذَا حَرَامٌ لِّتَفْتَرُوا۟ عَلَى ٱللَّهِ ٱلْكَذِبَ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَفْتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلْكَذِبَ لَا يُفْلِحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu (muvuga muti) “Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe” mugamije guhimbira Allah ibinyoma. Mu by’ukuri abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka.

See all translations of this verse →

مَتَٰعٌ قَلِيلٌ وَلَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

وَعَلَى ٱلَّذِينَ هَادُوا۟ حَرَّمْنَا مَا قَصَصْنَا عَلَيْكَ مِن قَبْلُ وَمَا ظَلَمْنَٰهُمْ وَلَٰكِن كَانُوٓا۟ أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubarenganya (ubwo twabaziririzaga ibyari bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye (bigomeka ku mategeko ya Allah).

See all translations of this verse →

ثُمَّ إِنَّ رَبَّكَ لِلَّذِينَ عَمِلُوا۟ ٱلسُّوٓءَ بِجَهَٰلَةٍ ثُمَّ تَابُوا۟ مِنۢ بَعْدِ ذَٰلِكَ وَأَصْلَحُوٓا۟ إِنَّ رَبَّكَ مِنۢ بَعْدِهَا لَغَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma ba bandi bakoze ibibi kubera kudasobanukirwa maze bakicuza, nyuma y’ibyo bagakora ibikorwa byiza, mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

إِنَّ إِبْرَٰهِيمَ كَانَ أُمَّةً قَانِتًا لِّلَّهِ حَنِيفًا وَلَمْ يَكُ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi nta n’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanya.

See all translations of this verse →

شَاكِرًا لِّأَنْعُمِهِ ٱجْتَبَىٰهُ وَهَدَىٰهُ إِلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYashimiraga ingabire za Allah. (Allah) yaramutoranyije anamuyobora inzira igororotse.

See all translations of this verse →

وَءَاتَيْنَٰهُ فِى ٱلدُّنْيَا حَسَنَةً وَإِنَّهُۥ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanamuhaye ibyiza ku isi, ndetse no ku mperuka azaba mu ntungane.

See all translations of this verse →

ثُمَّ أَوْحَيْنَآ إِلَيْكَ أَنِ ٱتَّبِعْ مِلَّةَ إِبْرَٰهِيمَ حَنِيفًا وَمَا كَانَ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba mu babangikanyamana.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا جُعِلَ ٱلسَّبْتُ عَلَى ٱلَّذِينَ ٱخْتَلَفُوا۟ فِيهِ وَإِنَّ رَبَّكَ لَيَحْكُمُ بَيْنَهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُوا۟ فِيهِ يَخْتَلِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Isabato yashyiriweho ba bandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’Intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe.

See all translations of this verse →

ٱدْعُ إِلَىٰ سَبِيلِ رَبِّكَ بِٱلْحِكْمَةِ وَٱلْمَوْعِظَةِ ٱلْحَسَنَةِ وَجَٰدِلْهُم بِٱلَّتِى هِىَ أَحْسَنُ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعْلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعْلَمُ بِٱلْمُهْتَدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na We uzi neza abayobotse.

See all translations of this verse →

وَإِنْ عَاقَبْتُمْ فَعَاقِبُوا۟ بِمِثْلِ مَا عُوقِبْتُم بِهِۦ وَلَئِن صَبَرْتُمْ لَهُوَ خَيْرٌ لِّلصَّٰبِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nimwihorera (ku babagiriye nabi), mujye mwihorera bijyanye n’ibyo mwakorewe. Ariko nimwihangana (mukababarira), ni byo byiza ku bihangana.

See all translations of this verse →

وَٱصْبِرْ وَمَا صَبْرُكَ إِلَّا بِٱللَّهِ وَلَا تَحْزَنْ عَلَيْهِمْ وَلَا تَكُ فِى ضَيْقٍ مِّمَّا يَمْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUjye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوا۟ وَّٱلَّذِينَ هُم مُّحْسِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ari kumwe na ba bandi bamugandukira, ndetse na ba bandi bakora ibyiza.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70