caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Mutaffifin المطففين

36 verses · Mecca · revelation order 86

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ وَيْلٌ لِّلْمُطَفِّفِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكْتَالُوا۟ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسْتَوْفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo,

See all translations of this verse →

وَإِذَا كَالُوهُمْ أَو وَّزَنُوهُمْ يُخْسِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye.

See all translations of this verse →

أَلَا يَظُنُّ أُو۟لَٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبْعُوثُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe),

See all translations of this verse →

لِيَوْمٍ عَظِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu munsi uhambaye?

See all translations of this verse →

يَوْمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa?

See all translations of this verse →

كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلْفُجَّارِ لَفِى سِجِّينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini.

See all translations of this verse →

وَمَآ أَدْرَىٰكَ مَا سِجِّينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se ni iki cyakumenyesha Sijiini?

See all translations of this verse →

كِتَٰبٌ مَّرْقُومٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.

See all translations of this verse →

وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوْمِ ٱلدِّينِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bahinyura umunsi w’ibihembo.

See all translations of this verse →

وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعْتَدٍ أَثِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha,

See all translations of this verse →

إِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

See all translations of this verse →

كَلَّا بَلْ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُوا۟ يَكْسِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo.

See all translations of this verse →

كَلَّآ إِنَّهُمْ عَن رَّبِّهِمْ يَوْمَئِذٍ لَّمَحْجُوبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo.

See all translations of this verse →

ثُمَّ إِنَّهُمْ لَصَالُوا۟ ٱلْجَحِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze bahire mu muriro ugurumana.

See all translations of this verse →

ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِى كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”

See all translations of this verse →

كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلْأَبْرَارِ لَفِى عِلِّيِّينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna.

See all translations of this verse →

وَمَآ أَدْرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se ni iki cyakumenyesha Iliyuna?

See all translations of this verse →

كِتَٰبٌ مَّرْقُومٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.

See all translations of this verse →

يَشْهَدُهُ ٱلْمُقَرَّبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْأَبْرَارَ لَفِى نَعِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);

See all translations of this verse →

عَلَى ٱلْأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).

See all translations of this verse →

تَعْرِفُ فِى وُجُوهِهِمْ نَضْرَةَ ٱلنَّعِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo.

See all translations of this verse →

يُسْقَوْنَ مِن رَّحِيقٍ مَّخْتُومٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazahabwa ikinyobwa gipfundikiye,

See all translations of this verse →

خِتَٰمُهُۥ مِسْكٌ وَفِى ذَٰلِكَ فَلْيَتَنَافَسِ ٱلْمُتَنَٰفِسُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIntama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe.

See all translations of this verse →

وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسْنِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)

See all translations of this verse →

عَيْنًا يَشْرَبُ بِهَا ٱلْمُقَرَّبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIsoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah).

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجْرَمُوا۟ كَانُوا۟ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ يَضْحَكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana,

See all translations of this verse →

وَإِذَا مَرُّوا۟ بِهِمْ يَتَغَامَزُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazinyuraho zikabaryanira inzara.

See all translations of this verse →

وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَهْلِهِمُ ٱنقَلَبُوا۟ فَكِهِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationZaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya.

See all translations of this verse →

وَإِذَا رَأَوْهُمْ قَالُوٓا۟ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”

See all translations of this verse →

وَمَآ أُرْسِلُوا۟ عَلَيْهِمْ حَٰفِظِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana).

See all translations of this verse →

فَٱلْيَوْمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ مِنَ ٱلْكُفَّارِ يَضْحَكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi.

See all translations of this verse →

عَلَى ٱلْأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).

See all translations of this verse →

هَلْ ثُوِّبَ ٱلْكُفَّارُ مَا كَانُوا۟ يَفْعَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora?

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70