Home › Surahs › Surah Al-Inshiqaaq
Surah Al-Inshiqaaq الإنشقاق
25 verses · Mecca · revelation order 83
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنشَقَّتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),
See all translations of this verse →
وَأَذِنَتْ لِرَبِّهَا وَحُقَّتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلْأَرْضُ مُدَّتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’igihe isi izaringanizwa,
See all translations of this verse →
وَأَلْقَتْ مَا فِيهَا وَتَخَلَّتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,
See all translations of this verse →
وَأَذِنَتْ لِرَبِّهَا وَحُقَّتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),
See all translations of this verse →
يَٰٓأَيُّهَا ٱلْإِنسَٰنُ إِنَّكَ كَادِحٌ إِلَىٰ رَبِّكَ كَدْحًا فَمُلَٰقِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).
See all translations of this verse →
فَأَمَّا مَنْ أُوتِىَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,
See all translations of this verse →
فَسَوْفَ يُحَاسَبُ حِسَابًا يَسِيرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Azabarurirwa mu buryo bworoshye,
See all translations of this verse →
وَيَنقَلِبُ إِلَىٰٓ أَهْلِهِۦ مَسْرُورًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!
See all translations of this verse →
وَأَمَّا مَنْ أُوتِىَ كِتَٰبَهُۥ وَرَآءَ ظَهْرِهِۦ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,
See all translations of this verse →
فَسَوْفَ يَدْعُوا۟ ثُبُورًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Azisabira kurimbuka,
See all translations of this verse →
وَيَصْلَىٰ سَعِيرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi azahira mu muriro ugurumana.
See all translations of this verse →
إِنَّهُۥ كَانَ فِىٓ أَهْلِهِۦ مَسْرُورًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,
See all translations of this verse →
إِنَّهُۥ ظَنَّ أَن لَّن يَحُورَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).
See all translations of this verse →
بَلَىٰٓ إِنَّ رَبَّهُۥ كَانَ بِهِۦ بَصِيرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.
See all translations of this verse →
فَلَآ أُقْسِمُ بِٱلشَّفَقِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,
See all translations of this verse →
وَٱلَّيْلِ وَمَا وَسَقَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),
See all translations of this verse →
وَٱلْقَمَرِ إِذَا ٱتَّسَقَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’ukwezi igihe kuzuye,
See all translations of this verse →
لَتَرْكَبُنَّ طَبَقًا عَن طَبَقٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)
See all translations of this verse →
فَمَا لَهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese babaye bate, kuki batemera?
See all translations of this verse →
وَإِذَا قُرِئَ عَلَيْهِمُ ٱلْقُرْءَانُ لَا يَسْجُدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.
See all translations of this verse →
بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ يُكَذِّبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).
See all translations of this verse →
وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا يُوعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).
See all translations of this verse →
فَبَشِّرْهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.
See all translations of this verse →
إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمْ أَجْرٌ غَيْرُ مَمْنُونٍۭ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).
See all translations of this verse →
← Surah Al-Mutaffifin
Surah Al-Burooj →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.