Surah Al-Infitaar الإنفطار
19 verses · Mecca · revelation order 82
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIgihe ikirere kizasatagurika,
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلْكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe inyenyeri zizanyanyagira,
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلْبِحَارُ فُجِّرَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe),
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلْقُبُورُ بُعْثِرَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo),
See all translations of this verse →
عَلِمَتْ نَفْسٌ مَّا قَدَّمَتْ وَأَخَّرَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi).
See all translations of this verse →
يَٰٓأَيُّهَا ٱلْإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلْكَرِيمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu?
See all translations of this verse →
ٱلَّذِى خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationWe wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye?
See all translations of this verse →
فِىٓ أَىِّ صُورَةٍ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYaragutunganyije aguha ishusho ashaka.
See all translations of this verse →
كَلَّا بَلْ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ عَلَيْكُمْ لَحَٰفِظِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe),
See all translations of this verse →
كِرَامًا كَٰتِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi),
See all translations of this verse →
يَعْلَمُونَ مَا تَفْعَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazi ibyo mukora byose.
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱلْأَبْرَارَ لَفِى نَعِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
See all translations of this verse →
وَإِنَّ ٱلْفُجَّارَ لَفِى جَحِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho abangizi bazaba mu muriro ugurumana,
See all translations of this verse →
يَصْلَوْنَهَا يَوْمَ ٱلدِّينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazawuhiramo ku munsi w’ibihembo,
See all translations of this verse →
وَمَا هُمْ عَنْهَا بِغَآئِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntibazigera bawuvamo.
See all translations of this verse →
وَمَآ أَدْرَىٰكَ مَا يَوْمُ ٱلدِّينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
See all translations of this verse →
ثُمَّ مَآ أَدْرَىٰكَ مَا يَوْمُ ٱلدِّينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
See all translations of this verse →
يَوْمَ لَا تَمْلِكُ نَفْسٌ لِّنَفْسٍ شَيْـًٔا وَٱلْأَمْرُ يَوْمَئِذٍ لِّلَّهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah.
See all translations of this verse →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→