caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Qamar القمر

55 verses · Mecca · revelation order 37

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ ٱقْتَرَبَتِ ٱلسَّاعَةُ وَٱنشَقَّ ٱلْقَمَرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIgihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse.[1]

See all translations of this verse →

وَإِن يَرَوْا۟ ءَايَةً يُعْرِضُوا۟ وَيَقُولُوا۟ سِحْرٌ مُّسْتَمِرٌّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati “Ubu ni uburozi bugikomeje!”

See all translations of this verse →

وَكَذَّبُوا۟ وَٱتَّبَعُوٓا۟ أَهْوَآءَهُمْ وَكُلُّ أَمْرٍ مُّسْتَقِرٌّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ جَآءَهُم مِّنَ ٱلْأَنۢبَآءِ مَا فِيهِ مُزْدَجَرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi),

See all translations of this verse →

حِكْمَةٌۢ بَٰلِغَةٌ فَمَا تُغْنِ ٱلنُّذُرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Izo nkuru ziri muri Qur’an) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira nta cyo kwabamariye.

See all translations of this verse →

فَتَوَلَّ عَنْهُمْ يَوْمَ يَدْعُ ٱلدَّاعِ إِلَىٰ شَىْءٍ نُّكُرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu kibi cyane (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka),

See all translations of this verse →

خُشَّعًا أَبْصَٰرُهُمْ يَخْرُجُونَ مِنَ ٱلْأَجْدَاثِ كَأَنَّهُمْ جَرَادٌ مُّنتَشِرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye.

See all translations of this verse →

مُّهْطِعِينَ إِلَى ٱلدَّاعِ يَقُولُ ٱلْكَٰفِرُونَ هَٰذَا يَوْمٌ عَسِرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBihuta bagana uhamagara. Abahakanyi bazavuga bati “Uyu ni umunsi ugoye.”

See all translations of this verse →

كَذَّبَتْ قَبْلَهُمْ قَوْمُ نُوحٍ فَكَذَّبُوا۟ عَبْدَنَا وَقَالُوا۟ مَجْنُونٌ وَٱزْدُجِرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati “Ni umusazi”, ndetse aranamaganwa.

See all translations of this verse →

فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنِّى مَغْلُوبٌ فَٱنتَصِرْ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko asaba Nyagasani we (agira ati) “Rwose njye naneshejwe, ngaho tabara!”

See all translations of this verse →

فَفَتَحْنَآ أَبْوَٰبَ ٱلسَّمَآءِ بِمَآءٍ مُّنْهَمِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi.

See all translations of this verse →

وَفَجَّرْنَا ٱلْأَرْضَ عُيُونًا فَٱلْتَقَى ٱلْمَآءُ عَلَىٰٓ أَمْرٍ قَدْ قُدِرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe.

See all translations of this verse →

وَحَمَلْنَٰهُ عَلَىٰ ذَاتِ أَلْوَٰحٍ وَدُسُرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze (Nuhu) tumutwara mu gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge).

See all translations of this verse →

تَجْرِى بِأَعْيُنِنَا جَزَآءً لِّمَن كَانَ كُفِرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze amaso; (ibyo) biba igihembo cy’uwo bahakanye.

See all translations of this verse →

وَلَقَد تَّرَكْنَٰهَآ ءَايَةً فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

See all translations of this verse →

فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

See all translations of this verse →

كَذَّبَتْ عَادٌ فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudu); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

See all translations of this verse →

إِنَّآ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ رِيحًا صَرْصَرًا فِى يَوْمِ نَحْسٍ مُّسْتَمِرٍّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye,

See all translations of this verse →

تَنزِعُ ٱلنَّاسَ كَأَنَّهُمْ أَعْجَازُ نَخْلٍ مُّنقَعِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe.

See all translations of this verse →

فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

See all translations of this verse →

كَذَّبَتْ ثَمُودُ بِٱلنُّذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)

See all translations of this verse →

فَقَالُوٓا۟ أَبَشَرًا مِّنَّا وَٰحِدًا نَّتَّبِعُهُۥٓ إِنَّآ إِذًا لَّفِى ضَلَٰلٍ وَسُعُرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko baravuga bati “Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi!”

See all translations of this verse →

أَءُلْقِىَ ٱلذِّكْرُ عَلَيْهِ مِنۢ بَيْنِنَا بَلْ هُوَ كَذَّابٌ أَشِرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone.

See all translations of this verse →

سَيَعْلَمُونَ غَدًا مَّنِ ٱلْكَذَّابُ ٱلْأَشِرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we.

See all translations of this verse →

إِنَّا مُرْسِلُوا۟ ٱلنَّاقَةِ فِتْنَةً لَّهُمْ فَٱرْتَقِبْهُمْ وَٱصْطَبِرْ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTugiye kuboherereza ingamiya (y’ingore) kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire.

See all translations of this verse →

وَنَبِّئْهُمْ أَنَّ ٱلْمَآءَ قِسْمَةٌۢ بَيْنَهُمْ كُلُّ شِرْبٍ مُّحْتَضَرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnababwire ko amazi bagomba kuyasangira na yo (ingamiya); buri wese azajya agira igihe cye cyo kuyanywaho.

See all translations of this verse →

فَنَادَوْا۟ صَاحِبَهُمْ فَتَعَاطَىٰ فَعَقَرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko bahamagaye mugenzi wabo (afata inkota) arayica.

See all translations of this verse →

فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

See all translations of this verse →

إِنَّآ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ صَيْحَةً وَٰحِدَةً فَكَانُوا۟ كَهَشِيمِ ٱلْمُحْتَظِرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

See all translations of this verse →

كَذَّبَتْ قَوْمُ لُوطٍۭ بِٱلنُّذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu),

See all translations of this verse →

إِنَّآ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ حَاصِبًا إِلَّآ ءَالَ لُوطٍ نَّجَّيْنَٰهُم بِسَحَرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera,

See all translations of this verse →

نِّعْمَةً مِّنْ عِندِنَا كَذَٰلِكَ نَجْزِى مَن شَكَرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَنذَرَهُم بَطْشَتَنَا فَتَمَارَوْا۟ بِٱلنُّذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya kuri uko kuburira (kwacu).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ رَٰوَدُوهُ عَن ضَيْفِهِۦ فَطَمَسْنَآ أَعْيُنَهُمْ فَذُوقُوا۟ عَذَابِى وَنُذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) “Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)!”

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ صَبَّحَهُم بُكْرَةً عَذَابٌ مُّسْتَقِرٌّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka).

See all translations of this verse →

فَذُوقُوا۟ عَذَابِى وَنُذُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nimusogongere ibihano byanjye no ku byo najyaga mbaburira!

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ جَآءَ ءَالَ فِرْعَوْنَ ٱلنُّذُرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo,

See all translations of this verse →

كَذَّبُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَا كُلِّهَا فَأَخَذْنَٰهُمْ أَخْذَ عَزِيزٍ مُّقْتَدِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.

See all translations of this verse →

أَكُفَّارُكُمْ خَيْرٌ مِّنْ أُو۟لَٰٓئِكُمْ أَمْ لَكُم بَرَآءَةٌ فِى ٱلزُّبُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)?

See all translations of this verse →

أَمْ يَقُولُونَ نَحْنُ جَمِيعٌ مُّنتَصِرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati “Twe turi benshi dushyize hamwe, dushoboye kwitabara!”

See all translations of this verse →

سَيُهْزَمُ ٱلْجَمْعُ وَيُوَلُّونَ ٱلدُّبُرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata.

See all translations of this verse →

بَلِ ٱلسَّاعَةُ مَوْعِدُهُمْ وَٱلسَّاعَةُ أَدْهَىٰ وَأَمَرُّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُجْرِمِينَ فِى ضَلَٰلٍ وَسُعُرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika!

See all translations of this verse →

يَوْمَ يُسْحَبُونَ فِى ٱلنَّارِ عَلَىٰ وُجُوهِهِمْ ذُوقُوا۟ مَسَّ سَقَرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve igihano cy’umuriro.”

See all translations of this verse →

إِنَّا كُلَّ شَىْءٍ خَلَقْنَٰهُ بِقَدَرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo).

See all translations of this verse →

وَمَآ أَمْرُنَآ إِلَّا وَٰحِدَةٌ كَلَمْحٍۭ بِٱلْبَصَرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi itegeko ryacu ni (ijambo) rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَهْلَكْنَآ أَشْيَاعَكُمْ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

See all translations of this verse →

وَكُلُّ شَىْءٍ فَعَلُوهُ فِى ٱلزُّبُرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi buri kintu cyose bakoze cyandikwaga mu bitabo (by’ibikorwa byabo).

See all translations of this verse →

وَكُلُّ صَغِيرٍ وَكَبِيرٍ مُّسْتَطَرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى جَنَّٰتٍ وَنَهَرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru),

See all translations of this verse →

فِى مَقْعَدِ صِدْقٍ عِندَ مَلِيكٍ مُّقْتَدِرٍۭ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu byicaro by’icyubahiro, hafi y’Umwami, Ushobora byose.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70