Home › Surahs › Surah An-Najm
Surah An-Najm النجم
62 verses · Mecca · revelation order 23
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ وَٱلنَّجْمِ إِذَا هَوَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndahiye inyenyeri igihe irenga!
See all translations of this verse →
مَا ضَلَّ صَاحِبُكُمْ وَمَا غَوَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri).
See all translations of this verse →
وَمَا يَنطِقُ عَنِ ٱلْهَوَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye.
See all translations of this verse →
إِنْ هُوَ إِلَّا وَحْىٌ يُوحَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).
See all translations of this verse →
عَلَّمَهُۥ شَدِيدُ ٱلْقُوَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yigishijwe (iyi Qur’an) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu),
See all translations of this verse →
ذُو مِرَّةٍ فَٱسْتَوَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri,
See all translations of this verse →
وَهُوَ بِٱلْأُفُقِ ٱلْأَعْلَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru.
See all translations of this verse →
ثُمَّ دَنَا فَتَدَلَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze aramanuka akomeza kuyegera,
See all translations of this verse →
فَكَانَ قَابَ قَوْسَيْنِ أَوْ أَدْنَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho.
See all translations of this verse →
فَأَوْحَىٰٓ إِلَىٰ عَبْدِهِۦ مَآ أَوْحَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose.
See all translations of this verse →
مَا كَذَبَ ٱلْفُؤَادُ مَا رَأَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umutima (wa Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ku byo wabonye.
See all translations of this verse →
أَفَتُمَٰرُونَهُۥ عَلَىٰ مَا يَرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None se muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)?
See all translations of this verse →
وَلَقَدْ رَءَاهُ نَزْلَةً أُخْرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi rwose (Muhamadi) yaramubonye (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro,
See all translations of this verse →
عِندَ سِدْرَةِ ٱلْمُنتَهَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma),[1]
See all translations of this verse →
عِندَهَا جَنَّةُ ٱلْمَأْوَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni na ho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abemeramana).
See all translations of this verse →
إِذْ يَغْشَى ٱلسِّدْرَةَ مَا يَغْشَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje).
See all translations of this verse →
مَا زَاغَ ٱلْبَصَرُ وَمَا طَغَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana, cyangwa ngo irengere (imbibi yari yashyiriweho).
See all translations of this verse →
لَقَدْ رَأَىٰ مِنْ ءَايَٰتِ رَبِّهِ ٱلْكُبْرَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo.
See all translations of this verse →
أَفَرَءَيْتُمُ ٱللَّٰتَ وَٱلْعُزَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza,
See all translations of this verse →
وَمَنَوٰةَ ٱلثَّالِثَةَ ٱلْأُخْرَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu?
See all translations of this verse →
أَلَكُمُ ٱلذَّكَرُ وَلَهُ ٱلْأُنثَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho We (Allah) akagira ab’abakobwa?
See all translations of this verse →
تِلْكَ إِذًا قِسْمَةٌ ضِيزَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Iryo ryaba ari igabana ribogamye.
See all translations of this verse →
إِنْ هِىَ إِلَّآ أَسْمَآءٌ سَمَّيْتُمُوهَآ أَنتُمْ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلْطَٰنٍ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَمَا تَهْوَى ٱلْأَنفُسُ وَلَقَدْ جَآءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ ٱلْهُدَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo.
See all translations of this verse →
أَمْ لِلْإِنسَٰنِ مَا تَمَنَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose?
See all translations of this verse →
فَلِلَّهِ ٱلْـَٔاخِرَةُ وَٱلْأُولَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Allah ni We Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi.
See all translations of this verse →
وَكَم مِّن مَّلَكٍ فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغْنِى شَفَٰعَتُهُمْ شَيْـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعْدِ أَن يَأْذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرْضَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِٱلْـَٔاخِرَةِ لَيُسَمُّونَ ٱلْمَلَٰٓئِكَةَ تَسْمِيَةَ ٱلْأُنثَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore,
See all translations of this verse →
وَمَا لَهُم بِهِۦ مِنْ عِلْمٍ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَإِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغْنِى مِنَ ٱلْحَقِّ شَيْـًٔا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka nta cyo kuvuze imbere y’ukuri.
See all translations of this verse →
فَأَعْرِضْ عَن مَّن تَوَلَّىٰ عَن ذِكْرِنَا وَلَمْ يُرِدْ إِلَّا ٱلْحَيَوٰةَ ٱلدُّنْيَا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, irengagize wa wundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi.
See all translations of this verse →
ذَٰلِكَ مَبْلَغُهُم مِّنَ ٱلْعِلْمِ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعْلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعْلَمُ بِمَنِ ٱهْتَدَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.
See all translations of this verse →
وَلِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ لِيَجْزِىَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔوا۟ بِمَا عَمِلُوا۟ وَيَجْزِىَ ٱلَّذِينَ أَحْسَنُوا۟ بِٱلْحُسْنَى
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza,
See all translations of this verse →
ٱلَّذِينَ يَجْتَنِبُونَ كَبَٰٓئِرَ ٱلْإِثْمِ وَٱلْفَوَٰحِشَ إِلَّا ٱللَّمَمَ إِنَّ رَبَّكَ وَٰسِعُ ٱلْمَغْفِرَةِ هُوَ أَعْلَمُ بِكُمْ إِذْ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلْأَرْضِ وَإِذْ أَنتُمْ أَجِنَّةٌ فِى بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمْ فَلَا تُزَكُّوٓا۟ أَنفُسَكُمْ هُوَ أَعْلَمُ بِمَنِ ٱتَّقَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ba bandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni We ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari insoro muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari We uzi neza umugandukira.
See all translations of this verse →
أَفَرَءَيْتَ ٱلَّذِى تَوَلَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)?
See all translations of this verse →
وَأَعْطَىٰ قَلِيلًا وَأَكْدَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu?
See all translations of this verse →
أَعِندَهُۥ عِلْمُ ٱلْغَيْبِ فَهُوَ يَرَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo Intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)?
See all translations of this verse →
أَمْ لَمْ يُنَبَّأْ بِمَا فِى صُحُفِ مُوسَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa,
See all translations of this verse →
وَإِبْرَٰهِيمَ ٱلَّذِى وَفَّىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa,
See all translations of this verse →
أَلَّا تَزِرُ وَازِرَةٌ وِزْرَ أُخْرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ko nta we uzikorera umutwaro w’undi,
See all translations of this verse →
وَأَن لَّيْسَ لِلْإِنسَٰنِ إِلَّا مَا سَعَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yashyizemo umuhate,
See all translations of this verse →
وَأَنَّ سَعْيَهُۥ سَوْفَ يُرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ko umuhate we uzagaragara (ku munsi w’imperuka).
See all translations of this verse →
ثُمَّ يُجْزَىٰهُ ٱلْجَزَآءَ ٱلْأَوْفَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye.
See all translations of this verse →
وَأَنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلْمُنتَهَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe.
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَضْحَكَ وَأَبْكَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ko ari We (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara).
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَمَاتَ وَأَحْيَا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No kuba ari We wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga.
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُۥ خَلَقَ ٱلزَّوْجَيْنِ ٱلذَّكَرَ وَٱلْأُنثَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore,
See all translations of this verse →
مِن نُّطْفَةٍ إِذَا تُمْنَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu ntanga igihe zisohowe.
See all translations of this verse →
وَأَنَّ عَلَيْهِ ٱلنَّشْأَةَ ٱلْأُخْرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No kuba ari We uzarema bundi bushya (azura abapfuye),
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَغْنَىٰ وَأَقْنَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No kuba ari We utanga ubukungu akanatuma abantu bagira ibyo bigezaho,
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُۥ هُوَ رَبُّ ٱلشِّعْرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No kuba ari We Nyagasani wa Shi’ira,[1]
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُۥٓ أَهْلَكَ عَادًا ٱلْأُولَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No kuba ari We woretse aba Adi bo hambere,
See all translations of this verse →
وَثَمُودَا۟ فَمَآ أَبْقَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’aba Thamudu ntiyagira uwo asigaza,
See all translations of this verse →
وَقَوْمَ نُوحٍ مِّن قَبْلُ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ هُمْ أَظْلَمَ وَأَطْغَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije.
See all translations of this verse →
وَٱلْمُؤْتَفِكَةَ أَهْوَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni We wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi).
See all translations of this verse →
فَغَشَّىٰهَا مَا غَشَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye).
See all translations of this verse →
فَبِأَىِّ ءَالَآءِ رَبِّكَ تَتَمَارَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None se (yewe muntu) ni izihe nema za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)?
See all translations of this verse →
هَٰذَا نَذِيرٌ مِّنَ ٱلنُّذُرِ ٱلْأُولَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere.
See all translations of this verse →
أَزِفَتِ ٱلْـَٔازِفَةُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umunsi w’imperuka uregereje.
See all translations of this verse →
لَيْسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ كَاشِفَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza).
See all translations of this verse →
أَفَمِنْ هَٰذَا ٱلْحَدِيثِ تَعْجَبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None se mutangajwe n’aya magambo (ya Qur’an)?
See all translations of this verse →
وَتَضْحَكُونَ وَلَا تَبْكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mukaba museka (muyihakana) aho kurira!
See all translations of this verse →
وَأَنتُمْ سَٰمِدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Muhugiye mu bibarangaza!
See all translations of this verse →
فَٱسْجُدُوا۟ لِلَّهِ وَٱعْبُدُوا۟
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine).
See all translations of this verse →
← Surah At-Tur
Surah Al-Qamar →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.