Home › Surahs › Surah Al-Mursalaat
Surah Al-Mursalaat المرسلات
50 verses · Mecca · revelation order 33
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ وَٱلْمُرْسَلَٰتِ عُرْفًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye,
See all translations of this verse →
فَٱلْعَٰصِفَٰتِ عَصْفًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imiyaga y’inkubi,
See all translations of this verse →
وَٱلنَّٰشِرَٰتِ نَشْرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura,
See all translations of this verse →
فَٱلْفَٰرِقَٰتِ فَرْقًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma,
See all translations of this verse →
فَٱلْمُلْقِيَٰتِ ذِكْرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’abamalayika bazanira amahishurirwa (Intumwa za Allah),
See all translations of this verse →
عُذْرًا أَوْ نُذْرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire.
See all translations of this verse →
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora.
See all translations of this verse →
فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima),
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’igihe ikirere kizasandazwa,
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلْجِبَالُ نُسِفَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi,
See all translations of this verse →
وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’igihe Intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho),
See all translations of this verse →
لِأَىِّ يَوْمٍ أُجِّلَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe?
See all translations of this verse →
لِيَوْمِ ٱلْفَصْلِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa).
See all translations of this verse →
وَمَآ أَدْرَىٰكَ مَا يَوْمُ ٱلْفَصْلِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo?
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
أَلَمْ نُهْلِكِ ٱلْأَوَّلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntitworetse abo hambere?
See all translations of this verse →
ثُمَّ نُتْبِعُهُمُ ٱلْـَٔاخِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tukabakurikiza abo hanyuma?
See all translations of this verse →
كَذَٰلِكَ نَفْعَلُ بِٱلْمُجْرِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
أَلَمْ نَخْلُقكُّم مِّن مَّآءٍ مَّهِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse?
See all translations of this verse →
فَجَعَلْنَٰهُ فِى قَرَارٍ مَّكِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
See all translations of this verse →
إِلَىٰ قَدَرٍ مَّعْلُومٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kugeza igihe kizwi.
See all translations of this verse →
فَقَدَرْنَا فَنِعْمَ ٱلْقَٰدِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena.
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
أَلَمْ نَجْعَلِ ٱلْأَرْضَ كِفَاتًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese isi ntitwayigize ihuriro,
See all translations of this verse →
أَحْيَآءً وَأَمْوَٰتًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)?
See all translations of this verse →
وَجَعَلْنَا فِيهَا رَوَٰسِىَ شَٰمِخَٰتٍ وَأَسْقَيْنَٰكُم مَّآءً فُرَاتًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo?
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
ٱنطَلِقُوٓا۟ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
See all translations of this verse →
ٱنطَلِقُوٓا۟ إِلَىٰ ظِلٍّ ذِى ثَلَٰثِ شُعَبٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”,
See all translations of this verse →
لَّا ظَلِيلٍ وَلَا يُغْنِى مِنَ ٱللَّهَبِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”,
See all translations of this verse →
إِنَّهَا تَرْمِى بِشَرَرٍ كَٱلْقَصْرِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini,
See all translations of this verse →
كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٌ صُفْرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju.
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
هَٰذَا يَوْمُ لَا يَنطِقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga.
See all translations of this verse →
وَلَا يُؤْذَنُ لَهُمْ فَيَعْتَذِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga.
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
هَٰذَا يَوْمُ ٱلْفَصْلِ جَمَعْنَٰكُمْ وَٱلْأَوَّلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe.
See all translations of this verse →
فَإِن كَانَ لَكُمْ كَيْدٌ فَكِيدُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere.
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى ظِلَٰلٍ وَعُيُونٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba),
See all translations of this verse →
وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشْتَهُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza;
See all translations of this verse →
كُلُوا۟ وَٱشْرَبُوا۟ هَنِيٓـًٔۢا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
See all translations of this verse →
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
See all translations of this verse →
كُلُوا۟ وَتَمَتَّعُوا۟ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجْرِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
See all translations of this verse →
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرْكَعُوا۟ لَا يَرْكَعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali).
See all translations of this verse →
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
See all translations of this verse →
فَبِأَىِّ حَدِيثٍۭ بَعْدَهُۥ يُؤْمِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera?
See all translations of this verse →
← Surah Al-Insaan
Surah An-Naba →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.