إِنْ هِىَ إِلَّآ أَسْمَآءٌ سَمَّيْتُمُوهَآ أَنتُمْ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلْطَٰنٍ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَمَا تَهْوَى ٱلْأَنفُسُ وَلَقَدْ جَآءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ ٱلْهُدَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo.