Home › Surahs › Surah Nooh
Surah Nooh نوح
28 verses · Mecca · revelation order 71
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ إِنَّآ أَرْسَلْنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوْمِهِۦٓ أَنْ أَنذِرْ قَوْمَكَ مِن قَبْلِ أَن يَأْتِيَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) “Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho.”
See all translations of this verse →
قَالَ يَٰقَوْمِ إِنِّى لَكُمْ نَذِيرٌ مُّبِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuhu) aravuga ati “Bantu banjye! Mu by’ukuri njye ndi umuburizi wanyu ugaragara,
See all translations of this verse →
أَنِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَٱتَّقُوهُ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mukanamugandukira kandi mukanyumvira.
See all translations of this verse →
يَغْفِرْ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمْ وَيُؤَخِّرْكُمْ إِلَىٰٓ أَجَلٍ مُّسَمًّى إِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ إِذَا جَآءَ لَا يُؤَخَّرُ لَوْ كُنتُمْ تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi.”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبِّ إِنِّى دَعَوْتُ قَوْمِى لَيْلًا وَنَهَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba kugaragira Imana imwe)”,
See all translations of this verse →
فَلَمْ يَزِدْهُمْ دُعَآءِىٓ إِلَّا فِرَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko uguhamagara kwanjye nta cyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri).
See all translations of this verse →
وَإِنِّى كُلَّمَا دَعَوْتُهُمْ لِتَغْفِرَ لَهُمْ جَعَلُوٓا۟ أَصَٰبِعَهُمْ فِىٓ ءَاذَانِهِمْ وَٱسْتَغْشَوْا۟ ثِيَابَهُمْ وَأَصَرُّوا۟ وَٱسْتَكْبَرُوا۟ ٱسْتِكْبَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane.
See all translations of this verse →
ثُمَّ إِنِّى دَعَوْتُهُمْ جِهَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro.
See all translations of this verse →
ثُمَّ إِنِّىٓ أَعْلَنتُ لَهُمْ وَأَسْرَرْتُ لَهُمْ إِسْرَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga.
See all translations of this verse →
فَقُلْتُ ٱسْتَغْفِرُوا۟ رَبَّكُمْ إِنَّهُۥ كَانَ غَفَّارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Narababwiye nti “Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni We uhebuje mu kubabarira ibyaha.”
See all translations of this verse →
يُرْسِلِ ٱلسَّمَآءَ عَلَيْكُم مِّدْرَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije),
See all translations of this verse →
وَيُمْدِدْكُم بِأَمْوَٰلٍ وَبَنِينَ وَيَجْعَل لَّكُمْ جَنَّٰتٍ وَيَجْعَل لَّكُمْ أَنْهَٰرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo).
See all translations of this verse →
مَّا لَكُمْ لَا تَرْجُونَ لِلَّهِ وَقَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye?
See all translations of this verse →
وَقَدْ خَلَقَكُمْ أَطْوَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ari We wabaremye mu byiciro (bitandukanye)!
See all translations of this verse →
أَلَمْ تَرَوْا۟ كَيْفَ خَلَقَ ٱللَّهُ سَبْعَ سَمَٰوَٰتٍ طِبَاقًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye?
See all translations of this verse →
وَجَعَلَ ٱلْقَمَرَ فِيهِنَّ نُورًا وَجَعَلَ ٱلشَّمْسَ سِرَاجًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara?
See all translations of this verse →
وَٱللَّهُ أَنۢبَتَكُم مِّنَ ٱلْأَرْضِ نَبَاتًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera.
See all translations of this verse →
ثُمَّ يُعِيدُكُمْ فِيهَا وَيُخْرِجُكُمْ إِخْرَاجًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka).
See all translations of this verse →
وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ بِسَاطًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi Allah ni We wabagiriye isi nk’isaso,
See all translations of this verse →
لِّتَسْلُكُوا۟ مِنْهَا سُبُلًا فِجَاجًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari.
See all translations of this verse →
قَالَ نُوحٌ رَّبِّ إِنَّهُمْ عَصَوْنِى وَٱتَّبَعُوا۟ مَن لَّمْ يَزِدْهُ مَالُهُۥ وَوَلَدُهُۥٓ إِلَّا خَسَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo.”
See all translations of this verse →
وَمَكَرُوا۟ مَكْرًا كُبَّارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe).
See all translations of this verse →
وَقَالُوا۟ لَا تَذَرُنَّ ءَالِهَتَكُمْ وَلَا تَذَرُنَّ وَدًّا وَلَا سُوَاعًا وَلَا يَغُوثَ وَيَعُوقَ وَنَسْرًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baranavuga bati “Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (kugaragira) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra[1]
See all translations of this verse →
وَقَدْ أَضَلُّوا۟ كَثِيرًا وَلَا تَزِدِ ٱلظَّٰلِمِينَ إِلَّا ضَلَٰلًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuhu aravuga ati) “Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe.”
See all translations of this verse →
مِّمَّا خَطِيٓـَٰٔتِهِمْ أُغْرِقُوا۟ فَأُدْخِلُوا۟ نَارًا فَلَمْ يَجِدُوا۟ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ أَنصَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kubera ibyaha byabo, bararohamishijwe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah.
See all translations of this verse →
وَقَالَ نُوحٌ رَّبِّ لَا تَذَرْ عَلَى ٱلْأَرْضِ مِنَ ٱلْكَٰفِرِينَ دَيَّارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi.”
See all translations of this verse →
إِنَّكَ إِن تَذَرْهُمْ يُضِلُّوا۟ عِبَادَكَ وَلَا يَلِدُوٓا۟ إِلَّا فَاجِرًا كَفَّارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi.
See all translations of this verse →
رَّبِّ ٱغْفِرْ لِى وَلِوَٰلِدَىَّ وَلِمَن دَخَلَ بَيْتِىَ مُؤْمِنًا وَلِلْمُؤْمِنِينَ وَٱلْمُؤْمِنَٰتِ وَلَا تَزِدِ ٱلظَّٰلِمِينَ إِلَّا تَبَارًۢا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuhu aravuga ati) “Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama.”
See all translations of this verse →
← Surah Al-Ma'aarij
Surah Al-Jinn →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.