Home › Surahs › Surah Al-Ma'aarij
Surah Al-Ma'aarij المعارج
44 verses · Mecca · revelation order 79
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ سَأَلَ سَآئِلٌۢ بِعَذَابٍ وَاقِعٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Usaba yasabye ko ibihano bigomba kuzabaho bisohora,
See all translations of this verse →
لِّلْكَٰفِرِينَ لَيْسَ لَهُۥ دَافِعٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nyamara ibyo bihano) nta kizabibuza kugera ku bahakanyi,
See all translations of this verse →
مِّنَ ٱللَّهِ ذِى ٱلْمَعَارِجِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, nyir’amayira azamuka (agana mu ijuru).
See all translations of this verse →
تَعْرُجُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ وَٱلرُّوحُ إِلَيْهِ فِى يَوْمٍ كَانَ مِقْدَارُهُۥ خَمْسِينَ أَلْفَ سَنَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo).
See all translations of this verse →
فَٱصْبِرْ صَبْرًا جَمِيلًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza.
See all translations of this verse →
إِنَّهُمْ يَرَوْنَهُۥ بَعِيدًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri bo babona (imperuka) iri kure,
See all translations of this verse →
وَنَرَىٰهُ قَرِيبًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nyamara twe tukabona iri hafi.
See all translations of this verse →
يَوْمَ تَكُونُ ٱلسَّمَآءُ كَٱلْمُهْلِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa.
See all translations of this verse →
وَتَكُونُ ٱلْجِبَالُ كَٱلْعِهْنِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imisozi ikaba nk’ubwoya (bukemurwa ku matungo bukorwamo imyambaro)
See all translations of this verse →
وَلَا يَسْـَٔلُ حَمِيمٌ حَمِيمًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo,
See all translations of this verse →
يُبَصَّرُونَهُمْ يَوَدُّ ٱلْمُجْرِمُ لَوْ يَفْتَدِى مِنْ عَذَابِ يَوْمِئِذٍۭ بِبَنِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko nta cyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho incungu abana be,
See all translations of this verse →
وَصَٰحِبَتِهِۦ وَأَخِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umugore we, umuvandimwe we,
See all translations of this verse →
وَفَصِيلَتِهِ ٱلَّتِى تُـْٔوِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba).
See all translations of this verse →
وَمَن فِى ٱلْأَرْضِ جَمِيعًا ثُمَّ يُنجِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho incungu) kugira ngo arokoke.
See all translations of this verse →
كَلَّآ إِنَّهَا لَظَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko nta cyo bizamumarira! Ahubwo azajya mu muriro ugurumana,
See all translations of this verse →
نَزَّاعَةً لِّلشَّوَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uhubuzaho uruhu rw’agahanga,
See all translations of this verse →
تَدْعُوا۟ مَنْ أَدْبَرَ وَتَوَلَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an),
See all translations of this verse →
وَجَمَعَ فَأَوْعَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah).
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱلْإِنسَٰنَ خُلِقَ هَلُوعًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri umuntu yaremanywe ukutihangana,
See all translations of this verse →
إِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ جَزُوعًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane.
See all translations of this verse →
وَإِذَا مَسَّهُ ٱلْخَيْرُ مَنُوعًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane.
See all translations of this verse →
إِلَّا ٱلْمُصَلِّينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uretse abakora iswala,
See all translations of this verse →
ٱلَّذِينَ هُمْ عَلَىٰ صَلَاتِهِمْ دَآئِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ba bandi bahozaho iswala zabo,
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ فِىٓ أَمْوَٰلِهِمْ حَقٌّ مَّعْلُومٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo,
See all translations of this verse →
لِّلسَّآئِلِ وَٱلْمَحْرُومِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha);
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ يُصَدِّقُونَ بِيَوْمِ ٱلدِّينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bemera ko umunsi w’ibihembo ari ukuri,
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ هُم مِّنْ عَذَابِ رَبِّهِم مُّشْفِقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo.
See all translations of this verse →
إِنَّ عَذَابَ رَبِّهِمْ غَيْرُ مَأْمُونٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kubera ko mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wabo nta n’umwe wakwizera ko bitamugeraho.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ هُمْ لِفُرُوجِهِمْ حَٰفِظُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi),
See all translations of this verse →
إِلَّا عَلَىٰٓ أَزْوَٰجِهِمْ أَوْ مَا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُهُمْ فَإِنَّهُمْ غَيْرُ مَلُومِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri bo ntibabigayirwa.
See all translations of this verse →
فَمَنِ ٱبْتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلْعَادُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ هُمْ لِأَمَٰنَٰتِهِمْ وَعَهْدِهِمْ رَٰعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ هُم بِشَهَٰدَٰتِهِمْ قَآئِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi batanga ubuhamya bw’ukuri.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ هُمْ عَلَىٰ صَلَاتِهِمْ يُحَافِظُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bahozaho iswala zabo (ku bihe byagenwe);
See all translations of this verse →
أُو۟لَٰٓئِكَ فِى جَنَّٰتٍ مُّكْرَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe,
See all translations of this verse →
فَمَالِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ قِبَلَكَ مُهْطِعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None se ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)?
See all translations of this verse →
عَنِ ٱلْيَمِينِ وَعَنِ ٱلشِّمَالِ عِزِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe?
See all translations of this verse →
أَيَطْمَعُ كُلُّ ٱمْرِئٍ مِّنْهُمْ أَن يُدْخَلَ جَنَّةَ نَعِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese buri wese muri bo ararikiye kuzinjizwa mu Ijuru ryuje ingabire?
See all translations of this verse →
كَلَّآ إِنَّا خَلَقْنَٰهُم مِّمَّا يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu byo bazi[1] (ariko banga kwemera).
See all translations of this verse →
فَلَآ أُقْسِمُ بِرَبِّ ٱلْمَشَٰرِقِ وَٱلْمَغَٰرِبِ إِنَّا لَقَٰدِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Uburasirazuba bwose n’Uburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye,
See all translations of this verse →
عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ خَيْرًا مِّنْهُمْ وَمَا نَحْنُ بِمَسْبُوقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira.
See all translations of this verse →
فَذَرْهُمْ يَخُوضُوا۟ وَيَلْعَبُوا۟ حَتَّىٰ يُلَٰقُوا۟ يَوْمَهُمُ ٱلَّذِى يُوعَدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.
See all translations of this verse →
يَوْمَ يَخْرُجُونَ مِنَ ٱلْأَجْدَاثِ سِرَاعًا كَأَنَّهُمْ إِلَىٰ نُصُبٍ يُوفِضُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana amabuye ashinze (ibigirwamana byabo).
See all translations of this verse →
خَٰشِعَةً أَبْصَٰرُهُمْ تَرْهَقُهُمْ ذِلَّةٌ ذَٰلِكَ ٱلْيَوْمُ ٱلَّذِى كَانُوا۟ يُوعَدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Uwo ni wo munsi bajyaga basezeranywa.
See all translations of this verse →
← Surah Al-Haaqqa
Surah Nooh →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.