Home › Surahs › Surah Qaaf
Surah Qaaf ق
45 verses · Mecca · revelation order 34
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ قٓ وَٱلْقُرْءَانِ ٱلْمَجِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Qaaf. [1] Ndahiye iyi Qur’an yuje ikuzo.
See all translations of this verse →
بَلْ عَجِبُوٓا۟ أَن جَآءَهُم مُّنذِرٌ مِّنْهُمْ فَقَالَ ٱلْكَٰفِرُونَ هَٰذَا شَىْءٌ عَجِيبٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati “Iki ni ikintu gitangaje!”
See all translations of this verse →
أَءِذَا مِتْنَا وَكُنَّا تُرَابًا ذَٰلِكَ رَجْعٌۢ بَعِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese nidupfa tugahinduka igitaka (tuzazurwa)? Uko kugaruka kuri kure (ntikwabaho).
See all translations of this verse →
قَدْ عَلِمْنَا مَا تَنقُصُ ٱلْأَرْضُ مِنْهُمْ وَعِندَنَا كِتَٰبٌ حَفِيظٌۢ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu).
See all translations of this verse →
بَلْ كَذَّبُوا۟ بِٱلْحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمْ فَهُمْ فِىٓ أَمْرٍ مَّرِيجٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma).
See all translations of this verse →
أَفَلَمْ يَنظُرُوٓا۟ إِلَى ٱلسَّمَآءِ فَوْقَهُمْ كَيْفَ بَنَيْنَٰهَا وَزَيَّنَّٰهَا وَمَا لَهَا مِن فُرُوجٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite?
See all translations of this verse →
وَٱلْأَرْضَ مَدَدْنَٰهَا وَأَلْقَيْنَا فِيهَا رَوَٰسِىَ وَأَنۢبَتْنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوْجٍۭ بَهِيجٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’isi twarayishashe maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije.
See all translations of this verse →
تَبْصِرَةً وَذِكْرَىٰ لِكُلِّ عَبْدٍ مُّنِيبٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibi twabikoze kugira ngo bibe) isomo n’urwibutso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
See all translations of this verse →
وَنَزَّلْنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً مُّبَٰرَكًا فَأَنۢبَتْنَا بِهِۦ جَنَّٰتٍ وَحَبَّ ٱلْحَصِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa,
See all translations of this verse →
وَٱلنَّخْلَ بَاسِقَٰتٍ لَّهَا طَلْعٌ نَّضِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza,
See all translations of this verse →
رِّزْقًا لِّلْعِبَادِ وَأَحْيَيْنَا بِهِۦ بَلْدَةً مَّيْتًا كَذَٰلِكَ ٱلْخُرُوجُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kugira ngo bibe amafunguro ku bagaragu banjye. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda.
See all translations of this verse →
كَذَّبَتْ قَبْلَهُمْ قَوْمُ نُوحٍ وَأَصْحَٰبُ ٱلرَّسِّ وَثَمُودُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mbere yabo (abahakanyi b’i Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye Intumwa zabo,
See all translations of this verse →
وَعَادٌ وَفِرْعَوْنُ وَإِخْوَٰنُ لُوطٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’aba Adi na Farawo ndetse n’abavandimwe ba Lutwi (Loti),
See all translations of this verse →
وَأَصْحَٰبُ ٱلْأَيْكَةِ وَقَوْمُ تُبَّعٍ كُلٌّ كَذَّبَ ٱلرُّسُلَ فَحَقَّ وَعِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’abantu ba Ayikat (b’i Madiyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye Intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana).
See all translations of this verse →
أَفَعَيِينَا بِٱلْخَلْقِ ٱلْأَوَّلِ بَلْ هُمْ فِى لَبْسٍ مِّنْ خَلْقٍ جَدِيدٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya ku kurema gushya (izuka).
See all translations of this verse →
وَلَقَدْ خَلَقْنَا ٱلْإِنسَٰنَ وَنَعْلَمُ مَا تُوَسْوِسُ بِهِۦ نَفْسُهُۥ وَنَحْنُ أَقْرَبُ إِلَيْهِ مِنْ حَبْلِ ٱلْوَرِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umwoshya. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi; ujyana amaraso mu bwonko).
See all translations of this verse →
إِذْ يَتَلَقَّى ٱلْمُتَلَقِّيَانِ عَنِ ٱلْيَمِينِ وَعَنِ ٱلشِّمَالِ قَعِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso.
See all translations of this verse →
مَّا يَلْفِظُ مِن قَوْلٍ إِلَّا لَدَيْهِ رَقِيبٌ عَتِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Umuntu) nta jambo na rimwe yavuga ngo habure umugenzuzi umuri hafi (uryandika).
See all translations of this verse →
وَجَآءَتْ سَكْرَةُ ٱلْمَوْتِ بِٱلْحَقِّ ذَٰلِكَ مَا كُنتَ مِنْهُ تَحِيدُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bigaragaza ukuri bizaza nta kabuza.. (Maze abwirwe ati) “Ibyo ni byo wajyaga wihunza”.
See all translations of this verse →
وَنُفِخَ فِى ٱلصُّورِ ذَٰلِكَ يَوْمُ ٱلْوَعِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko impanda nivuzwa, uwo ni wo uzaba ari umunsi w’ibihano (umunsi w’izuka).
See all translations of this verse →
وَجَآءَتْ كُلُّ نَفْسٍ مَّعَهَا سَآئِقٌ وَشَهِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) umushoreye ndetse n’(umumalayika) umushinja.
See all translations of this verse →
لَّقَدْ كُنتَ فِى غَفْلَةٍ مِّنْ هَٰذَا فَكَشَفْنَا عَنكَ غِطَآءَكَ فَبَصَرُكَ ٱلْيَوْمَ حَدِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Umunyabyaha azabwirwa ati) “Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose).”
See all translations of this verse →
وَقَالَ قَرِينُهُۥ هَٰذَا مَا لَدَىَّ عَتِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati “Iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) gitunganyije mfite.”
See all translations of this verse →
أَلْقِيَا فِى جَهَنَّمَ كُلَّ كَفَّارٍ عَنِيدٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) “Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse”,
See all translations of this verse →
مَّنَّاعٍ لِّلْخَيْرِ مُعْتَدٍ مُّرِيبٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubangamira ibyiza, urengera kandi ushidikanya,
See all translations of this verse →
ٱلَّذِى جَعَلَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَأَلْقِيَاهُ فِى ٱلْعَذَابِ ٱلشَّدِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Wa wundi wabangikanyije Allah n’indi mana. Nimumujugunye mu bihano bikaze.
See all translations of this verse →
قَالَ قَرِينُهُۥ رَبَّنَا مَآ أَطْغَيْتُهُۥ وَلَٰكِن كَانَ فِى ضَلَٰلٍۭ بَعِيدٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mugenzi we (Shitani) azavuga ati “Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri).”
See all translations of this verse →
قَالَ لَا تَخْتَصِمُوا۟ لَدَىَّ وَقَدْ قَدَّمْتُ إِلَيْكُم بِٱلْوَعِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Allah azavuga ati) “Mwijya impaka imbere yanjye kandi narababuriye mbere (ko hazabaho) ibihano”,
See all translations of this verse →
مَا يُبَدَّلُ ٱلْقَوْلُ لَدَىَّ وَمَآ أَنَا۠ بِظَلَّٰمٍ لِّلْعَبِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Iwanjye ijambo ntirihindurwa, kandi sinjya mpuguza abagaragu banjye.”
See all translations of this verse →
يَوْمَ نَقُولُ لِجَهَنَّمَ هَلِ ٱمْتَلَأْتِ وَتَقُولُ هَلْ مِن مَّزِيدٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti “Ese wuzuye?” Maze uvuge uti “Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe)?”
See all translations of this verse →
وَأُزْلِفَتِ ٱلْجَنَّةُ لِلْمُتَّقِينَ غَيْرَ بَعِيدٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah.
See all translations of this verse →
هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِكُلِّ أَوَّابٍ حَفِيظٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bazabwirwa bati) “Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye),
See all translations of this verse →
مَّنْ خَشِىَ ٱلرَّحْمَٰنَ بِٱلْغَيْبِ وَجَآءَ بِقَلْبٍ مُّنِيبٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Wa wundi utinya Allah Nyirimpuhwe atamubona, ndetse akaza afite umutima wicuza.
See all translations of this verse →
ٱدْخُلُوهَا بِسَلَٰمٍ ذَٰلِكَ يَوْمُ ٱلْخُلُودِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo (Ijuru) mu mahoro. Uyu ni umunsi w’ubuzima buzahoraho.”
See all translations of this verse →
لَهُم مَّا يَشَآءُونَ فِيهَا وَلَدَيْنَا مَزِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bazabonamo ibyo bashaka byose, kandi iwacu hari n’inyongera (yo kubona Allah imbonankubone).
See all translations of this verse →
وَكَمْ أَهْلَكْنَا قَبْلَهُم مِّن قَرْنٍ هُمْ أَشَدُّ مِنْهُم بَطْشًا فَنَقَّبُوا۟ فِى ٱلْبِلَٰدِ هَلْ مِن مَّحِيصٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, byabarushaga ubukana! Byari byarakwiriye mu bihugu byinshi bishaka ubuhungiro?
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَذِكْرَىٰ لِمَن كَانَ لَهُۥ قَلْبٌ أَوْ أَلْقَى ٱلسَّمْعَ وَهُوَ شَهِيدٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo urwibutso k’ufite umutima, cyangwa uteze amatwi kandi akaba n’umuhamya (wita ku bintu).
See all translations of this verse →
وَلَقَدْ خَلَقْنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا فِى سِتَّةِ أَيَّامٍ وَمَا مَسَّنَا مِن لُّغُوبٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Rwose twaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, kandi ntitwagize umunaniro.
See all translations of this verse →
فَٱصْبِرْ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ قَبْلَ طُلُوعِ ٱلشَّمْسِ وَقَبْلَ ٱلْغُرُوبِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, (yewe Muhamadi) jya wihanganira ibyo bavuga, unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga.
See all translations of this verse →
وَمِنَ ٱلَّيْلِ فَسَبِّحْهُ وَأَدْبَٰرَ ٱلسُّجُودِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse no mu ijoro ujye umusingiza, na nyuma yo kubama (nyuma y’iswala).
See all translations of this verse →
وَٱسْتَمِعْ يَوْمَ يُنَادِ ٱلْمُنَادِ مِن مَّكَانٍ قَرِيبٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi uzatege amatwi umunsi uhamagara (Malayika uzavuza impanda), azahamagarira hafi.
See all translations of this verse →
يَوْمَ يَسْمَعُونَ ٱلصَّيْحَةَ بِٱلْحَقِّ ذَٰلِكَ يَوْمُ ٱلْخُرُوجِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umunsi bazumva urusaku rw’impanda y’ukuri, uwo uzaba ari umunsi w’izuka.
See all translations of this verse →
إِنَّا نَحْنُ نُحْىِۦ وَنُمِيتُ وَإِلَيْنَا ٱلْمَصِيرُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri ni twe dutanga ubuzima tukanabwisubiza, kandi iwacu ni ho garukiro.
See all translations of this verse →
يَوْمَ تَشَقَّقُ ٱلْأَرْضُ عَنْهُمْ سِرَاعًا ذَٰلِكَ حَشْرٌ عَلَيْنَا يَسِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umunsi isi izabasadukiraho, bakavamo bihuta. Uko kuzaba ari ukubakoranya koroshye kuri twe.
See all translations of this verse →
نَّحْنُ أَعْلَمُ بِمَا يَقُولُونَ وَمَآ أَنتَ عَلَيْهِم بِجَبَّارٍ فَذَكِّرْ بِٱلْقُرْءَانِ مَن يَخَافُ وَعِيدِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Tuzi neza ibyo bavuga kandi wowe (Muhamadi) ntugomba kubahatira kwemera. Ahubwo wibutse wifashishije Qur’an wa wundi utinya ibihano byanjye.
See all translations of this verse →
← Surah Al-Hujuraat
Surah Adh-Dhaariyat →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.