caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Adh-Dhaariyat الذاريات

60 verses · Mecca · revelation order 67

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ وَٱلذَّٰرِيَٰتِ ذَرْوًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi).

See all translations of this verse →

فَٱلْحَٰمِلَٰتِ وِقْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura).

See all translations of this verse →

فَٱلْجَٰرِيَٰتِ يُسْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja).

See all translations of this verse →

فَٱلْمُقَسِّمَٰتِ أَمْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika).

See all translations of this verse →

إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَصَادِقٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo.

See all translations of this verse →

وَإِنَّ ٱلدِّينَ لَوَٰقِعٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza.

See all translations of this verse →

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلْحُبُكِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza.

See all translations of this verse →

إِنَّكُمْ لَفِى قَوْلٍ مُّخْتَلِفٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye Intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an).

See all translations of this verse →

يُؤْفَكُ عَنْهُ مَنْ أُفِكَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUteshwa (gukurikira Qur’an n’Intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri).

See all translations of this verse →

قُتِلَ ٱلْخَرَّٰصُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbanyabinyoma baravumwe,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ هُمْ فِى غَمْرَةٍ سَاهُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bari mu bujiji, barangaye,

See all translations of this verse →

يَسْـَٔلُونَ أَيَّانَ يَوْمُ ٱلدِّينِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera,

See all translations of this verse →

يَوْمَ هُمْ عَلَى ٱلنَّارِ يُفْتَنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa.

See all translations of this verse →

ذُوقُوا۟ فِتْنَتَكُمْ هَٰذَا ٱلَّذِى كُنتُم بِهِۦ تَسْتَعْجِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru),

See all translations of this verse →

ءَاخِذِينَ مَآ ءَاتَىٰهُمْ رَبُّهُمْ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَبْلَ ذَٰلِكَ مُحْسِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza;

See all translations of this verse →

كَانُوا۟ قَلِيلًا مِّنَ ٱلَّيْلِ مَا يَهْجَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo),

See all translations of this verse →

وَبِٱلْأَسْحَارِ هُمْ يَسْتَغْفِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah),

See all translations of this verse →

وَفِىٓ أَمْوَٰلِهِمْ حَقٌّ لِّلسَّآئِلِ وَٱلْمَحْرُومِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira.

See all translations of this verse →

وَفِى ٱلْأَرْضِ ءَايَٰتٌ لِّلْمُوقِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya,

See all translations of this verse →

وَفِىٓ أَنفُسِكُمْ أَفَلَا تُبْصِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona?

See all translations of this verse →

وَفِى ٱلسَّمَآءِ رِزْقُكُمْ وَمَا تُوعَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa.

See all translations of this verse →

فَوَرَبِّ ٱلسَّمَآءِ وَٱلْأَرْضِ إِنَّهُۥ لَحَقٌّ مِّثْلَ مَآ أَنَّكُمْ تَنطِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu.

See all translations of this verse →

هَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ضَيْفِ إِبْرَٰهِيمَ ٱلْمُكْرَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro?

See all translations of this verse →

إِذْ دَخَلُوا۟ عَلَيْهِ فَقَالُوا۟ سَلَٰمًا قَالَ سَلَٰمٌ قَوْمٌ مُّنكَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”

See all translations of this verse →

فَرَاغَ إِلَىٰٓ أَهْلِهِۦ فَجَآءَ بِعِجْلٍ سَمِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje).

See all translations of this verse →

فَقَرَّبَهُۥٓ إِلَيْهِمْ قَالَ أَلَا تَأْكُلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”

See all translations of this verse →

فَأَوْجَسَ مِنْهُمْ خِيفَةً قَالُوا۟ لَا تَخَفْ وَبَشَّرُوهُ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah).

See all translations of this verse →

فَأَقْبَلَتِ ٱمْرَأَتُهُۥ فِى صَرَّةٍ فَصَكَّتْ وَجْهَهَا وَقَالَتْ عَجُوزٌ عَقِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْحَكِيمُ ٱلْعَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”

See all translations of this verse →

قَالَ فَمَا خَطْبُكُمْ أَيُّهَا ٱلْمُرْسَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ إِنَّآ أُرْسِلْنَآ إِلَىٰ قَوْمٍ مُّجْرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”,

See all translations of this verse →

لِنُرْسِلَ عَلَيْهِمْ حِجَارَةً مِّن طِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe).

See all translations of this verse →

مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَ لِلْمُسْرِفِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah).

See all translations of this verse →

فَأَخْرَجْنَا مَن كَانَ فِيهَا مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho).

See all translations of this verse →

فَمَا وَجَدْنَا فِيهَا غَيْرَ بَيْتٍ مِّنَ ٱلْمُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti).

See all translations of this verse →

وَتَرَكْنَا فِيهَآ ءَايَةً لِّلَّذِينَ يَخَافُونَ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَلِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

وَفِى مُوسَىٰٓ إِذْ أَرْسَلْنَٰهُ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ بِسُلْطَٰنٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara.

See all translations of this verse →

فَتَوَلَّىٰ بِرُكْنِهِۦ وَقَالَ سَٰحِرٌ أَوْ مَجْنُونٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.”

See all translations of this verse →

فَأَخَذْنَٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذْنَٰهُمْ فِى ٱلْيَمِّ وَهُوَ مُلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi).

See all translations of this verse →

وَفِى عَادٍ إِذْ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمُ ٱلرِّيحَ ٱلْعَقِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize),

See all translations of this verse →

مَا تَذَرُ مِن شَىْءٍ أَتَتْ عَلَيْهِ إِلَّا جَعَلَتْهُ كَٱلرَّمِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga.

See all translations of this verse →

وَفِى ثَمُودَ إِذْ قِيلَ لَهُمْ تَمَتَّعُوا۟ حَتَّىٰ حِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.”

See all translations of this verse →

فَعَتَوْا۟ عَنْ أَمْرِ رَبِّهِمْ فَأَخَذَتْهُمُ ٱلصَّٰعِقَةُ وَهُمْ يَنظُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba.

See all translations of this verse →

فَمَا ٱسْتَطَٰعُوا۟ مِن قِيَامٍ وَمَا كَانُوا۟ مُنتَصِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare.

See all translations of this verse →

وَقَوْمَ نُوحٍ مِّن قَبْلُ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَوْمًا فَٰسِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke.

See all translations of this verse →

وَٱلسَّمَآءَ بَنَيْنَٰهَا بِأَيْي۟دٍ وَإِنَّا لَمُوسِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura.

See all translations of this verse →

وَٱلْأَرْضَ فَرَشْنَٰهَا فَنِعْمَ ٱلْمَٰهِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza!

See all translations of this verse →

وَمِن كُلِّ شَىْءٍ خَلَقْنَا زَوْجَيْنِ لَعَلَّكُمْ تَذَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah).

See all translations of this verse →

فَفِرُّوٓا۟ إِلَى ٱللَّهِ إِنِّى لَكُم مِّنْهُ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.

See all translations of this verse →

وَلَا تَجْعَلُوا۟ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ إِنِّى لَكُم مِّنْهُ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.

See all translations of this verse →

كَذَٰلِكَ مَآ أَتَى ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا قَالُوا۟ سَاحِرٌ أَوْ مَجْنُونٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”

See all translations of this verse →

أَتَوَاصَوْا۟ بِهِۦ بَلْ هُمْ قَوْمٌ طَاغُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah).

See all translations of this verse →

فَتَوَلَّ عَنْهُمْ فَمَآ أَنتَ بِمَلُومٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa).

See all translations of this verse →

وَذَكِّرْ فَإِنَّ ٱلذِّكْرَىٰ تَنفَعُ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana.

See all translations of this verse →

وَمَا خَلَقْتُ ٱلْجِنَّ وَٱلْإِنسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire.

See all translations of this verse →

مَآ أُرِيدُ مِنْهُم مِّن رِّزْقٍ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطْعِمُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationSimbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلْقُوَّةِ ٱلْمَتِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje.

See all translations of this verse →

فَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ ذَنُوبًا مِّثْلَ ذَنُوبِ أَصْحَٰبِهِمْ فَلَا يَسْتَعْجِلُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana).

See all translations of this verse →

فَوَيْلٌ لِّلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِن يَوْمِهِمُ ٱلَّذِى يُوعَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70