caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Hujuraat الحجرات

18 verses · Medina · revelation order 106

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تُقَدِّمُوا۟ بَيْنَ يَدَىِ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntimukajye mugira ibyo mufataho ibyemezo mbere ya Allah n’Intumwa ye. Kandi mujye mugandukira Allah; mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تَرْفَعُوٓا۟ أَصْوَٰتَكُمْ فَوْقَ صَوْتِ ٱلنَّبِىِّ وَلَا تَجْهَرُوا۟ لَهُۥ بِٱلْقَوْلِ كَجَهْرِ بَعْضِكُمْ لِبَعْضٍ أَن تَحْبَطَ أَعْمَٰلُكُمْ وَأَنتُمْ لَا تَشْعُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntimukajye murangurura amajwi yanyu ngo muce mu ijambo Umuhanuzi (Muhamadi) igihe ari kuvuga, kandi ntimukajye muzamura amajwi yanyu igihe muvugana na We nk’uko mubigenza hagati yanyu; kugira ngo ibikorwa byanyu bitazaba imfabusa mutabizi.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَغُضُّونَ أَصْوَٰتَهُمْ عِندَ رَسُولِ ٱللَّهِ أُو۟لَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ٱمْتَحَنَ ٱللَّهُ قُلُوبَهُمْ لِلتَّقْوَىٰ لَهُم مَّغْفِرَةٌ وَأَجْرٌ عَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bacisha bugufi amajwi yabo imbere y’Intumwa ya Allah; ni bo Allah yejeje imitima kubera kumugandukira. Bazababarirwa banahabwe ibihembo bihambaye.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ يُنَادُونَكَ مِن وَرَآءِ ٱلْحُجُرَٰتِ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi baguhamagara (mu ijwi riranguruye) bari inyuma y’urugo (iwawe); abenshi muri bo nta bwenge bagira.

See all translations of this verse →

وَلَوْ أَنَّهُمْ صَبَرُوا۟ حَتَّىٰ تَخْرُجَ إِلَيْهِمْ لَكَانَ خَيْرًا لَّهُمْ وَٱللَّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara iyo baza kwihangana kugeza usohotse ubasanga, byari kuba byiza kuri bo. Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِن جَآءَكُمْ فَاسِقٌۢ بِنَبَإٍ فَتَبَيَّنُوٓا۟ أَن تُصِيبُوا۟ قَوْمًۢا بِجَهَٰلَةٍ فَتُصْبِحُوا۟ عَلَىٰ مَا فَعَلْتُمْ نَٰدِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Inkozi y’ibibi niramuka ibazaniye inkuru, mujye mushishoza kugira ngo mudahohotera abantu mutabizi, maze mukaza kwicuza ibyo mwakoze.

See all translations of this verse →

وَٱعْلَمُوٓا۟ أَنَّ فِيكُمْ رَسُولَ ٱللَّهِ لَوْ يُطِيعُكُمْ فِى كَثِيرٍ مِّنَ ٱلْأَمْرِ لَعَنِتُّمْ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ حَبَّبَ إِلَيْكُمُ ٱلْإِيمَٰنَ وَزَيَّنَهُۥ فِى قُلُوبِكُمْ وَكَرَّهَ إِلَيْكُمُ ٱلْكُفْرَ وَٱلْفُسُوقَ وَٱلْعِصْيَانَ أُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلرَّٰشِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mumenye ko Intumwa ya Allah iri muri mwe. Iyo iza kubumvira muri byinshi, mwari kuba mu bizazane. Ariko Allah yabakundishije ukwemera anagutaka mu mitima yanyu, abangisha ubuhakanyi n’ubwangizi ndetse no kwigomeka. Abo ni bo bayobotse by’ukuri.

See all translations of this verse →

فَضْلًا مِّنَ ٱللَّهِ وَنِعْمَةً وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIzo ni ingabire n’inema bya Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَإِن طَآئِفَتَانِ مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ ٱقْتَتَلُوا۟ فَأَصْلِحُوا۟ بَيْنَهُمَا فَإِنۢ بَغَتْ إِحْدَىٰهُمَا عَلَى ٱلْأُخْرَىٰ فَقَٰتِلُوا۟ ٱلَّتِى تَبْغِى حَتَّىٰ تَفِىٓءَ إِلَىٰٓ أَمْرِ ٱللَّهِ فَإِن فَآءَتْ فَأَصْلِحُوا۟ بَيْنَهُمَا بِٱلْعَدْلِ وَأَقْسِطُوٓا۟ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلْمُقْسِطِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi amatsinda abiri y’abemeramana naramuka arwanye, mujye muyunga, ariko rimwe muri yo niryigomeka ku rindi (nyuma yo kungwa), mujye murirwanya kugeza ubwo rigarukiye itegeko rya Allah. Niryisubiraho, mujye mubunga mu butabera mutabogamye. Mu by’ukuri Allah akunda abatabogama.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا ٱلْمُؤْمِنُونَ إِخْوَةٌ فَأَصْلِحُوا۟ بَيْنَ أَخَوَيْكُمْ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمْ تُرْحَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abemeramana ni abavandimwe. Bityo, mujye mwunga abavandimwe banyu (igihe bashyamiranye), kandi mugandukire Allah kugira ngo mugirirwe impuhwe.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا يَسْخَرْ قَوْمٌ مِّن قَوْمٍ عَسَىٰٓ أَن يَكُونُوا۟ خَيْرًا مِّنْهُمْ وَلَا نِسَآءٌ مِّن نِّسَآءٍ عَسَىٰٓ أَن يَكُنَّ خَيْرًا مِّنْهُنَّ وَلَا تَلْمِزُوٓا۟ أَنفُسَكُمْ وَلَا تَنَابَزُوا۟ بِٱلْأَلْقَٰبِ بِئْسَ ٱلِٱسْمُ ٱلْفُسُوقُ بَعْدَ ٱلْإِيمَٰنِ وَمَن لَّمْ يَتُبْ فَأُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Kandi n’abagore ntibagasuzugure abagore bagenzi babo, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Ntimugasebanye kandi ntimugahimbane amazina mabi (atesha agaciro abandi). Mbega ukuntu ari amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemeramana! Kandi ba bandi baticuza, abo ni bo nkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ٱجْتَنِبُوا۟ كَثِيرًا مِّنَ ٱلظَّنِّ إِنَّ بَعْضَ ٱلظَّنِّ إِثْمٌ وَلَا تَجَسَّسُوا۟ وَلَا يَغْتَب بَّعْضُكُم بَعْضًا أَيُحِبُّ أَحَدُكُمْ أَن يَأْكُلَ لَحْمَ أَخِيهِ مَيْتًا فَكَرِهْتُمُوهُ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ إِنَّ ٱللَّهَ تَوَّابٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Mujye mwirinda kenshi gukeka (bagenzi banyu), kuko rimwe na rimwe gukeka ari icyaha. Kandi ntimukanekane[1] cyangwa ngo musebanye. Ese umwe muri mwe yakwemera kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye? (Ntawabyemera!) Ngaho nimubireke kandi mugandukire Allah. Mu by’ ukuri, Allah ni Uwakira bihebuje ukwicuza, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّا خَلَقْنَٰكُم مِّن ذَكَرٍ وَأُنثَىٰ وَجَعَلْنَٰكُمْ شُعُوبًا وَقَبَآئِلَ لِتَعَارَفُوٓا۟ إِنَّ أَكْرَمَكُمْ عِندَ ٱللَّهِ أَتْقَىٰكُمْ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose.

See all translations of this verse →

قَالَتِ ٱلْأَعْرَابُ ءَامَنَّا قُل لَّمْ تُؤْمِنُوا۟ وَلَٰكِن قُولُوٓا۟ أَسْلَمْنَا وَلَمَّا يَدْخُلِ ٱلْإِيمَٰنُ فِى قُلُوبِكُمْ وَإِن تُطِيعُوا۟ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ لَا يَلِتْكُم مِّنْ أَعْمَٰلِكُمْ شَيْـًٔا إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbarabu bo mu cyaro (batuye mu butayu) baravuze bati “Twaremeye!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayisilamu”, kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, nta cyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا ٱلْمُؤْمِنُونَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ ثُمَّ لَمْ يَرْتَابُوا۟ وَجَٰهَدُوا۟ بِأَمْوَٰلِهِمْ وَأَنفُسِهِمْ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ أُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلصَّٰدِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abemeramana nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri.

See all translations of this verse →

قُلْ أَتُعَلِّمُونَ ٱللَّهَ بِدِينِكُمْ وَٱللَّهُ يَعْلَمُ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murigisha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi? Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.”

See all translations of this verse →

يَمُنُّونَ عَلَيْكَ أَنْ أَسْلَمُوا۟ قُل لَّا تَمُنُّوا۟ عَلَىَّ إِسْلَٰمَكُم بَلِ ٱللَّهُ يَمُنُّ عَلَيْكُمْ أَنْ هَدَىٰكُمْ لِلْإِيمَٰنِ إِن كُنتُمْ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarakuratira ko babaye Abayisilamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti “Mwindatatira ubuyisilamu bwanyu (mwibwira ko ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni We wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri.”

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ غَيْبَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَٱللَّهُ بَصِيرٌۢ بِمَا تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah azi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70