Home › Surahs › Surah Ash-Shu'araa
Surah Ash-Shu'araa الشعراء
227 verses · Mecca · revelation order 47
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ طسٓمٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Twaa Siin Miim.[1]
See all translations of this verse →
تِلْكَ ءَايَٰتُ ٱلْكِتَٰبِ ٱلْمُبِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an).
See all translations of this verse →
لَعَلَّكَ بَٰخِعٌ نَّفْسَكَ أَلَّا يَكُونُوا۟ مُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe).
See all translations of this verse →
إِن نَّشَأْ نُنَزِّلْ عَلَيْهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ ءَايَةً فَظَلَّتْ أَعْنَٰقُهُمْ لَهَا خَٰضِعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora acyicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko nta we dushaka guhatira kwemera).
See all translations of this verse →
وَمَا يَأْتِيهِم مِّن ذِكْرٍ مِّنَ ٱلرَّحْمَٰنِ مُحْدَثٍ إِلَّا كَانُوا۟ عَنْهُ مُعْرِضِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza.
See all translations of this verse →
فَقَدْ كَذَّبُوا۟ فَسَيَأْتِيهِمْ أَنۢبَٰٓؤُا۟ مَا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Rwose barahakanye; bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze).
See all translations of this verse →
أَوَلَمْ يَرَوْا۟ إِلَى ٱلْأَرْضِ كَمْ أَنۢبَتْنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوْجٍ كَرِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)?
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
وَإِذْ نَادَىٰ رَبُّكَ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱئْتِ ٱلْقَوْمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Unibuke) ubwo Nyagasani wawe yahamagaraga Musa (akamubwira ati) “Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi”,
See all translations of this verse →
قَوْمَ فِرْعَوْنَ أَلَا يَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) “Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)?”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبِّ إِنِّىٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri ndatinya ko bazampinyura,
See all translations of this verse →
وَيَضِيقُ صَدْرِى وَلَا يَنطَلِقُ لِسَانِى فَأَرْسِلْ إِلَىٰ هَٰرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera intimba n’agahinda), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo nyoherereza Haruna (aze amfashe).”
See all translations of this verse →
وَلَهُمْ عَلَىَّ ذَنۢبٌ فَأَخَافُ أَن يَقْتُلُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica.”
See all translations of this verse →
قَالَ كَلَّا فَٱذْهَبَا بِـَٔايَٰتِنَآ إِنَّا مَعَكُم مُّسْتَمِعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Allah) aravuga ati “Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri tuzaba turi kumwe namwe twumva (ibizavugwa byose).”
See all translations of this verse →
فَأْتِيَا فِرْعَوْنَ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولُ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mwembi nimujye kwa Farawo mumubwire muti “Mu by’ukuri twe turi Intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
أَنْ أَرْسِلْ مَعَنَا بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Adutumye) ngo “Rekura bene Isiraheli tubajyane.”
See all translations of this verse →
قَالَ أَلَمْ نُرَبِّكَ فِينَا وَلِيدًا وَلَبِثْتَ فِينَا مِنْ عُمُرِكَ سِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) aravuga ati “Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe?”
See all translations of this verse →
وَفَعَلْتَ فَعْلَتَكَ ٱلَّتِى فَعَلْتَ وَأَنتَ مِنَ ٱلْكَٰفِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mu ndashima (ineza twakugiriye)!”
See all translations of this verse →
قَالَ فَعَلْتُهَآ إِذًا وَأَنَا۠ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “Nagikoze ubwo nari mu bayobye”,
See all translations of this verse →
فَفَرَرْتُ مِنكُمْ لَمَّا خِفْتُكُمْ فَوَهَبَ لِى رَبِّى حُكْمًا وَجَعَلَنِى مِنَ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze).
See all translations of this verse →
وَتِلْكَ نِعْمَةٌ تَمُنُّهَا عَلَىَّ أَنْ عَبَّدتَّ بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ibyo (kundera) ni yo neza uncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara?”
See all translations of this verse →
قَالَ فِرْعَوْنُ وَمَا رَبُّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Farawo aravuga ati “Ese Nyagasani w’ibiremwa byose ni nde?”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَمَا بَيْنَهُمَآ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari We wabiremye ngaho nimumwemere).”
See all translations of this verse →
قَالَ لِمَنْ حَوْلَهُۥٓ أَلَا تَسْتَمِعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) abwira abamukikije ati “Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)?”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبُّكُمْ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلْأَوَّلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu!”
See all translations of this verse →
قَالَ إِنَّ رَسُولَكُمُ ٱلَّذِىٓ أُرْسِلَ إِلَيْكُمْ لَمَجْنُونٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) aravuga ati “Mu by’ukuri, iyi ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi!”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبُّ ٱلْمَشْرِقِ وَٱلْمَغْرِبِ وَمَا بَيْنَهُمَآ إِن كُنتُمْ تَعْقِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, (ibyo ni ibyatuma mumwemera) niba mufite ubwenge.”
See all translations of this verse →
قَالَ لَئِنِ ٱتَّخَذْتَ إِلَٰهًا غَيْرِى لَأَجْعَلَنَّكَ مِنَ ٱلْمَسْجُونِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) aravuga ati “Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe.”
See all translations of this verse →
قَالَ أَوَلَوْ جِئْتُكَ بِشَىْءٍ مُّبِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)?”
See all translations of this verse →
قَالَ فَأْتِ بِهِۦٓ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) aravuga ati “Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri.”
See all translations of this verse →
فَأَلْقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِىَ ثُعْبَانٌ مُّبِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, maze ihinduka inzoka igaragara.
See all translations of this verse →
وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِىَ بَيْضَآءُ لِلنَّٰظِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba.
See all translations of this verse →
قَالَ لِلْمَلَإِ حَوْلَهُۥٓ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) abwira ibyegera bye ati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga;
See all translations of this verse →
يُرِيدُ أَن يُخْرِجَكُم مِّنْ أَرْضِكُم بِسِحْرِهِۦ فَمَاذَا تَأْمُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki?”
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ أَرْجِهْ وَأَخَاهُ وَٱبْعَثْ فِى ٱلْمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya abantu mu mijyi;
See all translations of this verse →
يَأْتُوكَ بِكُلِّ سَحَّارٍ عَلِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.”
See all translations of this verse →
فَجُمِعَ ٱلسَّحَرَةُ لِمِيقَٰتِ يَوْمٍ مَّعْلُومٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe[1] (byo guhura na Musa).
See all translations of this verse →
وَقِيلَ لِلنَّاسِ هَلْ أَنتُم مُّجْتَمِعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze abantu barabwirwa bati “Ese muraza mu iteraniro?”
See all translations of this verse →
لَعَلَّنَا نَتَّبِعُ ٱلسَّحَرَةَ إِن كَانُوا۟ هُمُ ٱلْغَٰلِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze.
See all translations of this verse →
فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالُوا۟ لِفِرْعَوْنَ أَئِنَّ لَنَا لَأَجْرًا إِن كُنَّا نَحْنُ ٱلْغَٰلِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko abarozi baje, babwira Farawo bati “Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze?”
See all translations of this verse →
قَالَ نَعَمْ وَإِنَّكُمْ إِذًا لَّمِنَ ٱلْمُقَرَّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) aravuga ati “Yego! Kandi mu by’ukuri muraba mu byegera (byanjye).”
See all translations of this verse →
قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلْقُوا۟ مَآ أَنتُم مُّلْقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Musa arababwira ati “Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)!”
See all translations of this verse →
فَأَلْقَوْا۟ حِبَالَهُمْ وَعِصِيَّهُمْ وَقَالُوا۟ بِعِزَّةِ فِرْعَوْنَ إِنَّا لَنَحْنُ ٱلْغَٰلِبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati “Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda.”
See all translations of this verse →
فَأَلْقَىٰ مُوسَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِىَ تَلْقَفُ مَا يَأْفِكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba.
See all translations of this verse →
فَأُلْقِىَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko abarozi bitura hasi bubamye,
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bavuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose,”
See all translations of this verse →
رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nyagasani wa Musa na Haruna.”
See all translations of this verse →
قَالَ ءَامَنتُمْ لَهُۥ قَبْلَ أَنْ ءَاذَنَ لَكُمْ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِى عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحْرَ فَلَسَوْفَ تَعْلَمُونَ لَأُقَطِّعَنَّ أَيْدِيَكُمْ وَأَرْجُلَكُم مِّنْ خِلَٰفٍ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمْ أَجْمَعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo) aravuga ati “Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ لَا ضَيْرَ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Nta cyo bitwaye! Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”
See all translations of this verse →
إِنَّا نَطْمَعُ أَن يَغْفِرَ لَنَا رَبُّنَا خَطَٰيَٰنَآ أَن كُنَّآ أَوَّلَ ٱلْمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubaye aba mbere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa).
See all translations of this verse →
وَأَوْحَيْنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنْ أَسْرِ بِعِبَادِىٓ إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) “Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze).”
See all translations of this verse →
فَأَرْسَلَ فِرْعَوْنُ فِى ٱلْمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira).
See all translations of this verse →
إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَشِرْذِمَةٌ قَلِيلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Farawo arababwira ati) “Mu by’ukuri bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake.”
See all translations of this verse →
وَإِنَّهُمْ لَنَا لَغَآئِظُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabibahereye uburenganzira).”
See all translations of this verse →
وَإِنَّا لَجَمِيعٌ حَٰذِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana na bo).”
See all translations of this verse →
فَأَخْرَجْنَٰهُم مِّن جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu cye kirimo) ubusitani n’imigezi,
See all translations of this verse →
وَكُنُوزٍ وَمَقَامٍ كَرِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Tubakura) mu mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye,
See all translations of this verse →
كَذَٰلِكَ وَأَوْرَثْنَٰهَا بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli.
See all translations of this verse →
فَأَتْبَعُوهُم مُّشْرِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze (Farawo n’ingabo ze) barabakurikira mu gitondo izuba rirashe (kugira ngo babice).
See all translations of this verse →
فَلَمَّا تَرَٰٓءَا ٱلْجَمْعَانِ قَالَ أَصْحَٰبُ مُوسَىٰٓ إِنَّا لَمُدْرَكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati “Mu by’ukuri batugezeho!”
See all translations of this verse →
قَالَ كَلَّآ إِنَّ مَعِىَ رَبِّى سَيَهْدِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Musa) aravuga ati “Si ko bimeze! Mu by’ukuri ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora.”
See all translations of this verse →
فَأَوْحَيْنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱضْرِب بِّعَصَاكَ ٱلْبَحْرَ فَٱنفَلَقَ فَكَانَ كُلُّ فِرْقٍ كَٱلطَّوْدِ ٱلْعَظِيمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane.”
See all translations of this verse →
وَأَزْلَفْنَا ثَمَّ ٱلْـَٔاخَرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (na bo bakurikira iyo nzira).
See all translations of this verse →
وَأَنجَيْنَا مُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓ أَجْمَعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose.
See all translations of this verse →
ثُمَّ أَغْرَقْنَا ٱلْـَٔاخَرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha.
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
وَٱتْلُ عَلَيْهِمْ نَبَأَ إِبْرَٰهِيمَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu.
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوْمِهِۦ مَا تَعْبُدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ese ibi ni ibiki musenga?”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ نَعْبُدُ أَصْنَامًا فَنَظَلُّ لَهَا عَٰكِفِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Tugaragira ibishusho kandi tuzahora tubisenga.”
See all translations of this verse →
قَالَ هَلْ يَسْمَعُونَكُمْ إِذْ تَدْعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibrahimu) aravuga ati “Ese iyo mubisabye birabumva?”
See all translations of this verse →
أَوْ يَنفَعُونَكُمْ أَوْ يَضُرُّونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Cyangwa hari icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ بَلْ وَجَدْنَآ ءَابَآءَنَا كَذَٰلِكَ يَفْعَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo.”
See all translations of this verse →
قَالَ أَفَرَءَيْتُم مَّا كُنتُمْ تَعْبُدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibrahimu) aravuga ati “Ese ntimutekereza ku byo musenga?”
See all translations of this verse →
أَنتُمْ وَءَابَآؤُكُمُ ٱلْأَقْدَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere?”
See all translations of this verse →
فَإِنَّهُمْ عَدُوٌّ لِّىٓ إِلَّا رَبَّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu by’ukuri ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
ٱلَّذِى خَلَقَنِى فَهُوَ يَهْدِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “We wandemye akaba ari na We unyobora.”
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِى هُوَ يُطْعِمُنِى وَيَسْقِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ni na We umpa icyo kurya n’icyo kunywa.”
See all translations of this verse →
وَإِذَا مَرِضْتُ فَهُوَ يَشْفِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “N’iyo ndwaye ni We unkiza.”
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِى يُمِيتُنِى ثُمَّ يُحْيِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ni na We uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka).
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِىٓ أَطْمَعُ أَن يَغْفِرَ لِى خَطِيٓـَٔتِى يَوْمَ ٱلدِّينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ni We niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka.
See all translations of this verse →
رَبِّ هَبْ لِى حُكْمًا وَأَلْحِقْنِى بِٱلصَّٰلِحِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.
See all translations of this verse →
وَٱجْعَل لِّى لِسَانَ صِدْقٍ فِى ٱلْـَٔاخِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma.
See all translations of this verse →
وَٱجْعَلْنِى مِن وَرَثَةِ جَنَّةِ ٱلنَّعِيمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema.
See all translations of this verse →
وَٱغْفِرْ لِأَبِىٓ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Unababarire data kuko mu by’ukuri ari mu bayobye.
See all translations of this verse →
وَلَا تُخْزِنِى يَوْمَ يُبْعَثُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa.
See all translations of this verse →
يَوْمَ لَا يَنفَعُ مَالٌ وَلَا بَنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo).
See all translations of this verse →
إِلَّا مَنْ أَتَى ٱللَّهَ بِقَلْبٍ سَلِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana).
See all translations of this verse →
وَأُزْلِفَتِ ٱلْجَنَّةُ لِلْمُتَّقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah.
See all translations of this verse →
وَبُرِّزَتِ ٱلْجَحِيمُ لِلْغَاوِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’umuriro uzagaragarizwa abayobye (ba nyamujya iyo bijya).
See all translations of this verse →
وَقِيلَ لَهُمْ أَيْنَ مَا كُنتُمْ تَعْبُدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko babwirwe bati “Ibyo mwajyaga musenga biri he?
See all translations of this verse →
مِن دُونِ ٱللَّهِ هَلْ يَنصُرُونَكُمْ أَوْ يَنتَصِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bitari Allah? Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo?”
See all translations of this verse →
فَكُبْكِبُوا۟ فِيهَا هُمْ وَٱلْغَاوُۥنَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze bo ndetse n’abayobye bajugunywemo (mu muriro) bacuramye.
See all translations of this verse →
وَجُنُودُ إِبْلِيسَ أَجْمَعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose.
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ وَهُمْ فِيهَا يَخْتَصِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati,
See all translations of this verse →
تَٱللَّهِ إِن كُنَّا لَفِى ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga).”
See all translations of this verse →
إِذْ نُسَوِّيكُم بِرَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose.
See all translations of this verse →
وَمَآ أَضَلَّنَآ إِلَّا ٱلْمُجْرِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi nta bandi batuyobeje batari inkozi z’ibibi.
See all translations of this verse →
فَمَا لَنَا مِن شَٰفِعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano).
See all translations of this verse →
وَلَا صَدِيقٍ حَمِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe).
See all translations of this verse →
فَلَوْ أَنَّ لَنَا كَرَّةً فَنَكُونَ مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira ku isi maze ngo tube mu bemeramana.
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
كَذَّبَتْ قَوْمُ نُوحٍ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abantu ba Nuhu bahakanye Intumwa.
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ لَهُمْ أَخُوهُمْ نُوحٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati “Ese ntimugandukira Allah?”
See all translations of this verse →
إِنِّى لَكُمْ رَسُولٌ أَمِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَسْـَٔلُكُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ أَنُؤْمِنُ لَكَ وَٱتَّبَعَكَ ٱلْأَرْذَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse?”
See all translations of this verse →
قَالَ وَمَا عِلْمِى بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuhu) aravuga ati “Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)”
See all translations of this verse →
إِنْ حِسَابُهُمْ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّى لَوْ تَشْعُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi!
See all translations of this verse →
وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلْمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi njye sinshobora kwirukana abemeramana.
See all translations of this verse →
إِنْ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٌ مُّبِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara.
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ لَئِن لَّمْ تَنتَهِ يَٰنُوحُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلْمَرْجُومِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mu bazaterwa amabuye (kugeza upfuye).”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبِّ إِنَّ قَوْمِى كَذَّبُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuhu) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri abantu banjye barampakanye”,
See all translations of this verse →
فَٱفْتَحْ بَيْنِى وَبَيْنَهُمْ فَتْحًا وَنَجِّنِى وَمَن مَّعِىَ مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemeramana turi kumwe.”
See all translations of this verse →
فَأَنجَيْنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِى ٱلْفُلْكِ ٱلْمَشْحُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo).
See all translations of this verse →
ثُمَّ أَغْرَقْنَا بَعْدُ ٱلْبَاقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye).
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
كَذَّبَتْ عَادٌ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aba Adi (na bo) bahinyuye Intumwa.
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ لَهُمْ أَخُوهُمْ هُودٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”
See all translations of this verse →
إِنِّى لَكُمْ رَسُولٌ أَمِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association 126.“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَسْـَٔلُكُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
أَتَبْنُونَ بِكُلِّ رِيعٍ ءَايَةً تَعْبَثُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)?
See all translations of this verse →
وَتَتَّخِذُونَ مَصَانِعَ لَعَلَّكُمْ تَخْلُدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo?
See all translations of this verse →
وَإِذَا بَطَشْتُم بَطَشْتُمْ جَبَّارِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’iyo mugabye igitero (ku wo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe.
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَٱتَّقُوا۟ ٱلَّذِىٓ أَمَدَّكُم بِمَا تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mugandukire uwabahaye inema (zose) muzi.
See all translations of this verse →
أَمَدَّكُم بِأَنْعَٰمٍ وَبَنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yabahaye amatungo n’urubyaro,
See all translations of this verse →
وَجَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Anabaha) imirima n’imigezi.
See all translations of this verse →
إِنِّىٓ أَخَافُ عَلَيْكُمْ عَذَابَ يَوْمٍ عَظِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Hudu aravuga ati) “Mu by’ukuri ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ سَوَآءٌ عَلَيْنَآ أَوَعَظْتَ أَمْ لَمْ تَكُن مِّنَ ٱلْوَٰعِظِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera).”
See all translations of this verse →
إِنْ هَٰذَآ إِلَّا خُلُقُ ٱلْأَوَّلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere (gakondo) y’abo hambere.
See all translations of this verse →
وَمَا نَحْنُ بِمُعَذَّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga).
See all translations of this verse →
فَكَذَّبُوهُ فَأَهْلَكْنَٰهُمْ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
See all translations of this verse →
كَذَّبَتْ ثَمُودُ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (na bo) bahinyuye Intumwa.
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ لَهُمْ أَخُوهُمْ صَٰلِحٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”
See all translations of this verse →
إِنِّى لَكُمْ رَسُولٌ أَمِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَسْـَٔلُكُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
أَتُتْرَكُونَ فِى مَا هَٰهُنَآ ءَامِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)?”
See all translations of this verse →
فِى جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba),”
See all translations of this verse →
وَزُرُوعٍ وَنَخْلٍ طَلْعُهَا هَضِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye?”
See all translations of this verse →
وَتَنْحِتُونَ مِنَ ٱلْجِبَالِ بُيُوتًا فَٰرِهِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَلَا تُطِيعُوٓا۟ أَمْرَ ٱلْمُسْرِفِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi.”
See all translations of this verse →
ٱلَّذِينَ يُفْسِدُونَ فِى ٱلْأَرْضِ وَلَا يُصْلِحُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ba bandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya.”
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلْمُسَحَّرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe!”
See all translations of this verse →
مَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٌ مِّثْلُنَا فَأْتِ بِـَٔايَةٍ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nkatwe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri Intumwa) niba koko uri mu banyakuri!”
See all translations of this verse →
قَالَ هَٰذِهِۦ نَاقَةٌ لَّهَا شِرْبٌ وَلَكُمْ شِرْبُ يَوْمٍ مَّعْلُومٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Swalehe) aravuga ati “Dore iyi ngamiya y’ishashi, izajya inywa amazi umunsi umwe namwe munywe ku wundi munsi uzwi.”
See all translations of this verse →
وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٍ فَيَأْخُذَكُمْ عَذَابُ يَوْمٍ عَظِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye.”
See all translations of this verse →
فَعَقَرُوهَا فَأَصْبَحُوا۟ نَٰدِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko barayishe maze basigara bicuza
See all translations of this verse →
فَأَخَذَهُمُ ٱلْعَذَابُ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
كَذَّبَتْ قَوْمُ لُوطٍ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye Intumwa (zaboherejweho).
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ لَهُمْ أَخُوهُمْ لُوطٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”
See all translations of this verse →
إِنِّى لَكُمْ رَسُولٌ أَمِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَسْـَٔلُكُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
أَتَأْتُونَ ٱلذُّكْرَانَ مِنَ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kuki muhitamo kuryamana n’abantu b’igitsinagabo (nkamwe),”
See all translations of this verse →
وَتَذَرُونَ مَا خَلَقَ لَكُمْ رَبُّكُم مِّنْ أَزْوَٰجِكُم بَلْ أَنتُمْ قَوْمٌ عَادُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah).”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ لَئِن لَّمْ تَنتَهِ يَٰلُوطُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلْمُخْرَجِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba mu bazirukanwa (mu gihugu cyacu)!”
See all translations of this verse →
قَالَ إِنِّى لِعَمَلِكُم مِّنَ ٱلْقَالِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Lutwi) aravuga ati “Mu by’ukuri ibyo mukora ndabyanga cyane.”
See all translations of this verse →
رَبِّ نَجِّنِى وَأَهْلِى مِمَّا يَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Lutwi aravuga ati) “Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye (uturinde) ibyo bakora.”
See all translations of this verse →
فَنَجَّيْنَٰهُ وَأَهْلَهُۥٓ أَجْمَعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tumurokorana n’umuryango we wose,
See all translations of this verse →
إِلَّا عَجُوزًا فِى ٱلْغَٰبِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse.
See all translations of this verse →
ثُمَّ دَمَّرْنَا ٱلْـَٔاخَرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma turimbura abasigaye bose;
See all translations of this verse →
وَأَمْطَرْنَا عَلَيْهِم مَّطَرًا فَسَآءَ مَطَرُ ٱلْمُنذَرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve).
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
كَذَّبَ أَصْحَٰبُ لْـَٔيْكَةِ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abantu bari batuye Ayikati (na bo) bahinyuye Intumwa.
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ لَهُمْ شُعَيْبٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”
See all translations of this verse →
إِنِّى لَكُمْ رَسُولٌ أَمِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
See all translations of this verse →
فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَسْـَٔلُكُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
See all translations of this verse →
أَوْفُوا۟ ٱلْكَيْلَ وَلَا تَكُونُوا۟ مِنَ ٱلْمُخْسِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo.”
See all translations of this verse →
وَزِنُوا۟ بِٱلْقِسْطَاسِ ٱلْمُسْتَقِيمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye.”
See all translations of this verse →
وَلَا تَبْخَسُوا۟ ٱلنَّاسَ أَشْيَآءَهُمْ وَلَا تَعْثَوْا۟ فِى ٱلْأَرْضِ مُفْسِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
See all translations of this verse →
وَٱتَّقُوا۟ ٱلَّذِى خَلَقَكُمْ وَٱلْجِبِلَّةَ ٱلْأَوَّلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu).”
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلْمُسَحَّرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe!”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٌ مِّثْلُنَا وَإِن نَّظُنُّكَ لَمِنَ ٱلْكَٰذِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nkatwe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma.
See all translations of this verse →
فَأَسْقِطْ عَلَيْنَا كِسَفًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Baravuga bati) “Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri!”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبِّىٓ أَعْلَمُ بِمَا تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Shuwayibu) aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza ibyo mukora.”
See all translations of this verse →
فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمْ عَذَابُ يَوْمِ ٱلظُّلَّةِ إِنَّهُۥ كَانَ عَذَابَ يَوْمٍ عَظِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucucucu[1] Mu by’ukuri byari ibihano by’umunsi uhambaye.
See all translations of this verse →
إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً وَمَا كَانَ أَكْثَرُهُم مُّؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
See all translations of this verse →
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
وَإِنَّهُۥ لَتَنزِيلُ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose),
See all translations of this verse →
نَزَلَ بِهِ ٱلرُّوحُ ٱلْأَمِينُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli)],
See all translations of this verse →
عَلَىٰ قَلْبِكَ لِتَكُونَ مِنَ ٱلْمُنذِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira,
See all translations of this verse →
بِلِسَانٍ عَرَبِىٍّ مُّبِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse.
See all translations of this verse →
وَإِنَّهُۥ لَفِى زُبُرِ ٱلْأَوَّلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo byahishuriwe Intumwa zo hambere.
See all translations of this verse →
أَوَلَمْ يَكُن لَّهُمْ ءَايَةً أَن يَعْلَمَهُۥ عُلَمَٰٓؤُا۟ بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)?
See all translations of this verse →
وَلَوْ نَزَّلْنَٰهُ عَلَىٰ بَعْضِ ٱلْأَعْجَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu,
See all translations of this verse →
فَقَرَأَهُۥ عَلَيْهِم مَّا كَانُوا۟ بِهِۦ مُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze akayibasomera, ntibari kuyemera.
See all translations of this verse →
كَذَٰلِكَ سَلَكْنَٰهُ فِى قُلُوبِ ٱلْمُجْرِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an).
See all translations of this verse →
لَا يُؤْمِنُونَ بِهِۦ حَتَّىٰ يَرَوُا۟ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَلِيمَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza,
See all translations of this verse →
فَيَأْتِيَهُم بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bikabageraho bibatunguye, batabizi.
See all translations of this verse →
فَيَقُولُوا۟ هَلْ نَحْنُ مُنظَرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze bakavuga bati “Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)?”
See all translations of this verse →
أَفَبِعَذَابِنَا يَسْتَعْجِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubu koko ibihano byacu (ni byo) basaba ko byihutishwa?
See all translations of this verse →
أَفَرَءَيْتَ إِن مَّتَّعْنَٰهُمْ سِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire,
See all translations of this verse →
ثُمَّ جَآءَهُم مَّا كَانُوا۟ يُوعَدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano),
See all translations of this verse →
مَآ أَغْنَىٰ عَنْهُم مَّا كَانُوا۟ يُمَتَّعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibyo bahawe ngo babyinezezemo ntibyagira icyo bibamarira.
See all translations of this verse →
وَمَآ أَهْلَكْنَا مِن قَرْيَةٍ إِلَّا لَهَا مُنذِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi
See all translations of this verse →
ذِكْرَىٰ وَمَا كُنَّا ظَٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Twohereje) ngo bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije).
See all translations of this verse →
وَمَا تَنَزَّلَتْ بِهِ ٱلشَّيَٰطِينُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an),
See all translations of this verse →
وَمَا يَنۢبَغِى لَهُمْ وَمَا يَسْتَطِيعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta n’ubwo abikwiye ndetse ntiyanabishobora!
See all translations of this verse →
إِنَّهُمْ عَنِ ٱلسَّمْعِ لَمَعْزُولُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru).
See all translations of this verse →
فَلَا تَدْعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَكُونَ مِنَ ٱلْمُعَذَّبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo (uramenye) ntuzabangikanye Allah n’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa.
See all translations of this verse →
وَأَنذِرْ عَشِيرَتَكَ ٱلْأَقْرَبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe.
See all translations of this verse →
وَٱخْفِضْ جَنَاحَكَ لِمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse.
See all translations of this verse →
فَإِنْ عَصَوْكَ فَقُلْ إِنِّى بَرِىٓءٌ مِّمَّا تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko nibaramuka bakwigometseho, uzababwire uti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n’ibyo mukora.”
See all translations of this verse →
وَتَوَكَّلْ عَلَى ٱلْعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ujye uniringira (Allah), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
ٱلَّذِى يَرَىٰكَ حِينَ تَقُومُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association We ukureba igihe ubyutse gukora iswala (mu gicuku),
See all translations of this verse →
وَتَقَلُّبَكَ فِى ٱلسَّٰجِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abubama.
See all translations of this verse →
إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
See all translations of this verse →
هَلْ أُنَبِّئُكُمْ عَلَىٰ مَن تَنَزَّلُ ٱلشَّيَٰطِينُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese (mwa bantu mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho?
See all translations of this verse →
تَنَزَّلُ عَلَىٰ كُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha,
See all translations of this verse →
يُلْقُونَ ٱلسَّمْعَ وَأَكْثَرُهُمْ كَٰذِبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma.[1]
See all translations of this verse →
وَٱلشُّعَرَآءُ يَتَّبِعُهُمُ ٱلْغَاوُۥنَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Naho abasizi bakurikirwa n’abayobye.[1]
See all translations of this verse →
أَلَمْ تَرَ أَنَّهُمْ فِى كُلِّ وَادٍ يَهِيمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebya?
See all translations of this verse →
وَأَنَّهُمْ يَقُولُونَ مَا لَا يَفْعَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ko mu by’ukuri bavuga ibyo badakora?
See all translations of this verse →
إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَذَكَرُوا۟ ٱللَّهَ كَثِيرًا وَٱنتَصَرُوا۟ مِنۢ بَعْدِ مَا ظُلِمُوا۟ وَسَيَعْلَمُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓا۟ أَىَّ مُنقَلَبٍ يَنقَلِبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Usibye gusa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo.
See all translations of this verse →
← Surah Al-Furqaan
Surah An-Naml →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.