Home › Surahs › Surah At-Tahrim
Surah At-Tahrim التحريم
12 verses · Medina · revelation order 107
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِىُّ لِمَ تُحَرِّمُ مَآ أَحَلَّ ٱللَّهُ لَكَ تَبْتَغِى مَرْضَاتَ أَزْوَٰجِكَ وَٱللَّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Kuki wiziririza ibyo Allah yakuziruriye ugamije gushimisha abagore bawe? Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
See all translations of this verse →
قَدْ فَرَضَ ٱللَّهُ لَكُمْ تَحِلَّةَ أَيْمَٰنِكُمْ وَٱللَّهُ مَوْلَىٰكُمْ وَهُوَ ٱلْعَلِيمُ ٱلْحَكِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Rwose (yemwe abemeramana) Allah yabategetse uburyo muzirura indahiro zanyu (mutanga icyiru).[1] Kandi Allah ni Umurinzi wanyu akaba n’Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
See all translations of this verse →
وَإِذْ أَسَرَّ ٱلنَّبِىُّ إِلَىٰ بَعْضِ أَزْوَٰجِهِۦ حَدِيثًا فَلَمَّا نَبَّأَتْ بِهِۦ وَأَظْهَرَهُ ٱللَّهُ عَلَيْهِ عَرَّفَ بَعْضَهُۥ وَأَعْرَضَ عَنۢ بَعْضٍ فَلَمَّا نَبَّأَهَا بِهِۦ قَالَتْ مَنْ أَنۢبَأَكَ هَٰذَا قَالَ نَبَّأَنِىَ ٱلْعَلِيمُ ٱلْخَبِيرُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Zirikana) ubwo Umuhanuzi (Muhamadi) yabitsaga ibanga umwe mu bagore be (Hafsa), maze ubwo yarimenaga (aribwira mukeba we Ayisha), (Allah abihishurira Umuhanuzi) maze (Umuhanuzi) amenyesha (Hafsa) bimwe muri byo, ibindi arabireka. Nuko ubwo yabimubwiraga, (Hafsa) aravuga ati “Ni nde wakubwiye ibi?ˮ (Intumwa) iravuga iti “Nabibwiwe n’Umumenyi uhebuje, Uzi neza buri kintu.ˮ
See all translations of this verse →
إِن تَتُوبَآ إِلَى ٱللَّهِ فَقَدْ صَغَتْ قُلُوبُكُمَا وَإِن تَظَٰهَرَا عَلَيْهِ فَإِنَّ ٱللَّهَ هُوَ مَوْلَىٰهُ وَجِبْرِيلُ وَصَٰلِحُ ٱلْمُؤْمِنِينَ وَٱلْمَلَٰٓئِكَةُ بَعْدَ ذَٰلِكَ ظَهِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nimwicuza mwembi (Hafsa na Ayisha) kuri Allah (bizaba ari byo byiza kuri mwe) kuko imitima yanyu yateshutse. Ariko nimumuteraniraho (Umuhanuzi, mugamije kumubuza amahoro), mu by’ukuri Allah ni We Murinzi we; azanatabarwa na (Malayika) Jibrilu n’abemeramana bakora ibikorwa byiza; byongeye kandi n’abamalayika bazamushyigikira.
See all translations of this verse →
عَسَىٰ رَبُّهُۥٓ إِن طَلَّقَكُنَّ أَن يُبْدِلَهُۥٓ أَزْوَٰجًا خَيْرًا مِّنكُنَّ مُسْلِمَٰتٍ مُّؤْمِنَٰتٍ قَٰنِتَٰتٍ تَٰٓئِبَٰتٍ عَٰبِدَٰتٍ سَٰٓئِحَٰتٍ ثَيِّبَٰتٍ وَأَبْكَارًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Umuhanuzi) aramutse abahaye ubutane, hari ubwo Nyagasani we yamuguranira akamuha abagore beza babaruta: b’abayisilamukazi, abemeramanakazi, bibombarika (kuri Allah), bicuza, bagaragira Allah, basiba (Swawumu), baba barashatse cyangwa bakiri amasugi.
See all translations of this verse →
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ قُوٓا۟ أَنفُسَكُمْ وَأَهْلِيكُمْ نَارًا وَقُودُهَا ٱلنَّاسُ وَٱلْحِجَارَةُ عَلَيْهَا مَلَٰٓئِكَةٌ غِلَاظٌ شِدَادٌ لَّا يَعْصُونَ ٱللَّهَ مَآ أَمَرَهُمْ وَيَفْعَلُونَ مَا يُؤْمَرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yemwe abemeye! Nimwirinde (murinde) n’imiryango yanyu umuriro, kuko ibicanwa byawo bizaba abantu n’amabuye; (kandi) urinzwe n’abamalayika b’inkazi, b’abanyembaraga, ntibajya bigomeka na rimwe ku byo Allah abategetse, ahubwo bakora ibyo bategetswe.
See all translations of this verse →
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَا تَعْتَذِرُوا۟ ٱلْيَوْمَ إِنَّمَا تُجْزَوْنَ مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Abahakanyi bazabwirwa bati) “Yemwe abahakanye! Uyu munsi ntimuzane urwitwazo! Mu by’ukuri murahanirwa ibyo mwajyaga mukora.ˮ
See all translations of this verse →
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ تُوبُوٓا۟ إِلَى ٱللَّهِ تَوْبَةً نَّصُوحًا عَسَىٰ رَبُّكُمْ أَن يُكَفِّرَ عَنكُمْ سَيِّـَٔاتِكُمْ وَيُدْخِلَكُمْ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ يَوْمَ لَا يُخْزِى ٱللَّهُ ٱلنَّبِىَّ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ مَعَهُۥ نُورُهُمْ يَسْعَىٰ بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَبِأَيْمَٰنِهِمْ يَقُولُونَ رَبَّنَآ أَتْمِمْ لَنَا نُورَنَا وَٱغْفِرْ لَنَآ إِنَّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yemwe abemeye! Nimwicuze kwa Allah ukwicuza nyako, kugira ngo Nyagasani wanyu azabababarire ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), ku munsi Allah atazakoza isoni Umuhanuzi (Muhamadi) n’abemeye hamwe na we. Urumuri rwabo ruzaba rukataje imbere n’iburyo habo, bavuga bati “Nyagasani wacu! Twuzurize urumuri, unatubabarire ibyaha. Mu by’ukuri ni wowe Ushobora byose.ˮ
See all translations of this verse →
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِىُّ جَٰهِدِ ٱلْكُفَّارَ وَٱلْمُنَٰفِقِينَ وَٱغْلُظْ عَلَيْهِمْ وَمَأْوَىٰهُمْ جَهَنَّمُ وَبِئْسَ ٱلْمَصِيرُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n’indyarya unabakarire. Kandi ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; mbega iherezo ribi!
See all translations of this verse →
ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا لِّلَّذِينَ كَفَرُوا۟ ٱمْرَأَتَ نُوحٍ وَٱمْرَأَتَ لُوطٍ كَانَتَا تَحْتَ عَبْدَيْنِ مِنْ عِبَادِنَا صَٰلِحَيْنِ فَخَانَتَاهُمَا فَلَمْ يُغْنِيَا عَنْهُمَا مِنَ ٱللَّهِ شَيْـًٔا وَقِيلَ ٱدْخُلَا ٱلنَّارَ مَعَ ٱلدَّٰخِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Allah yatanze urugero ku bahakanye: (ari bo) umugore w’Intumwa Nuhu n’umugore w’Intumwa Lutwi. (Abo bombi) bari abagore b’abagaragu bacu babiri b’intungane, ariko (abo bagore) baje kubahemukira (bahakana ubutumwa bwabo, nuko abagabo babo) ntibagira icyo babamarira kwa Allah (ngo babasabire kudahanwa), maze (abo bagore) barabwirwa bati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’abawinjiramo.ˮ
See all translations of this verse →
وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا لِّلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ٱمْرَأَتَ فِرْعَوْنَ إِذْ قَالَتْ رَبِّ ٱبْنِ لِى عِندَكَ بَيْتًا فِى ٱلْجَنَّةِ وَنَجِّنِى مِن فِرْعَوْنَ وَعَمَلِهِۦ وَنَجِّنِى مِنَ ٱلْقَوْمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Allah yanatanze urugero ku bemeye: (ari bo) umugore wa Farawo, ubwo yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Nyubakira inzu iwawe mu Ijuru unandinde Farawo n’ibikorwa bye, kandi undinde abantu b’inkozi z’ibibiˮ,
See all translations of this verse →
وَمَرْيَمَ ٱبْنَتَ عِمْرَٰنَ ٱلَّتِىٓ أَحْصَنَتْ فَرْجَهَا فَنَفَخْنَا فِيهِ مِن رُّوحِنَا وَصَدَّقَتْ بِكَلِمَٰتِ رَبِّهَا وَكُتُبِهِۦ وَكَانَتْ مِنَ ٱلْقَٰنِتِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na Mariyamu mwene Imrani, we warinze ubusugi bwe maze tumuhumekeramo (tubinyujije kuri) Roho wacu (Malayika Jibrilu), nuko yemera amagambo ya Nyagasani we n’ibitabo bye (ko ari ukuri), kandi yari mu bibombarika (kuri Allah).
See all translations of this verse →
← Surah At-Talaaq
Surah Al-Mulk →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.