Surah Al-Alaq العلق
19 verses · Mecca · revelation order 1
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ ٱقْرَأْ بِٱسْمِ رَبِّكَ ٱلَّذِى خَلَقَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationSoma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose),
See all translations of this verse →
خَلَقَ ٱلْإِنسَٰنَ مِنْ عَلَقٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,
See all translations of this verse →
ٱقْرَأْ وَرَبُّكَ ٱلْأَكْرَمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationSoma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje,
See all translations of this verse →
ٱلَّذِى عَلَّمَ بِٱلْقَلَمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationWe wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu,
See all translations of this verse →
عَلَّمَ ٱلْإِنسَٰنَ مَا لَمْ يَعْلَمْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYigishije umuntu ibyo atari azi.
See all translations of this verse →
كَلَّآ إِنَّ ٱلْإِنسَٰنَ لَيَطْغَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi),
See all translations of this verse →
أَن رَّءَاهُ ٱسْتَغْنَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze).
See all translations of this verse →
إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلرُّجْعَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro.
See all translations of this verse →
أَرَءَيْتَ ٱلَّذِى يَنْهَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza
See all translations of this verse →
عَبْدًا إِذَا صَلَّىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira?
See all translations of this verse →
أَرَءَيْتَ إِن كَانَ عَلَى ٱلْهُدَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri,
See all translations of this verse →
أَوْ أَمَرَ بِٱلتَّقْوَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)?
See all translations of this verse →
أَرَءَيْتَ إِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo,
See all translations of this verse →
أَلَمْ يَعْلَم بِأَنَّ ٱللَّهَ يَرَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)?
See all translations of this verse →
كَلَّا لَئِن لَّمْ يَنتَهِ لَنَسْفَعًۢا بِٱلنَّاصِيَةِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro,
See all translations of this verse →
نَاصِيَةٍ كَٰذِبَةٍ خَاطِئَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha.
See all translations of this verse →
فَلْيَدْعُ نَادِيَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nahamagare abambari be,
See all translations of this verse →
سَنَدْعُ ٱلزَّبَانِيَةَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNatwe tuzahamagara abamalayika bacu barinda umuriro (kugira ngo bamukanire urumukwiye).
See all translations of this verse →
كَلَّا لَا تُطِعْهُ وَٱسْجُدْ وَٱقْتَرِب
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahali), ahubwo ujye wubama (usali) uniyegereze Allah
See all translations of this verse →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→