Surah Al-Ghaashiya الغاشية
26 verses · Mecca · revelation order 68
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ هَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلْغَٰشِيَةِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?
See all translations of this verse →
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ خَٰشِعَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,
See all translations of this verse →
عَامِلَةٌ نَّاصِبَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).
See all translations of this verse →
تَصْلَىٰ نَارًا حَامِيَةً
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);
See all translations of this verse →
تُسْقَىٰ مِنْ عَيْنٍ ءَانِيَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,
See all translations of this verse →
لَّيْسَ لَهُمْ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,
See all translations of this verse →
لَّا يُسْمِنُ وَلَا يُغْنِى مِن جُوعٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.
See all translations of this verse →
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ نَّاعِمَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;
See all translations of this verse →
لِّسَعْيِهَا رَاضِيَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBwishimiye ibikorwa byabwo,
See all translations of this verse →
فِى جَنَّةٍ عَالِيَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,
See all translations of this verse →
لَّا تَسْمَعُ فِيهَا لَٰغِيَةً
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAho batazumva amanjwe,
See all translations of this verse →
فِيهَا عَيْنٌ جَارِيَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHazaba harimo isoko itemba,
See all translations of this verse →
فِيهَا سُرُرٌ مَّرْفُوعَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,
See all translations of this verse →
وَأَكْوَابٌ مَّوْضُوعَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ibikombe biteguwe (neza),
See all translations of this verse →
وَنَمَارِقُ مَصْفُوفَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’imisego itondetse ku mirongo (neza),
See all translations of this verse →
وَزَرَابِىُّ مَبْثُوثَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).
See all translations of this verse →
أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى ٱلْإِبِلِ كَيْفَ خُلِقَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?
See all translations of this verse →
وَإِلَى ٱلسَّمَآءِ كَيْفَ رُفِعَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uburyo ikirere cyahanitswe?
See all translations of this verse →
وَإِلَى ٱلْجِبَالِ كَيْفَ نُصِبَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?
See all translations of this verse →
وَإِلَى ٱلْأَرْضِ كَيْفَ سُطِحَتْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uburyo isi yarambuwe?
See all translations of this verse →
فَذَكِّرْ إِنَّمَآ أَنتَ مُذَكِّرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,
See all translations of this verse →
لَّسْتَ عَلَيْهِم بِمُصَيْطِرٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtukabashyireho igitugu.
See all translations of this verse →
إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,
See all translations of this verse →
فَيُعَذِّبُهُ ٱللَّهُ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَكْبَرَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah azamuhanisha ibihano bihambaye.
See all translations of this verse →
إِنَّ إِلَيْنَآ إِيَابَهُمْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,
See all translations of this verse →
ثُمَّ إِنَّ عَلَيْنَا حِسَابَهُم
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura
See all translations of this verse →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→