Home › Surahs › Surah Abasa
Surah Abasa عبس
42 verses · Mecca · revelation order 24
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.
See all translations of this verse →
أَن جَآءَهُ ٱلْأَعْمَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).
See all translations of this verse →
وَمَا يُدْرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?
See all translations of this verse →
أَوْ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكْرَىٰٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?
See all translations of this verse →
أَمَّا مَنِ ٱسْتَغْنَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),
See all translations of this verse →
فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni we witaho,
See all translations of this verse →
وَمَا عَلَيْكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).
See all translations of this verse →
وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسْعَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko wa wundi uje akugana yihuta,
See all translations of this verse →
وَهُوَ يَخْشَىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),
See all translations of this verse →
فَأَنتَ عَنْهُ تَلَهَّىٰ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uramwirengagiza (ukita ku bandi),
See all translations of this verse →
كَلَّآ إِنَّهَا تَذْكِرَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.
See all translations of this verse →
فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, ubishaka nayizirikane.
See all translations of this verse →
فِى صُحُفٍ مُّكَرَّمَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),
See all translations of this verse →
مَّرْفُوعَةٍ مُّطَهَّرَةٍۭ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Zubahitse kandi zejejwe,
See all translations of this verse →
بِأَيْدِى سَفَرَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),
See all translations of this verse →
كِرَامٍۭ بَرَرَةٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.
See all translations of this verse →
قُتِلَ ٱلْإِنسَٰنُ مَآ أَكْفَرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!
See all translations of this verse →
مِنْ أَىِّ شَىْءٍ خَلَقَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese (Allah) yamuremye mu ki?
See all translations of this verse →
مِن نُّطْفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,
See all translations of this verse →
ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).
See all translations of this verse →
ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقْبَرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,
See all translations of this verse →
ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi igihe azabishakira azamuzura.
See all translations of this verse →
كَلَّا لَمَّا يَقْضِ مَآ أَمَرَهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.
See all translations of this verse →
فَلْيَنظُرِ ٱلْإِنسَٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;
See all translations of this verse →
أَنَّا صَبَبْنَا ٱلْمَآءَ صَبًّا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,
See all translations of this verse →
ثُمَّ شَقَقْنَا ٱلْأَرْضَ شَقًّا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),
See all translations of this verse →
فَأَنۢبَتْنَا فِيهَا حَبًّا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze tukabumezamo impeke,
See all translations of this verse →
وَعِنَبًا وَقَضْبًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imizabibu n’imboga,
See all translations of this verse →
وَزَيْتُونًا وَنَخْلًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imizeti n’imitende,
See all translations of this verse →
وَحَدَآئِقَ غُلْبًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,
See all translations of this verse →
وَفَٰكِهَةً وَأَبًّا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’imbuto n’ubwatsi,
See all translations of this verse →
مَّتَٰعًا لَّكُمْ وَلِأَنْعَٰمِكُمْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.
See all translations of this verse →
فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,
See all translations of this verse →
يَوْمَ يَفِرُّ ٱلْمَرْءُ مِنْ أَخِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,
See all translations of this verse →
وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ahunge) nyina na se,
See all translations of this verse →
وَصَٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’umugore we n’abana be,
See all translations of this verse →
لِكُلِّ ٱمْرِئٍ مِّنْهُمْ يَوْمَئِذٍ شَأْنٌ يُغْنِيهِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).
See all translations of this verse →
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ مُّسْفِرَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,
See all translations of this verse →
ضَاحِكَةٌ مُّسْتَبْشِرَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).
See all translations of this verse →
وَوُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ عَلَيْهَا غَبَرَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,
See all translations of this verse →
تَرْهَقُهَا قَتَرَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bwarenzwe n’umwijima.
See all translations of this verse →
أُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلْكَفَرَةُ ٱلْفَجَرَةُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.
See all translations of this verse →
← Surah An-Naazi'aat
Surah At-Takwir →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.