caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah As-Sajda السجدة

30 verses · Mecca · revelation order 75

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ الٓمٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAlif Laam Miim.[1]

See all translations of this verse →

تَنزِيلُ ٱلْكِتَٰبِ لَا رَيْبَ فِيهِ مِن رَّبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIhishurwa ry’igitabo kidashidikanywaho (Qur’an) ryaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.

See all translations of this verse →

أَمْ يَقُولُونَ ٱفْتَرَىٰهُ بَلْ هُوَ ٱلْحَقُّ مِن رَّبِّكَ لِتُنذِرَ قَوْمًا مَّآ أَتَىٰهُم مِّن نَّذِيرٍ مِّن قَبْلِكَ لَعَلَّهُمْ يَهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Si ko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe kugira ngo bayoboke.

See all translations of this verse →

ٱللَّهُ ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا فِى سِتَّةِ أَيَّامٍ ثُمَّ ٱسْتَوَىٰ عَلَى ٱلْعَرْشِ مَا لَكُم مِّن دُونِهِۦ مِن وَلِىٍّ وَلَا شَفِيعٍ أَفَلَا تَتَذَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ni We waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi. [1] Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari We. Ese ntabwo mwibuka?

See all translations of this verse →

يُدَبِّرُ ٱلْأَمْرَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ إِلَى ٱلْأَرْضِ ثُمَّ يَعْرُجُ إِلَيْهِ فِى يَوْمٍ كَانَ مِقْدَارُهُۥٓ أَلْفَ سَنَةٍ مِّمَّا تَعُدُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAyoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi).

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ عَٰلِمُ ٱلْغَيْبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ ٱلْعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo (Allah) ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِىٓ أَحْسَنَ كُلَّ شَىْءٍ خَلَقَهُۥ وَبَدَأَ خَلْقَ ٱلْإِنسَٰنِ مِن طِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationWe watunganyije buri kintu yaremye, akanatangira iremwa ry’umuntu utari uriho, amuremye mu ibumba.

See all translations of this verse →

ثُمَّ جَعَلَ نَسْلَهُۥ مِن سُلَٰلَةٍ مِّن مَّآءٍ مَّهِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma agena ko kororoka kwa muntu bizabaho binyuze mu mazi aciriritse (intanga).

See all translations of this verse →

ثُمَّ سَوَّىٰهُ وَنَفَخَ فِيهِ مِن رُّوحِهِۦ وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمْعَ وَٱلْأَبْصَٰرَ وَٱلْأَفْـِٔدَةَ قَلِيلًا مَّا تَشْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’umutima. Ariko ni gake (yemwe bantu) mushimira!

See all translations of this verse →

وَقَالُوٓا۟ أَءِذَا ضَلَلْنَا فِى ٱلْأَرْضِ أَءِنَّا لَفِى خَلْقٍ جَدِيدٍۭ بَلْ هُم بِلِقَآءِ رَبِّهِمْ كَٰفِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuga bati “Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?” Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.

See all translations of this verse →

قُلْ يَتَوَفَّىٰكُم مَّلَكُ ٱلْمَوْتِ ٱلَّذِى وُكِّلَ بِكُمْ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُمْ تُرْجَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa.”

See all translations of this verse →

وَلَوْ تَرَىٰٓ إِذِ ٱلْمُجْرِمُونَ نَاكِسُوا۟ رُءُوسِهِمْ عِندَ رَبِّهِمْ رَبَّنَآ أَبْصَرْنَا وَسَمِعْنَا فَٱرْجِعْنَا نَعْمَلْ صَٰلِحًا إِنَّا مُوقِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Wari kubona bikomeye) iyaba wari kuzabona inkozi z’ibibi zubitse imitwe imbere ya Nyagasani wazo (zigira ziti) “Nyagasani! Twabonye kandi twumvise (ukuri kw’ibyo twahakanaga). Bityo, dusubize (ku isi) dukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri (ubu) twamenye ukuri!”

See all translations of this verse →

وَلَوْ شِئْنَا لَـَٔاتَيْنَا كُلَّ نَفْسٍ هُدَىٰهَا وَلَٰكِنْ حَقَّ ٱلْقَوْلُ مِنِّى لَأَمْلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنَ ٱلْجِنَّةِ وَٱلنَّاسِ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo tuza kubishaka buri wese twari kumuha ukuyoboka kwe, ariko imvugo (y’ibihano) inturutseho ni impamo ko rwose nzuzuza umuriro wa Jahanamu amajini n’abantu bose hamwe.

See all translations of this verse →

فَذُوقُوا۟ بِمَا نَسِيتُمْ لِقَآءَ يَوْمِكُمْ هَٰذَآ إِنَّا نَسِينَٰكُمْ وَذُوقُوا۟ عَذَابَ ٱلْخُلْدِ بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nimwumve (ibihano) kubera kwibagirwa ko muzahura n’uyu munsi wanyu, mu by’ukuri natwe twabibagiwe; kandi nimwumve ibihano bizahoraho kubera ibyo mwajyaga mukora.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا يُؤْمِنُ بِـَٔايَٰتِنَا ٱلَّذِينَ إِذَا ذُكِّرُوا۟ بِهَا خَرُّوا۟ سُجَّدًا وَسَبَّحُوا۟ بِحَمْدِ رَبِّهِمْ وَهُمْ لَا يَسْتَكْبِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abemera amagambo yacu, ni ba bandi baca bugufi bakubama igihe bayibukijwe, basingiza ishimwe n’ikuzo bya Nyagasani wabo, kandi batibona.

See all translations of this verse →

تَتَجَافَىٰ جُنُوبُهُمْ عَنِ ٱلْمَضَاجِعِ يَدْعُونَ رَبَّهُمْ خَوْفًا وَطَمَعًا وَمِمَّا رَزَقْنَٰهُمْ يُنفِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBegura imbavu zabo mu buryamo bwabo kugira ngo basabe Nyagasani wabo batinya (ibihano) kandi bizera (ingororano ze), ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye.

See all translations of this verse →

فَلَا تَعْلَمُ نَفْسٌ مَّآ أُخْفِىَ لَهُم مِّن قُرَّةِ أَعْيُنٍ جَزَآءًۢ بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta n’umwe uzi ibyo bahishiwe biryoheye ijisho, bizaba ingororano z’ibyo bajyaga bakora.

See all translations of this verse →

أَفَمَن كَانَ مُؤْمِنًا كَمَن كَانَ فَاسِقًا لَّا يَسْتَوُۥنَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse uwemera (Allah) ni kimwe n’inkozi y’ibibi? Ntibashobora kureshya (imbere ya Allah).

See all translations of this verse →

أَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَلَهُمْ جَنَّٰتُ ٱلْمَأْوَىٰ نُزُلًۢا بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubuturo mu ijuru nk’izimano ry’ibyo bajyaga bakora.

See all translations of this verse →

وَأَمَّا ٱلَّذِينَ فَسَقُوا۟ فَمَأْوَىٰهُمُ ٱلنَّارُ كُلَّمَآ أَرَادُوٓا۟ أَن يَخْرُجُوا۟ مِنْهَآ أُعِيدُوا۟ فِيهَا وَقِيلَ لَهُمْ ذُوقُوا۟ عَذَابَ ٱلنَّارِ ٱلَّذِى كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho inkozi z’ibibi, ubuturo bwazo buzaba umuriro; buri uko bazajya bashaka kuwuvamo, bazajya bawusubizwamo maze babwirwe bati “Ngaho nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana!”

See all translations of this verse →

وَلَنُذِيقَنَّهُم مِّنَ ٱلْعَذَابِ ٱلْأَدْنَىٰ دُونَ ٱلْعَذَابِ ٱلْأَكْبَرِ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose tuzabasogongeza ku bihano bya hafi (hano ku isi) mbere y’ibihano bihambaye (byo ku munsi w’imperuka) kugira ngo bisubireho.

See all translations of this verse →

وَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّن ذُكِّرَ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِۦ ثُمَّ أَعْرَضَ عَنْهَآ إِنَّا مِنَ ٱلْمُجْرِمِينَ مُنتَقِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni nde muhemu kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri tuzihorera ku nkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ ءَاتَيْنَا مُوسَى ٱلْكِتَٰبَ فَلَا تَكُن فِى مِرْيَةٍ مِّن لِّقَآئِهِۦ وَجَعَلْنَٰهُ هُدًى لِّبَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we.[1] Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli.

See all translations of this verse →

وَجَعَلْنَا مِنْهُمْ أَئِمَّةً يَهْدُونَ بِأَمْرِنَا لَمَّا صَبَرُوا۟ وَكَانُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَا يُوقِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho.

See all translations of this verse →

إِنَّ رَبَّكَ هُوَ يَفْصِلُ بَيْنَهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُوا۟ فِيهِ يَخْتَلِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.

See all translations of this verse →

أَوَلَمْ يَهْدِ لَهُمْ كَمْ أَهْلَكْنَا مِن قَبْلِهِم مِّنَ ٱلْقُرُونِ يَمْشُونَ فِى مَسَٰكِنِهِمْ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ أَفَلَا يَسْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva?

See all translations of this verse →

أَوَلَمْ يَرَوْا۟ أَنَّا نَسُوقُ ٱلْمَآءَ إِلَى ٱلْأَرْضِ ٱلْجُرُزِ فَنُخْرِجُ بِهِۦ زَرْعًا تَأْكُلُ مِنْهُ أَنْعَٰمُهُمْ وَأَنفُسُهُمْ أَفَلَا يُبْصِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona?

See all translations of this verse →

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلْفَتْحُ إِن كُنتُمْ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuga bati “Ese uko kudukiranura kuzaba ryari, niba muri abanyakuri?”

See all translations of this verse →

قُلْ يَوْمَ ٱلْفَتْحِ لَا يَنفَعُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓا۟ إِيمَٰنُهُمْ وَلَا هُمْ يُنظَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa ba bandi bahakanye nta cyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze).”

See all translations of this verse →

فَأَعْرِضْ عَنْهُمْ وَٱنتَظِرْ إِنَّهُم مُّنتَظِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho bitarure ubirengagize unategereze (ibizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70