caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Az-Zukhruf الزخرف

89 verses · Mecca · revelation order 63

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ حمٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHaa Miim.[1]

See all translations of this verse →

وَٱلْكِتَٰبِ ٱلْمُبِينِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdahiye igitabo gisobanutse.

See all translations of this verse →

إِنَّا جَعَلْنَٰهُ قُرْءَٰنًا عَرَبِيًّا لَّعَلَّكُمْ تَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.

See all translations of this verse →

وَإِنَّهُۥ فِىٓ أُمِّ ٱلْكِتَٰبِ لَدَيْنَا لَعَلِىٌّ حَكِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) iri Iwacu mu gitabo gihatse ibindi byose,[1] rwose irahambaye kandi yuje ubuhanga.

See all translations of this verse →

أَفَنَضْرِبُ عَنكُمُ ٱلذِّكْرَ صَفْحًا أَن كُنتُمْ قَوْمًا مُّسْرِفِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se duterere iyo, tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu barengera (b’inkozi z’ibibi banze kurwemera)?

See all translations of this verse →

وَكَمْ أَرْسَلْنَا مِن نَّبِىٍّ فِى ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni abahanuzi bangahe twohereje mu babayeho mbere yawe (yewe Muhamadi)?

See all translations of this verse →

وَمَا يَأْتِيهِم مِّن نَّبِىٍّ إِلَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta muhanuzi n’umwe wabageragaho ngo babure kumunnyega.

See all translations of this verse →

فَأَهْلَكْنَآ أَشَدَّ مِنْهُم بَطْشًا وَمَضَىٰ مَثَلُ ٱلْأَوَّلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse.

See all translations of this verse →

وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ لَيَقُولُنَّ خَلَقَهُنَّ ٱلْعَزِيزُ ٱلْعَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi?” Rwose baravuga bati “Byaremwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje (Allah).”

See all translations of this verse →

ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ مَهْدًا وَجَعَلَ لَكُمْ فِيهَا سُبُلًا لَّعَلَّكُمْ تَهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationWe wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِى نَزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءًۢ بِقَدَرٍ فَأَنشَرْنَا بِهِۦ بَلْدَةً مَّيْتًا كَذَٰلِكَ تُخْرَجُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwakakaye. Ndetse uko ni ko muzazurwa.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِى خَلَقَ ٱلْأَزْوَٰجَ كُلَّهَا وَجَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلْفُلْكِ وَٱلْأَنْعَٰمِ مَا تَرْكَبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We waremye amoko abiri abiri y’ibiremwa bitandukanye mu bintu byose. Yanabashyiriyeho (mwebwe abantu) amato n’amatungo mugendaho,

See all translations of this verse →

لِتَسْتَوُۥا۟ عَلَىٰ ظُهُورِهِۦ ثُمَّ تَذْكُرُوا۟ نِعْمَةَ رَبِّكُمْ إِذَا ٱسْتَوَيْتُمْ عَلَيْهِ وَتَقُولُوا۟ سُبْحَٰنَ ٱلَّذِى سَخَّرَ لَنَا هَٰذَا وَمَا كُنَّا لَهُۥ مُقْرِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugira ngo muyicare ku migongo neza, maze muzirikane inema za Nyagasani wanyu mumaze kuyicaraho neza nuko muvuge muti “Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera.

See all translations of this verse →

وَإِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا لَمُنقَلِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira.”

See all translations of this verse →

وَجَعَلُوا۟ لَهُۥ مِنْ عِبَادِهِۦ جُزْءًا إِنَّ ٱلْإِنسَٰنَ لَكَفُورٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) barabamwitirira (babita abakobwa be). Mu by’ukuri umuntu ni indashima ku buryo bugaragara.

See all translations of this verse →

أَمِ ٱتَّخَذَ مِمَّا يَخْلُقُ بَنَاتٍ وَأَصْفَىٰكُم بِٱلْبَنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo se (Allah) yakwigenera abakobwa mu biremwa bye,[1] maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu?

See all translations of this verse →

وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِمَا ضَرَبَ لِلرَّحْمَٰنِ مَثَلًا ظَلَّ وَجْهُهُۥ مُسْوَدًّا وَهُوَ كَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara.

See all translations of this verse →

أَوَمَن يُنَشَّؤُا۟ فِى ٱلْحِلْيَةِ وَهُوَ فِى ٱلْخِصَامِ غَيْرُ مُبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ukurira mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)?

See all translations of this verse →

وَجَعَلُوا۟ ٱلْمَلَٰٓئِكَةَ ٱلَّذِينَ هُمْ عِبَٰدُ ٱلرَّحْمَٰنِ إِنَٰثًا أَشَهِدُوا۟ خَلْقَهُمْ سَتُكْتَبُ شَهَٰدَتُهُمْ وَيُسْـَٔلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi bafashe abamalayika babita igitsinagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa.

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ لَوْ شَآءَ ٱلرَّحْمَٰنُ مَا عَبَدْنَٰهُم مَّا لَهُم بِذَٰلِكَ مِنْ عِلْمٍ إِنْ هُمْ إِلَّا يَخْرُصُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuze bati “Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari kugaragira ibigirwamana.” Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo ni ugushakisha gusa no kubeshya.

See all translations of this verse →

أَمْ ءَاتَيْنَٰهُمْ كِتَٰبًا مِّن قَبْلِهِۦ فَهُم بِهِۦ مُسْتَمْسِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bihambiraho (bashingiraho ibyo bavuga)?

See all translations of this verse →

بَلْ قَالُوٓا۟ إِنَّا وَجَدْنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٍ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم مُّهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo baravuga bati “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira.”

See all translations of this verse →

وَكَذَٰلِكَ مَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ فِى قَرْيَةٍ مِّن نَّذِيرٍ إِلَّا قَالَ مُتْرَفُوهَآ إِنَّا وَجَدْنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٍ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم مُّقْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko byagenze mbere; nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo kugaragira ibigirwamana), bityo natwe turabigana.”

See all translations of this verse →

قَٰلَ أَوَلَوْ جِئْتُكُم بِأَهْدَىٰ مِمَّا وَجَدتُّمْ عَلَيْهِ ءَابَآءَكُمْ قَالُوٓا۟ إِنَّا بِمَآ أُرْسِلْتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uwo muhanuzi) akababwira ati “Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?” Baravuga bati “Mu by’ukuri ibyo mutuzaniye turabihakanye.”

See all translations of this verse →

فَٱنتَقَمْنَا مِنْهُمْ فَٱنظُرْ كَيْفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلْمُكَذِّبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko tubihimuraho (turabibahanira). Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.

See all translations of this verse →

وَإِذْ قَالَ إِبْرَٰهِيمُ لِأَبِيهِ وَقَوْمِهِۦٓ إِنَّنِى بَرَآءٌ مِّمَّا تَعْبُدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n‘ibyo musenga.”

See all translations of this verse →

إِلَّا ٱلَّذِى فَطَرَنِى فَإِنَّهُۥ سَيَهْدِينِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Usibye uwampanze (ni We nzasenga wenyine), kuko ari We uzanyobora.”

See all translations of this verse →

وَجَعَلَهَا كَلِمَةًۢ بَاقِيَةً فِى عَقِبِهِۦ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze iryo jambo (ryo kugaragira Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah).

See all translations of this verse →

بَلْ مَتَّعْتُ هَٰٓؤُلَآءِ وَءَابَآءَهُمْ حَتَّىٰ جَآءَهُمُ ٱلْحَقُّ وَرَسُولٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’Intumwa ibasobanurira.

See all translations of this verse →

وَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلْحَقُّ قَالُوا۟ هَٰذَا سِحْرٌ وَإِنَّا بِهِۦ كَٰفِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bamaze kugerwaho n’ukuri baravuze bati “Ubu ni uburozi kandi turabuhakanye.”

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ لَوْلَا نُزِّلَ هَٰذَا ٱلْقُرْءَانُ عَلَىٰ رَجُلٍ مِّنَ ٱلْقَرْيَتَيْنِ عَظِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuze bati “Iyo iyi Qur’an (iba ari ukuri), iba yarahishuriwe umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu).”

See all translations of this verse →

أَهُمْ يَقْسِمُونَ رَحْمَتَ رَبِّكَ نَحْنُ قَسَمْنَا بَيْنَهُم مَّعِيشَتَهُمْ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا وَرَفَعْنَا بَعْضَهُمْ فَوْقَ بَعْضٍ دَرَجَٰتٍ لِّيَتَّخِذَ بَعْضُهُم بَعْضًا سُخْرِيًّا وَرَحْمَتُ رَبِّكَ خَيْرٌ مِّمَّا يَجْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo tukabarutisha abandi kugira ngo bamwe bakenere abandi. Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta ibyo bakusanya (byo mu mibereho y’isi).

See all translations of this verse →

وَلَوْلَآ أَن يَكُونَ ٱلنَّاسُ أُمَّةً وَٰحِدَةً لَّجَعَلْنَا لِمَن يَكْفُرُ بِٱلرَّحْمَٰنِ لِبُيُوتِهِمْ سُقُفًا مِّن فِضَّةٍ وَمَعَارِجَ عَلَيْهَا يَظْهَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho,

See all translations of this verse →

وَلِبُيُوتِهِمْ أَبْوَٰبًا وَسُرُرًا عَلَيْهَا يَتَّكِـُٔونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza),

See all translations of this verse →

وَزُخْرُفًا وَإِن كُلُّ ذَٰلِكَ لَمَّا مَتَٰعُ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا وَٱلْـَٔاخِرَةُ عِندَ رَبِّكَ لِلْمُتَّقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abagandukira Allah.

See all translations of this verse →

وَمَن يَعْشُ عَن ذِكْرِ ٱلرَّحْمَٰنِ نُقَيِّضْ لَهُۥ شَيْطَٰنًا فَهُوَ لَهُۥ قَرِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti magara.

See all translations of this verse →

وَإِنَّهُمْ لَيَصُدُّونَهُمْ عَنِ ٱلسَّبِيلِ وَيَحْسَبُونَ أَنَّهُم مُّهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse,

See all translations of this verse →

حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَنَا قَالَ يَٰلَيْتَ بَيْنِى وَبَيْنَكَ بُعْدَ ٱلْمَشْرِقَيْنِ فَبِئْسَ ٱلْقَرِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze avuge (abwira shitani yamuyobeje) ati “Iyo hagati yanjye nawe haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi!”

See all translations of this verse →

وَلَن يَنفَعَكُمُ ٱلْيَوْمَ إِذ ظَّلَمْتُمْ أَنَّكُمْ فِى ٱلْعَذَابِ مُشْتَرِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze (babwirwe bati) “Ubwo mwakoze ibibi, nta cyo gusangira kwanyu ibihano uyu munsi biri bugire icyo bibamarira.”

See all translations of this verse →

أَفَأَنتَ تُسْمِعُ ٱلصُّمَّ أَوْ تَهْدِى ٱلْعُمْىَ وَمَن كَانَ فِى ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara?

See all translations of this verse →

فَإِمَّا نَذْهَبَنَّ بِكَ فَإِنَّا مِنْهُم مُّنتَقِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ubwo twakujyana (yewe Muhamadi, ugapfa mbere y’uko ubona ibihano tuzabahanisha), mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze),

See all translations of this verse →

أَوْ نُرِيَنَّكَ ٱلَّذِى وَعَدْنَٰهُمْ فَإِنَّا عَلَيْهِم مُّقْتَدِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa tukakwereka ibyo (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri twe tubafiteho ubushobozi.

See all translations of this verse →

فَٱسْتَمْسِكْ بِٱلَّذِىٓ أُوحِىَ إِلَيْكَ إِنَّكَ عَلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri uri mu nzira igororotse.

See all translations of this verse →

وَإِنَّهُۥ لَذِكْرٌ لَّكَ وَلِقَوْمِكَ وَسَوْفَ تُسْـَٔلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa.

See all translations of this verse →

وَسْـَٔلْ مَنْ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ مِن رُّسُلِنَآ أَجَعَلْنَا مِن دُونِ ٱلرَّحْمَٰنِ ءَالِهَةً يُعْبَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ وَمَلَإِي۟هِۦ فَقَالَ إِنِّى رَسُولُ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose.”

See all translations of this verse →

فَلَمَّا جَآءَهُم بِـَٔايَٰتِنَآ إِذَا هُم مِّنْهَا يَضْحَكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, barabisetse barabinnyega.

See all translations of this verse →

وَمَا نُرِيهِم مِّنْ ءَايَةٍ إِلَّا هِىَ أَكْبَرُ مِنْ أُخْتِهَا وَأَخَذْنَٰهُم بِٱلْعَذَابِ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi buri gitangaza twaberekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga kiruta kigenzi cyacyo cyakibanjirije (mu kugaragaza ukuri kwa Musa, ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire Allah.

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ يَٰٓأَيُّهَ ٱلسَّاحِرُ ٱدْعُ لَنَا رَبَّكَ بِمَا عَهِدَ عِندَكَ إِنَّنَا لَمُهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko babwira (Musa) bati “Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka.”

See all translations of this verse →

فَلَمَّا كَشَفْنَا عَنْهُمُ ٱلْعَذَابَ إِذَا هُمْ يَنكُثُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze tubakijije ibihano, bica isezerano.

See all translations of this verse →

وَنَادَىٰ فِرْعَوْنُ فِى قَوْمِهِۦ قَالَ يَٰقَوْمِ أَلَيْسَ لِى مُلْكُ مِصْرَ وَهَٰذِهِ ٱلْأَنْهَٰرُ تَجْرِى مِن تَحْتِىٓ أَفَلَا تُبْصِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Farawo atangariza abantu be aranguruye ijwi agira ati “Yemwe bantu banjye! Ese si njye ufite ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona?”

See all translations of this verse →

أَمْ أَنَا۠ خَيْرٌ مِّنْ هَٰذَا ٱلَّذِى هُوَ مَهِينٌ وَلَا يَكَادُ يُبِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Ahubwo se si njye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, ugorwa no kwisobanura?”

See all translations of this verse →

فَلَوْلَآ أُلْقِىَ عَلَيْهِ أَسْوِرَةٌ مِّن ذَهَبٍ أَوْ جَآءَ مَعَهُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ مُقْتَرِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)?

See all translations of this verse →

فَٱسْتَخَفَّ قَوْمَهُۥ فَأَطَاعُوهُ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَوْمًا فَٰسِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (Farawo) agira abantu be ibicucu (arabazindaza) maze baramwumvira. Mu by’ukuri bari abantu b’inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

فَلَمَّآ ءَاسَفُونَا ٱنتَقَمْنَا مِنْهُمْ فَأَغْرَقْنَٰهُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose.

See all translations of this verse →

فَجَعَلْنَٰهُمْ سَلَفًا وَمَثَلًا لِّلْـَٔاخِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma.

See all translations of this verse →

وَلَمَّا ضُرِبَ ٱبْنُ مَرْيَمَ مَثَلًا إِذَا قَوْمُكَ مِنْهُ يَصِدُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ubwo hatangwaga urugero kuri mwene Mariyamu (Issa),[1] icyo gihe abantu bawe (ababangikanyamana b’i Maka, yewe Muhamadi) bararwishimiye cyane (barukwena.)

See all translations of this verse →

وَقَالُوٓا۟ ءَأَٰلِهَتُنَا خَيْرٌ أَمْ هُوَ مَا ضَرَبُوهُ لَكَ إِلَّا جَدَلًۢا بَلْ هُمْ قَوْمٌ خَصِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze baravuga bati “Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?” Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana.

See all translations of this verse →

إِنْ هُوَ إِلَّا عَبْدٌ أَنْعَمْنَا عَلَيْهِ وَجَعَلْنَٰهُ مَثَلًا لِّبَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli.

See all translations of this verse →

وَلَوْ نَشَآءُ لَجَعَلْنَا مِنكُم مَّلَٰٓئِكَةً فِى ٱلْأَرْضِ يَخْلُفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubakuramo abamalayika bagasimburana ku isi.

See all translations of this verse →

وَإِنَّهُۥ لَعِلْمٌ لِّلسَّاعَةِ فَلَا تَمْتَرُنَّ بِهَا وَٱتَّبِعُونِ هَٰذَا صِرَٰطٌ مُّسْتَقِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye.

See all translations of this verse →

وَلَا يَصُدَّنَّكُمُ ٱلشَّيْطَٰنُ إِنَّهُۥ لَكُمْ عَدُوٌّ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri ari umwanzi wanyu ugaragara.

See all translations of this verse →

وَلَمَّا جَآءَ عِيسَىٰ بِٱلْبَيِّنَٰتِ قَالَ قَدْ جِئْتُكُم بِٱلْحِكْمَةِ وَلِأُبَيِّنَ لَكُم بَعْضَ ٱلَّذِى تَخْتَلِفُونَ فِيهِ فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze ubwo Issa yabazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, akababwira ati “Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mu byo mutavugaho rumwe. Ngaho nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ رَبِّى وَرَبُّكُمْ فَٱعْبُدُوهُ هَٰذَا صِرَٰطٌ مُّسْتَقِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ni We Nyagasani wanjye akaba ari na We Nyagasani wanyu, ngaho nimumugaragire. Iyi ni yo nzira itunganye.

See all translations of this verse →

فَٱخْتَلَفَ ٱلْأَحْزَابُ مِنۢ بَيْنِهِمْ فَوَيْلٌ لِّلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ مِنْ عَذَابِ يَوْمٍ أَلِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma).

See all translations of this verse →

هَلْ يَنظُرُونَ إِلَّا ٱلسَّاعَةَ أَن تَأْتِيَهُم بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibatunguye batabizi?

See all translations of this verse →

ٱلْأَخِلَّآءُ يَوْمَئِذٍۭ بَعْضُهُمْ لِبَعْضٍ عَدُوٌّ إِلَّا ٱلْمُتَّقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abagandukira (Allah),

See all translations of this verse →

يَٰعِبَادِ لَا خَوْفٌ عَلَيْكُمُ ٱلْيَوْمَ وَلَآ أَنتُمْ تَحْزَنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bazabwirwa bati) “Bagaragu banjye! Uyu munsi ntimugire ubwoba ndetse n’agahinda.”

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُوا۟ مُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bemeye amagambo yacu kandi bakicisha bugufi (bakaba Abayisilamu),

See all translations of this verse →

ٱدْخُلُوا۟ ٱلْجَنَّةَ أَنتُمْ وَأَزْوَٰجُكُمْ تُحْبَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bazabwirwa bati) “Nimwinjire mu Ijuru, mwe n’abafasha banyu munezerewe.”

See all translations of this verse →

يُطَافُ عَلَيْهِم بِصِحَافٍ مِّن ذَهَبٍ وَأَكْوَابٍ وَفِيهَا مَا تَشْتَهِيهِ ٱلْأَنفُسُ وَتَلَذُّ ٱلْأَعْيُنُ وَأَنتُمْ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo.

See all translations of this verse →

وَتِلْكَ ٱلْجَنَّةُ ٱلَّتِىٓ أُورِثْتُمُوهَا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Babwirwe bati) “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”

See all translations of this verse →

لَكُمْ فِيهَا فَٰكِهَةٌ كَثِيرَةٌ مِّنْهَا تَأْكُلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMuzahabwamo imbuto nyinshi muzajya murya.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُجْرِمِينَ فِى عَذَابِ جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo,

See all translations of this verse →

لَا يُفَتَّرُ عَنْهُمْ وَهُمْ فِيهِ مُبْلِسُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye.

See all translations of this verse →

وَمَا ظَلَمْنَٰهُمْ وَلَٰكِن كَانُوا۟ هُمُ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo ni bo bari inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

وَنَادَوْا۟ يَٰمَٰلِكُ لِيَقْضِ عَلَيْنَا رَبُّكَ قَالَ إِنَّكُم مَّٰكِثُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti “Yewe Maliki (Umumalayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe atwice burundu!” Azavuga ati “Mu by’ukuri muzabamo ubuziraherezo.”

See all translations of this verse →

لَقَدْ جِئْنَٰكُم بِٱلْحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَكُمْ لِلْحَقِّ كَٰرِهُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe barakwanze.

See all translations of this verse →

أَمْ أَبْرَمُوٓا۟ أَمْرًا فَإِنَّا مُبْرِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri ni twe twemeza ikigomba gukorwa.

See all translations of this verse →

أَمْ يَحْسَبُونَ أَنَّا لَا نَسْمَعُ سِرَّهُمْ وَنَجْوَىٰهُم بَلَىٰ وَرُسُلُنَا لَدَيْهِمْ يَكْتُبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo ndetse n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’Intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika.

See all translations of this verse →

قُلْ إِن كَانَ لِلرَّحْمَٰنِ وَلَدٌ فَأَنَا۠ أَوَّلُ ٱلْعَٰبِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamugaragira.”

See all translations of this verse →

سُبْحَٰنَ رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ رَبِّ ٱلْعَرْشِ عَمَّا يَصِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani nyiri Ar’shi! [1] Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.

See all translations of this verse →

فَذَرْهُمْ يَخُوضُوا۟ وَيَلْعَبُوا۟ حَتَّىٰ يُلَٰقُوا۟ يَوْمَهُمُ ٱلَّذِى يُوعَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.

See all translations of this verse →

وَهُوَ ٱلَّذِى فِى ٱلسَّمَآءِ إِلَٰهٌ وَفِى ٱلْأَرْضِ إِلَٰهٌ وَهُوَ ٱلْحَكِيمُ ٱلْعَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na We Mana yonyine ku isi. Kandi ni na We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

وَتَبَارَكَ ٱلَّذِى لَهُۥ مُلْكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَمَا بَيْنَهُمَا وَعِندَهُۥ عِلْمُ ٱلسَّاعَةِ وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni na We uzi iby’imperuka, kandi ni na We muzagarurwaho.

See all translations of this verse →

وَلَا يَمْلِكُ ٱلَّذِينَ يَدْعُونَ مِن دُونِهِ ٱلشَّفَٰعَةَ إِلَّا مَن شَهِدَ بِٱلْحَقِّ وَهُمْ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ibyo basenga bitari We, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye ba bandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi).

See all translations of this verse →

وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَهُمْ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ فَأَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bateshwa (kugaragira Allah wabaremye, bakajya gusenga ibigirwamana)?

See all translations of this verse →

وَقِيلِهِۦ يَٰرَبِّ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوْمٌ لَّا يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri aba bantu ntibemera!”

See all translations of this verse →

فَٱصْفَحْ عَنْهُمْ وَقُلْ سَلَٰمٌ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, bababarire unavuge uti “mugire amahoro (Salamu)!” Rwose bidatinze bazaba bamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo).

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70