Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti “Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye.” Ngaho nimugandukire Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemeramana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ni bo bemera nyakuri. Bazagororerwa inzego zo hejuru kwa Nyagasani wabo, bababarirwe ibyaha kandi banahabwe amafunguro meza (mu ijuru).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye kunyaga ibicuruzwa by’Abakurayishi) abiguhishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibyo) nta kindi Allah yabikoreye uretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye. Kandi uciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtabwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah (we washoboje abemeramana gutsinda abanzi babo kandi barabarushaga ubushobozi). Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho (intsinzi). Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri, iwe ari ho muzakoranyirizwa.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mujye mutinya ibigeragezo byo ku isi, kuko bitibasira inkozi z’ibibi muri mwe gusa. Munamenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunamenye ko imitungo yanyu n’urubyaro rwanyu ari ibigeragezo, kandi ko mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo bihambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah agacura indi (myiza yo kuburizamo iya bo); kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati “Erega twarayumvise”; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah ntiyari kubahana mu gihe (wowe Muhamadi) ukibarimo, ndetse nta n’ubwo Allah yari kubahana mu gihe basaba imbabazi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abagandukira Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekera aho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunamenye ko mu by’ukuri icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyo kiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni We Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, namwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunumvire Allah n’Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abihangana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMwibuke ubwo indyarya na ba bandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati “Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe).” Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za ba bandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo (bihano) ni ingaruka z’ibyo mwikoreye ubwanyu. Mu by’ukuri Allah ntabwo ahuguza abagaragu (be).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho keretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo (bihano) ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari abahemu.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri inyamaswa mbi kurusha izindi imbere ya Allah ni babandi bahakanye (mbere) bakaba batanemera (ubu).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko nibahitamo inzira y’amahoro, na we uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nibashaka kukuryarya, mu by’ukuri, Allah araguhagije. Ni We waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n’iy’abemeramana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z’intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z’isi (muhabwa incungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti “Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na ba bandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi baje kwemera nyuma, nuko bakanimuka (bimukira i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.[1]