وَإِمَّا تَخَافَنَّ مِن قَوْمٍ خِيَانَةً فَٱنۢبِذْ إِلَيْهِمْ عَلَىٰ سَوَآءٍ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلْخَآئِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu mucyo (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri Allah ntakunda abahemu.