Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Iri ni itangazo) risesa amasezerano riturutse kwa Allah n’Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwagiranye amasezerano (bakayarengaho).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho (yemwe babangikanyamana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri Allah azasuzuguza abahakanyi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija), ko Allah n'Intumwa ye bitandukanyije n’ababangikanyamana. Bityo nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unageze kuri ba bandi bahakanye inkuru y’ibihano bibabaza.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayicaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Nimwubahirize amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye. Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi gute ababangikanyamana bagirana amasezerano na Allah ndetse n’Intumwa ye, batari ba bandi mwagiranye amasezerano ku Musigiti Mutagatifu (Ka’abat)? Igihe cyose bazabatunganira (bubahiriza amasezerano), namwe muzabatunganire (muyubahirize). Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaguranye amagambo ya Allah igiciro gito, banakumira (abantu kugana) inzira ye. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuki mutarwanya abantu batatiye indahiro zabo bakanashaka kumenesha Intumwa (Muhamadi), kandi ari bo babashotoye bwa mbere? Ese murabatinya? Ahubwo Allah ni We mukwiye gutinya niba koko muri abemeramana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashaka. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (mwe abemeramana) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti ibindi bitari Allah n’Intumwa ye ndetse n’abemeramana? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abita ku misigiti ya Allah ni ba bandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho iswala,[1] bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Birashoboka ko abo bari mu bayobotse.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bemeye bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Allah amanura ituze ku ntumwa ye (Muhamadi) no ku bemera, anamanura ingabo (abamalayika) mutabonaga, nuko ahana ba bandi bahakanye. Kandi icyo nicyo gihembo cy'abahakanyi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Mu by’ukuri ababangikanyamana ntibasukuye, bityo ntibazegere Umusigiti Mutagatifu (ubutaka butagatifu bwa Makat) nyuma y’uyu mwaka (wa cyenda kuva Intumwa yimutse). Kandi nimuba mutinya ubukene (igihombo mwaterwa no guhagarika ubucuruzi mwakoranaga na bo), Allah azabakungahaza bivuye mu ngabire ze nabishaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbayahudi baravuze bati “Uzayiru (Ezira) ni umwana wa Allah”, n’Abanaswara[1] baravuga bati “Masihi (Mesiya) ni umwana wa Allah.” Ibyo ni ibyo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo wa Allah ni ubabeho! Allah arakabarimbura! Ni gute bahindukizwa (bagatera umugongo ukuri)!
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Mu by’ukuri abenshi mu bamenyi n'abihayimana (mu bahawe igitabo) barya imitungo y'abantu mu mahugu, bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah. Kandi ba bandi bahunika Zahabu na Feza ntibabitange mu nzira ya Allah, bagezeho inkuru y'ibihano bibabaza (bazahanishwa).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo biza kuba inyungu za hafi n'urugendo rutagoranye bari kugukurikira, ariko rwababereye rurerure kandi ruvunanye. Bazanarahira ku izina rya Allah bagira bati “Iyo tuza kubishobora rwose twari kujyana namwe.” Bariyoreka ubwabo (kubera ibinyoma n’uburyarya byabo), nyamara Allah azi neza ko ari abanyabinyoma.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bemera Allah n’umunsi w'imperuka, ntibashobora kugusaba uburenganzira bwo kutajya guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo; kandi Allah azi neza abamutinya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo baza gushaka ko mujyana (ku rugamba), bari kurutegurira ibyangombwa; ariko Allah ntiyashaka ko mujyana, maze abateza ubunebwe nuko barabwirwa bati “Ngaho nimusigarane n’abasigaye (abagore, abana, abasaza n’abarwayi...).”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo muza kujyana nta cyo bari kubongerera uretse kubatesha umurongo, baca hirya no hino bashaka ko musubiranamo, kandi muri mwe harimo abari kubatega amatwi. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo muri bo hari uvuga ati “Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo.” Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu ugose abahakanyi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gishobora kutubaho kitari icyo Allah yatugeneye. Ni We Murinzi wacu.” Kandi abemeramana bajye biringira Allah wenyine.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo zibabara cyane ari n’abahakanyi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe (mu idini) nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo muri bo hari abakugaya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah n’Intumwa ye babahaye, bakanavuga bati “Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah”; (ibyo byari kuba byiza kuri bo).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBabarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemeramana koko.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIndyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti “(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri Allah azagaragaza ibyo mutinya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnababajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati “Mu by’ukuri twatebyaga tunikinira.” Vuga uti “None se koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIndyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na We arabibagirwa. Mu by’ukuri indyarya ni zo byigomeke.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMumeze kimwe nka ba bandi bababanjirije; babarushaga intege, bakabarusha imitungo n'abana. Bishimishije mu byabo (igihe gito) namwe mwishimishije mu byanyu (igihe gito), nk’uko abababanjirije bishimishije mu byabo. Mwijanditse mu binyoma (mubeshyera Allah n’Intumwa ye) nk’uko na bo babyijanditsemo. Abo ibikorwa byabo byabaye imfabusa ku isi no ku mperuka. Kandi abo ni bo banyagihombo.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse inkuru ya ba bandi bababanjirije ntiyabagezeho: abantu ba Nuhu, Adi, Thamudu, abantu ba Aburahamu, abantu b’i Madiyani ndetse n'abantu (ba Loti) bubitsweho imidugudu (bari batuyemo)? Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara (barabihinyura, maze Allah arabahana). Allah ntabwo ari We wabahemukiye, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yasezeranyije abemeramana n’abemeramanakazi ubusitani butembamo imigezi bazabamo ubuziraherezo, n'amazu meza mu Ijuru rihoraho. Ariko kwishimirwa na Allah ni ko gusumba byose. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarahira ku izina rya Allah ko nta cyo bigeze bavuga (kibi), nyamara baravuze ijambo ry'ubuhakanyi, ndetse barahakanye nyuma yo kuba Abayisilamu! Kandi bifuje ibyo batashoboye kugeraho (kugirira nabi Intumwa Muhamadi), ndetse nta kindi bamuhoraga uretse kuba Allah yarabakungahaje mu ngabire ze ndetse n'Intumwa ye ikazibagezaho. Nibicuza bizaba byiza kuri bo, ariko nibatera umugongo, Allah azabahanisha ibihano bibabaza ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi nta murinzi cyangwa umutabazi bazagira ku isi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMuri bo hari abasezeranyije Allah (bagira bati) “Naramuka aduhaye mu ngabire ze, rwose tuzatanga amaturo ndetse tunabe mu bakora ibikorwa byiza.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (Allah) abahanisha (gushyira) uburyarya mu mitima yabo kugeza umunsi bazahura na We; kubera ko barenze ku byo basezeranyije Allah, no kubera ko barangwaga n’ibinyoma.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibazi ko Allah azi amabanga yabo n'ibyo bongorerana, kandi ko mu by’ukuri Allah ari Umumenyi uhebuje w'ibitagaragara?
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yewe Muhamadi) wabasabira imbabazi, utazibasabira; ndetse n’ubwo wabasabira imbabazi inshuro mirongo irindwi, Allah ntazigera abababarira. Ibyo ni ukubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye. Kandi Allah ntayobora ibyigomeke.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbanze kujya ku rugamba (rwa Tabuki) bashimishijwe no gusigara (i Madina) kwabo baciye ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse banga guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Baranavuze (babwirana) bati “Ntimujye ku rugamba mu gihe cy’ubushyuhe.” Vuga uti “Umuriro wa Jahanamu ufite ubushyuhe bukaze kurushaho”, iyo baza kuba basobanukiwe!
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yewe Muhamadi) Allah nakugarura (uvuye ku rugamba) ugahura na bamwe muri bo (indyarya), maze bakagusaba uburenganzira bwo kujyana na we (ku rugamba), uzababwire uti “Ntimushobora kujyana nanjye na rimwe, ndetse nta n’ubwo twafatanya kurwanya umwanzi. Mu by’ukuri mwe mwishimiye kutajya ku rugamba bwa mbere, ngaho nimusigarane n’abaguma iwabo (abatajya ku rugamba; abagore, abana,…).”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri bahakanye Allah n'Intumwa ye maze bapfa ari ibyigomeke.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtukanatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kubibahanisha hano ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe ibategeka kwemera Allah no gufatanya n'Intumwa ye guharanira inzira ye, abakungu muri bo bagusaba uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba), bavuga bati “Tureke tugumane n’abasigaye.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko Intumwa (Muhamadi) na ba bandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza, kandi abo ni bo bakiranutsi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe ba bandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abagiraneza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri umugayo uri kuri ba bandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allah adanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbarabu bo mu cyaro ni bo barusha abandi ubuhakanyi n’uburyarya, ni nabo babanguka mu kutamenya imbibi z’ibyo Allah yamanuriye Intumwa ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu Barabu bo mu cyaro harimo ababona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari umutwaro kuri bo, bakanitega ko amakuba abageraho (mwe abemeramana). Amakuba ni abe kuri bo! Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu Barabu bo mu cyaro harimo abemera Allah n’umunsi w'imperuka, bakanabona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari ibibegereza Allah, bikaba n’impamvu yo gusabirwa n’Intumwa. Mumenye ko mu by’ukuri ibyo bibegereza (Allah) koko. Allah azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbabaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na ba bandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu Barabu bo mu cyaro babakikije harimo indyarya, ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya. Ntubazi (wowe Muhamadi) ariko twe turabazi. Tuzabahana inshuro ebyiri (ku isi no mu mva) hanyuma bazasubizwe mu bihano bihambaye (ku munsi w’imperuka).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHari n’abandi bemeye ibyaha byabo, bavanze ibikorwa byiza (kwicuza no gusaba imbabazi) n’ibibi (kutajya ku rugamba). Hari ubwo Allah yazakira ukwicuza kwabo. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibazi ko Allah ari We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, ndetse akanakira amaturo (Zakat), kandi ko Allah ari We Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi?
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse hari n’abandi barindirijwe bategereje icyo Allah azabategeka; byaba ari ukubahana cyangwa akemera ukwicuza kwabo! Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi (indyarya) bubatse umusigiti[1] bagamije kugirira nabi (abemeramana), guhakana (Allah), no gucamo ibice abemeramana, (bakanawugira) indiri y’abarwanya Allah n’Intumwa ye na mbere hose (y’uko wubakwa), rwose bazarahira ko nta kindi bari bagambiriye kitari ibyiza. Kandi Allah ahamya ko mu by’ukuri ari abanyabinyoma.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUramenye ntuzawuhagararemo na rimwe (usenga)! Mu by’ukuri umusigiti (wa Quba) wubatswe kuva ku munsi wa mbere ku mpamvu zo kugandukira Allah, ni wo ukwiye guhagararamo (usenga). Urimo abantu bakunda kwisukura kandi Allah akunda abisukura.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse uwubakiye inyubako ye ku gutinya Allah no gushaka ishimwe rye, yaba ari we mwiza kurusha uwubakiye inyubako ye ku nkengero z’inkombe yenda gutenguka ikamuridukana imugusha mu muriro wa Jahanamu (ni we mwiza)? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah yagiranye ubucuruzi n’abemeramana (bamuha) imitima yabo n’imitungo yabo, (abizeza) ko bazabona Ijuru. Barwana mu nzira ya Allah, bakica bakanicwa. Ni isezerano ry'ukuri yiyemeje muri Tawurati, Ivanjili na Qur’an. Ni nde wakuzuza isezerano rye kurusha Allah? Ngaho nimwishimire ubucuruzi mwagiranye na We. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu[1] (kuko bapfuye ari ababangikanyamana).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye, atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ni Nyirubwami bw'ibirere n'ubw’isi. Ni We utanga ubuzima n'urupfu. Kandi nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mwagira utari Allah.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k’Umuhanuzi (Muhamadi) n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na ba bandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi yo kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, We ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa ba bandi batatu[1] bari barasigaye inyuma (batagiye ku rugamba bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri We. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibikwiye ko abatuye i Madina n'Abarabu bo mu cyaro babakikije baca ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse (ntibinakwiye) ko ubuzima bwabo baburutisha ubwayo. Ibyo ni ukubera ko badashobora kugira inyota, umunaniro cyangwa inzara mu nzira ya Allah, cyangwa se ngo bakandagire ahantu harakaza abahakanyi, cyangwa ngo batsinde umwanzi; ngo babure kubyandikirwa nk’ibikorwa byiza. Mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo hari isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati “Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?” Nyamara ba bandi bemeye ibongerera ukwemera bakanabyishimira.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti “Allah arampagije.” Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We. Ni We niringiye, kandi ni We Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye.