caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Anbiyaa الأنبياء

112 verses · Mecca · revelation order 73

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ ٱقْتَرَبَ لِلنَّاسِ حِسَابُهُمْ وَهُمْ فِى غَفْلَةٍ مُّعْرِضُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah).

See all translations of this verse →

مَا يَأْتِيهِم مِّن ذِكْرٍ مِّن رَّبِّهِم مُّحْدَثٍ إِلَّا ٱسْتَمَعُوهُ وَهُمْ يَلْعَبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa,

See all translations of this verse →

لَاهِيَةً قُلُوبُهُمْ وَأَسَرُّوا۟ ٱلنَّجْوَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ هَلْ هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٌ مِّثْلُكُمْ أَفَتَأْتُونَ ٱلسِّحْرَ وَأَنتُمْ تُبْصِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationImitima yabo ihugiye mu bibi. Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti “Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona”?

See all translations of this verse →

قَالَ رَبِّى يَعْلَمُ ٱلْقَوْلَ فِى ٱلسَّمَآءِ وَٱلْأَرْضِ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Muhamadi) aravuga ati “Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”

See all translations of this verse →

بَلْ قَالُوٓا۟ أَضْغَٰثُ أَحْلَٰمٍۭ بَلِ ٱفْتَرَىٰهُ بَلْ هُوَ شَاعِرٌ فَلْيَأْتِنَا بِـَٔايَةٍ كَمَآ أُرْسِلَ ٱلْأَوَّلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo baravuze bati “(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (Intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite).”

See all translations of this verse →

مَآ ءَامَنَتْ قَبْلَهُم مِّن قَرْيَةٍ أَهْلَكْنَٰهَآ أَفَهُمْ يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera?

See all translations of this verse →

وَمَآ أَرْسَلْنَا قَبْلَكَ إِلَّا رِجَالًا نُّوحِىٓ إِلَيْهِمْ فَسْـَٔلُوٓا۟ أَهْلَ ٱلذِّكْرِ إِن كُنتُمْ لَا تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) zitari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.

See all translations of this verse →

وَمَا جَعَلْنَٰهُمْ جَسَدًا لَّا يَأْكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَمَا كَانُوا۟ خَٰلِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (Intumwa) ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo.

See all translations of this verse →

ثُمَّ صَدَقْنَٰهُمُ ٱلْوَعْدَ فَأَنجَيْنَٰهُمْ وَمَن نَّشَآءُ وَأَهْلَكْنَا ٱلْمُسْرِفِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashatse (kurokora), maze tworeka abakabya (mu gukora ibyaha.)

See all translations of this verse →

لَقَدْ أَنزَلْنَآ إِلَيْكُمْ كِتَٰبًا فِيهِ ذِكْرُكُمْ أَفَلَا تَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira?

See all translations of this verse →

وَكَمْ قَصَمْنَا مِن قَرْيَةٍ كَانَتْ ظَالِمَةً وَأَنشَأْنَا بَعْدَهَا قَوْمًا ءَاخَرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi imidugudu ingahe yakoraga ibikorwa bibi twarimbuye, maze nyuma yayo tukazana abandi bantu!

See all translations of this verse →

فَلَمَّآ أَحَسُّوا۟ بَأْسَنَآ إِذَا هُم مِّنْهَا يَرْكُضُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko babonye ibihano byacu, bagerageza kwiruka babihunga.

See all translations of this verse →

لَا تَرْكُضُوا۟ وَٱرْجِعُوٓا۟ إِلَىٰ مَآ أُتْرِفْتُمْ فِيهِ وَمَسَٰكِنِكُمْ لَعَلَّكُمْ تُسْـَٔلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Babwirwa bannyegwa bati) “Mwihunga! Ahubwo nimusubire mu buzima bw’umunezero no mu ngo zanyu, kugira ngo mubazwe.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ يَٰوَيْلَنَآ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Mbega ishyano tugushije! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”

See all translations of this verse →

فَمَا زَالَت تِّلْكَ دَعْوَىٰهُمْ حَتَّىٰ جَعَلْنَٰهُمْ حَصِيدًا خَٰمِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAyo ni yo yakomeje kuba amaganya yabo, kugeza ubwo tubagize nk’imyaka yarandaguwe, ikuma.

See all translations of this verse →

وَمَا خَلَقْنَا ٱلسَّمَآءَ وَٱلْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَا لَٰعِبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtabwo twaremye ikirere n’isi n’ibiri hagati yabyo dukina.

See all translations of this verse →

لَوْ أَرَدْنَآ أَن نَّتَّخِذَ لَهْوًا لَّٱتَّخَذْنَٰهُ مِن لَّدُنَّآ إِن كُنَّا فَٰعِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru, tutarinze kubikenera kuri mwe) iyo koko tuza kuba turi ababikora.

See all translations of this verse →

بَلْ نَقْذِفُ بِٱلْحَقِّ عَلَى ٱلْبَٰطِلِ فَيَدْمَغُهُۥ فَإِذَا هُوَ زَاهِقٌ وَلَكُمُ ٱلْوَيْلُ مِمَّا تَصِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka. Kandi mufite akaga kubera ibyo mwitirira Allah (muvuga ko afite umugore n’umwana).

See all translations of this verse →

وَلَهُۥ مَن فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَمَنْ عِندَهُۥ لَا يَسْتَكْبِرُونَ عَنْ عِبَادَتِهِۦ وَلَا يَسْتَحْسِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbari mu birere no ku isi ni abe. Kandi abari iwe (abamalayika) ntibagira ubwibone ngo bumve ko batamusenga ndetse ntibananirwa.

See all translations of this verse →

يُسَبِّحُونَ ٱلَّيْلَ وَٱلنَّهَارَ لَا يَفْتُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBasingiza (Allah) ijoro n’amanywa ubutarambirwa.

See all translations of this verse →

أَمِ ٱتَّخَذُوٓا۟ ءَالِهَةً مِّنَ ٱلْأَرْضِ هُمْ يُنشِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bishobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka?

See all translations of this verse →

لَوْ كَانَ فِيهِمَآ ءَالِهَةٌ إِلَّا ٱللَّهُ لَفَسَدَتَا فَسُبْحَٰنَ ٱللَّهِ رَبِّ ٱلْعَرْشِ عَمَّا يَصِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari kuba mu kaduruvayo. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani Nyiri Ar’shi[1] ihambaye, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.

See all translations of this verse →

لَا يُسْـَٔلُ عَمَّا يَفْعَلُ وَهُمْ يُسْـَٔلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) ntabazwa ibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora).

See all translations of this verse →

أَمِ ٱتَّخَذُوا۟ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةً قُلْ هَاتُوا۟ بُرْهَٰنَكُمْ هَٰذَا ذِكْرُ مَن مَّعِىَ وَذِكْرُ مَن قَبْلِى بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْلَمُونَ ٱلْحَقَّ فَهُم مُّعْرِضُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse birakwiye ko (ababangikanyamana) bishyiriraho izindi mana zitari We? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemeramana), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye (kuko ibitabo byayibanjirije na byo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ku bw’ibyo ntacyo bitaho.”

See all translations of this verse →

وَمَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ مِن رَّسُولٍ إِلَّا نُوحِىٓ إِلَيْهِ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعْبُدُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine).

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحْمَٰنُ وَلَدًا سُبْحَٰنَهُۥ بَلْ عِبَادٌ مُّكْرَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”

See all translations of this verse →

لَا يَسْبِقُونَهُۥ بِٱلْقَوْلِ وَهُم بِأَمْرِهِۦ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta cyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye.

See all translations of this verse →

يَعْلَمُ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُمْ وَلَا يَشْفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرْتَضَىٰ وَهُم مِّنْ خَشْيَتِهِۦ مُشْفِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.

See all translations of this verse →

وَمَن يَقُلْ مِنْهُمْ إِنِّىٓ إِلَٰهٌ مِّن دُونِهِۦ فَذَٰلِكَ نَجْزِيهِ جَهَنَّمَ كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uwo ari we wese muri bo (abamalayika) wavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)”; uwo twazamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

أَوَلَمْ يَرَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓا۟ أَنَّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ كَانَتَا رَتْقًا فَفَتَقْنَٰهُمَا وَجَعَلْنَا مِنَ ٱلْمَآءِ كُلَّ شَىْءٍ حَىٍّ أَفَلَا يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse abahakanye ntibabonye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera?

See all translations of this verse →

وَجَعَلْنَا فِى ٱلْأَرْضِ رَوَٰسِىَ أَن تَمِيدَ بِهِمْ وَجَعَلْنَا فِيهَا فِجَاجًا سُبُلًا لَّعَلَّهُمْ يَهْتَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura.

See all translations of this verse →

وَجَعَلْنَا ٱلسَّمَآءَ سَقْفًا مَّحْفُوظًا وَهُمْ عَنْ ءَايَٰتِهَا مُعْرِضُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamara birengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri,...).

See all translations of this verse →

وَهُوَ ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلَّيْلَ وَٱلنَّهَارَ وَٱلشَّمْسَ وَٱلْقَمَرَ كُلٌّ فِى فَلَكٍ يَسْبَحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda mu nzira zacyo cyihuta.

See all translations of this verse →

وَمَا جَعَلْنَا لِبَشَرٍ مِّن قَبْلِكَ ٱلْخُلْدَ أَفَإِي۟ن مِّتَّ فَهُمُ ٱلْخَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kubaho ubudapfa. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo?

See all translations of this verse →

كُلُّ نَفْسٍ ذَآئِقَةُ ٱلْمَوْتِ وَنَبْلُوكُم بِٱلشَّرِّ وَٱلْخَيْرِ فِتْنَةً وَإِلَيْنَا تُرْجَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBuri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzagarurwa.

See all translations of this verse →

وَإِذَا رَءَاكَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓا۟ إِن يَتَّخِذُونَكَ إِلَّا هُزُوًا أَهَٰذَا ٱلَّذِى يَذْكُرُ ءَالِهَتَكُمْ وَهُم بِذِكْرِ ٱلرَّحْمَٰنِ هُمْ كَٰفِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) “Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?” Nyamara iyo havuzwe (Allah) Nyirimpuhwe, barahakana.

See all translations of this verse →

خُلِقَ ٱلْإِنسَٰنُ مِنْ عَجَلٍ سَأُو۟رِيكُمْ ءَايَٰتِى فَلَا تَسْتَعْجِلُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha.

See all translations of this verse →

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abahakanyi) baravuga bati “Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”

See all translations of this verse →

لَوْ يَعْلَمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ حِينَ لَا يَكُفُّونَ عَن وُجُوهِهِمُ ٱلنَّارَ وَلَا عَن ظُهُورِهِمْ وَلَا هُمْ يُنصَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo, cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)!

See all translations of this verse →

بَلْ تَأْتِيهِم بَغْتَةً فَتَبْهَتُهُمْ فَلَا يَسْتَطِيعُونَ رَدَّهَا وَلَا هُمْ يُنظَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze).

See all translations of this verse →

وَلَقَدِ ٱسْتُهْزِئَ بِرُسُلٍ مِّن قَبْلِكَ فَحَاقَ بِٱلَّذِينَ سَخِرُوا۟ مِنْهُم مَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisekaga bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga.

See all translations of this verse →

قُلْ مَن يَكْلَؤُكُم بِٱلَّيْلِ وَٱلنَّهَارِ مِنَ ٱلرَّحْمَٰنِ بَلْ هُمْ عَن ذِكْرِ رَبِّهِم مُّعْرِضُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashaka kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagiza kwibuka Nyagasani wabo.”

See all translations of this verse →

أَمْ لَهُمْ ءَالِهَةٌ تَمْنَعُهُم مِّن دُونِنَا لَا يَسْتَطِيعُونَ نَصْرَ أَنفُسِهِمْ وَلَا هُم مِّنَّا يُصْحَبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri na zo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana).

See all translations of this verse →

بَلْ مَتَّعْنَا هَٰٓؤُلَآءِ وَءَابَآءَهُمْ حَتَّىٰ طَالَ عَلَيْهِمُ ٱلْعُمُرُ أَفَلَا يَرَوْنَ أَنَّا نَأْتِى ٱلْأَرْضَ نَنقُصُهَا مِنْ أَطْرَافِهَآ أَفَهُمُ ٱلْغَٰلِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda?

See all translations of this verse →

قُلْ إِنَّمَآ أُنذِرُكُم بِٱلْوَحْىِ وَلَا يَسْمَعُ ٱلصُّمُّ ٱلدُّعَآءَ إِذَا مَا يُنذَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye mbaburira nshingiye ku byo mbanahishuriwe (na Allah). Ariko ibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva.”

See all translations of this verse →

وَلَئِن مَّسَّتْهُمْ نَفْحَةٌ مِّنْ عَذَابِ رَبِّكَ لَيَقُولُنَّ يَٰوَيْلَنَآ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

See all translations of this verse →

وَنَضَعُ ٱلْمَوَٰزِينَ ٱلْقِسْطَ لِيَوْمِ ٱلْقِيَٰمَةِ فَلَا تُظْلَمُ نَفْسٌ شَيْـًٔا وَإِن كَانَ مِثْقَالَ حَبَّةٍ مِّنْ خَرْدَلٍ أَتَيْنَا بِهَا وَكَفَىٰ بِنَا حَٰسِبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa, kabone n’iyo ibikorwa bye bizaba bifite uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane (Kharidali), tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ ءَاتَيْنَا مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ ٱلْفُرْقَانَ وَضِيَآءً وَذِكْرًا لِّلْمُتَّقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri twahaye Musa na Haruna igitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku bagandukira (Allah),

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ يَخْشَوْنَ رَبَّهُم بِٱلْغَيْبِ وَهُم مِّنَ ٱلسَّاعَةِ مُشْفِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi batinya Nyagasani wabo batamubona, kandi bagaterwa ubwoba n’umunsi w’imperuka.

See all translations of this verse →

وَهَٰذَا ذِكْرٌ مُّبَارَكٌ أَنزَلْنَٰهُ أَفَأَنتُمْ لَهُۥ مُنكِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyi (Qur’an) ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. None se ni gute (mwatinyuka) kuruhakana?

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ ءَاتَيْنَآ إِبْرَٰهِيمَ رُشْدَهُۥ مِن قَبْلُ وَكُنَّا بِهِۦ عَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Ibrahimu twamuhaye kuyoboka mbere (ya Musa na Haruna), ndetse twari tumuzi neza (ko abikwiye).

See all translations of this verse →

إِذْ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوْمِهِۦ مَا هَٰذِهِ ٱلتَّمَاثِيلُ ٱلَّتِىٓ أَنتُمْ لَهَا عَٰكِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Wibuke) ubwo yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Ibi ni bigirwamana ki muhora musenga?”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ وَجَدْنَآ ءَابَآءَنَا لَهَا عَٰبِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Twasanze abakurambere bacu babisenga.”

See all translations of this verse →

قَالَ لَقَدْ كُنتُمْ أَنتُمْ وَءَابَآؤُكُمْ فِى ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara.”

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ أَجِئْتَنَا بِٱلْحَقِّ أَمْ أَنتَ مِنَ ٱللَّٰعِبِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ese utuzaniye ukuri cyangwa urikinira?”

See all translations of this verse →

قَالَ بَل رَّبُّكُمْ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ ٱلَّذِى فَطَرَهُنَّ وَأَنَا۠ عَلَىٰ ذَٰلِكُم مِّنَ ٱلشَّٰهِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibrahimu) aravuga ati “Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira kugaragira) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na We wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya.”

See all translations of this verse →

وَتَٱللَّهِ لَأَكِيدَنَّ أَصْنَٰمَكُم بَعْدَ أَن تُوَلُّوا۟ مُدْبِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda.

See all translations of this verse →

فَجَعَلَهُمْ جُذَٰذًا إِلَّا كَبِيرًا لَّهُمْ لَعَلَّهُمْ إِلَيْهِ يَرْجِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo nibagaruka, (bakibaze uwagiriye nabi imana zabo).

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ مَن فَعَلَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَآ إِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati “Ni nde wagize atya imana zacu? Mu by’ukuri ni umwe mu bagizi ba nabi.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ سَمِعْنَا فَتًى يَذْكُرُهُمْ يُقَالُ لَهُۥٓ إِبْرَٰهِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ فَأْتُوا۟ بِهِۦ عَلَىٰٓ أَعْيُنِ ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمْ يَشْهَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa).”

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ ءَأَنتَ فَعَلْتَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَا يَٰٓإِبْرَٰهِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Bamuzanye) baravuga bati “Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu?”

See all translations of this verse →

قَالَ بَلْ فَعَلَهُۥ كَبِيرُهُمْ هَٰذَا فَسْـَٔلُوهُمْ إِن كَانُوا۟ يَنطِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAravuga ati “Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga!”

See all translations of this verse →

فَرَجَعُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَنفُسِهِمْ فَقَالُوٓا۟ إِنَّكُمْ أَنتُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati “Mu by’ukuri ni mwe nkozi z’ibibi.”

See all translations of this verse →

ثُمَّ نُكِسُوا۟ عَلَىٰ رُءُوسِهِمْ لَقَدْ عَلِمْتَ مَا هَٰٓؤُلَآءِ يَنطِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati “(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga!”

See all translations of this verse →

قَالَ أَفَتَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكُمْ شَيْـًٔا وَلَا يَضُرُّكُمْ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibrahimu) aravuga ati “None se ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”

See all translations of this verse →

أُفٍّ لَّكُمْ وَلِمَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَفَلَا تَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira?

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ حَرِّقُوهُ وَٱنصُرُوٓا۟ ءَالِهَتَكُمْ إِن كُنتُمْ فَٰعِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora.”

See all translations of this verse →

قُلْنَا يَٰنَارُ كُونِى بَرْدًا وَسَلَٰمًا عَلَىٰٓ إِبْرَٰهِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko twe (Allah) turavuga tuti “Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu.”

See all translations of this verse →

وَأَرَادُوا۟ بِهِۦ كَيْدًا فَجَعَلْنَٰهُمُ ٱلْأَخْسَرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBashaka kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba ari bo bahinduka abanyagihombo.

See all translations of this verse →

وَنَجَّيْنَٰهُ وَلُوطًا إِلَى ٱلْأَرْضِ ٱلَّتِى بَٰرَكْنَا فِيهَا لِلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyana mu gihugu (cya Shami)[1] twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha.

See all translations of this verse →

وَوَهَبْنَا لَهُۥٓ إِسْحَٰقَ وَيَعْقُوبَ نَافِلَةً وَكُلًّا جَعَلْنَا صَٰلِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongereraho Yakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane.

See all translations of this verse →

وَجَعَلْنَٰهُمْ أَئِمَّةً يَهْدُونَ بِأَمْرِنَا وَأَوْحَيْنَآ إِلَيْهِمْ فِعْلَ ٱلْخَيْرَٰتِ وَإِقَامَ ٱلصَّلَوٰةِ وَإِيتَآءَ ٱلزَّكَوٰةِ وَكَانُوا۟ لَنَا عَٰبِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho iswala no gutanga amaturo. Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga.

See all translations of this verse →

وَلُوطًا ءَاتَيْنَٰهُ حُكْمًا وَعِلْمًا وَنَجَّيْنَٰهُ مِنَ ٱلْقَرْيَةِ ٱلَّتِى كَانَت تَّعْمَلُ ٱلْخَبَٰٓئِثَ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَوْمَ سَوْءٍ فَٰسِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke.

See all translations of this verse →

وَأَدْخَلْنَٰهُ فِى رَحْمَتِنَآ إِنَّهُۥ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri yari mu ntungane.

See all translations of this verse →

وَنُوحًا إِذْ نَادَىٰ مِن قَبْلُ فَٱسْتَجَبْنَا لَهُۥ فَنَجَّيْنَٰهُ وَأَهْلَهُۥ مِنَ ٱلْكَرْبِ ٱلْعَظِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe, tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.

See all translations of this verse →

وَنَصَرْنَٰهُ مِنَ ٱلْقَوْمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَآ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَوْمَ سَوْءٍ فَأَغْرَقْنَٰهُمْ أَجْمَعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu babi maze tubarohesha umwuzure bose uko bakabaye.

See all translations of this verse →

وَدَاوُۥدَ وَسُلَيْمَٰنَ إِذْ يَحْكُمَانِ فِى ٱلْحَرْثِ إِذْ نَفَشَتْ فِيهِ غَنَمُ ٱلْقَوْمِ وَكُنَّا لِحُكْمِهِمْ شَٰهِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe mu ijoro n’intama za bamwe mu bantu. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije.[1]

See all translations of this verse →

فَفَهَّمْنَٰهَا سُلَيْمَٰنَ وَكُلًّا ءَاتَيْنَا حُكْمًا وَعِلْمًا وَسَخَّرْنَا مَعَ دَاوُۥدَ ٱلْجِبَالَ يُسَبِّحْنَ وَٱلطَّيْرَ وَكُنَّا فَٰعِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi ibyo ni twe twabikoze.

See all translations of this verse →

وَعَلَّمْنَٰهُ صَنْعَةَ لَبُوسٍ لَّكُمْ لِتُحْصِنَكُم مِّنۢ بَأْسِكُمْ فَهَلْ أَنتُمْ شَٰكِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde mu ntambara zanyu. Ese mujya mushimira?

See all translations of this verse →

وَلِسُلَيْمَٰنَ ٱلرِّيحَ عَاصِفَةً تَجْرِى بِأَمْرِهِۦٓ إِلَى ٱلْأَرْضِ ٱلَّتِى بَٰرَكْنَا فِيهَا وَكُنَّا بِكُلِّ شَىْءٍ عَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi twategetse umuyaga ufite imbaraga kumvira Sulayimani (ukajya umutwara) ku bw’itegeko rye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi.

See all translations of this verse →

وَمِنَ ٱلشَّيَٰطِينِ مَن يَغُوصُونَ لَهُۥ وَيَعْمَلُونَ عَمَلًا دُونَ ذَٰلِكَ وَكُنَّا لَهُمْ حَٰفِظِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu majini (twategetse guca bugufi akumvira Sulayimani), hari ayajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukorera n’indi mirimo itari iyo; kandi ni Twe twayagenzuraga.

See all translations of this verse →

وَأَيُّوبَ إِذْ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّى مَسَّنِىَ ٱلضُّرُّ وَأَنتَ أَرْحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati “Mu by’ukuri nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni Wowe Munyempuhwe usumba abandi.”

See all translations of this verse →

فَٱسْتَجَبْنَا لَهُۥ فَكَشَفْنَا مَا بِهِۦ مِن ضُرٍّ وَءَاتَيْنَٰهُ أَهْلَهُۥ وَمِثْلَهُم مَّعَهُمْ رَحْمَةً مِّنْ عِندِنَا وَذِكْرَىٰ لِلْعَٰبِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nka byo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku bagaragira Allah.

See all translations of this verse →

وَإِسْمَٰعِيلَ وَإِدْرِيسَ وَذَا ٱلْكِفْلِ كُلٌّ مِّنَ ٱلصَّٰبِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana.

See all translations of this verse →

وَأَدْخَلْنَٰهُمْ فِى رَحْمَتِنَآ إِنَّهُم مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza.

See all translations of this verse →

وَذَا ٱلنُّونِ إِذ ذَّهَبَ مُغَٰضِبًا فَظَنَّ أَن لَّن نَّقْدِرَ عَلَيْهِ فَنَادَىٰ فِى ٱلظُّلُمَٰتِ أَن لَّآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنتَ سُبْحَٰنَكَ إِنِّى كُنتُ مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati “Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri njye nari umwe mu nkozi z’ibibi.”

See all translations of this verse →

فَٱسْتَجَبْنَا لَهُۥ وَنَجَّيْنَٰهُ مِنَ ٱلْغَمِّ وَكَذَٰلِكَ نُـۨجِى ٱلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana.

See all translations of this verse →

وَزَكَرِيَّآ إِذْ نَادَىٰ رَبَّهُۥ رَبِّ لَا تَذَرْنِى فَرْدًا وَأَنتَ خَيْرُ ٱلْوَٰرِثِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza.”

See all translations of this verse →

فَٱسْتَجَبْنَا لَهُۥ وَوَهَبْنَا لَهُۥ يَحْيَىٰ وَأَصْلَحْنَا لَهُۥ زَوْجَهُۥٓ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ يُسَٰرِعُونَ فِى ٱلْخَيْرَٰتِ وَيَدْعُونَنَا رَغَبًا وَرَهَبًا وَكَانُوا۟ لَنَا خَٰشِعِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuha kumubyarira umwana). Mu by’ukuri bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho.

See all translations of this verse →

وَٱلَّتِىٓ أَحْصَنَتْ فَرْجَهَا فَنَفَخْنَا فِيهَا مِن رُّوحِنَا وَجَعَلْنَٰهَا وَٱبْنَهَآ ءَايَةً لِّلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (unibuke) wa wundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), (nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose.

See all translations of this verse →

إِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمْ أُمَّةً وَٰحِدَةً وَأَنَا۠ رَبُّكُمْ فَٱعْبُدُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine).

See all translations of this verse →

وَتَقَطَّعُوٓا۟ أَمْرَهُم بَيْنَهُمْ كُلٌّ إِلَيْنَا رَٰجِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo,[1] nyamara bose bazagaruka iwacu.

See all translations of this verse →

فَمَن يَعْمَلْ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَلَا كُفْرَانَ لِسَعْيِهِۦ وَإِنَّا لَهُۥ كَٰتِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye).

See all translations of this verse →

وَحَرَٰمٌ عَلَىٰ قَرْيَةٍ أَهْلَكْنَٰهَآ أَنَّهُمْ لَا يَرْجِعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi kirazira ko umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho).

See all translations of this verse →

حَتَّىٰٓ إِذَا فُتِحَتْ يَأْجُوجُ وَمَأْجُوجُ وَهُم مِّن كُلِّ حَدَبٍ يَنسِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugeza ubwo Yaajuja na Maajuja bazafungurirwa (urukuta), maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi).

See all translations of this verse →

وَٱقْتَرَبَ ٱلْوَعْدُ ٱلْحَقُّ فَإِذَا هِىَ شَٰخِصَةٌ أَبْصَٰرُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ يَٰوَيْلَنَا قَدْ كُنَّا فِى غَفْلَةٍ مِّنْ هَٰذَا بَلْ كُنَّا ظَٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIcyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, ubwo amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi!”

See all translations of this verse →

إِنَّكُمْ وَمَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ حَصَبُ جَهَنَّمَ أَنتُمْ لَهَا وَٰرِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.

See all translations of this verse →

لَوْ كَانَ هَٰٓؤُلَآءِ ءَالِهَةً مَّا وَرَدُوهَا وَكُلٌّ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo.

See all translations of this verse →

لَهُمْ فِيهَا زَفِيرٌ وَهُمْ فِيهَا لَا يَسْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye).

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ سَبَقَتْ لَهُم مِّنَّا ٱلْحُسْنَىٰٓ أُو۟لَٰٓئِكَ عَنْهَا مُبْعَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro.[1]

See all translations of this verse →

لَا يَسْمَعُونَ حَسِيسَهَا وَهُمْ فِى مَا ٱشْتَهَتْ أَنفُسُهُمْ خَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo.

See all translations of this verse →

لَا يَحْزُنُهُمُ ٱلْفَزَعُ ٱلْأَكْبَرُ وَتَتَلَقَّىٰهُمُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ هَٰذَا يَوْمُكُمُ ٱلَّذِى كُنتُمْ تُوعَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abagezweho n’ibyiza byacu) ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandi bazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati “Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe.”

See all translations of this verse →

يَوْمَ نَطْوِى ٱلسَّمَآءَ كَطَىِّ ٱلسِّجِلِّ لِلْكُتُبِ كَمَا بَدَأْنَآ أَوَّلَ خَلْقٍ نُّعِيدُهُۥ وَعْدًا عَلَيْنَآ إِنَّا كُنَّا فَٰعِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni na ko tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi mu by’ukuri tuzaryuzuza.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ كَتَبْنَا فِى ٱلزَّبُورِ مِنۢ بَعْدِ ٱلذِّكْرِ أَنَّ ٱلْأَرْضَ يَرِثُهَا عِبَادِىَ ٱلصَّٰلِحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza.

See all translations of this verse →

إِنَّ فِى هَٰذَا لَبَلَٰغًا لِّقَوْمٍ عَٰبِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu bagaragira (Allah).

See all translations of this verse →

وَمَآ أَرْسَلْنَٰكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.

See all translations of this verse →

قُلْ إِنَّمَا يُوحَىٰٓ إِلَىَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمْ إِلَٰهٌ وَٰحِدٌ فَهَلْ أَنتُم مُّسْلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Mu by’ukuri nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Ese mwemeye kwicisha bugufi (kuba Abayisilamu)?”

See all translations of this verse →

فَإِن تَوَلَّوْا۟ فَقُلْ ءَاذَنتُكُمْ عَلَىٰ سَوَآءٍ وَإِنْ أَدْرِىٓ أَقَرِيبٌ أَم بَعِيدٌ مَّا تُوعَدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti “Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe mu buryo bungana (nta we nsize); kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure.”

See all translations of this verse →

إِنَّهُۥ يَعْلَمُ ٱلْجَهْرَ مِنَ ٱلْقَوْلِ وَيَعْلَمُ مَا تَكْتُمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha.

See all translations of this verse →

وَإِنْ أَدْرِى لَعَلَّهُۥ فِتْنَةٌ لَّكُمْ وَمَتَٰعٌ إِلَىٰ حِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe n’umunezero w’akanya gato.

See all translations of this verse →

قَٰلَ رَبِّ ٱحْكُم بِٱلْحَقِّ وَرَبُّنَا ٱلرَّحْمَٰنُ ٱلْمُسْتَعَانُ عَلَىٰ مَا تَصِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Intumwa Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Dukiranure mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, usabwa ubutabazi bwo kwikingaho ibyo muvuga.”

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70