caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Taa-Haa طه

135 verses · Mecca · revelation order 45

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ طه

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwa Ha.[1]

See all translations of this verse →

مَآ أَنزَلْنَا عَلَيْكَ ٱلْقُرْءَانَ لِتَشْقَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yewe Muhamadi) ntabwo twaguhishuriye Qur’an kugira ngo ikubere umuzigo.

See all translations of this verse →

إِلَّا تَذْكِرَةً لِّمَن يَخْشَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo (twayihishuye kugira ngo ibe) urwibutso kuri ba bandi bagandukira Allah.

See all translations of this verse →

تَنزِيلًا مِّمَّنْ خَلَقَ ٱلْأَرْضَ وَٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلْعُلَى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Iyo Qur’an) yahishuwe iturutse ku waremye isi n’ibirere bihanitse.

See all translations of this verse →

ٱلرَّحْمَٰنُ عَلَى ٱلْعَرْشِ ٱسْتَوَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) Nyirimpuhwe uganje hejuru ya Ar’shi.[1]

See all translations of this verse →

لَهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا بَيْنَهُمَا وَمَا تَحْتَ ٱلثَّرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbiri mu birere n’ibiri mu isi, n’ibiri hagati yabyo ndetse n’ibiri munsi y’ubutaka ni ibye.

See all translations of this verse →

وَإِن تَجْهَرْ بِٱلْقَوْلِ فَإِنَّهُۥ يَعْلَمُ ٱلسِّرَّ وَأَخْفَى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga).

See all translations of this verse →

ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ لَهُ ٱلْأَسْمَآءُ ٱلْحُسْنَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Afite amazina meza.

See all translations of this verse →

وَهَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ مُوسَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (yewe Muhamadi) waba waragezweho n’inkuru ya Musa?

See all translations of this verse →

إِذْ رَءَا نَارًا فَقَالَ لِأَهْلِهِ ٱمْكُثُوٓا۟ إِنِّىٓ ءَانَسْتُ نَارًا لَّعَلِّىٓ ءَاتِيكُم مِّنْهَا بِقَبَسٍ أَوْ أَجِدُ عَلَى ٱلنَّارِ هُدًى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati “Mugume aha! Mu by’ukuri ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira).”[1]

See all translations of this verse →

فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِىَ يَٰمُوسَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko awugezeho, yumva ijwi rimuhamagara riti “Yewe Musa!”

See all translations of this verse →

إِنِّىٓ أَنَا۠ رَبُّكَ فَٱخْلَعْ نَعْلَيْكَ إِنَّكَ بِٱلْوَادِ ٱلْمُقَدَّسِ طُوًى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Mu by’ukuri ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa”,[1]

See all translations of this verse →

وَأَنَا ٱخْتَرْتُكَ فَٱسْتَمِعْ لِمَا يُوحَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi nagutoranyije (ngo ube Intumwa). Bityo, tega amatwi ibyo uhishurirwa”,

See all translations of this verse →

إِنَّنِىٓ أَنَا ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعْبُدْنِى وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ لِذِكْرِىٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ndi Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa itari Njye. Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswala kugira ngo unyibuke.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلسَّاعَةَ ءَاتِيَةٌ أَكَادُ أُخْفِيهَا لِتُجْزَىٰ كُلُّ نَفْسٍۭ بِمَا تَسْعَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri imperuka izaba. Nayihishe (ibiremwa byose) kugira ngo buri muntu azahemberwe umuhate we.

See all translations of this verse →

فَلَا يَصُدَّنَّكَ عَنْهَا مَن لَّا يُؤْمِنُ بِهَا وَٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ فَتَرْدَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, uramenye umuntu utayemera (imperuka) agakurikira ibyo umutima we ukunda, ntazakubuze kuyemera bitazakuviramo kurimbuka.

See all translations of this verse →

وَمَا تِلْكَ بِيَمِينِكَ يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah aramubaza ati) “Ese icyo ni iki kiri mu kuboko kwawe kw’iburyo, yewe Musa?”

See all translations of this verse →

قَالَ هِىَ عَصَاىَ أَتَوَكَّؤُا۟ عَلَيْهَا وَأَهُشُّ بِهَا عَلَىٰ غَنَمِى وَلِىَ فِيهَا مَـَٔارِبُ أُخْرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Ni inkoni yanjye nishingikiriza, nkanayimanuza amababi y’ibiti ngaburira intama zanjye, kandi mfite n’ibindi nyikoresha.”

See all translations of this verse →

قَالَ أَلْقِهَا يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Yinage hasi, yewe Musa!”

See all translations of this verse →

فَأَلْقَىٰهَا فَإِذَا هِىَ حَيَّةٌ تَسْعَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko ayinaga hasi, ihita ihinduka inzoka ikururuka.

See all translations of this verse →

قَالَ خُذْهَا وَلَا تَخَفْ سَنُعِيدُهَا سِيرَتَهَا ٱلْأُولَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Yifate kandi ntutinye! Turongera tuyigire (inkoni) nk’uko yari imeze”,

See all translations of this verse →

وَٱضْمُمْ يَدَكَ إِلَىٰ جَنَاحِكَ تَخْرُجْ بَيْضَآءَ مِنْ غَيْرِ سُوٓءٍ ءَايَةً أُخْرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi; icyo kiraba ari ikindi gitangaza”,

See all translations of this verse →

لِنُرِيَكَ مِنْ ءَايَٰتِنَا ٱلْكُبْرَى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“(Ibyo) ni ukugira ngo tukwereke bimwe mu bitangaza byacu bihambaye”,

See all translations of this verse →

ٱذْهَبْ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ إِنَّهُۥ طَغَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah aramubwira ati) “Jya kwa Farawo (umuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri akabije kwigomeka.”

See all translations of this verse →

قَالَ رَبِّ ٱشْرَحْ لِى صَدْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Agura igituza cyanjye (kugira ngo mbashe gusohoza ubutumwa bwawe)”,

See all translations of this verse →

وَيَسِّرْ لِىٓ أَمْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi unyorohereze inshingano zanjye (umpaye),

See all translations of this verse →

وَٱحْلُلْ عُقْدَةً مِّن لِّسَانِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnagobotore ururimi rwanjye,

See all translations of this verse →

يَفْقَهُوا۟ قَوْلِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugira ngo babashe gusobanukirwa amagambo yanjye,

See all translations of this verse →

وَٱجْعَل لِّى وَزِيرًا مِّنْ أَهْلِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi umpe umwunganizi ukomoka mu muryango wanjye,

See all translations of this verse →

هَٰرُونَ أَخِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ari we) Haruna (Aroni), umuvandimwe wanjye,

See all translations of this verse →

ٱشْدُدْ بِهِۦٓ أَزْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunshyigikize mu kunyongerera imbaraga,

See all translations of this verse →

وَأَشْرِكْهُ فِىٓ أَمْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi umuhe gufatanya nanjye mu nshingano zanjye (zo gusohoza ubutumwa bwawe),

See all translations of this verse →

كَىْ نُسَبِّحَكَ كَثِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKugira ngo tubashe kugusingiza cyane,

See all translations of this verse →

وَنَذْكُرَكَ كَثِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTunakwambaze cyane,

See all translations of this verse →

إِنَّكَ كُنتَ بِنَا بَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri wowe utubona bihebuje.”

See all translations of this verse →

قَالَ قَدْ أُوتِيتَ سُؤْلَكَ يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Rwose ubusabe bwawe bwakiriwe, yewe Musa!”

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ مَنَنَّا عَلَيْكَ مَرَّةً أُخْرَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose, twari twaranaguhundagajeho ingabire zacu indi nshuro,

See all translations of this verse →

إِذْ أَوْحَيْنَآ إِلَىٰٓ أُمِّكَ مَا يُوحَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo twahishuriraga nyoko ibyo twamuhishuriye (tugira) tuti

See all translations of this verse →

أَنِ ٱقْذِفِيهِ فِى ٱلتَّابُوتِ فَٱقْذِفِيهِ فِى ٱلْيَمِّ فَلْيُلْقِهِ ٱلْيَمُّ بِٱلسَّاحِلِ يَأْخُذْهُ عَدُوٌّ لِّى وَعَدُوٌّ لَّهُۥ وَأَلْقَيْتُ عَلَيْكَ مَحَبَّةً مِّنِّى وَلِتُصْنَعَ عَلَىٰ عَيْنِىٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Shyira (uwo mwana) mu isanduku maze uyinage mu mugezi, hanyuma umugezi uzayigeza ku nkombe, maze izatoragurwe n’umwanzi wanjye (Farawo) ari na we mwanzi we. Kandi naguhundagajeho urukundo rwanjye (yewe Musa), kugira ngo ukure nguhojejeho ijisho ryanjye (nkurinze).”

See all translations of this verse →

إِذْ تَمْشِىٓ أُخْتُكَ فَتَقُولُ هَلْ أَدُلُّكُمْ عَلَىٰ مَن يَكْفُلُهُۥ فَرَجَعْنَٰكَ إِلَىٰٓ أُمِّكَ كَىْ تَقَرَّ عَيْنُهَا وَلَا تَحْزَنَ وَقَتَلْتَ نَفْسًا فَنَجَّيْنَٰكَ مِنَ ٱلْغَمِّ وَفَتَنَّٰكَ فُتُونًا فَلَبِثْتَ سِنِينَ فِىٓ أَهْلِ مَدْيَنَ ثُمَّ جِئْتَ عَلَىٰ قَدَرٍ يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Wibuke) ubwo mushiki wawe yagendaga (agukurikiye maze akabwira abagutoraguye) ati “Ese mbarangire uwamurera?” Nuko tukugarura kwa nyoko kugira ngo yishime kandi ntakomeze kugira agahinda. Hanyuma uza kwica umuntu (w’umunyamisiri, utabigambiriye), tugukiza akababaro (igihe wicuzaga tukakubabarira, tukanagukiza imigambi y’abashakaga kukwica), nuko tukunyuza mu bigeragezo bikomeye. Nyuma waje guhungira mu bantu b’i Madiyani imyaka myinshi, nuko uza kugaruka (mu Misiri) nk’uko byagenwe, yewe Musa!

See all translations of this verse →

وَٱصْطَنَعْتُكَ لِنَفْسِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi narakwitoranyirije (ngo ube Intumwa yanjye).

See all translations of this verse →

ٱذْهَبْ أَنتَ وَأَخُوكَ بِـَٔايَٰتِى وَلَا تَنِيَا فِى ذِكْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yewe Musa!) “Genda wowe n’umuvandimwe wawe (Haruna) mwitwaje ibitangaza byanjye, kandi ntimuzadohoke mu kunsingiza.”

See all translations of this verse →

ٱذْهَبَآ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ إِنَّهُۥ طَغَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNimujye kwa Farawo (mumuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri akabije kwigomeka.

See all translations of this verse →

فَقُولَا لَهُۥ قَوْلًا لَّيِّنًا لَّعَلَّهُۥ يَتَذَكَّرُ أَوْ يَخْشَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMumubwire amagambo yoroheje, wenda ashobora kwibuka (akemera Allah) cyangwa agatinya (ibihano).

See all translations of this verse →

قَالَا رَبَّنَآ إِنَّنَا نَخَافُ أَن يَفْرُطَ عَلَيْنَآ أَوْ أَن يَطْغَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa na Haruna) baravuga bati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri turatinya ko yahita atugirira nabi cyangwa agakomeza kwigomeka.”

See all translations of this verse →

قَالَ لَا تَخَافَآ إِنَّنِى مَعَكُمَآ أَسْمَعُ وَأَرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) arababwira ati “Ntimutinye! Mu by’ukuri ndi kumwe namwe; ndumva nkanabona.”

See all translations of this verse →

فَأْتِيَاهُ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولَا رَبِّكَ فَأَرْسِلْ مَعَنَا بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ وَلَا تُعَذِّبْهُمْ قَدْ جِئْنَٰكَ بِـَٔايَةٍ مِّن رَّبِّكَ وَٱلسَّلَٰمُ عَلَىٰ مَنِ ٱتَّبَعَ ٱلْهُدَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMumugereho maze mumubwire muti “Mu by’ukuri turi Intumwa za Nyagasani wawe, (udutumye) ngo urekure bene Isiraheli tujyane kandi ntubatoteze, kuko rwose twaje twitwaje igitangaza giturutse kwa Nyagasani wawe! Kandi amahoro nabe ku wakurikiye umuyoboro (utunganye).”

See all translations of this verse →

إِنَّا قَدْ أُوحِىَ إِلَيْنَآ أَنَّ ٱلْعَذَابَ عَلَىٰ مَن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Mu by’ukuri twahishuriwe ko ibihano bizaba ku wahinyuye akanatera umugongo (amategeko ya Allah).”

See all translations of this verse →

قَالَ فَمَن رَّبُّكُمَا يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Farawo) aravuga ati “None se Nyagasani wanyu ni nde, yewe Musa?”

See all translations of this verse →

قَالَ رَبُّنَا ٱلَّذِىٓ أَعْطَىٰ كُلَّ شَىْءٍ خَلْقَهُۥ ثُمَّ هَدَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Nyagasani wacu ni uwahaye buri kintu ishusho n’imiterere, maze akakiyobora.”

See all translations of this verse →

قَالَ فَمَا بَالُ ٱلْقُرُونِ ٱلْأُولَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Farawo) aravuga ati “None se ababayeho mbere (bakaba barahakanye mbere yacu) bizabagendekera bite?”

See all translations of this verse →

قَالَ عِلْمُهَا عِندَ رَبِّى فِى كِتَٰبٍ لَّا يَضِلُّ رَبِّى وَلَا يَنسَى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe.”

See all translations of this verse →

ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ مَهْدًا وَسَلَكَ لَكُمْ فِيهَا سُبُلًا وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَخْرَجْنَا بِهِۦٓ أَزْوَٰجًا مِّن نَّبَاتٍ شَتَّىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), nuko tuyameresha ibimera by’amoko atandukanye.

See all translations of this verse →

كُلُوا۟ وَٱرْعَوْا۟ أَنْعَٰمَكُمْ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّأُو۟لِى ٱلنُّهَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge.

See all translations of this verse →

مِنْهَا خَلَقْنَٰكُمْ وَفِيهَا نُعِيدُكُمْ وَمِنْهَا نُخْرِجُكُمْ تَارَةً أُخْرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwabaremye tubakomoye mu gitaka, ni na cyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni na cyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَرَيْنَٰهُ ءَايَٰتِنَا كُلَّهَا فَكَذَّبَ وَأَبَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (Farawo) twamweretse ibitangaza byacu byose, ariko yarabihinyuye yanga no kwemera.

See all translations of this verse →

قَالَ أَجِئْتَنَا لِتُخْرِجَنَا مِنْ أَرْضِنَا بِسِحْرِكَ يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Farawo) aravuga ati “Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa?”

See all translations of this verse →

فَلَنَأْتِيَنَّكَ بِسِحْرٍ مِّثْلِهِۦ فَٱجْعَلْ بَيْنَنَا وَبَيْنَكَ مَوْعِدًا لَّا نُخْلِفُهُۥ نَحْنُ وَلَآ أَنتَ مَكَانًا سُوًى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Rwose natwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira na we, ku buryo ntawe uzabura muri twese.”

See all translations of this verse →

قَالَ مَوْعِدُكُمْ يَوْمُ ٱلزِّينَةِ وَأَن يُحْشَرَ ٱلنَّاسُ ضُحًى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko.”

See all translations of this verse →

فَتَوَلَّىٰ فِرْعَوْنُ فَجَمَعَ كَيْدَهُۥ ثُمَّ أَتَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma aragaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye).

See all translations of this verse →

قَالَ لَهُم مُّوسَىٰ وَيْلَكُمْ لَا تَفْتَرُوا۟ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا فَيُسْحِتَكُم بِعَذَابٍ وَقَدْ خَابَ مَنِ ٱفْتَرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMusa arababwira ati “Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama!”

See all translations of this verse →

فَتَنَٰزَعُوٓا۟ أَمْرَهُم بَيْنَهُمْ وَأَسَرُّوا۟ ٱلنَّجْوَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (abarozi ba Farawo) bajya impaka hagati yabo, bongorerana ku cyo bagomba gukora.

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ إِنْ هَٰذَٰنِ لَسَٰحِرَٰنِ يُرِيدَانِ أَن يُخْرِجَاكُم مِّنْ أَرْضِكُم بِسِحْرِهِمَا وَيَذْهَبَا بِطَرِيقَتِكُمُ ٱلْمُثْلَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abarozi) baravuga bati “Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubamenesha mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero.”

See all translations of this verse →

فَأَجْمِعُوا۟ كَيْدَكُمْ ثُمَّ ٱئْتُوا۟ صَفًّا وَقَدْ أَفْلَحَ ٱلْيَوْمَ مَنِ ٱسْتَعْلَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Barabwirana bati) “Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi arahiriwe uri butsinde uyu munsi.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ يَٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلْقِىَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ أَوَّلَ مَنْ أَلْقَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Yewe Musa! Hitamo kubanza kunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga!”

See all translations of this verse →

قَالَ بَلْ أَلْقُوا۟ فَإِذَا حِبَالُهُمْ وَعِصِيُّهُمْ يُخَيَّلُ إِلَيْهِ مِن سِحْرِهِمْ أَنَّهَا تَسْعَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo.”

See all translations of this verse →

فَأَوْجَسَ فِى نَفْسِهِۦ خِيفَةً مُّوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Musa yiyumvamo ubwoba.

See all translations of this verse →

قُلْنَا لَا تَخَفْ إِنَّكَ أَنتَ ٱلْأَعْلَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTuravuga tuti “Witinya! Mu by’ukuri ni wowe uri butsinde.”

See all translations of this verse →

وَأَلْقِ مَا فِى يَمِينِكَ تَلْقَفْ مَا صَنَعُوٓا۟ إِنَّمَا صَنَعُوا۟ كَيْدُ سَٰحِرٍ وَلَا يُفْلِحُ ٱلسَّاحِرُ حَيْثُ أَتَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda aho yaba ari hose.”

See all translations of this verse →

فَأُلْقِىَ ٱلسَّحَرَةُ سُجَّدًا قَالُوٓا۟ ءَامَنَّا بِرَبِّ هَٰرُونَ وَمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati “Twemeye Nyagasani wa Haruna na Musa.”

See all translations of this verse →

قَالَ ءَامَنتُمْ لَهُۥ قَبْلَ أَنْ ءَاذَنَ لَكُمْ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِى عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحْرَ فَلَأُقَطِّعَنَّ أَيْدِيَكُمْ وَأَرْجُلَكُم مِّنْ خِلَٰفٍ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمْ فِى جُذُوعِ ٱلنَّخْلِ وَلَتَعْلَمُنَّ أَيُّنَآ أَشَدُّ عَذَابًا وَأَبْقَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Maze Farawo) aravuga ati “(Musa) mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ لَن نُّؤْثِرَكَ عَلَىٰ مَا جَآءَنَا مِنَ ٱلْبَيِّنَٰتِ وَٱلَّذِى فَطَرَنَا فَٱقْضِ مَآ أَنتَ قَاضٍ إِنَّمَا تَقْضِى هَٰذِهِ ٱلْحَيَوٰةَ ٱلدُّنْيَآ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abarozi) baravuga bati “Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri iteka uca ni iry’ubu buzima bw’isi.”

See all translations of this verse →

إِنَّآ ءَامَنَّا بِرَبِّنَا لِيَغْفِرَ لَنَا خَطَٰيَٰنَا وَمَآ أَكْرَهْتَنَا عَلَيْهِ مِنَ ٱلسِّحْرِ وَٱللَّهُ خَيْرٌ وَأَبْقَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Mu by’ukuri twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho.”

See all translations of this verse →

إِنَّهُۥ مَن يَأْتِ رَبَّهُۥ مُجْرِمًا فَإِنَّ لَهُۥ جَهَنَّمَ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحْيَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu, kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza).

See all translations of this verse →

وَمَن يَأْتِهِۦ مُؤْمِنًا قَدْ عَمِلَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَأُو۟لَٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلدَّرَجَٰتُ ٱلْعُلَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru,

See all translations of this verse →

جَنَّٰتُ عَدْنٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَذَٰلِكَ جَزَآءُ مَن تَزَكَّىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَوْحَيْنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنْ أَسْرِ بِعِبَادِى فَٱضْرِبْ لَهُمْ طَرِيقًا فِى ٱلْبَحْرِ يَبَسًا لَّا تَخَٰفُ دَرَكًا وَلَا تَخْشَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose twahishuriye Musa (tugira) tuti “Jyana abagaragu banjye nijoro, unabacire inzira yumutse mu nyanja udatinya ko (Farawo) yakugeraho (ngo akugirire nabi), cyangwa ngo utinye (kurohama).”

See all translations of this verse →

فَأَتْبَعَهُمْ فِرْعَوْنُ بِجُنُودِهِۦ فَغَشِيَهُم مِّنَ ٱلْيَمِّ مَا غَشِيَهُمْ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Farawo n’ingabo ze barabakurikira, maze (Farawo n’izo ngabo) barengerwa n’inyanja uko bakabaye!

See all translations of this verse →

وَأَضَلَّ فِرْعَوْنُ قَوْمَهُۥ وَمَا هَدَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Farawo yayobeje abantu be (abaganisha mu buhakanyi), ndetse ntiyabayoboye (inzira y’ukuri).

See all translations of this verse →

يَٰبَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ قَدْ أَنجَيْنَٰكُم مِّنْ عَدُوِّكُمْ وَوَٰعَدْنَٰكُمْ جَانِبَ ٱلطُّورِ ٱلْأَيْمَنَ وَنَزَّلْنَا عَلَيْكُمُ ٱلْمَنَّ وَٱلسَّلْوَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bene Isiraheli! Rwose twabakijije umwanzi wanyu (Farawo), tunabasezeranya (kugera amahoro) iruhande rw’iburyo ku musozi (wa Sinayi), nuko tunabamanurira (amafunguro ya) Manu na Saluwa,[1]

See all translations of this verse →

كُلُوا۟ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقْنَٰكُمْ وَلَا تَطْغَوْا۟ فِيهِ فَيَحِلَّ عَلَيْكُمْ غَضَبِى وَمَن يَحْلِلْ عَلَيْهِ غَضَبِى فَقَدْ هَوَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Tugira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye kandi ntimuzarengere, mutazavaho mugerwaho n’uburakari bwanjye, kuko rwose ugezweho n’uburakari bwanjye aba yoramye.”

See all translations of this verse →

وَإِنِّى لَغَفَّارٌ لِّمَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحًا ثُمَّ ٱهْتَدَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi mu by’ukuri mbabarira uwicujije, akemera, agakora ibikorwa byiza, hanyuma akayoboka (inzira igororotse).”

See all translations of this verse →

وَمَآ أَعْجَلَكَ عَن قَوْمِكَ يَٰمُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah abwira Musa ati) “Yewe Musa! Ni iki cyatumye wihuta ugasiga abantu bawe?”

See all translations of this verse →

قَالَ هُمْ أُو۟لَآءِ عَلَىٰٓ أَثَرِى وَعَجِلْتُ إِلَيْكَ رَبِّ لِتَرْضَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Bari inyuma yanjye barankurikiye; nihutiye kugusanga Nyagasani, kugira ngo wishime.”

See all translations of this verse →

قَالَ فَإِنَّا قَدْ فَتَنَّا قَوْمَكَ مِنۢ بَعْدِكَ وَأَضَلَّهُمُ ٱلسَّامِرِىُّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri abantu bawe twabahaye ikigeragezo nyuma y’uko ugiye, nuko Samiriyu arabayobya )abashishikariza kugaragira akamasa).”

See all translations of this verse →

فَرَجَعَ مُوسَىٰٓ إِلَىٰ قَوْمِهِۦ غَضْبَٰنَ أَسِفًا قَالَ يَٰقَوْمِ أَلَمْ يَعِدْكُمْ رَبُّكُمْ وَعْدًا حَسَنًا أَفَطَالَ عَلَيْكُمُ ٱلْعَهْدُ أَمْ أَرَدتُّمْ أَن يَحِلَّ عَلَيْكُمْ غَضَبٌ مِّن رَّبِّكُمْ فَأَخْلَفْتُم مَّوْعِدِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Musa agaruka mu bantu be arakaye kandi anababaye. Aravuga ati “Bantu banjye! Ese Nyagasani wanyu ntiyabahaye isezerano ryiza (ryo kubahishurira Tawurati)? Ese igihe cy’isezerano cyababanye kirekire (murarambirwa)? Cyangwa mwashatse ko uburakari bwa Nyagasani wanyu bubageraho, muca ukubiri n’isezerano ryanjye (muhitamo kugaragira akamasa muretse Allah)?”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ مَآ أَخْلَفْنَا مَوْعِدَكَ بِمَلْكِنَا وَلَٰكِنَّا حُمِّلْنَآ أَوْزَارًا مِّن زِينَةِ ٱلْقَوْمِ فَقَذَفْنَٰهَا فَكَذَٰلِكَ أَلْقَى ٱلسَّامِرِىُّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ntitwaciye ukubiri n’isezerano ryawe ku bushake bwacu, ahubwo twikorejwe imitwaro y’imitako y’abantu (ba Farawo) nuko tuyijugunya (mu muriro) nk’uko Samiriyu yabigenje.”

See all translations of this verse →

فَأَخْرَجَ لَهُمْ عِجْلًا جَسَدًا لَّهُۥ خُوَارٌ فَقَالُوا۟ هَٰذَآ إِلَٰهُكُمْ وَإِلَٰهُ مُوسَىٰ فَنَسِىَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (muri ya mitako yajugunywe mu muriro, Samiriyu) ababumbiramo akamasa kameze nk’aho kabira, maze (bamwe muri bo) baravuga bati “Iyi ni yo mana yanyu, ikaba ari na yo mana ya Musa, uretse ko (Musa) yibagiwe (imana ye)!”

See all translations of this verse →

أَفَلَا يَرَوْنَ أَلَّا يَرْجِعُ إِلَيْهِمْ قَوْلًا وَلَا يَمْلِكُ لَهُمْ ضَرًّا وَلَا نَفْعًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibabona ko (ako kamasa bagize imana) katagira imvugo (n’imwe) kabasubiza, ndetse ko nta n’ubushobozi gafite bwo kugira icyo kabatwara cyangwa ngo kagire icyiza kabamarira?

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ قَالَ لَهُمْ هَٰرُونُ مِن قَبْلُ يَٰقَوْمِ إِنَّمَا فُتِنتُم بِهِۦ وَإِنَّ رَبَّكُمُ ٱلرَّحْمَٰنُ فَٱتَّبِعُونِى وَأَطِيعُوٓا۟ أَمْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Haruna yari yarabibabwiye na mbere, ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri mwaguye mu kigeragezo (cyo kugaragira akamasa), kandi mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni (Allah) Nyirimpuhwe; bityo nimunkurikire kandi mwumvire itegeko ryanjye.”

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ لَن نَّبْرَحَ عَلَيْهِ عَٰكِفِينَ حَتَّىٰ يَرْجِعَ إِلَيْنَا مُوسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ntituzigera tureka kugasenga (ako kamasa) kugeza igihe Musa azagarukira.”

See all translations of this verse →

قَالَ يَٰهَٰرُونُ مَا مَنَعَكَ إِذْ رَأَيْتَهُمْ ضَلُّوٓا۟

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ubwo Musa yari agarutse) yaravuze ati “Yewe Haruna! Ubwo wabonaga bamaze kuyoba, ni iki cyakubujije,

See all translations of this verse →

أَلَّا تَتَّبِعَنِ أَفَعَصَيْتَ أَمْرِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKunkurikira (kugira ngo uze ubimbwire)? Ese wigometse ku itegeko ryanjye?

See all translations of this verse →

قَالَ يَبْنَؤُمَّ لَا تَأْخُذْ بِلِحْيَتِى وَلَا بِرَأْسِىٓ إِنِّى خَشِيتُ أَن تَقُولَ فَرَّقْتَ بَيْنَ بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ وَلَمْ تَرْقُبْ قَوْلِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Haruna) aravuga ati “Mwana wa mama! Winkurura ubwanwa unanjegeza umutwe! Mu by’ukuri natinye ko uzavuga ko natandukanyije bene Isiraheli, nkaba ntaranubahirije imvugo yawe.”

See all translations of this verse →

قَالَ فَمَا خَطْبُكَ يَٰسَٰمِرِىُّ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Musa) aravuga ati “Wabitewe ni iki, yewe Samiriyu?”

See all translations of this verse →

قَالَ بَصُرْتُ بِمَا لَمْ يَبْصُرُوا۟ بِهِۦ فَقَبَضْتُ قَبْضَةً مِّنْ أَثَرِ ٱلرَّسُولِ فَنَبَذْتُهَا وَكَذَٰلِكَ سَوَّلَتْ لِى نَفْسِى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Samiriyu) aravuga ati “Nabonye ibyo batabashije kubona, nuko mfata mu kiganza igitaka cy’aho (ifarasi ya Malayika Gaburiheli) yakandagiye nkinaga (mu muriro). Uko ni ko nibwiye.”

See all translations of this verse →

قَالَ فَٱذْهَبْ فَإِنَّ لَكَ فِى ٱلْحَيَوٰةِ أَن تَقُولَ لَا مِسَاسَ وَإِنَّ لَكَ مَوْعِدًا لَّن تُخْلَفَهُۥ وَٱنظُرْ إِلَىٰٓ إِلَٰهِكَ ٱلَّذِى ظَلْتَ عَلَيْهِ عَاكِفًا لَّنُحَرِّقَنَّهُۥ ثُمَّ لَنَنسِفَنَّهُۥ فِى ٱلْيَمِّ نَسْفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMusa aravuga ati “Hoshi genda! Kandi igihano cyawe mu buzima, kizaba kubaho uvuga uti “Ntunkoreho (uzabaho uri igicibwa)! Kandi ufite n’isezerano (ryo guhanwa) utazagira aho uhungira. Ikindi kandi reba iki kigirwamana cyawe wahoraga usenga, turagitwika nta kabuza, maze tunyanyagize ivu ryacyo mu nyanja.”

See all translations of this verse →

إِنَّمَآ إِلَٰهُكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِى لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ وَسِعَ كُلَّ شَىْءٍ عِلْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose (mwa bantu mwe) Imana yanyu ni Allah wenyine. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Azi buri kintu cyose.

See all translations of this verse →

كَذَٰلِكَ نَقُصُّ عَلَيْكَ مِنْ أَنۢبَآءِ مَا قَدْ سَبَقَ وَقَدْ ءَاتَيْنَٰكَ مِن لَّدُنَّا ذِكْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNguko uko tukubarira inkuru z’ibyabayeho mbere yawe (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu).

See all translations of this verse →

مَّنْ أَعْرَضَ عَنْهُ فَإِنَّهُۥ يَحْمِلُ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ وِزْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka,

See all translations of this verse →

خَٰلِدِينَ فِيهِ وَسَآءَ لَهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ حِمْلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazabana na wo ubuziraherezo, kandi uzaba ari wo mutwaro mubi kuri bo ku munsi w’imperuka.

See all translations of this verse →

يَوْمَ يُنفَخُ فِى ٱلصُّورِ وَنَحْشُرُ ٱلْمُجْرِمِينَ يَوْمَئِذٍ زُرْقًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije).

See all translations of this verse →

يَتَخَٰفَتُونَ بَيْنَهُمْ إِن لَّبِثْتُمْ إِلَّا عَشْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazaba bongorerana hagati yabo bagira bati “Ku isi mwahamaze (iminsi) icumi gusa.”

See all translations of this verse →

نَّحْنُ أَعْلَمُ بِمَا يَقُولُونَ إِذْ يَقُولُ أَمْثَلُهُمْ طَرِيقَةً إِن لَّبِثْتُمْ إِلَّا يَوْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah azavuga ati) “Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati “(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe.”

See all translations of this verse →

وَيَسْـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلْجِبَالِ فَقُلْ يَنسِفُهَا رَبِّى نَسْفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti “Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka.”

See all translations of this verse →

فَيَذَرُهَا قَاعًا صَفْصَفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko (isi) ayisige ari ikibaya kiringaniye (kitagira ikimera),

See all translations of this verse →

لَّا تَرَىٰ فِيهَا عِوَجًا وَلَآ أَمْتًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUtabonaho ikoni cyangwa ahegutse n’ahacuramye.

See all translations of this verse →

يَوْمَئِذٍ يَتَّبِعُونَ ٱلدَّاعِىَ لَا عِوَجَ لَهُۥ وَخَشَعَتِ ٱلْأَصْوَاتُ لِلرَّحْمَٰنِ فَلَا تَسْمَعُ إِلَّا هَمْسًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije na we. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumva uretse kongorerana.

See all translations of this verse →

يَوْمَئِذٍ لَّا تَنفَعُ ٱلشَّفَٰعَةُ إِلَّا مَنْ أَذِنَ لَهُ ٱلرَّحْمَٰنُ وَرَضِىَ لَهُۥ قَوْلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga.

See all translations of this verse →

يَعْلَمُ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُمْ وَلَا يُحِيطُونَ بِهِۦ عِلْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese.

See all translations of this verse →

وَعَنَتِ ٱلْوُجُوهُ لِلْحَىِّ ٱلْقَيُّومِ وَقَدْ خَابَ مَنْ حَمَلَ ظُلْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizaba ziri mu kaga.

See all translations of this verse →

وَمَن يَعْمَلْ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَلَا يَخَافُ ظُلْمًا وَلَا هَضْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze).

See all translations of this verse →

وَكَذَٰلِكَ أَنزَلْنَٰهُ قُرْءَانًا عَرَبِيًّا وَصَرَّفْنَا فِيهِ مِنَ ٱلْوَعِيدِ لَعَلَّهُمْ يَتَّقُونَ أَوْ يُحْدِثُ لَهُمْ ذِكْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho kugandukira (Allah) cyangwa bibahe kwibuka.

See all translations of this verse →

فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلْمَلِكُ ٱلْحَقُّ وَلَا تَعْجَلْ بِٱلْقُرْءَانِ مِن قَبْلِ أَن يُقْضَىٰٓ إِلَيْكَ وَحْيُهُۥ وَقُل رَّبِّ زِدْنِى عِلْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKu bw’ibyo, uri hejuru ya byose ni Allah, ubutungane ni ubwe, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’an mbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi.”

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ عَهِدْنَآ إِلَىٰٓ ءَادَمَ مِن قَبْلُ فَنَسِىَ وَلَمْ نَجِدْ لَهُۥ عَزْمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), ntitwigeze tumusangana ukutagamburuzwa.

See all translations of this verse →

وَإِذْ قُلْنَا لِلْمَلَٰٓئِكَةِ ٱسْجُدُوا۟ لِـَٔادَمَ فَسَجَدُوٓا۟ إِلَّآ إِبْلِيسَ أَبَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Mwubamire Adamu!” Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze.

See all translations of this verse →

فَقُلْنَا يَٰٓـَٔادَمُ إِنَّ هَٰذَا عَدُوٌّ لَّكَ وَلِزَوْجِكَ فَلَا يُخْرِجَنَّكُمَا مِنَ ٱلْجَنَّةِ فَتَشْقَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko turavuga tuti “Yewe Adamu! Mu by’ukuri uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa.”

See all translations of this verse →

إِنَّ لَكَ أَلَّا تَجُوعَ فِيهَا وَلَا تَعْرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara.

See all translations of this verse →

وَأَنَّكَ لَا تَظْمَؤُا۟ فِيهَا وَلَا تَضْحَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba.

See all translations of this verse →

فَوَسْوَسَ إِلَيْهِ ٱلشَّيْطَٰنُ قَالَ يَٰٓـَٔادَمُ هَلْ أَدُلُّكَ عَلَىٰ شَجَرَةِ ٱلْخُلْدِ وَمُلْكٍ لَّا يَبْلَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Shitani imwoshya igira iti “Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti waryaho ukazabaho iteka ndetse ukazanagira ubwami budashira?”

See all translations of this verse →

فَأَكَلَا مِنْهَا فَبَدَتْ لَهُمَا سَوْءَٰتُهُمَا وَطَفِقَا يَخْصِفَانِ عَلَيْهِمَا مِن وَرَقِ ٱلْجَنَّةِ وَعَصَىٰٓ ءَادَمُ رَبَّهُۥ فَغَوَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo burabagaragarira, bityo batangira kubutwikiriza amababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba acumuye kuri Nyagasani we, maze arayoba.

See all translations of this verse →

ثُمَّ ٱجْتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَتَابَ عَلَيْهِ وَهَدَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora.

See all translations of this verse →

قَالَ ٱهْبِطَا مِنْهَا جَمِيعًۢا بَعْضُكُمْ لِبَعْضٍ عَدُوٌّ فَإِمَّا يَأْتِيَنَّكُم مِّنِّى هُدًى فَمَنِ ٱتَّبَعَ هُدَاىَ فَلَا يَضِلُّ وَلَا يَشْقَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe muri mwe ari abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wabo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe.”

See all translations of this verse →

وَمَنْ أَعْرَضَ عَن ذِكْرِى فَإِنَّ لَهُۥ مَعِيشَةً ضَنكًا وَنَحْشُرُهُۥ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ أَعْمَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri azagira ubuzima bw’inzitane ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi.”

See all translations of this verse →

قَالَ رَبِّ لِمَ حَشَرْتَنِىٓ أَعْمَىٰ وَقَدْ كُنتُ بَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAzavuga ati “Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga?”

See all translations of this verse →

قَالَ كَذَٰلِكَ أَتَتْكَ ءَايَٰتُنَا فَنَسِيتَهَا وَكَذَٰلِكَ ٱلْيَوْمَ تُنسَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) azavuga ati “Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; none nawe uyu munsi uribagiranye.

See all translations of this verse →

وَكَذَٰلِكَ نَجْزِى مَنْ أَسْرَفَ وَلَمْ يُؤْمِنۢ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِۦ وَلَعَذَابُ ٱلْـَٔاخِرَةِ أَشَدُّ وَأَبْقَىٰٓ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperuka ni byo bikaze ndetse bizahoraho.

See all translations of this verse →

أَفَلَمْ يَهْدِ لَهُمْ كَمْ أَهْلَكْنَا قَبْلَهُم مِّنَ ٱلْقُرُونِ يَمْشُونَ فِى مَسَٰكِنِهِمْ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّأُو۟لِى ٱلنُّهَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse kuba twaroretse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo ntibibaha kuyoboka? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.”

See all translations of this verse →

وَلَوْلَا كَلِمَةٌ سَبَقَتْ مِن رَّبِّكَ لَكَانَ لِزَامًا وَأَجَلٌ مُّسَمًّى

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi).

See all translations of this verse →

فَٱصْبِرْ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ قَبْلَ طُلُوعِ ٱلشَّمْسِ وَقَبْلَ غُرُوبِهَا وَمِنْ ءَانَآئِ ٱلَّيْلِ فَسَبِّحْ وَأَطْرَافَ ٱلنَّهَارِ لَعَلَّكَ تَرْضَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unamutagatifuza umukuza mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani).

See all translations of this verse →

وَلَا تَمُدَّنَّ عَيْنَيْكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعْنَا بِهِۦٓ أَزْوَٰجًا مِّنْهُمْ زَهْرَةَ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا لِنَفْتِنَهُمْ فِيهِ وَرِزْقُ رَبِّكَ خَيْرٌ وَأَبْقَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) kugira ngo bishimishe, (kuko) ari imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororano Nyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho.

See all translations of this verse →

وَأْمُرْ أَهْلَكَ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱصْطَبِرْ عَلَيْهَا لَا نَسْـَٔلُكَ رِزْقًا نَّحْنُ نَرْزُقُكَ وَٱلْعَٰقِبَةُ لِلتَّقْوَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gusali ndetse unabihozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah).

See all translations of this verse →

وَقَالُوا۟ لَوْلَا يَأْتِينَا بِـَٔايَةٍ مِّن رَّبِّهِۦٓ أَوَلَمْ تَأْتِهِم بَيِّنَةُ مَا فِى ٱلصُّحُفِ ٱلْأُولَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abahakanye) baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje?[1]

See all translations of this verse →

وَلَوْ أَنَّآ أَهْلَكْنَٰهُم بِعَذَابٍ مِّن قَبْلِهِۦ لَقَالُوا۟ رَبَّنَا لَوْلَآ أَرْسَلْتَ إِلَيْنَا رَسُولًا فَنَتَّبِعَ ءَايَٰتِكَ مِن قَبْلِ أَن نَّذِلَّ وَنَخْزَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo tuza kubarimbuza ibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri bari kuvuga bati “Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza Intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe.”

See all translations of this verse →

قُلْ كُلٌّ مُّتَرَبِّصٌ فَتَرَبَّصُوا۟ فَسَتَعْلَمُونَ مَنْ أَصْحَٰبُ ٱلصِّرَٰطِ ٱلسَّوِىِّ وَمَنِ ٱهْتَدَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse.”

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70