caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Hajj الحج

78 verses · Medina · revelation order 103

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُوا۟ رَبَّكُمْ إِنَّ زَلْزَلَةَ ٱلسَّاعَةِ شَىْءٌ عَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu! Mu by’ukuri umutingito wo ku munsi w’imperuka ni ikintu gihambaye.

See all translations of this verse →

يَوْمَ تَرَوْنَهَا تَذْهَلُ كُلُّ مُرْضِعَةٍ عَمَّآ أَرْضَعَتْ وَتَضَعُ كُلُّ ذَاتِ حَمْلٍ حَمْلَهَا وَتَرَى ٱلنَّاسَ سُكَٰرَىٰ وَمَا هُم بِسُكَٰرَىٰ وَلَٰكِنَّ عَذَابَ ٱللَّهِ شَدِيدٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmunsi muzawubona, buri wese wonsa azibagirwa uwo yonsaga, ndetse na buri wese utwite azakuramo inda. Uzanabona abantu babaye abasinzi kandi atari bo (nta cyo banyoye), kubera ko ibihano bya Allah bizaba bikomeye.

See all translations of this verse →

وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يُجَٰدِلُ فِى ٱللَّهِ بِغَيْرِ عِلْمٍ وَيَتَّبِعُ كُلَّ شَيْطَٰنٍ مَّرِيدٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu bantu hari abajya impaka kuri Allah nta bumenyi babifitiye, bakanakurikira buri shitani ryigometse.

See all translations of this verse →

كُتِبَ عَلَيْهِ أَنَّهُۥ مَن تَوَلَّاهُ فَأَنَّهُۥ يُضِلُّهُۥ وَيَهْدِيهِ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Iryo shitani) ryaciriweho iteka ko uzarigira inshuti rizamuyobya, rikazanamuganisha mu muriro ugurumana.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِن كُنتُمْ فِى رَيْبٍ مِّنَ ٱلْبَعْثِ فَإِنَّا خَلَقْنَٰكُم مِّن تُرَابٍ ثُمَّ مِن نُّطْفَةٍ ثُمَّ مِنْ عَلَقَةٍ ثُمَّ مِن مُّضْغَةٍ مُّخَلَّقَةٍ وَغَيْرِ مُخَلَّقَةٍ لِّنُبَيِّنَ لَكُمْ وَنُقِرُّ فِى ٱلْأَرْحَامِ مَا نَشَآءُ إِلَىٰٓ أَجَلٍ مُّسَمًّى ثُمَّ نُخْرِجُكُمْ طِفْلًا ثُمَّ لِتَبْلُغُوٓا۟ أَشُدَّكُمْ وَمِنكُم مَّن يُتَوَفَّىٰ وَمِنكُم مَّن يُرَدُّ إِلَىٰٓ أَرْذَلِ ٱلْعُمُرِ لِكَيْلَا يَعْلَمَ مِنۢ بَعْدِ عِلْمٍ شَيْـًٔا وَتَرَى ٱلْأَرْضَ هَامِدَةً فَإِذَآ أَنزَلْنَا عَلَيْهَا ٱلْمَآءَ ٱهْتَزَّتْ وَرَبَتْ وَأَنۢبَتَتْ مِن كُلِّ زَوْجٍۭ بَهِيجٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Niba mushidikanya ko izuka rizabaho (nimutekereze uko twabaremye): Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu gitaka (umukurambere wanyu Adamu), hanyuma (mwe tubarema) mu ntanga, hanyuma (zihinduka) urusoro rw’amaraso, hanyuma (zihinduka) ikinyama kigaragaza ishusho n’ikitayigaragaza; kugira ngo tubagaragarize (ubushobozi bwacu). Tunarekera muri nyababyeyi uwo dushaka kugeza ku gihe cyagenwe, maze tukabasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, (tukabakuza) kugira ngo muzagere mu gihe cyanyu cy’ubukure. No muri mwe, hari abapfa batarageza icyo gihe (cy’ubukure), ndetse no muri mwe hari n’abagera mu zabukuru bakamera nk’aho batigeze bagira icyo bamenya. Ndetse ubona ubutaka bwumagaye, maze twabumanuraho amazi (imvura) bukanyeganyega bukanabyimba, bukanameraho ibimera binyuranye bishimishije.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلْحَقُّ وَأَنَّهُۥ يُحْىِ ٱلْمَوْتَىٰ وَأَنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ibigaragaza ko Allah ari ukuri, kandi ko ari We uha ubuzima ibyapfuye, ndetse ko ari We ushobora byose.

See all translations of this verse →

وَأَنَّ ٱلسَّاعَةَ ءَاتِيَةٌ لَّا رَيْبَ فِيهَا وَأَنَّ ٱللَّهَ يَبْعَثُ مَن فِى ٱلْقُبُورِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ko imperuka izaza nta gushidikanya, ndetse ko Allah azazura abari mu mva.

See all translations of this verse →

وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يُجَٰدِلُ فِى ٱللَّهِ بِغَيْرِ عِلْمٍ وَلَا هُدًى وَلَا كِتَٰبٍ مُّنِيرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi (abifitiye), nta muyoboro ndetse nta n’igitabo kimumurikira (afite),

See all translations of this verse →

ثَانِىَ عِطْفِهِۦ لِيُضِلَّ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ لَهُۥ فِى ٱلدُّنْيَا خِزْىٌ وَنُذِيقُهُۥ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ عَذَابَ ٱلْحَرِيقِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Uwo muntu ujya impaka) anaga ijosi (agaragaza imyitwarire y’ubwibone) kugira ngo ayobye (abantu) inzira ya Allah; azagira ikimwaro ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamusogongeza ibihano by’umuriro utwika.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ بِمَا قَدَّمَتْ يَدَاكَ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَيْسَ بِظَلَّٰمٍ لِّلْعَبِيدِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Azabwirwa ati) “Ibyo ni ukubera ibyakozwe n’amaboko yawe, kandi mu by’ukuri Allah ntarenganya abagaragu be.”

See all translations of this verse →

وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَعْبُدُ ٱللَّهَ عَلَىٰ حَرْفٍ فَإِنْ أَصَابَهُۥ خَيْرٌ ٱطْمَأَنَّ بِهِۦ وَإِنْ أَصَابَتْهُ فِتْنَةٌ ٱنقَلَبَ عَلَىٰ وَجْهِهِۦ خَسِرَ ٱلدُّنْيَا وَٱلْـَٔاخِرَةَ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلْخُسْرَانُ ٱلْمُبِينُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse no mu bantu hari ugaragira Allah ashidikanya. Iyo icyiza kimugezeho aratuza, naho yagerwaho n’ikigeragezo agasubira mu buhakanyi (nyuma y’uko yari yarayobotse); ubwo akaba ahombye (ibyiza byo ku) isi n’imperuka. Icyo ni cyo gihombo kigaragara.

See all translations of this verse →

يَدْعُوا۟ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُۥ وَمَا لَا يَنفَعُهُۥ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلضَّلَٰلُ ٱلْبَعِيدُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAsenga ibitari Allah bitagira icyo bimutwara cyangwa ngo bigire icyo bimumarira. Uko ni ko kuyoba guhambaye (kutagira igaruriro).

See all translations of this verse →

يَدْعُوا۟ لَمَن ضَرُّهُۥٓ أَقْرَبُ مِن نَّفْعِهِۦ لَبِئْسَ ٱلْمَوْلَىٰ وَلَبِئْسَ ٱلْعَشِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAsenga icyo inabi yacyo iri hafi kurusha ineza yacyo, kandi rwose (ibyo bihitiyemo kugaragira bitari Allah) ni byo barinzi babi ndetse bikaba n’inshuti mbi.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ يُدْخِلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ إِنَّ ٱللَّهَ يَفْعَلُ مَا يُرِيدُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), kuko rwose Allah akora ibyo ashaka.

See all translations of this verse →

مَن كَانَ يَظُنُّ أَن لَّن يَنصُرَهُ ٱللَّهُ فِى ٱلدُّنْيَا وَٱلْـَٔاخِرَةِ فَلْيَمْدُدْ بِسَبَبٍ إِلَى ٱلسَّمَآءِ ثُمَّ لْيَقْطَعْ فَلْيَنظُرْ هَلْ يُذْهِبَنَّ كَيْدُهُۥ مَا يَغِيظُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo ari we wese wibwira ko Allah atazatabara (Intumwa Muhamadi) kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka, namanike umugozi ku gisenge maze awushyire mu ijosi, narangiza awuce (yiyahure) maze arebe ko umugambi we (mubisha) ukuraho uburakari bwe.

See all translations of this verse →

وَكَذَٰلِكَ أَنزَلْنَٰهُ ءَايَٰتٍۭ بَيِّنَٰتٍ وَأَنَّ ٱللَّهَ يَهْدِى مَن يُرِيدُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko twahishuye imirongo isobanutse (igitabo cya Qur’an), kandi Allah ayobora uwo ashaka.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَٱلَّذِينَ هَادُوا۟ وَٱلصَّٰبِـِٔينَ وَٱلنَّصَٰرَىٰ وَٱلْمَجُوسَ وَٱلَّذِينَ أَشْرَكُوٓا۟ إِنَّ ٱللَّهَ يَفْصِلُ بَيْنَهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ شَهِيدٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bemeye (Allah n’Intumwa ye Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo batagize idini bayoboka), Abanaswara [abemeye ubutumwa bwa Issa (Yesu) ku gihe cye], Abamajusi (abasenga umuriro) ndetse n’abasenga ibindi bitari Allah; rwose Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يَسْجُدُ لَهُۥ مَن فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِى ٱلْأَرْضِ وَٱلشَّمْسُ وَٱلْقَمَرُ وَٱلنُّجُومُ وَٱلْجِبَالُ وَٱلشَّجَرُ وَٱلدَّوَآبُّ وَكَثِيرٌ مِّنَ ٱلنَّاسِ وَكَثِيرٌ حَقَّ عَلَيْهِ ٱلْعَذَابُ وَمَن يُهِنِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن مُّكْرِمٍ إِنَّ ٱللَّهَ يَفْعَلُ مَا يَشَآءُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntubona ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, izuba, ukwezi, inyenyeri, imisozi, ibiti, ibiremwa byose bigenda ku isi ndetse na benshi mu bantu byubamira Allah? Ariko abenshi (mu bantu batamwubamira) bakwiye ibihano. Kandi uwo Allah yasuzuguje ntawamwubahisha, kuko mu by’ukuri Allah akora ibyo ashaka.

See all translations of this verse →

هَٰذَانِ خَصْمَانِ ٱخْتَصَمُوا۟ فِى رَبِّهِمْ فَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ قُطِّعَتْ لَهُمْ ثِيَابٌ مِّن نَّارٍ يُصَبُّ مِن فَوْقِ رُءُوسِهِمُ ٱلْحَمِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAya matsinda abiri (abemeramana n’abahakanyi) ntiyavuze rumwe kuri Nyagasani wayo; bityo ba bandi bahakanye bazadoderwa imyambaro ikozwe mu muriro, maze basukwe amazi yatuye mu mitwe.

See all translations of this verse →

يُصْهَرُ بِهِۦ مَا فِى بُطُونِهِمْ وَٱلْجُلُودُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ayo mazi yatuye) azayengesha ibyo mu nda zabo ndetse n’impu zabo.

See all translations of this verse →

وَلَهُم مَّقَٰمِعُ مِنْ حَدِيدٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi bazahondeshwa inyundo z’ibyuma.

See all translations of this verse →

كُلَّمَآ أَرَادُوٓا۟ أَن يَخْرُجُوا۟ مِنْهَا مِنْ غَمٍّ أُعِيدُوا۟ فِيهَا وَذُوقُوا۟ عَذَابَ ٱلْحَرِيقِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBuri uko bazajya bashaka kuwuvamo kubera ububabare, bazajya bawusubizwamo; maze (babwirwe bati) “Ngaho nimusogongere ibihano bitwika.”

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ يُدْخِلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ يُحَلَّوْنَ فِيهَا مِنْ أَسَاوِرَ مِن ذَهَبٍ وَلُؤْلُؤًا وَلِبَاسُهُمْ فِيهَا حَرِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Bazambikirwamo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri.

See all translations of this verse →

وَهُدُوٓا۟ إِلَى ٱلطَّيِّبِ مِنَ ٱلْقَوْلِ وَهُدُوٓا۟ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلْحَمِيدِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (ku isi) bayobowe ku mvugo nziza (yo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah), kandi bayoborwa inzira (Isilamu) y’Ukwiye ikuzo n’ishimwe (Allah).

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَيَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱلْمَسْجِدِ ٱلْحَرَامِ ٱلَّذِى جَعَلْنَٰهُ لِلنَّاسِ سَوَآءً ٱلْعَٰكِفُ فِيهِ وَٱلْبَادِ وَمَن يُرِدْ فِيهِ بِإِلْحَادٍۭ بِظُلْمٍ نُّذِقْهُ مِنْ عَذَابٍ أَلِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu[1] twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugenderera (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashaka kuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza.

See all translations of this verse →

وَإِذْ بَوَّأْنَا لِإِبْرَٰهِيمَ مَكَانَ ٱلْبَيْتِ أَن لَّا تُشْرِكْ بِى شَيْـًٔا وَطَهِّرْ بَيْتِىَ لِلطَّآئِفِينَ وَٱلْقَآئِمِينَ وَٱلرُّكَّعِ ٱلسُّجُودِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (wibuke) ubwo twerekaga Ibrahimu aho yubaka inzu ntagatifu (Al Kaabat, tumubwira tuti) “Ntuzambangikanye n’icyo ari cyo cyose, unasukurire inzu yanjye abayizenguruka (bakora umutambagiro mutagatifu), abayihagararamo, abunama n’abubama (basali).”

See all translations of this verse →

وَأَذِّن فِى ٱلنَّاسِ بِٱلْحَجِّ يَأْتُوكَ رِجَالًا وَعَلَىٰ كُلِّ ضَامِرٍ يَأْتِينَ مِن كُلِّ فَجٍّ عَمِيقٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose.

See all translations of this verse →

لِّيَشْهَدُوا۟ مَنَٰفِعَ لَهُمْ وَيَذْكُرُوا۟ ٱسْمَ ٱللَّهِ فِىٓ أَيَّامٍ مَّعْلُومَٰتٍ عَلَىٰ مَا رَزَقَهُم مِّنۢ بَهِيمَةِ ٱلْأَنْعَٰمِ فَكُلُوا۟ مِنْهَا وَأَطْعِمُوا۟ ٱلْبَآئِسَ ٱلْفَقِيرَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibyo) ni ukugira ngo babone ibibafitiye akamaro (ibihembo byo gukora Hija), ndetse banasingize izina rya Allah mu minsi izwi[1] kubera amafunguro akomoka ku matungo yabahaye. Bityo nimurye kuri ayo mafunguro munayagaburireho abatindi nyakujya.

See all translations of this verse →

ثُمَّ لْيَقْضُوا۟ تَفَثَهُمْ وَلْيُوفُوا۟ نُذُورَهُمْ وَلْيَطَّوَّفُوا۟ بِٱلْبَيْتِ ٱلْعَتِيقِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma (abakora umutambagiro) bazirure ibyo bari baziririjwe (mu mutambagiro: kogosha, guca inzara,…), buzuze ibikorwa bisigaye, banasohoze ibyo bahize, maze bazenguruke ingoro yo hambere (Al Kaabat).

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ وَمَن يُعَظِّمْ حُرُمَٰتِ ٱللَّهِ فَهُوَ خَيْرٌ لَّهُۥ عِندَ رَبِّهِۦ وَأُحِلَّتْ لَكُمُ ٱلْأَنْعَٰمُ إِلَّا مَا يُتْلَىٰ عَلَيْكُمْ فَٱجْتَنِبُوا۟ ٱلرِّجْسَ مِنَ ٱلْأَوْثَٰنِ وَٱجْتَنِبُوا۟ قَوْلَ ٱلزُّورِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo (mwategetswe bigomba kubahirizwa) kandi uzubaha ibyo Allah yagize bitagatifu, bizaba ari byiza kuri we imbere ya Nyagasani we. Mwanaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo mwagaragarijwe (ko yaziririjwe). Bityo, nimwirinde (kugaragira) ibigirwamana (kuko ari) umwanda, munirinde amagambo y’ibinyoma,

See all translations of this verse →

حُنَفَآءَ لِلَّهِ غَيْرَ مُشْرِكِينَ بِهِۦ وَمَن يُشْرِكْ بِٱللَّهِ فَكَأَنَّمَا خَرَّ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَتَخْطَفُهُ ٱلطَّيْرُ أَوْ تَهْوِى بِهِ ٱلرِّيحُ فِى مَكَانٍ سَحِيقٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMugaragira Allah gusa kandi mutamubangikanya n’icyo ari cyo cyose. Naho ubangikanya Allah, aba ameze nk’uwahanutse mu kirere maze inyoni zikamucakiza iminwa yazo (zikamucagagura), cyangwa nk’uwatwawe n’inkubi y’umuyaga ikamujugunya kure.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ وَمَن يُعَظِّمْ شَعَٰٓئِرَ ٱللَّهِ فَإِنَّهَا مِن تَقْوَى ٱلْقُلُوبِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo (Allah yategetse; ni byo umuntu ategetswe kubahiriza),[1] kandi uwubahirije imigenzo ya Allah, mu by’ukuri ni bimwe mu bituma imitima igandukira (Allah).

See all translations of this verse →

لَكُمْ فِيهَا مَنَٰفِعُ إِلَىٰٓ أَجَلٍ مُّسَمًّى ثُمَّ مَحِلُّهَآ إِلَى ٱلْبَيْتِ ٱلْعَتِيقِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAyo (amatungo atangwaho igitambo) abagirira akamaro kugeza igihe cyagenwe, hanyuma aho atangirwaho igitambo ni hafi y’ingoro yo hambere (Al Kaabat).

See all translations of this verse →

وَلِكُلِّ أُمَّةٍ جَعَلْنَا مَنسَكًا لِّيَذْكُرُوا۟ ٱسْمَ ٱللَّهِ عَلَىٰ مَا رَزَقَهُم مِّنۢ بَهِيمَةِ ٱلْأَنْعَٰمِ فَإِلَٰهُكُمْ إِلَٰهٌ وَٰحِدٌ فَلَهُۥٓ أَسْلِمُوا۟ وَبَشِّرِ ٱلْمُخْبِتِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa buri muryango w’abantu (Umat) twawushyiriyeho imigenzo kugira ngo bajye bavuga izina rya Allah (igihe cyo kubaga) amatungo yabahaye ngo ababere amafunguro. Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, bityo nimuyicisheho bugufi. Ndetse (yewe Muhamadi) uhe inkuru nziza abicisha bugufi,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ إِذَا ذُكِرَ ٱللَّهُ وَجِلَتْ قُلُوبُهُمْ وَٱلصَّٰبِرِينَ عَلَىٰ مَآ أَصَابَهُمْ وَٱلْمُقِيمِى ٱلصَّلَوٰةِ وَمِمَّا رَزَقْنَٰهُمْ يُنفِقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi imitima yabo ikangarana igihe Allah avuzwe, bihanganira ibyababayeho, bahozaho iswala, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye.

See all translations of this verse →

وَٱلْبُدْنَ جَعَلْنَٰهَا لَكُم مِّن شَعَٰٓئِرِ ٱللَّهِ لَكُمْ فِيهَا خَيْرٌ فَٱذْكُرُوا۟ ٱسْمَ ٱللَّهِ عَلَيْهَا صَوَآفَّ فَإِذَا وَجَبَتْ جُنُوبُهَا فَكُلُوا۟ مِنْهَا وَأَطْعِمُوا۟ ٱلْقَانِعَ وَٱلْمُعْتَرَّ كَذَٰلِكَ سَخَّرْنَٰهَا لَكُمْ لَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwe mu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro, ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga) mujye muzivugiraho izina rya Allah igihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo mushimire.

See all translations of this verse →

لَن يَنَالَ ٱللَّهَ لُحُومُهَا وَلَا دِمَآؤُهَا وَلَٰكِن يَنَالُهُ ٱلتَّقْوَىٰ مِنكُمْ كَذَٰلِكَ سَخَّرَهَا لَكُمْ لِتُكَبِّرُوا۟ ٱللَّهَ عَلَىٰ مَا هَدَىٰكُمْ وَبَشِّرِ ٱلْمُحْسِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationInyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumugandukira kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allah kubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ يُدَٰفِعُ عَنِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ كُلَّ خَوَّانٍ كَفُورٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah arengera abemeye. Rwose Allah ntakunda umuhemu wese w’umuhakanyi (w’indashima).

See all translations of this verse →

أُذِنَ لِلَّذِينَ يُقَٰتَلُونَ بِأَنَّهُمْ ظُلِمُوا۟ وَإِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ نَصْرِهِمْ لَقَدِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abemeramana) bahawe uburenganzira bwo kwirwanaho igihe batewe kubera ko barenganyijwe, kandi rwose Allah ashobora kubatabara;[1]

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ أُخْرِجُوا۟ مِن دِيَٰرِهِم بِغَيْرِ حَقٍّ إِلَّآ أَن يَقُولُوا۟ رَبُّنَا ٱللَّهُ وَلَوْلَا دَفْعُ ٱللَّهِ ٱلنَّاسَ بَعْضَهُم بِبَعْضٍ لَّهُدِّمَتْ صَوَٰمِعُ وَبِيَعٌ وَصَلَوَٰتٌ وَمَسَٰجِدُ يُذْكَرُ فِيهَا ٱسْمُ ٱللَّهِ كَثِيرًا وَلَيَنصُرَنَّ ٱللَّهُ مَن يَنصُرُهُۥٓ إِنَّ ٱللَّهَ لَقَوِىٌّ عَزِيزٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bameneshejwe mu ngo zabo barenganyijwe, nta kindi bazira uretse gusa kuba baremeye Imana bavuga bati “Nyagasani wacu ni Allah.” Nyamara iyo Allah ataza kurinda abantu (akarengane) akoresheje abandi, inzu z’abihayimana, insengero, amasinagogi ndetse n’imisigiti ivugirwamo izina rya Allah kenshi, byari gusenywa. Kandi rwose Allah azatabara abaharanira idini rye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ إِن مَّكَّنَّٰهُمْ فِى ٱلْأَرْضِ أَقَامُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَوُا۟ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَمَرُوا۟ بِٱلْمَعْرُوفِ وَنَهَوْا۟ عَنِ ٱلْمُنكَرِ وَلِلَّهِ عَٰقِبَةُ ٱلْأُمُورِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abo tuzatabara ni) ba bandi igihe tubahaye ubushobozi (bwo gutsinda abanzi babo) ku isi, bahozaho iswala, bagatanga amaturo, bakabwiriza (abandi) gukora ibyiza ndetse bakabuzanya gukora ibibi. Kandi iherezo rya buri kintu ni kwa Allah.

See all translations of this verse →

وَإِن يُكَذِّبُوكَ فَقَدْ كَذَّبَتْ قَبْلَهُمْ قَوْمُ نُوحٍ وَعَادٌ وَثَمُودُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nibaguhinyura (yewe Muhamadi), umenye ko na mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi n’aba Thamudu bahinyuye (Intumwa zabo).

See all translations of this verse →

وَقَوْمُ إِبْرَٰهِيمَ وَقَوْمُ لُوطٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’abantu ba Ibrahimu n’abantu ba Lutwi (na bo bahinyuye Intumwa zabo).

See all translations of this verse →

وَأَصْحَٰبُ مَدْيَنَ وَكُذِّبَ مُوسَىٰ فَأَمْلَيْتُ لِلْكَٰفِرِينَ ثُمَّ أَخَذْتُهُمْ فَكَيْفَ كَانَ نَكِيرِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’abantu b’i Madiyani (bahinyuye Intumwa Shuwayibu), ndetse na Musa yarahinyuwe. Nuko abahakanye mbaha igihe, maze ndabafata (ndabahana)! Mbega ukuntu ibihano byanjye byari bikaze!

See all translations of this verse →

فَكَأَيِّن مِّن قَرْيَةٍ أَهْلَكْنَٰهَا وَهِىَ ظَالِمَةٌ فَهِىَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا وَبِئْرٍ مُّعَطَّلَةٍ وَقَصْرٍ مَّشِيدٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni imidugudu ingahe yarangwaga n’ibikorwa bibi twarimbuye igahinduka amatongo, amariba akaba yarasibye, ndetse n’ingoro zikomeye zikaba zitagituwe?

See all translations of this verse →

أَفَلَمْ يَسِيرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ فَتَكُونَ لَهُمْ قُلُوبٌ يَعْقِلُونَ بِهَآ أَوْ ءَاذَانٌ يَسْمَعُونَ بِهَا فَإِنَّهَا لَا تَعْمَى ٱلْأَبْصَٰرُ وَلَٰكِن تَعْمَى ٱلْقُلُوبُ ٱلَّتِى فِى ٱلصُّدُورِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse (abo bahakanyi) ntibagenda ku isi (ngo birebere ibisigisigi by’abarimbuwe), bigatuma bagira imitima ibafasha gutekereza ndetse n’amatwi abafasha kumva? Mu by’ukuri amaso si yo ahuma, ahubwo hahuma imitima iri mu bituza.

See all translations of this verse →

وَيَسْتَعْجِلُونَكَ بِٱلْعَذَابِ وَلَن يُخْلِفَ ٱللَّهُ وَعْدَهُۥ وَإِنَّ يَوْمًا عِندَ رَبِّكَ كَأَلْفِ سَنَةٍ مِّمَّا تَعُدُّونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBanagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (hano ku isi).

See all translations of this verse →

وَكَأَيِّن مِّن قَرْيَةٍ أَمْلَيْتُ لَهَا وَهِىَ ظَالِمَةٌ ثُمَّ أَخَذْتُهَا وَإِلَىَّ ٱلْمَصِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni imidugudu ingahe narindirije (sinyihanireho) kandi yararangwaga n’ibikorwa bibi, hanyuma nkayifata (nkayihana)? Kandi iwanjye ni ho byose bizasubira.

See all translations of this verse →

قُلْ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّمَآ أَنَا۠ لَكُمْ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri ndi umuburizi wanyu ugaragara.”

See all translations of this verse →

فَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُم مَّغْفِرَةٌ وَرِزْقٌ كَرِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ سَعَوْا۟ فِىٓ ءَايَٰتِنَا مُعَٰجِزِينَ أُو۟لَٰٓئِكَ أَصْحَٰبُ ٱلْجَحِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bashishikajwe no kurwanya amagambo yacu (Qur’an), abo ni abantu bo mu muriro wa Jahanamu.

See all translations of this verse →

وَمَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ مِن رَّسُولٍ وَلَا نَبِىٍّ إِلَّآ إِذَا تَمَنَّىٰٓ أَلْقَى ٱلشَّيْطَٰنُ فِىٓ أُمْنِيَّتِهِۦ فَيَنسَخُ ٱللَّهُ مَا يُلْقِى ٱلشَّيْطَٰنُ ثُمَّ يُحْكِمُ ٱللَّهُ ءَايَٰتِهِۦ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta ntumwa n’imwe cyangwa umuhanuzi twohereje mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo asome (ibyo yahishuriwe), maze ngo Shitani ibure gushyira urujijo mu byo yasomye (kugira ngo ibuze abantu gukurikiza ibyo basomewe). Nuko Allah agakuramo urwo rujijo Shitani yateje, hanyuma Allah agashimangira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

لِّيَجْعَلَ مَا يُلْقِى ٱلشَّيْطَٰنُ فِتْنَةً لِّلَّذِينَ فِى قُلُوبِهِم مَّرَضٌ وَٱلْقَاسِيَةِ قُلُوبُهُمْ وَإِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ لَفِى شِقَاقٍۭ بَعِيدٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo byari ukugira ngo urwo rujijo Shitani yateje, (Allah) arugire ikigeragezo kuri ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya n’ubuhakanyi) mu mitima ndetse n’abafite imitima inangiye. Kandi mu by’ukuri inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bukabije.

See all translations of this verse →

وَلِيَعْلَمَ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْعِلْمَ أَنَّهُ ٱلْحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَيُؤْمِنُوا۟ بِهِۦ فَتُخْبِتَ لَهُۥ قُلُوبُهُمْ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهَادِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo kugira ngo abahawe ubumenyi bamenye ko (Qur’an) ari ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe, maze bayemere kandi imitima yabo iyicisheho bugufi. Mu by’ukuri Allah ni Uyobora abemeramana inzira igororotse.

See all translations of this verse →

وَلَا يَزَالُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ فِى مِرْيَةٍ مِّنْهُ حَتَّىٰ تَأْتِيَهُمُ ٱلسَّاعَةُ بَغْتَةً أَوْ يَأْتِيَهُمْ عَذَابُ يَوْمٍ عَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko ba bandi bahakanye ntibazareka kuyishidikanyaho (Qur’an), kugeza igihe imperuka izabagereraho ibatunguye cyangwa bakagerwaho n’ibihano by’umunsi ugumbahaye (umunsi w’imperuka, utagira icyiza na kimwe).

See all translations of this verse →

ٱلْمُلْكُ يَوْمَئِذٍ لِّلَّهِ يَحْكُمُ بَيْنَهُمْ فَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فِى جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi ubwami buzaba ari ubwa Allah wenyine uzabacira imanza. Ba bandi bazaba baremeye bakanakora ibikorwa byiza bazaba mu busitani bwuje inema (Ijuru).

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَكَذَّبُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَا فَأُو۟لَٰٓئِكَ لَهُمْ عَذَابٌ مُّهِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazahanishwa ibihano bisuzuguza.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ هَاجَرُوا۟ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ ثُمَّ قُتِلُوٓا۟ أَوْ مَاتُوا۟ لَيَرْزُقَنَّهُمُ ٱللَّهُ رِزْقًا حَسَنًا وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ خَيْرُ ٱلرَّٰزِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi bimutse kubera Allah, hanyuma bakicwa cyangwa bagapfa (urupfu rusanzwe), mu by’ukuri Allah azabaha amafunguro meza. Kandi rwose, Allah ni We uhebuje mu batanga amafunguro.

See all translations of this verse →

لَيُدْخِلَنَّهُم مُّدْخَلًا يَرْضَوْنَهُۥ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَعَلِيمٌ حَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose azabinjiza mu bwinjiriro bazaba bishimiye, kandi mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Udahubuka.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ وَمَنْ عَاقَبَ بِمِثْلِ مَا عُوقِبَ بِهِۦ ثُمَّ بُغِىَ عَلَيْهِ لَيَنصُرَنَّهُ ٱللَّهُ إِنَّ ٱللَّهَ لَعَفُوٌّ غَفُورٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ko biri! Naho uzihorera bingana nk’uko yarenganyijwe, hanyuma akongera akarenganywa, rwose Allah azamutabara. Mu by’ukuri Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Nyirimbabazi zihebuje.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ يُولِجُ ٱلَّيْلَ فِى ٱلنَّهَارِ وَيُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِى ٱلَّيْلِ وَأَنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌۢ بَصِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi n’uko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi rwose, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلْحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدْعُونَ مِن دُونِهِۦ هُوَ ٱلْبَٰطِلُ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلْعَلِىُّ ٱلْكَبِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَتُصْبِحُ ٱلْأَرْضُ مُخْضَرَّةً إِنَّ ٱللَّهَ لَطِيفٌ خَبِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntubona ko Allah amanura amazi mu kirere (imvura, ikameza ibimera) maze isi igahinduka icyatsi kibisi? Mu by’ukuri Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi wa byose.

See all translations of this verse →

لَّهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ ٱلْغَنِىُّ ٱلْحَمِيدُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwihagije, Ukwiye gushimwa.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ سَخَّرَ لَكُم مَّا فِى ٱلْأَرْضِ وَٱلْفُلْكَ تَجْرِى فِى ٱلْبَحْرِ بِأَمْرِهِۦ وَيُمْسِكُ ٱلسَّمَآءَ أَن تَقَعَ عَلَى ٱلْأَرْضِ إِلَّا بِإِذْنِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ بِٱلنَّاسِ لَرَءُوفٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntubona ko Allah yategetse ibiri mu isi kubacira bugufi ndetse ko n’amato agenda mu nyanja ku bw’itegeko rye? Anafashe ikirere kugira ngo kitagwa ku isi uretse igihe azabishakira. Mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe bihebuje, akaba na Nyirimbabazi ku bantu.

See all translations of this verse →

وَهُوَ ٱلَّذِىٓ أَحْيَاكُمْ ثُمَّ يُمِيتُكُمْ ثُمَّ يُحْيِيكُمْ إِنَّ ٱلْإِنسَٰنَ لَكَفُورٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We wabahaye ubuzima hanyuma akazabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabubasubiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, umuntu ni indashima.

See all translations of this verse →

لِّكُلِّ أُمَّةٍ جَعَلْنَا مَنسَكًا هُمْ نَاسِكُوهُ فَلَا يُنَٰزِعُنَّكَ فِى ٱلْأَمْرِ وَٱدْعُ إِلَىٰ رَبِّكَ إِنَّكَ لَعَلَىٰ هُدًى مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBuri muryango w’abantu (Umat) twawuhaye imigenzo bagomba gukurikiza (mu kugaragira n’indi mihango y’idini). Bityo, (abahakanyi) ntibazakugishe impaka kuri iryo hame, ahubwo ujye ubahamagarira kugana Nyagasani wawe. Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri mu muyoboro ugororotse (idini rya Isilamu).

See all translations of this verse →

وَإِن جَٰدَلُوكَ فَقُلِ ٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nibaramuka bakugishije impaka, ujye uvuga uti “ Allah ni We uzi neza ibyo mukora.”

See all translations of this verse →

ٱللَّهُ يَحْكُمُ بَيْنَكُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ فِيمَا كُنتُمْ فِيهِ تَخْتَلِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah azabakiranura ku munsi w’imperuka ku byo mutavugagaho rumwe.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَعْلَمْ أَنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ مَا فِى ٱلسَّمَآءِ وَٱلْأَرْضِ إِنَّ ذَٰلِكَ فِى كِتَٰبٍ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntuzi ko Allah azi ibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.

See all translations of this verse →

وَيَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَمْ يُنَزِّلْ بِهِۦ سُلْطَٰنًا وَمَا لَيْسَ لَهُم بِهِۦ عِلْمٌ وَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِن نَّصِيرٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi bagaragira ibindi bitari Allah, atigeze abahera gihamya ndetse batanafitiye ubumenyi. Kandi ababangikanyamana ntibazagira umutabazi.

See all translations of this verse →

وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٍ تَعْرِفُ فِى وُجُوهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ ٱلْمُنكَرَ يَكَادُونَ يَسْطُونَ بِٱلَّذِينَ يَتْلُونَ عَلَيْهِمْ ءَايَٰتِنَا قُلْ أَفَأُنَبِّئُكُم بِشَرٍّ مِّن ذَٰلِكُمُ ٱلنَّارُ وَعَدَهَا ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَبِئْسَ ٱلْمَصِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ubona mu buranga bw’abahakanye (hagaragaramo) kutayishimira, bari hafi gusumira ababasomera amagambo yacu! Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mbabwire ibibi birusha ibyo? Ni umuriro Allah yasezeranyije ba bandi bahakanye, kandi iryo ni ryo herezo ribi.”

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ضُرِبَ مَثَلٌ فَٱسْتَمِعُوا۟ لَهُۥٓ إِنَّ ٱلَّذِينَ تَدْعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَن يَخْلُقُوا۟ ذُبَابًا وَلَوِ ٱجْتَمَعُوا۟ لَهُۥ وَإِن يَسْلُبْهُمُ ٱلذُّبَابُ شَيْـًٔا لَّا يَسْتَنقِذُوهُ مِنْهُ ضَعُفَ ٱلطَّالِبُ وَٱلْمَطْلُوبُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by’ukuri ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n’isazi kabone n’iyo byayiteraniraho. Kandi n’iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kucyisubiza. Bityo, usaba n’usabwa bose ni abanyantege nke!

See all translations of this verse →

مَا قَدَرُوا۟ ٱللَّهَ حَقَّ قَدْرِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ لَقَوِىٌّ عَزِيزٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ababangikanyamana) ntibahaye Allah icyubahiro kimukwiye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.

See all translations of this verse →

ٱللَّهُ يَصْطَفِى مِنَ ٱلْمَلَٰٓئِكَةِ رُسُلًا وَمِنَ ٱلنَّاسِ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌۢ بَصِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah atoranya Intumwa mu bamalayika no mu bantu. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.

See all translations of this verse →

يَعْلَمُ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُمْ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرْجَعُ ٱلْأُمُورُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAzi ibiri imbere habo (ibizababaho) n’ibiri inyuma habo (byababayeho). Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ٱرْكَعُوا۟ وَٱسْجُدُوا۟ وَٱعْبُدُوا۟ رَبَّكُمْ وَٱفْعَلُوا۟ ٱلْخَيْرَ لَعَلَّكُمْ تُفْلِحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimwuname, mwubame, kandi mugaragire Nyagasani wanyu, ndetse munakore ibyiza kugira ngo muzahirwe.

See all translations of this verse →

وَجَٰهِدُوا۟ فِى ٱللَّهِ حَقَّ جِهَادِهِۦ هُوَ ٱجْتَبَىٰكُمْ وَمَا جَعَلَ عَلَيْكُمْ فِى ٱلدِّينِ مِنْ حَرَجٍ مِّلَّةَ أَبِيكُمْ إِبْرَٰهِيمَ هُوَ سَمَّىٰكُمُ ٱلْمُسْلِمِينَ مِن قَبْلُ وَفِى هَٰذَا لِيَكُونَ ٱلرَّسُولُ شَهِيدًا عَلَيْكُمْ وَتَكُونُوا۟ شُهَدَآءَ عَلَى ٱلنَّاسِ فَأَقِيمُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُوا۟ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱعْتَصِمُوا۟ بِٱللَّهِ هُوَ مَوْلَىٰكُمْ فَنِعْمَ ٱلْمَوْلَىٰ وَنِعْمَ ٱلنَّصِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri, mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni We wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni na ryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni We (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo Intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse namwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho iswala, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70