Home › Surahs › Surah Al-Bayyina
Surah Al-Bayyina البينة
8 verses · Medina · revelation order 100
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ لَمْ يَكُنِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِنْ أَهْلِ ٱلْكِتَٰبِ وَٱلْمُشْرِكِينَ مُنفَكِّينَ حَتَّىٰ تَأْتِيَهُمُ ٱلْبَيِّنَةُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ba bandi bahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana, ntibashobora kureka ubuhakanyi (bwabo) kugeza bagezweho n’ikimenyetso kigaragara;
See all translations of this verse →
رَسُولٌ مِّنَ ٱللَّهِ يَتْلُوا۟ صُحُفًا مُّطَهَّرَةً
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Icyo kimenyetso ni) Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ibasomera inyandiko zejejwe (Qur’an).
See all translations of this verse →
فِيهَا كُتُبٌ قَيِّمَةٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Zikubiyemo inkuru n’amategeko bitunganye.
See all translations of this verse →
وَمَا تَفَرَّقَ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْكِتَٰبَ إِلَّا مِنۢ بَعْدِ مَا جَآءَتْهُمُ ٱلْبَيِّنَةُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi abahawe igitabo bacitsemo ibice nyuma y’uko bagezweho n’ikimenyetso kigaragara (kuko mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa, bose bayemeranyagaho kuko yari yarahanuwe mu bitabo byabo, ariko imaze kuza bamwe barayihakana).
See all translations of this verse →
وَمَآ أُمِرُوٓا۟ إِلَّا لِيَعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ حُنَفَآءَ وَيُقِيمُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤْتُوا۟ ٱلزَّكَوٰةَ وَذَٰلِكَ دِينُ ٱلْقَيِّمَةِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine, bahozaho iswala, ndetse bakanatanga amaturo. Kandi iryo ni ryo dini ritunganye.
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِنْ أَهْلِ ٱلْكِتَٰبِ وَٱلْمُشْرِكِينَ فِى نَارِ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أُو۟لَٰٓئِكَ هُمْ شَرُّ ٱلْبَرِيَّةِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa.
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أُو۟لَٰٓئِكَ هُمْ خَيْرُ ٱلْبَرِيَّةِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni bo beza mu biremwa.
See all translations of this verse →
جَزَآؤُهُمْ عِندَ رَبِّهِمْ جَنَّٰتُ عَدْنٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا رَّضِىَ ٱللَّهُ عَنْهُمْ وَرَضُوا۟ عَنْهُ ذَٰلِكَ لِمَنْ خَشِىَ رَبَّهُۥ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo bizaba Ijuru rihoraho, ritembamo imigezi; (iryo Juru) bazaribamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Ibyo (bihembo) ni iby’utinya Nyagasani we.
See all translations of this verse →
← Surah Al-Qadr
Surah Az-Zalzala →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.