Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, ibeza ndetse ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa); kandi mu by’ukuri mbere bari mu buyobe bugaragara.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Iyo Ntumwa yanoherejwe) no ku bandi muri bo (batari Abarabu), bari batarabakurikira (ariko bazaza). Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe ababaye Abayahudi! Niba mwibwira ko muri inshuti za Allah kurusha abandi bantu bose, ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIsengesho nirirangira, mujye muhita mugendagenda ku isi, mushakisha zimwe mu ngabire za Allah, kandi munasingize Allah cyane kugira ngo mukiranuke.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko iyo (bamwe) babonye ubucuruzi cyangwa ibindi byo kwinezeza, barabishidukira bakagusiga uhagaze wenyine (wowe Muhamadi, uri gutanga inyigisho z’umunsi wa gatanu). Vuga uti “Ibiri kwa Allah ni byo byiza kurusha kwishimisha n’ubucuruzi! Kandi Allah ni We Uhebuje mu batanga amafunguro.”