Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye; kandi uca ukubiri na Allah (amenye ko) Allah ari Nyiribihano bikaze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo Allah yahaye Intumwa ye nk’iminyago iturutse ku bantu bo mu midugudu (hatabayeho imirwano), ni ibya Allah n’Intumwa ye, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene n’abashiriwe ku rugendo; kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa. Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Muri iyo minyago kandi harimo igice cyagenewe) abakene bimutse (bava i Maka) bameneshejwe mu ngo zabo n’imitungo yabo, (babikoze) bashaka ingabire ziturutse kwa Allah no kwishimirwa na We, ndetse no gutera inkunga Allah n’Intumwa ye. Abo ni bo banyakuri.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi baje nyuma yabo, baravuga bati “Nyagasani wacu! Tubabarire, twe n’abavandimwe bacu batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzatume mu mitima yacu harangwamo urwango ku bemeramana. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Nyirimpuhwe nyinshi, Nyirimbabazi.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri (yemwe abemeye) ni mwe mutinyitse cyane mu mitima yabo (indyarya) kurusha Allah. Ibyo ni uko ari abantu badasobanukiwe.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abahakanyi) ntibazigera babarwanya bari hamwe, keretse bari mu midugudu irinzwe cyangwa inyuma y’inkuta. Intambara hagati yabo iba ikaze. Ukeka ko bari kumwe nyamara imitima yabo iba itatanye. Ibyo ni uko ari abantu badafite ubwenge.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo iherezo ryabo bombi ni uko bazaba mu muriro ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi buri muntu arebe ibyo yiteganyirije ejo. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah azi neza ibyo mukora.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Mumenye ko) abantu bo mu muriro n’abantu bo mu Ijuru badahwanye. Abantu bo mu Ijuru ni bo bazatsinda.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi Allah, nta yindi mana ibaho itari We. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi Allah, nta yindi mana ibaho itari We; Umwami, Umutagatifu, Umuziranenge, Umwishingizi, Umugenzuzi, Umunyacyubahiro uhebuje, Umunyembaraga bihebuje, Ukwiye ikuzo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.