وَمَآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ مِنْهُمْ فَمَآ أَوْجَفْتُمْ عَلَيْهِ مِنْ خَيْلٍ وَلَا رِكَابٍ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يُسَلِّطُ رُسُلَهُۥ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ibyo Allah yahaye Intumwa ye (Muhamadi) nk’iminyago bibaturutseho, ibyo ntabwo mwigeze mwiyuha akuya mukoresheje amafarasi cyangwa ingamiya; ariko Allah atiza imbaraga Intumwa ze (ngo zitsinde) uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose.