caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Mumtahana الممتحنة

13 verses · Medina · revelation order 91

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تَتَّخِذُوا۟ عَدُوِّى وَعَدُوَّكُمْ أَوْلِيَآءَ تُلْقُونَ إِلَيْهِم بِٱلْمَوَدَّةِ وَقَدْ كَفَرُوا۟ بِمَا جَآءَكُم مِّنَ ٱلْحَقِّ يُخْرِجُونَ ٱلرَّسُولَ وَإِيَّاكُمْ أَن تُؤْمِنُوا۟ بِٱللَّهِ رَبِّكُمْ إِن كُنتُمْ خَرَجْتُمْ جِهَٰدًا فِى سَبِيلِى وَٱبْتِغَآءَ مَرْضَاتِى تُسِرُّونَ إِلَيْهِم بِٱلْمَوَدَّةِ وَأَنَا۠ أَعْلَمُ بِمَآ أَخْفَيْتُمْ وَمَآ أَعْلَنتُمْ وَمَن يَفْعَلْهُ مِنكُمْ فَقَدْ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) namwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba musohotse mugiye kurwana mu nzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye.

See all translations of this verse →

إِن يَثْقَفُوكُمْ يَكُونُوا۟ لَكُمْ أَعْدَآءً وَيَبْسُطُوٓا۟ إِلَيْكُمْ أَيْدِيَهُمْ وَأَلْسِنَتَهُم بِٱلسُّوٓءِ وَوَدُّوا۟ لَوْ تَكْفُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaramutse babatsinze, bababera ababisha (ku mugaragaro) bakabaramburaho amaboko yabo (babica) n’indimi zabo bagamije inabi, ndetse bifuza ko muhakana.

See all translations of this verse →

لَن تَنفَعَكُمْ أَرْحَامُكُمْ وَلَآ أَوْلَٰدُكُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ يَفْصِلُ بَيْنَكُمْ وَٱللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ بَصِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu nta cyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

See all translations of this verse →

قَدْ كَانَتْ لَكُمْ أُسْوَةٌ حَسَنَةٌ فِىٓ إِبْرَٰهِيمَ وَٱلَّذِينَ مَعَهُۥٓ إِذْ قَالُوا۟ لِقَوْمِهِمْ إِنَّا بُرَءَٰٓؤُا۟ مِنكُمْ وَمِمَّا تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ كَفَرْنَا بِكُمْ وَبَدَا بَيْنَنَا وَبَيْنَكُمُ ٱلْعَدَٰوَةُ وَٱلْبَغْضَآءُ أَبَدًا حَتَّىٰ تُؤْمِنُوا۟ بِٱللَّهِ وَحْدَهُۥٓ إِلَّا قَوْلَ إِبْرَٰهِيمَ لِأَبِيهِ لَأَسْتَغْفِرَنَّ لَكَ وَمَآ أَمْلِكُ لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن شَىْءٍ رَّبَّنَا عَلَيْكَ تَوَكَّلْنَا وَإِلَيْكَ أَنَبْنَا وَإِلَيْكَ ٱلْمَصِيرُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe nawe, ubwo babwiraga abantu babo bati “Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye, kandi hagati yacu namwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine.” Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati “Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah.” (Basabye Nyagasani bagira bati) ‘Nyagasani wacu! Ni Wowe twiringiye kandi ni nawe twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’.

See all translations of this verse →

رَبَّنَا لَا تَجْعَلْنَا فِتْنَةً لِّلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَٱغْفِرْ لَنَا رَبَّنَآ إِنَّكَ أَنتَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Nyagasani wacu! Ntutugire ikigeragezo ku bahakanye, kandi utubabarire Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”

See all translations of this verse →

لَقَدْ كَانَ لَكُمْ فِيهِمْ أُسْوَةٌ حَسَنَةٌ لِّمَن كَانَ يَرْجُوا۟ ٱللَّهَ وَٱلْيَوْمَ ٱلْـَٔاخِرَ وَمَن يَتَوَلَّ فَإِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلْغَنِىُّ ٱلْحَمِيدُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationRwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri ba bandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri Allah ari We Uwihagije, Ushimwa cyane.

See all translations of this verse →

عَسَى ٱللَّهُ أَن يَجْعَلَ بَيْنَكُمْ وَبَيْنَ ٱلَّذِينَ عَادَيْتُم مِّنْهُم مَّوَدَّةً وَٱللَّهُ قَدِيرٌ وَٱللَّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

لَّا يَنْهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ لَمْ يُقَٰتِلُوكُمْ فِى ٱلدِّينِ وَلَمْ يُخْرِجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمْ أَن تَبَرُّوهُمْ وَتُقْسِطُوٓا۟ إِلَيْهِمْ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلْمُقْسِطِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah akunda abatabera.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا يَنْهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ قَٰتَلُوكُمْ فِى ٱلدِّينِ وَأَخْرَجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمْ وَظَٰهَرُوا۟ عَلَىٰٓ إِخْرَاجِكُمْ أَن تَوَلَّوْهُمْ وَمَن يَتَوَلَّهُمْ فَأُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo Allah ababuza kugira inshuti ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira (abandi) kubamenesha. Ariko abazabagira inshuti ni bo nkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِذَا جَآءَكُمُ ٱلْمُؤْمِنَٰتُ مُهَٰجِرَٰتٍ فَٱمْتَحِنُوهُنَّ ٱللَّهُ أَعْلَمُ بِإِيمَٰنِهِنَّ فَإِنْ عَلِمْتُمُوهُنَّ مُؤْمِنَٰتٍ فَلَا تَرْجِعُوهُنَّ إِلَى ٱلْكُفَّارِ لَا هُنَّ حِلٌّ لَّهُمْ وَلَا هُمْ يَحِلُّونَ لَهُنَّ وَءَاتُوهُم مَّآ أَنفَقُوا۟ وَلَا جُنَاحَ عَلَيْكُمْ أَن تَنكِحُوهُنَّ إِذَآ ءَاتَيْتُمُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ وَلَا تُمْسِكُوا۟ بِعِصَمِ ٱلْكَوَافِرِ وَسْـَٔلُوا۟ مَآ أَنفَقْتُمْ وَلْيَسْـَٔلُوا۟ مَآ أَنفَقُوا۟ ذَٰلِكُمْ حُكْمُ ٱللَّهِ يَحْكُمُ بَيْنَكُمْ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni We uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimugakomezanye umubano w’abashakanye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَإِن فَاتَكُمْ شَىْءٌ مِّنْ أَزْوَٰجِكُمْ إِلَى ٱلْكُفَّارِ فَعَاقَبْتُمْ فَـَٔاتُوا۟ ٱلَّذِينَ ذَهَبَتْ أَزْوَٰجُهُم مِّثْلَ مَآ أَنفَقُوا۟ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ ٱلَّذِىٓ أَنتُم بِهِۦ مُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNihagira umwe mu bagore banyu ubacika agasanga abahakanyi (ntibabasubize inkwano mwabatanzeho), hanyuma habaho kurwana na bo mukabatsinda (mukagira iminyago mubakuraho), mujye muha abo abagore babo bagiye (bakaza babasanga) ibingana n’ibyo bari barabatanzeho (inkwano). Kandi mugandukire Allah We mwemera.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِىُّ إِذَا جَآءَكَ ٱلْمُؤْمِنَٰتُ يُبَايِعْنَكَ عَلَىٰٓ أَن لَّا يُشْرِكْنَ بِٱللَّهِ شَيْـًٔا وَلَا يَسْرِقْنَ وَلَا يَزْنِينَ وَلَا يَقْتُلْنَ أَوْلَٰدَهُنَّ وَلَا يَأْتِينَ بِبُهْتَٰنٍ يَفْتَرِينَهُۥ بَيْنَ أَيْدِيهِنَّ وَأَرْجُلِهِنَّ وَلَا يَعْصِينَكَ فِى مَعْرُوفٍ فَبَايِعْهُنَّ وَٱسْتَغْفِرْ لَهُنَّ ٱللَّهَ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYewe Muhanuzi! Abemeramanakazi nibakugana bagusezeranya ko nta cyo bazabangikanya na Allah, ko bataziba, ko batazasambana, ko batazica abana babo, ko batazagira uwo bahimbira ibinyoma, kandi ko batazakwigomekaho mu byiza; ujye wakira ibyo bagusezeranyije unabasabire imbabazi kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تَتَوَلَّوْا۟ قَوْمًا غَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيْهِمْ قَدْ يَئِسُوا۟ مِنَ ٱلْـَٔاخِرَةِ كَمَا يَئِسَ ٱلْكُفَّارُ مِنْ أَصْحَٰبِ ٱلْقُبُورِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntimukagire inshuti abantu Allah yarakariye. Mu by’ukuri imperuka bayitereye icyizere (kuko nta cyiza bazayibonaho), nk’uko abahakanyi bari mu mva bihebye (ko batazabona imbabazi za Allah).

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70