Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah ni We (Mana yonyine ikwiye gusengwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mugeraho (byose).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo kibageraho ngo babure kugitera umugongo.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo tuza kuguhishurira (yewe Muhamadi) igitabo cyanditse ku mpapuro maze bakagikozaho intoki zabo, ba bandi bahakanye bari kuvuga bati “Iki ni uburozi bugaragara.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?” Vuga uti “Ni ibya Allah.” Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). Rwose azabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Ba bandi bihombeje ubwabo ni bo batemera (Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibituje (n’ibigenda) mu ijoro n’amanywa byose ni ibye (Allah). Kandi ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ese nagira inshuti ikindi kitari Allah, ari We wahanze ibirere n’isi, kandi ari We utanga amafunguro ariko we ntayahabwe?” Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah).” Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUzarindwa (ibihano) kuri uwo munsi, rwose (Allah) azaba amugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi igaragara.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (ubabaza) uti “Ni ikihe kintu gisumba ibindi mu buhamya (cyabemeza ukuri kw’ibyo mvuga)?” Vuga (ubasubiza) uti “ Allah ni We muhamya hagati yanjye namwe; kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho. Ese mu by’ukuri muhamya ko hari izindi mana zibangikanye na Allah?” Vuga uti “Simbihamya!” Vuga uti “Mu by’ukuri We ni Imana imwe. Kandi rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya na byo.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na nde waba umuhemu kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uhinyura amagambo ye? Mu by’ukuri ababangikanyamana ntibazigera batsinda.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’umunsi tuzabakoranya bose, maze tukabwira ababangikanyije (Allah) tuti “Ese bya bigirwamana byanyu mwizeraga (ko hari icyo byabamarira) biri he?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationReba uko bibeshyera (bahakana ko babangikanyije Allah)! (Unarebe) uko ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah) byabatengushye!
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi babuza (abantu) kumukurikira (Muhamadi), na bo ubwabo bakamugendera kure. Kandi nta wundi baba boreka (iyo bakora ibyo) uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza. Ariko ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (ijuru) ni bwo bwiza kuri ba bandi batinya (Allah). Ese nta bwenge mugira?
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri abemera (ibyo ubahamagarira) ni ba bandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuze bati “Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabyo ni ho bizakoranyirizwa.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bahinyuye amagambo yacu ni ibipfamatwi bakaba n’ibiragi; bari mu mwijima. Uwo Allah ashaka amurekera mu buyobe ndetse n’uwo ashaka amuyobora inzira igororotse.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese ibihano bya Allah biramutse bibagezeho cyangwa mukagerwaho n’imperuka, hari undi mwakwiyambaza utari Allah, niba koko muri abanyakuri?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko ba bandi b’inkozi z’ibibi bararimburwa kugeza ku wa nyuma. Kandi ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (ubwira abahakanyi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?” Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo!
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Nimumbwire! Ibihano bya Allah biramutse bibagezeho bitunguranye cyangwa ku mugaragaro, hari abandi bakorekwa uretse abantu b’abanyabyaha?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa.” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYikoreshe (Qur’an) uburira ba bandi bafite ubwoba bwo kuzakoranyirizwa kwa Nyagasani wabo, ko nta wundi murinzi utari We (Allah) cyangwa uwabavuganira. (Ibyo bikore) kugira ngo bamugandukire.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntukirukane ba bandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa na We.[1] Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo nta cyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko bamwe mu bantu twabagize ibigeragezo ku bandi (bamwe tubagira abakire abandi tubagira abakene) kugira ngo (abahakanyi b’abakire) bavuge bati "Ese aba (bakene b’abemera) ni bo Allah yagabiye (kumuyoboka) muri twe (maze twe aratwihorera)?" Ese Allah ntazi neza abashimira?
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Mu by’ukuri njye nishingikirije ibimenyetso bigaragara bituruka kwa Nyagasani wanjye, ariko mwarabihinyuye. Singenga ibyo musaba ko byihutishwa (ibihano by’umuriro). Nta wundi ugenga icyo cyemezo uretse Allah; akiranura mu kuri kandi ni We Mukiranuzi uhebuje.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Iyo nza kuba ngenga ibyo musaba ko byihutishwa, ikibazo kiri hagati yanjye namwe cyari kuba cyarakemutse. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We ufite imfunguzo z’ibitagaragara, ntawe uzizi uretse We (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja, ndetse nta n’ikibabi gihanuka usibye ko aba akizi. Nta mbuto iri mu mwijima wo mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye usibye ko cyavuzwe mu gitabo gisobanutse.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa. Hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nk’abazutse) kugira ngo igihe cyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma bazasubizwa kwa Allah, umugenga wabo w’ukuri. Rwose ni We ufite ububasha (bwo guca imanza) kandi ni na We wihuta kurusha abandi mu kubarura.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti): Mu by’ukuri (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Allah ni We ukibakiza (icyago) ndetse n’andi makuba yose, hanyuma (mukabirengaho) mukamubangikanya.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko abantu bawe barayihinyuye (Qur’an) kandi ari yo kuri. Vuga uti “Ntabwo ndi umuhagararizi wanyu!”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na we waremye ibirere n’isi mu kuri, (uzirikane) n’umunsi azavuga ati “Ba”, bikaba! Imvugo ye ni ukuri. Azaba yihariye ubwami bwuzuye umunsi impanda izavuzwa. Ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, kandi ni We Nyirubugenge buhambaye, Uzi byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko tweretse Aburahamu ubwami bw’ibirere n’ubw’isi, kugira ngo abe mu bizera badashidikanya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri njye nerekeje uburanga bwanjye ku wahanze ibirere n’isi. Niyeguriye kugaragira Allah wenyine, kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze abantu be bamugisha impaka, aravuga ati “Ubu koko murangisha impaka kuri Allah kandi yaranyoboye? Sinatinya ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo byantwara), usibye icyo Nyagasani wanjye yashaka (ko kimbaho). Nyagasani wanjye azi buri kintu cyose. Ese ubwo ntimutekereza?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bemeye ntibavange ukwemera kwabo no kubangikanya Allah, abo bafite ituze kandi ni na bo bayobotse (inzira y’ukuri).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo ni na yo gihamya yacu twahaye Aburahamu ku bantu be. Tuzamura mu ntera uwo dushaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTwanamuhaye Is’haq (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abakora ibyiza.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Twanayoboye) Zakariya, Yahaya (Yohana), Isa (Yesu) na Il’yasi (Eliyasi); kandi buri wese muri bo yari mu ntungane.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Twanayoboye kandi) bamwe mu bakurambere babo, mu rubyaro rwabo no mu bavandimwe babo. Twarabatoranyije tunabayobora inzira igororotse.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo ni umuyoboro wa Allah ayoboramo uwo ashaka mu bagaragu be. Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera imfabusa.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo (Intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti “Iyi (Qur’an) sinyibasabira igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ni We usatura impeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni We ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni We Allah. Ubwo se ni gute mukurwa ku kuri (mugasenga ibitari We)?
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena kwa Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi na We wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu basobanukirwa.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari We wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite abana b’abahungu n’abakobwa kubera kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We Muhanzi w’ibirere n’isi. Ni gute yagira umwana kandi nta mugore yigeze? Ni We waremye byose kandi ni na We Mumenyi wa byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo ni Allah Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo nimumusenge (wenyine), kandi ni We Muhagararizi wa byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta maso ashobora kumubona (ku isi), ariko We arayabona (n’ibyayo byose). Ni na We Ugenza buhoro (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimuzatuke ibyo basenga bitari Allah bigatuma batuka Allah (kubera kwihimura) bitewe n’ububisha no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutse bije bakwemera?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibi) ni no kugira ngo imitima ya ba bandi batemera imperuka izibogamireho (izo mvugo z’ibishuko) izishimire, no kugira ngo bakore ibyo bakora (ibyaha by’ingeri zose).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari We (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi ba bandi twahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko (igitabo cya Qur’an) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye (ku byo rivuga) mu kuri no mu butabera (mu mategeko yabyo). Ntawahindura amagambo Ye. Ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah. Nta kindi bakurikira kitari ugukeka, ndetse nta n’icyo bakora kitari ukubeshya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse wa wundi wari warapfuye (wari mu buyobe) nuko tukamuha ubuzima (tukamuyobora), tukanamuha urumuri agendana mu bantu; wamugereranya nk’uri mu mwijima atazavamo? Uko ni ko abahakanyi bakundishijwe ibyo bakoraga.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko twashyize ibikomerezwa by’abagome muri buri mudugudu kugira ngo biwucuriremo imigambi mibisha. Nyamara ni bo biyangiriza ubwabyo ariko ntibabizi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo bagezweho n’ikimenyetso (giturutse kwa Allah) baravuga bati “Ntituzigera twemera kugeza duhawe nk’ ibyo Intumwa za Allah zahawe.” Allah ni We uzi neza abo aha ubutumwa bwe. Abakoze ubugome bazagerwaho no gusuzugurika biturutse kwa Allah, kandi n’ ibihano bikomeye (bizabageraho ku munsi w’imperuka) kubera imigambi mibisha bacuraga (ku buyisilamu).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi uwo Allah ashaka kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashaka kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane, akabura amahoro akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere.[1] Uko ni ko Allah ashyira mu gihano ba bandi batemera.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyi ni inzira ya Nyagasani wawe igororotse. Mu by’ukuri twasobanuye ibimenyetso byacu ku bantu bazirikana.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko bamwe mu nkozi z’ibibi twabahaye kugira ubushobozi (bwo gukora ibibi) ku bandi, kubera ibyo bakoraga.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati “Ibi ni ibya Allah –uko ni ko bibwiraga-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu.” Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibemeraga ko byivanga n’ibyo bageneye Allah, naho ibyo bageneye Allah bakemera ko byo byivanga n’ibyo bageneye ibigirwamana byabo (kubera kudaha agaciro Allah). (Rwose) uko babonaga ibintu ni kubi!
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatakire idini ryabo (babone ko ari ukuri). Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuze bati “Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu.” Nyamara iyo ari ibirambu (ibivutse bipfuye cyangwa ibipfuye bikivuka) barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri We ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu matungo (yabaremeye) harimo ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri we ni umwanzi wanyu ugaragara.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ebyiri mu ngamiya (imfizi n’inyana), ebyiri mu nka (ikimasa n’inyana). Vuga uti “Ese yaziririje ibimasa bibiri cyangwa ni inyana ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyana ebyiri?” Cyangwa se mwari muhari ubwo Allah yabategekaga ibi? None se ni nde waba umunyabinyoma kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma kugira ngo ayobye abantu nta bumenyi abifitiye? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi babangikanyije Allah bazavuga bati “Iyo Allah aza kubishaka, twe n’abakurambere bacu ntitwari kumubangikanya, kandi nta n’icyo twari kuziririza.” Uko ni na ko abababanjirije bahakanye kugeza ubwo bumvise ububabare bw’ibihano byacu. Vuga uti “Ese mufite ubumenyi (bw’ibyo muvuga) ngo mubutugaragarize? Ahubwo mwe mugendera ku gukekeranya gusa, kandi nta kindi mukora uretse kubeshya.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “ Allah ni We ufite ibimenyetso bihamye; iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese (mu nzira igororotse).”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane abahamya banyu bemeza ko Allah yaziririje ibi (ibihingwa n’amatungo).” Ubwo nibabyemeza, ntuzabyemezanye na bo. Kandi ntuzakurikire amarangamutima y’abahinyuye amagambo yacu ndetse na ba bandi batemera imperuka, bakanabangikanya Nyagasani wabo.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri iyi ni yo nzira yanjye igororotse; bityo nimuyikurikire, ntimuzakurikire utundi tuyira tukazabatandukanya n’inzira Ye (Allah). Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye mutinya.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi baciyemo ibice idini ryabo bakaba udutsiko, wowe (Muhamadi) ntabwo uri kumwe na bo. Nta gushidikanya, ibyabo biri kwa Allah, hanyuma azababwira ibyo bakoraga.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Ese ikitari Allah ni cyo nashaka kugira Nyagasani kandi ari We Nyagasani wa buri kintu? Kandi nta cyo umuntu azakora (kibi) ngo kibure kumugaruka, ndetse nta n’uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzagaruka, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ni We wabagize abasigire ku isi, ndetse bamwe muri mwe abazamura mu nzego gusumbya abandi, kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Uwihutisha ibihano, kandi rwose ni We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.