وَلَقَدْ كُذِّبَتْ رُسُلٌ مِّن قَبْلِكَ فَصَبَرُوا۟ عَلَىٰ مَا كُذِّبُوا۟ وَأُوذُوا۟ حَتَّىٰٓ أَتَىٰهُمْ نَصْرُنَا وَلَا مُبَدِّلَ لِكَلِمَٰتِ ٱللَّهِ وَلَقَدْ جَآءَكَ مِن نَّبَإِى۟ ٱلْمُرْسَلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Intumwa zakubanjirije zarahinyuwe ariko zihanganira uguhinyurwa no gutotezwa, kugeza ubwo ubutabazi bwacu buzigezeho. Ndetse ntawahindura amagambo (isezerano) ya Allah. Kandi mu by’ukuri wagezweho n’inkuru (z’uko twatabaye) Intumwa (zakubanjirije).