caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-An'aam, Verse 151

Mecca · revelation order 55 · 6:151

قُلْ تَعَالَوْا۟ أَتْلُ مَا حَرَّمَ رَبُّكُمْ عَلَيْكُمْ أَلَّا تُشْرِكُوا۟ بِهِۦ شَيْـًٔا وَبِٱلْوَٰلِدَيْنِ إِحْسَٰنًا وَلَا تَقْتُلُوٓا۟ أَوْلَٰدَكُم مِّنْ إِمْلَٰقٍ نَّحْنُ نَرْزُقُكُمْ وَإِيَّاهُمْ وَلَا تَقْرَبُوا۟ ٱلْفَوَٰحِشَ مَا ظَهَرَ مِنْهَا وَمَا بَطَنَ وَلَا تَقْتُلُوا۟ ٱلنَّفْسَ ٱلَّتِى حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلْحَقِّ ذَٰلِكُمْ وَصَّىٰكُم بِهِۦ لَعَلَّكُمْ تَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Nimuze mbasomere ibyo Nyagasani wanyu yabaziririje (n’ibyo yabategetse). Ntimukagire icyo mumubangikanya na cyo, mujye mugirira ineza ababyeyi banyu, ntimukice abana banyu kubera ubukene kuko ari twe tubafungurira, mwe na bo. Ntimukegere ibyaha by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga; kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje, keretse ku mpamvu z’ukuri (zemewe n’amategeko). Ibyo yarabibategetse kugira ngo musobanukirwe.”
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70