Home › Surahs › Surah Al-Ankaboot
Surah Al-Ankaboot العنكبوت
69 verses · Mecca · revelation order 85
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ الٓمٓ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Alif Laam Miim[1]
See all translations of this verse →
أَحَسِبَ ٱلنَّاسُ أَن يُتْرَكُوٓا۟ أَن يَقُولُوٓا۟ ءَامَنَّا وَهُمْ لَا يُفْتَنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?”
See all translations of this verse →
وَلَقَدْ فَتَنَّا ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَلَيَعْلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ صَدَقُوا۟ وَلَيَعْلَمَنَّ ٱلْكَٰذِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; bityo nta gushidikanya ko Allah azi neza abanyakuri, kandi nta gushidikanya ko azi neza abanyabinyoma.
See all translations of this verse →
أَمْ حَسِبَ ٱلَّذِينَ يَعْمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَسْبِقُونَا سَآءَ مَا يَحْكُمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Cyangwa ba bandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika? Rwose ibyo bibwira ni bibi.
See all translations of this verse →
مَن كَانَ يَرْجُوا۟ لِقَآءَ ٱللَّهِ فَإِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ لَـَٔاتٍ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri igihe ntarengwa Allah yagennye kizagera nta kabuza. Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
See all translations of this verse →
وَمَن جَٰهَدَ فَإِنَّمَا يُجَٰهِدُ لِنَفْسِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَنِىٌّ عَنِ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi uzagira umuhate, uwo azaba abyigiriye ubwe. Mu by’ukuri Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa byose.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُكَفِّرَنَّ عَنْهُمْ سَيِّـَٔاتِهِمْ وَلَنَجْزِيَنَّهُمْ أَحْسَنَ ٱلَّذِى كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga.
See all translations of this verse →
وَوَصَّيْنَا ٱلْإِنسَٰنَ بِوَٰلِدَيْهِ حُسْنًا وَإِن جَٰهَدَاكَ لِتُشْرِكَ بِى مَا لَيْسَ لَكَ بِهِۦ عِلْمٌ فَلَا تُطِعْهُمَآ إِلَىَّ مَرْجِعُكُمْ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُدْخِلَنَّهُمْ فِى ٱلصَّٰلِحِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru).
See all translations of this verse →
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَقُولُ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ فَإِذَآ أُوذِىَ فِى ٱللَّهِ جَعَلَ فِتْنَةَ ٱلنَّاسِ كَعَذَابِ ٱللَّهِ وَلَئِن جَآءَ نَصْرٌ مِّن رَّبِّكَ لَيَقُولُنَّ إِنَّا كُنَّا مَعَكُمْ أَوَلَيْسَ ٱللَّهُ بِأَعْلَمَ بِمَا فِى صُدُورِ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah!” Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah (bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti “Mu by’ukuri twari kumwe namwe.” Ese Allah si We uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose?
See all translations of this verse →
وَلَيَعْلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَلَيَعْلَمَنَّ ٱلْمُنَٰفِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi Allah azi neza abemeye ndetse azi neza indyarya.
See all translations of this verse →
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لِلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ٱتَّبِعُوا۟ سَبِيلَنَا وَلْنَحْمِلْ خَطَٰيَٰكُمْ وَمَا هُم بِحَٰمِلِينَ مِنْ خَطَٰيَٰهُم مِّن شَىْءٍ إِنَّهُمْ لَكَٰذِبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu.” Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma.
See all translations of this verse →
وَلَيَحْمِلُنَّ أَثْقَالَهُمْ وَأَثْقَالًا مَّعَ أَثْقَالِهِمْ وَلَيُسْـَٔلُنَّ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ عَمَّا كَانُوا۟ يَفْتَرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi rwose ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro yabo hamwe n’indi mitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose kuri uwo munsi bazabazwa ibyo bahimbaga.
See all translations of this verse →
وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوْمِهِۦ فَلَبِثَ فِيهِمْ أَلْفَ سَنَةٍ إِلَّا خَمْسِينَ عَامًا فَأَخَذَهُمُ ٱلطُّوفَانُ وَهُمْ ظَٰلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana na bo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure kandi bari inkozi z’ibibi.
See all translations of this verse →
فَأَنجَيْنَٰهُ وَأَصْحَٰبَ ٱلسَّفِينَةِ وَجَعَلْنَٰهَآ ءَايَةً لِّلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko turamurokora we n’abari mu nkuge, maze tubigira ikimenyetso ku biremwa byose.
See all translations of this verse →
وَإِبْرَٰهِيمَ إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَٱتَّقُوهُ ذَٰلِكُمْ خَيْرٌ لَّكُمْ إِن كُنتُمْ تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati “Nimugaragire Allah munamugandukire. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi.”
See all translations of this verse →
إِنَّمَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَوْثَٰنًا وَتَخْلُقُونَ إِفْكًا إِنَّ ٱلَّذِينَ تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَمْلِكُونَ لَكُمْ رِزْقًا فَٱبْتَغُوا۟ عِندَ ٱللَّهِ ٱلرِّزْقَ وَٱعْبُدُوهُ وَٱشْكُرُوا۟ لَهُۥٓ إِلَيْهِ تُرْجَعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Rwose ibyo mugaragira bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri ibyo mugaragira bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumugaragire (wenyine) kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa.
See all translations of this verse →
وَإِن تُكَذِّبُوا۟ فَقَدْ كَذَّبَ أُمَمٌ مِّن قَبْلِكُمْ وَمَا عَلَى ٱلرَّسُولِ إِلَّا ٱلْبَلَٰغُ ٱلْمُبِينُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi nimuhinyura (Intumwa, mumenye ko) rwose n’abababanjirije barazihinyuye. Nta n’ikindi Intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa ku buryo bugaragara.
See all translations of this verse →
أَوَلَمْ يَرَوْا۟ كَيْفَ يُبْدِئُ ٱللَّهُ ٱلْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥٓ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allah yaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.
See all translations of this verse →
قُلْ سِيرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ فَٱنظُرُوا۟ كَيْفَ بَدَأَ ٱلْخَلْقَ ثُمَّ ٱللَّهُ يُنشِئُ ٱلنَّشْأَةَ ٱلْـَٔاخِرَةَ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allah akazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.”
See all translations of this verse →
يُعَذِّبُ مَن يَشَآءُ وَيَرْحَمُ مَن يَشَآءُ وَإِلَيْهِ تُقْلَبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ahana uwo ashaka, akanagirira impuhwe uwo ashaka; kandi iwe ni ho muzagarurwa.
See all translations of this verse →
وَمَآ أَنتُم بِمُعْجِزِينَ فِى ٱلْأَرْضِ وَلَا فِى ٱلسَّمَآءِ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِن وَلِىٍّ وَلَا نَصِيرٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَلِقَآئِهِۦٓ أُو۟لَٰٓئِكَ يَئِسُوا۟ مِن رَّحْمَتِى وَأُو۟لَٰٓئِكَ لَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na We, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni na bo bazahanishwa ibihano bibabaza.
See all translations of this verse →
فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوْمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُوا۟ ٱقْتُلُوهُ أَوْ حَرِّقُوهُ فَأَنجَىٰهُ ٱللَّهُ مِنَ ٱلنَّارِ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati “Mumwice cyangwa mumutwike!” Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera.
See all translations of this verse →
وَقَالَ إِنَّمَا ٱتَّخَذْتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ أَوْثَٰنًا مَّوَدَّةَ بَيْنِكُمْ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا ثُمَّ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ يَكْفُرُ بَعْضُكُم بِبَعْضٍ وَيَلْعَنُ بَعْضُكُم بَعْضًا وَمَأْوَىٰكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira.”
See all translations of this verse →
فَـَٔامَنَ لَهُۥ لُوطٌ وَقَالَ إِنِّى مُهَاجِرٌ إِلَىٰ رَبِّىٓ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko Lutwi (Loti) yemera ubutumwa bwa Ibrahimu. Maze (Ibrahimu) aravuga ati “Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
See all translations of this verse →
وَوَهَبْنَا لَهُۥٓ إِسْحَٰقَ وَيَعْقُوبَ وَجَعَلْنَا فِى ذُرِّيَّتِهِ ٱلنُّبُوَّةَ وَٱلْكِتَٰبَ وَءَاتَيْنَٰهُ أَجْرَهُۥ فِى ٱلدُّنْيَا وَإِنَّهُۥ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane.
See all translations of this verse →
وَلُوطًا إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِۦٓ إِنَّكُمْ لَتَأْتُونَ ٱلْفَٰحِشَةَ مَا سَبَقَكُم بِهَا مِنْ أَحَدٍ مِّنَ ٱلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri murakora ibikorwa by’urukozasoni bitigeze bikorwa n’uwo ari we wese mu biremwa.”
See all translations of this verse →
أَئِنَّكُمْ لَتَأْتُونَ ٱلرِّجَالَ وَتَقْطَعُونَ ٱلسَّبِيلَ وَتَأْتُونَ فِى نَادِيكُمُ ٱلْمُنكَرَ فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوْمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُوا۟ ٱئْتِنَا بِعَذَابِ ٱللَّهِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati “Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri!”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبِّ ٱنصُرْنِى عَلَى ٱلْقَوْمِ ٱلْمُفْسِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Lutwi) aravuga ati “Nyagasani! Ntsindira abantu b’abangizi.”
See all translations of this verse →
وَلَمَّا جَآءَتْ رُسُلُنَآ إِبْرَٰهِيمَ بِٱلْبُشْرَىٰ قَالُوٓا۟ إِنَّا مُهْلِكُوٓا۟ أَهْلِ هَٰذِهِ ٱلْقَرْيَةِ إِنَّ أَهْلَهَا كَانُوا۟ ظَٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze ubwo Intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti “Mu by’ukuri tugiye kurimbura abatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi.”
See all translations of this verse →
قَالَ إِنَّ فِيهَا لُوطًا قَالُوا۟ نَحْنُ أَعْلَمُ بِمَن فِيهَا لَنُنَجِّيَنَّهُۥ وَأَهْلَهُۥٓ إِلَّا ٱمْرَأَتَهُۥ كَانَتْ مِنَ ٱلْغَٰبِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ibrahimu) aravuga ati “Ariko (muzirikane ko) harimo Lutwi!” Baravuga bati “Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uribube mu basigara (mu bihano).”
See all translations of this verse →
وَلَمَّآ أَن جَآءَتْ رُسُلُنَا لُوطًا سِىٓءَ بِهِمْ وَضَاقَ بِهِمْ ذَرْعًا وَقَالُوا۟ لَا تَخَفْ وَلَا تَحْزَنْ إِنَّا مُنَجُّوكَ وَأَهْلَكَ إِلَّا ٱمْرَأَتَكَ كَانَتْ مِنَ ٱلْغَٰبِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko na zo zakorerwa ibya mfurambi), maze ziravuga ziti “Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano).”
See all translations of this verse →
إِنَّا مُنزِلُونَ عَلَىٰٓ أَهْلِ هَٰذِهِ ٱلْقَرْيَةِ رِجْزًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ بِمَا كَانُوا۟ يَفْسُقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri turamanurira igihano giturutse mu kirere ku batuye uyu mudugudu kubera ubwononnyi bakora.
See all translations of this verse →
وَلَقَد تَّرَكْنَا مِنْهَآ ءَايَةًۢ بَيِّنَةً لِّقَوْمٍ يَعْقِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni n’uko rwose twawusizemo ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ubwenge.
See all translations of this verse →
وَإِلَىٰ مَدْيَنَ أَخَاهُمْ شُعَيْبًا فَقَالَ يَٰقَوْمِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَٱرْجُوا۟ ٱلْيَوْمَ ٱلْـَٔاخِرَ وَلَا تَعْثَوْا۟ فِى ٱلْأَرْضِ مُفْسِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’abantu b’i Mediyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
See all translations of this verse →
فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَتْهُمُ ٱلرَّجْفَةُ فَأَصْبَحُوا۟ فِى دَارِهِمْ جَٰثِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko baramuhinyura maze baterwa n’umutingito ukaze, bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
See all translations of this verse →
وَعَادًا وَثَمُودَا۟ وَقَد تَّبَيَّنَ لَكُم مِّن مَّسَٰكِنِهِمْ وَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيْطَٰنُ أَعْمَٰلَهُمْ فَصَدَّهُمْ عَنِ ٱلسَّبِيلِ وَكَانُوا۟ مُسْتَبْصِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye ku mazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge.
See all translations of this verse →
وَقَٰرُونَ وَفِرْعَوْنَ وَهَٰمَٰنَ وَلَقَدْ جَآءَهُم مُّوسَىٰ بِٱلْبَيِّنَٰتِ فَٱسْتَكْبَرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا كَانُوا۟ سَٰبِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse.
See all translations of this verse →
فَكُلًّا أَخَذْنَا بِذَنۢبِهِۦ فَمِنْهُم مَّنْ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِ حَاصِبًا وَمِنْهُم مَّنْ أَخَذَتْهُ ٱلصَّيْحَةُ وَمِنْهُم مَّنْ خَسَفْنَا بِهِ ٱلْأَرْضَ وَمِنْهُم مَّنْ أَغْرَقْنَا وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيَظْلِمَهُمْ وَلَٰكِن كَانُوٓا۟ أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twarohamishije (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
See all translations of this verse →
مَثَلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُوا۟ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَوْلِيَآءَ كَمَثَلِ ٱلْعَنكَبُوتِ ٱتَّخَذَتْ بَيْتًا وَإِنَّ أَوْهَنَ ٱلْبُيُوتِ لَبَيْتُ ٱلْعَنكَبُوتِ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Urugero rw’abashyize ibigirwamana mu cyimbo cya Allah (biringiye ko hari icyo byabamarira) ni nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (cyiringiye ko ikomeye nta cyagihungabanya); ariko mu by’ukuri inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi.
See all translations of this verse →
إِنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ مَا يَدْعُونَ مِن دُونِهِۦ مِن شَىْءٍ وَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri Allah azi ibyo basaba bitari We. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Nyirubugenge buhambaye.
See all translations of this verse →
وَتِلْكَ ٱلْأَمْثَٰلُ نَضْرِبُهَا لِلنَّاسِ وَمَا يَعْقِلُهَآ إِلَّا ٱلْعَٰلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’izo ni ingero duha abantu, ariko nta bandi bazisobanukirwa usibye abamenyi.
See all translations of this verse →
خَلَقَ ٱللَّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ بِٱلْحَقِّ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّلْمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera.
See all translations of this verse →
ٱتْلُ مَآ أُوحِىَ إِلَيْكَ مِنَ ٱلْكِتَٰبِ وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ إِنَّ ٱلصَّلَوٰةَ تَنْهَىٰ عَنِ ٱلْفَحْشَآءِ وَٱلْمُنكَرِ وَلَذِكْرُ ٱللَّهِ أَكْبَرُ وَٱللَّهُ يَعْلَمُ مَا تَصْنَعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho iswala; mu by’ukuri iswala zibuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose gusingiza Allah biruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora.
See all translations of this verse →
وَلَا تُجَٰدِلُوٓا۟ أَهْلَ ٱلْكِتَٰبِ إِلَّا بِٱلَّتِى هِىَ أَحْسَنُ إِلَّا ٱلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ مِنْهُمْ وَقُولُوٓا۟ ءَامَنَّا بِٱلَّذِىٓ أُنزِلَ إِلَيْنَا وَأُنزِلَ إِلَيْكُمْ وَإِلَٰهُنَا وَإِلَٰهُكُمْ وَٰحِدٌ وَنَحْنُ لَهُۥ مُسْلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara, mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse abahemu (inkozi z’ibibi) muri bo (babarwanya). Munababwire muti “Twemeye ibyo twamanuriwe (Qur’an) n’ibyo mwamanuriwe (Ivanjili na Tawurati); ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi.”
See all translations of this verse →
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلْنَآ إِلَيْكَ ٱلْكِتَٰبَ فَٱلَّذِينَ ءَاتَيْنَٰهُمُ ٱلْكِتَٰبَ يُؤْمِنُونَ بِهِۦ وَمِنْ هَٰٓؤُلَآءِ مَن يُؤْمِنُ بِهِۦ وَمَا يَجْحَدُ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَّا ٱلْكَٰفِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uko ni ko twaguhishuriye (Yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Isilamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi.
See all translations of this verse →
وَمَا كُنتَ تَتْلُوا۟ مِن قَبْلِهِۦ مِن كِتَٰبٍ وَلَا تَخُطُّهُۥ بِيَمِينِكَ إِذًا لَّٱرْتَابَ ٱلْمُبْطِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye).
See all translations of this verse →
بَلْ هُوَ ءَايَٰتٌۢ بَيِّنَٰتٌ فِى صُدُورِ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْعِلْمَ وَمَا يَجْحَدُ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَّا ٱلظَّٰلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ahubwo iyo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi nta we uhakana amagambo yacu uretse abanyamahugu (abahakanyi).
See all translations of this verse →
وَقَالُوا۟ لَوْلَآ أُنزِلَ عَلَيْهِ ءَايَٰتٌ مِّن رَّبِّهِۦ قُلْ إِنَّمَا ٱلْـَٔايَٰتُ عِندَ ٱللَّهِ وَإِنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٌ مُّبِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati “Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?” Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara.”
See all translations of this verse →
أَوَلَمْ يَكْفِهِمْ أَنَّآ أَنزَلْنَا عَلَيْكَ ٱلْكِتَٰبَ يُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَرَحْمَةً وَذِكْرَىٰ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera.
See all translations of this verse →
قُلْ كَفَىٰ بِٱللَّهِ بَيْنِى وَبَيْنَكُمْ شَهِيدًا يَعْلَمُ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِٱلْبَٰطِلِ وَكَفَرُوا۟ بِٱللَّهِ أُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلْخَٰسِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho ba bandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo.”
See all translations of this verse →
وَيَسْتَعْجِلُونَكَ بِٱلْعَذَابِ وَلَوْلَآ أَجَلٌ مُّسَمًّى لَّجَآءَهُمُ ٱلْعَذَابُ وَلَيَأْتِيَنَّهُم بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi.
See all translations of this verse →
يَسْتَعْجِلُونَكَ بِٱلْعَذَابِ وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمُحِيطَةٌۢ بِٱلْكَٰفِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi.
See all translations of this verse →
يَوْمَ يَغْشَىٰهُمُ ٱلْعَذَابُ مِن فَوْقِهِمْ وَمِن تَحْتِ أَرْجُلِهِمْ وَيَقُولُ ذُوقُوا۟ مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati “Nimwumve ingaruka z’ibyo mwajyaga mukora.”
See all translations of this verse →
يَٰعِبَادِىَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِنَّ أَرْضِى وَٰسِعَةٌ فَإِيَّٰىَ فَٱعْبُدُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa kugaragira Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari Njye musenga Njyenyine.
See all translations of this verse →
كُلُّ نَفْسٍ ذَآئِقَةُ ٱلْمَوْتِ ثُمَّ إِلَيْنَا تُرْجَعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Buri roho izasogongera ku rupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa.
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُبَوِّئَنَّهُم مِّنَ ٱلْجَنَّةِ غُرَفًا تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا نِعْمَ أَجْرُ ٱلْعَٰمِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora neza,
See all translations of this verse →
ٱلَّذِينَ صَبَرُوا۟ وَعَلَىٰ رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ba bandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo.
See all translations of this verse →
وَكَأَيِّن مِّن دَآبَّةٍ لَّا تَحْمِلُ رِزْقَهَا ٱللَّهُ يَرْزُقُهَا وَإِيَّاكُمْ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari We ubiha amafunguro ndetse namwe akayabaha? Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
See all translations of this verse →
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَسَخَّرَ ٱلشَّمْسَ وَٱلْقَمَرَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ فَأَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bahinduka (bakareka ukuri bagakurikira ikinyoma?)”
See all translations of this verse →
ٱللَّهُ يَبْسُطُ ٱلرِّزْقَ لِمَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦ وَيَقْدِرُ لَهُۥٓ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya ku wo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
See all translations of this verse →
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّن نَّزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَحْيَا بِهِ ٱلْأَرْضَ مِنۢ بَعْدِ مَوْتِهَا لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ قُلِ ٱلْحَمْدُ لِلَّهِ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْقِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’iyo ubabajije uti “Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira.”
See all translations of this verse →
وَمَا هَٰذِهِ ٱلْحَيَوٰةُ ٱلدُّنْيَآ إِلَّا لَهْوٌ وَلَعِبٌ وَإِنَّ ٱلدَّارَ ٱلْـَٔاخِرَةَ لَهِىَ ٱلْحَيَوَانُ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi.
See all translations of this verse →
فَإِذَا رَكِبُوا۟ فِى ٱلْفُلْكِ دَعَوُا۟ ٱللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمْ إِلَى ٱلْبَرِّ إِذَا هُمْ يُشْرِكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya.
See all translations of this verse →
لِيَكْفُرُوا۟ بِمَآ ءَاتَيْنَٰهُمْ وَلِيَتَمَتَّعُوا۟ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Ariko baraza kumenya (ingaruka z’ibyo bakoze).
See all translations of this verse →
أَوَلَمْ يَرَوْا۟ أَنَّا جَعَلْنَا حَرَمًا ءَامِنًا وَيُتَخَطَّفُ ٱلنَّاسُ مِنْ حَوْلِهِمْ أَفَبِٱلْبَٰطِلِ يُؤْمِنُونَ وَبِنِعْمَةِ ٱللَّهِ يَكْفُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zaho abantu bashimutwa? None se ibitari ukuri ni byo bemera hanyuma inema za Allah bakaba ari zo bahakana?
See all translations of this verse →
وَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّنِ ٱفْتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوْ كَذَّبَ بِٱلْحَقِّ لَمَّا جَآءَهُۥٓ أَلَيْسَ فِى جَهَنَّمَ مَثْوًى لِّلْكَٰفِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa uwahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro (kibi) cy’abahakanyi?
See all translations of this verse →
وَٱلَّذِينَ جَٰهَدُوا۟ فِينَا لَنَهْدِيَنَّهُمْ سُبُلَنَا وَإِنَّ ٱللَّهَ لَمَعَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ba bandi bagira umuhate (mu nzira yacu itugana) kubera twe, rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abakora ibyiza.
See all translations of this verse →
← Surah Al-Qasas
Surah Ar-Room →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.