caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Yunus يونس

109 verses · Mecca · revelation order 51

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ الٓر تِلْكَ ءَايَٰتُ ٱلْكِتَٰبِ ٱلْحَكِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAlif Laam Ra.[1] Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi.

See all translations of this verse →

أَكَانَ لِلنَّاسِ عَجَبًا أَنْ أَوْحَيْنَآ إِلَىٰ رَجُلٍ مِّنْهُمْ أَنْ أَنذِرِ ٱلنَّاسَ وَبَشِّرِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ أَنَّ لَهُمْ قَدَمَ صِدْقٍ عِندَ رَبِّهِمْ قَالَ ٱلْكَٰفِرُونَ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni igitangaza ku bantu kuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) “Burira abantu (kuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza ba bandi bemeye ko bazaba bari kwa Nyagasani wabo babikwiriye?” Nyamara abahakanyi baravuze bati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi ugaragara.”

See all translations of this verse →

إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ فِى سِتَّةِ أَيَّامٍ ثُمَّ ٱسْتَوَىٰ عَلَى ٱلْعَرْشِ يُدَبِّرُ ٱلْأَمْرَ مَا مِن شَفِيعٍ إِلَّا مِنۢ بَعْدِ إِذْنِهِۦ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمْ فَٱعْبُدُوهُ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)?

See all translations of this verse →

إِلَيْهِ مَرْجِعُكُمْ جَمِيعًا وَعْدَ ٱللَّهِ حَقًّا إِنَّهُۥ يَبْدَؤُا۟ ٱلْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ لِيَجْزِىَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ بِٱلْقِسْطِ وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَهُمْ شَرَابٌ مِّنْ حَمِيمٍ وَعَذَابٌ أَلِيمٌۢ بِمَا كَانُوا۟ يَكْفُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni We waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho ba bandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga.

See all translations of this verse →

هُوَ ٱلَّذِى جَعَلَ ٱلشَّمْسَ ضِيَآءً وَٱلْقَمَرَ نُورًا وَقَدَّرَهُۥ مَنَازِلَ لِتَعْلَمُوا۟ عَدَدَ ٱلسِّنِينَ وَٱلْحِسَابَ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ ذَٰلِكَ إِلَّا بِٱلْحَقِّ يُفَصِّلُ ٱلْـَٔايَٰتِ لِقَوْمٍ يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.

See all translations of this verse →

إِنَّ فِى ٱخْتِلَٰفِ ٱلَّيْلِ وَٱلنَّهَارِ وَمَا خَلَقَ ٱللَّهُ فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ لَـَٔايَٰتٍ لِّقَوْمٍ يَتَّقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah).

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يَرْجُونَ لِقَآءَنَا وَرَضُوا۟ بِٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا وَٱطْمَأَنُّوا۟ بِهَا وَٱلَّذِينَ هُمْ عَنْ ءَايَٰتِنَا غَٰفِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi batizera kuzahura natwe, bakanyurwa n’ubuzima bwo ku isi bakumva babutujemo, na ba bandi batita ku magambo yacu,

See all translations of this verse →

أُو۟لَٰٓئِكَ مَأْوَىٰهُمُ ٱلنَّارُ بِمَا كَانُوا۟ يَكْسِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo baronkaga.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ يَهْدِيهِمْ رَبُّهُم بِإِيمَٰنِهِمْ تَجْرِى مِن تَحْتِهِمُ ٱلْأَنْهَٰرُ فِى جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema.

See all translations of this verse →

دَعْوَىٰهُمْ فِيهَا سُبْحَٰنَكَ ٱللَّهُمَّ وَتَحِيَّتُهُمْ فِيهَا سَلَٰمٌ وَءَاخِرُ دَعْوَىٰهُمْ أَنِ ٱلْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) “Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe, Nyagasani!)” kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari “Salamu (mugire amahoro!)” Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) “Al’ham’du lilahi rabil alamina (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose).”

See all translations of this verse →

وَلَوْ يُعَجِّلُ ٱللَّهُ لِلنَّاسِ ٱلشَّرَّ ٱسْتِعْجَالَهُم بِٱلْخَيْرِ لَقُضِىَ إِلَيْهِمْ أَجَلُهُمْ فَنَذَرُ ٱلَّذِينَ لَا يَرْجُونَ لِقَآءَنَا فِى طُغْيَٰنِهِمْ يَعْمَهُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tukabarekera mu buyobe bwabo barindagira.

See all translations of this verse →

وَإِذَا مَسَّ ٱلْإِنسَٰنَ ٱلضُّرُّ دَعَانَا لِجَنۢبِهِۦٓ أَوْ قَاعِدًا أَوْ قَآئِمًا فَلَمَّا كَشَفْنَا عَنْهُ ضُرَّهُۥ مَرَّ كَأَن لَّمْ يَدْعُنَآ إِلَىٰ ضُرٍّ مَّسَّهُۥ كَذَٰلِكَ زُيِّنَ لِلْمُسْرِفِينَ مَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo ari bwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga.

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ أَهْلَكْنَا ٱلْقُرُونَ مِن قَبْلِكُمْ لَمَّا ظَلَمُوا۟ وَجَآءَتْهُمْ رُسُلُهُم بِٱلْبَيِّنَٰتِ وَمَا كَانُوا۟ لِيُؤْمِنُوا۟ كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلْقَوْمَ ٱلْمُجْرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo bakoraga ibibi, kandi (ibyo bisekuru) byari byaranagezweho n’Intumwa zabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

ثُمَّ جَعَلْنَٰكُمْ خَلَٰٓئِفَ فِى ٱلْأَرْضِ مِنۢ بَعْدِهِمْ لِنَنظُرَ كَيْفَ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora.

See all translations of this verse →

وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ ءَايَاتُنَا بَيِّنَٰتٍ قَالَ ٱلَّذِينَ لَا يَرْجُونَ لِقَآءَنَا ٱئْتِ بِقُرْءَانٍ غَيْرِ هَٰذَآ أَوْ بَدِّلْهُ قُلْ مَا يَكُونُ لِىٓ أَنْ أُبَدِّلَهُۥ مِن تِلْقَآئِ نَفْسِىٓ إِنْ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰٓ إِلَىَّ إِنِّىٓ أَخَافُ إِنْ عَصَيْتُ رَبِّى عَذَابَ يَوْمٍ عَظِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi batizera kuzahura natwe baravuga bati “Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye.”

See all translations of this verse →

قُل لَّوْ شَآءَ ٱللَّهُ مَا تَلَوْتُهُۥ عَلَيْكُمْ وَلَآ أَدْرَىٰكُم بِهِۦ فَقَدْ لَبِثْتُ فِيكُمْ عُمُرًا مِّن قَبْلِهِۦٓ أَفَلَا تَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)?”

See all translations of this verse →

فَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّنِ ٱفْتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوْ كَذَّبَ بِـَٔايَٰتِهِۦٓ إِنَّهُۥ لَا يُفْلِحُ ٱلْمُجْرِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.

See all translations of this verse →

وَيَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمْ وَلَا يَنفَعُهُمْ وَيَقُولُونَ هَٰٓؤُلَآءِ شُفَعَٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِ قُلْ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعْلَمُ فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِى ٱلْأَرْضِ سُبْحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشْرِكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBanasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”

See all translations of this verse →

وَمَا كَانَ ٱلنَّاسُ إِلَّآ أُمَّةً وَٰحِدَةً فَٱخْتَلَفُوا۟ وَلَوْلَا كَلِمَةٌ سَبَقَتْ مِن رَّبِّكَ لَقُضِىَ بَيْنَهُمْ فِيمَا فِيهِ يَخْتَلِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kuba ijambo (ryo kudahaniraho) ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje, bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho.

See all translations of this verse →

وَيَقُولُونَ لَوْلَآ أُنزِلَ عَلَيْهِ ءَايَةٌ مِّن رَّبِّهِۦ فَقُلْ إِنَّمَا ٱلْغَيْبُ لِلَّهِ فَٱنتَظِرُوٓا۟ إِنِّى مَعَكُم مِّنَ ٱلْمُنتَظِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuga bati “Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we (kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura).”

See all translations of this verse →

وَإِذَآ أَذَقْنَا ٱلنَّاسَ رَحْمَةً مِّنۢ بَعْدِ ضَرَّآءَ مَسَّتْهُمْ إِذَا لَهُم مَّكْرٌ فِىٓ ءَايَاتِنَا قُلِ ٱللَّهُ أَسْرَعُ مَكْرًا إِنَّ رُسُلَنَا يَكْتُبُونَ مَا تَمْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bacurira imigambi mibisha amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha.” Mu by’ukuri Intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana).

See all translations of this verse →

هُوَ ٱلَّذِى يُسَيِّرُكُمْ فِى ٱلْبَرِّ وَٱلْبَحْرِ حَتَّىٰٓ إِذَا كُنتُمْ فِى ٱلْفُلْكِ وَجَرَيْنَ بِهِم بِرِيحٍ طَيِّبَةٍ وَفَرِحُوا۟ بِهَا جَآءَتْهَا رِيحٌ عَاصِفٌ وَجَآءَهُمُ ٱلْمَوْجُ مِن كُلِّ مَكَانٍ وَظَنُّوٓا۟ أَنَّهُمْ أُحِيطَ بِهِمْ دَعَوُا۟ ٱللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ لَئِنْ أَنجَيْتَنَا مِنْ هَٰذِهِۦ لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّٰكِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) ni We ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritseho (bavuga bati) “Nuramuka uturokoye aya (makuba), rwose turaba mu bashimira.”

See all translations of this verse →

فَلَمَّآ أَنجَىٰهُمْ إِذَا هُمْ يَبْغُونَ فِى ٱلْأَرْضِ بِغَيْرِ ٱلْحَقِّ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّمَا بَغْيُكُمْ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُم مَّتَٰعَ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا ثُمَّ إِلَيْنَا مَرْجِعُكُمْ فَنُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا مَثَلُ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا كَمَآءٍ أَنزَلْنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخْتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلْأَرْضِ مِمَّا يَأْكُلُ ٱلنَّاسُ وَٱلْأَنْعَٰمُ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذَتِ ٱلْأَرْضُ زُخْرُفَهَا وَٱزَّيَّنَتْ وَظَنَّ أَهْلُهَآ أَنَّهُمْ قَٰدِرُونَ عَلَيْهَآ أَتَىٰهَآ أَمْرُنَا لَيْلًا أَوْ نَهَارًا فَجَعَلْنَٰهَا حَصِيدًا كَأَن لَّمْ تَغْنَ بِٱلْأَمْسِ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلْـَٔايَٰتِ لِقَوْمٍ يَتَفَكَّرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwe ndetse nk’aho bitari bihari umunsi wa mbere yaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetso ku bantu batekereza.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ يَدْعُوٓا۟ إِلَىٰ دَارِ ٱلسَّلَٰمِ وَيَهْدِى مَن يَشَآءُ إِلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashaka mu nzira igororotse (Isilamu).

See all translations of this verse →

لِّلَّذِينَ أَحْسَنُوا۟ ٱلْحُسْنَىٰ وَزِيَادَةٌ وَلَا يَرْهَقُ وُجُوهَهُمْ قَتَرٌ وَلَا ذِلَّةٌ أُو۟لَٰٓئِكَ أَصْحَٰبُ ٱلْجَنَّةِ هُمْ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umwotsi ngo bwirabure cyangwa ngo basuzugurike. Abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ كَسَبُوا۟ ٱلسَّيِّـَٔاتِ جَزَآءُ سَيِّئَةٍۭ بِمِثْلِهَا وَتَرْهَقُهُمْ ذِلَّةٌ مَّا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِنْ عَاصِمٍ كَأَنَّمَآ أُغْشِيَتْ وُجُوهُهُمْ قِطَعًا مِّنَ ٱلَّيْلِ مُظْلِمًا أُو۟لَٰٓئِكَ أَصْحَٰبُ ٱلنَّارِ هُمْ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijoro ry’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.

See all translations of this verse →

وَيَوْمَ نَحْشُرُهُمْ جَمِيعًا ثُمَّ نَقُولُ لِلَّذِينَ أَشْرَكُوا۟ مَكَانَكُمْ أَنتُمْ وَشُرَكَآؤُكُمْ فَزَيَّلْنَا بَيْنَهُمْ وَقَالَ شُرَكَآؤُهُم مَّا كُنتُمْ إِيَّانَا تَعْبُدُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwe bose, maze tukabwira ababangikanyije Allah tuti “Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!” Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti “Si twe mwajyaga mugaragira.”

See all translations of this verse →

فَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدًۢا بَيْنَنَا وَبَيْنَكُمْ إِن كُنَّا عَنْ عِبَادَتِكُمْ لَغَٰفِلِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Bityo Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kuko mu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira.”

See all translations of this verse →

هُنَالِكَ تَبْلُوا۟ كُلُّ نَفْسٍ مَّآ أَسْلَفَتْ وَرُدُّوٓا۟ إِلَى ٱللَّهِ مَوْلَىٰهُمُ ٱلْحَقِّ وَضَلَّ عَنْهُم مَّا كَانُوا۟ يَفْتَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure.

See all translations of this verse →

قُلْ مَن يَرْزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلْأَرْضِ أَمَّن يَمْلِكُ ٱلسَّمْعَ وَٱلْأَبْصَٰرَ وَمَن يُخْرِجُ ٱلْحَىَّ مِنَ ٱلْمَيِّتِ وَيُخْرِجُ ٱلْمَيِّتَ مِنَ ٱلْحَىِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلْأَمْرَ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُ فَقُلْ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?”

See all translations of this verse →

فَذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمُ ٱلْحَقُّ فَمَاذَا بَعْدَ ٱلْحَقِّ إِلَّا ٱلضَّلَٰلُ فَأَنَّىٰ تُصْرَفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. None se ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? None se ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)?

See all translations of this verse →

كَذَٰلِكَ حَقَّتْ كَلِمَتُ رَبِّكَ عَلَى ٱلَّذِينَ فَسَقُوٓا۟ أَنَّهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri ba bandi bigometse ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye).

See all translations of this verse →

قُلْ هَلْ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَبْدَؤُا۟ ٱلْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ قُلِ ٱللَّهُ يَبْدَؤُا۟ ٱلْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ فَأَنَّىٰ تُؤْفَكُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti “Allah ni We waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa).” Ese ni gute mwateshuka ku kuri?

See all translations of this verse →

قُلْ هَلْ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَهْدِىٓ إِلَى ٱلْحَقِّ قُلِ ٱللَّهُ يَهْدِى لِلْحَقِّ أَفَمَن يَهْدِىٓ إِلَى ٱلْحَقِّ أَحَقُّ أَن يُتَّبَعَ أَمَّن لَّا يَهِدِّىٓ إِلَّآ أَن يُهْدَىٰ فَمَا لَكُمْ كَيْفَ تَحْكُمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?” Vuga uti “Allah ni We uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? None se ubwo ibyanyu bimeze bite? Ni gute mubona ibintu?”

See all translations of this verse →

وَمَا يَتَّبِعُ أَكْثَرُهُمْ إِلَّا ظَنًّا إِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغْنِى مِنَ ٱلْحَقِّ شَيْـًٔا إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌۢ بِمَا يَفْعَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora.

See all translations of this verse →

وَمَا كَانَ هَٰذَا ٱلْقُرْءَانُ أَن يُفْتَرَىٰ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِن تَصْدِيقَ ٱلَّذِى بَيْنَ يَدَيْهِ وَتَفْصِيلَ ٱلْكِتَٰبِ لَا رَيْبَ فِيهِ مِن رَّبِّ ٱلْعَٰلَمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibishoboka ko iyi Qur’an yahimbwa n’undi wese, uretse ko yaturutse kwa Allah. Ahubwo ishimangira ibitabo byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya kuyirangwamo, yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.

See all translations of this verse →

أَمْ يَقُولُونَ ٱفْتَرَىٰهُ قُلْ فَأْتُوا۟ بِسُورَةٍ مِّثْلِهِۦ وَٱدْعُوا۟ مَنِ ٱسْتَطَعْتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمْ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”

See all translations of this verse →

بَلْ كَذَّبُوا۟ بِمَا لَمْ يُحِيطُوا۟ بِعِلْمِهِۦ وَلَمَّا يَأْتِهِمْ تَأْوِيلُهُۥ كَذَٰلِكَ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَٱنظُرْ كَيْفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi ndetse n’ibisobanuro byabyo bitarabageraho. Uko ni ko abababanjirije bahinyuye. Bityo reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze!

See all translations of this verse →

وَمِنْهُم مَّن يُؤْمِنُ بِهِۦ وَمِنْهُم مَّن لَّا يُؤْمِنُ بِهِۦ وَرَبُّكَ أَعْلَمُ بِٱلْمُفْسِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi.

See all translations of this verse →

وَإِن كَذَّبُوكَ فَقُل لِّى عَمَلِى وَلَكُمْ عَمَلُكُمْ أَنتُم بَرِيٓـُٔونَ مِمَّآ أَعْمَلُ وَأَنَا۠ بَرِىٓءٌ مِّمَّا تَعْمَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNibanaguhinyura (yewe Muhamadi) uzavuge uti “Mfite ibikorwa byanjye namwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandi nanjye sinzabazwa ibyo mukora.”

See all translations of this verse →

وَمِنْهُم مَّن يَسْتَمِعُونَ إِلَيْكَ أَفَأَنتَ تُسْمِعُ ٱلصُّمَّ وَلَوْ كَانُوا۟ لَا يَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese ni wowe wumvisha abatumva kabone n’ubwo baba badasobanukirwa?

See all translations of this verse →

وَمِنْهُم مَّن يَنظُرُ إِلَيْكَ أَفَأَنتَ تَهْدِى ٱلْعُمْىَ وَلَوْ كَانُوا۟ لَا يُبْصِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko?

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَظْلِمُ ٱلنَّاسَ شَيْـًٔا وَلَٰكِنَّ ٱلنَّاسَ أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri Allah ntacyo ajya ahuguza abantu, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo.

See all translations of this verse →

وَيَوْمَ يَحْشُرُهُمْ كَأَن لَّمْ يَلْبَثُوٓا۟ إِلَّا سَاعَةً مِّنَ ٱلنَّهَارِ يَتَعَارَفُونَ بَيْنَهُمْ قَدْ خَسِرَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُوا۟ بِلِقَآءِ ٱللَّهِ وَمَا كَانُوا۟ مُهْتَدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose ba bandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse.

See all translations of this verse →

وَإِمَّا نُرِيَنَّكَ بَعْضَ ٱلَّذِى نَعِدُهُمْ أَوْ نَتَوَفَّيَنَّكَ فَإِلَيْنَا مَرْجِعُهُمْ ثُمَّ ٱللَّهُ شَهِيدٌ عَلَىٰ مَا يَفْعَلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga.

See all translations of this verse →

وَلِكُلِّ أُمَّةٍ رَّسُولٌ فَإِذَا جَآءَ رَسُولُهُمْ قُضِىَ بَيْنَهُم بِٱلْقِسْطِ وَهُمْ لَا يُظْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa buri muryango (Umat) wahawe Intumwa; ubwo Intumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa.

See all translations of this verse →

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَٰدِقِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuga bati “Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”

See all translations of this verse →

قُل لَّآ أَمْلِكُ لِنَفْسِى ضَرًّا وَلَا نَفْعًا إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُ لِكُلِّ أُمَّةٍ أَجَلٌ إِذَا جَآءَ أَجَلُهُمْ فَلَا يَسْتَـْٔخِرُونَ سَاعَةً وَلَا يَسْتَقْدِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allah yashaka. Buri muryango (Umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.”

See all translations of this verse →

قُلْ أَرَءَيْتُمْ إِنْ أَتَىٰكُمْ عَذَابُهُۥ بَيَٰتًا أَوْ نَهَارًا مَّاذَا يَسْتَعْجِلُ مِنْهُ ٱلْمُجْرِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? None se ni iki inkozi z’ibibi zisaba kubyihutishaho?”

See all translations of this verse →

أَثُمَّ إِذَا مَا وَقَعَ ءَامَنتُم بِهِۦٓ ءَآلْـَٰٔنَ وَقَدْ كُنتُم بِهِۦ تَسْتَعْجِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera? (Icyo gihe muzabwirwa muti) Ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa?

See all translations of this verse →

ثُمَّ قِيلَ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ ذُوقُوا۟ عَذَابَ ٱلْخُلْدِ هَلْ تُجْزَوْنَ إِلَّا بِمَا كُنتُمْ تَكْسِبُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma ba bandi bihemukiye babwirwe bati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga?”

See all translations of this verse →

وَيَسْتَنۢبِـُٔونَكَ أَحَقٌّ هُوَ قُلْ إِى وَرَبِّىٓ إِنَّهُۥ لَحَقٌّ وَمَآ أَنتُم بِمُعْجِزِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBarakubaza bati “Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntabwo mwananira Allah (nta ho mwamucikira.)”

See all translations of this verse →

وَلَوْ أَنَّ لِكُلِّ نَفْسٍ ظَلَمَتْ مَا فِى ٱلْأَرْضِ لَٱفْتَدَتْ بِهِۦ وَأَسَرُّوا۟ ٱلنَّدَامَةَ لَمَّا رَأَوُا۟ ٱلْعَذَابَ وَقُضِىَ بَيْنَهُم بِٱلْقِسْطِ وَهُمْ لَا يُظْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa.

See all translations of this verse →

أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ أَلَآ إِنَّ وَعْدَ ٱللَّهِ حَقٌّ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.

See all translations of this verse →

هُوَ يُحْىِۦ وَيُمِيتُ وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدْ جَآءَتْكُم مَّوْعِظَةٌ مِّن رَّبِّكُمْ وَشِفَآءٌ لِّمَا فِى ٱلصُّدُورِ وَهُدًى وَرَحْمَةٌ لِّلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Mu by’ukuri mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana.

See all translations of this verse →

قُلْ بِفَضْلِ ٱللَّهِ وَبِرَحْمَتِهِۦ فَبِذَٰلِكَ فَلْيَفْرَحُوا۟ هُوَ خَيْرٌ مِّمَّا يَجْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze; ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho.”

See all translations of this verse →

قُلْ أَرَءَيْتُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ لَكُم مِّن رِّزْقٍ فَجَعَلْتُم مِّنْهُ حَرَامًا وَحَلَٰلًا قُلْ ءَآللَّهُ أَذِنَ لَكُمْ أَمْ عَلَى ٱللَّهِ تَفْتَرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Nimumbwire ku by’amafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!” Vuga uti “Ese Allah ni We wabibahereye uburenganzira, cyangwa mwahimbiye Allah ikinyoma?”

See all translations of this verse →

وَمَا ظَنُّ ٱلَّذِينَ يَفْتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلْكَذِبَ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ إِنَّ ٱللَّهَ لَذُو فَضْلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَشْكُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ba bandi bahimbira Allah ibinyoma bazaba batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri Allah ni Nyirubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira.

See all translations of this verse →

وَمَا تَكُونُ فِى شَأْنٍ وَمَا تَتْلُوا۟ مِنْهُ مِن قُرْءَانٍ وَلَا تَعْمَلُونَ مِنْ عَمَلٍ إِلَّا كُنَّا عَلَيْكُمْ شُهُودًا إِذْ تُفِيضُونَ فِيهِ وَمَا يَعْزُبُ عَن رَّبِّكَ مِن مِّثْقَالِ ذَرَّةٍ فِى ٱلْأَرْضِ وَلَا فِى ٱلسَّمَآءِ وَلَآ أَصْغَرَ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكْبَرَ إِلَّا فِى كِتَٰبٍ مُّبِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta cyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwa akanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu).

See all translations of this verse →

أَلَآ إِنَّ أَوْلِيَآءَ ٱللَّهِ لَا خَوْفٌ عَلَيْهِمْ وَلَا هُمْ يَحْزَنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta gushidikanya ko mu by’ukuri inshuti za Allah zitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَكَانُوا۟ يَتَّقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abo ni) ba bandi bemeye kandi bakaba baratinyaga Allah.

See all translations of this verse →

لَهُمُ ٱلْبُشْرَىٰ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا وَفِى ٱلْـَٔاخِرَةِ لَا تَبْدِيلَ لِكَلِمَٰتِ ٱللَّهِ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلْفَوْزُ ٱلْعَظِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagambo ya Allah ntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye.

See all translations of this verse →

وَلَا يَحْزُنكَ قَوْلُهُمْ إِنَّ ٱلْعِزَّةَ لِلَّهِ جَمِيعًا هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri ubutware bwose (ububasha bwose) ari ubwa Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَن فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا يَتَّبِعُ ٱلَّذِينَ يَدْعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ شُرَكَآءَ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَإِنْ هُمْ إِلَّا يَخْرُصُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. None se ba bandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma?

See all translations of this verse →

هُوَ ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيْلَ لِتَسْكُنُوا۟ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبْصِرًا إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَٰتٍ لِّقَوْمٍ يَسْمَعُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva.

See all translations of this verse →

قَالُوا۟ ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ وَلَدًا سُبْحَٰنَهُۥ هُوَ ٱلْغَنِىُّ لَهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ إِنْ عِندَكُم مِّن سُلْطَٰنٍۭ بِهَٰذَآ أَتَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi?

See all translations of this verse →

قُلْ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَفْتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلْكَذِبَ لَا يُفْلِحُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga uti “Mu by’ukuri ba bandi bahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka (ku isi no ku mperuka).”

See all translations of this verse →

مَتَٰعٌ فِى ٱلدُّنْيَا ثُمَّ إِلَيْنَا مَرْجِعُهُمْ ثُمَّ نُذِيقُهُمُ ٱلْعَذَابَ ٱلشَّدِيدَ بِمَا كَانُوا۟ يَكْفُرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi umunezero w’igihe gito ku isi, hanyuma bakazagarurwa iwacu maze tukabumvisha ububabare bw’ibihano bikaze kubera ibyo bahakanaga.

See all translations of this verse →

وَٱتْلُ عَلَيْهِمْ نَبَأَ نُوحٍ إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِۦ يَٰقَوْمِ إِن كَانَ كَبُرَ عَلَيْكُم مَّقَامِى وَتَذْكِيرِى بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَعَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلْتُ فَأَجْمِعُوٓا۟ أَمْرَكُمْ وَشُرَكَآءَكُمْ ثُمَّ لَا يَكُنْ أَمْرُكُمْ عَلَيْكُمْ غُمَّةً ثُمَّ ٱقْضُوٓا۟ إِلَىَّ وَلَا تُنظِرُونِ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize.”

See all translations of this verse →

فَإِن تَوَلَّيْتُمْ فَمَا سَأَلْتُكُم مِّنْ أَجْرٍ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِ وَأُمِرْتُ أَنْ أَكُونَ مِنَ ٱلْمُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu).

See all translations of this verse →

فَكَذَّبُوهُ فَنَجَّيْنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِى ٱلْفُلْكِ وَجَعَلْنَٰهُمْ خَلَٰٓئِفَ وَأَغْرَقْنَا ٱلَّذِينَ كَذَّبُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَا فَٱنظُرْ كَيْفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلْمُنذَرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunaroha abahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze!

See all translations of this verse →

ثُمَّ بَعَثْنَا مِنۢ بَعْدِهِۦ رُسُلًا إِلَىٰ قَوْمِهِمْ فَجَآءُوهُم بِٱلْبَيِّنَٰتِ فَمَا كَانُوا۟ لِيُؤْمِنُوا۟ بِمَا كَذَّبُوا۟ بِهِۦ مِن قَبْلُ كَذَٰلِكَ نَطْبَعُ عَلَىٰ قُلُوبِ ٱلْمُعْتَدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationHanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza Intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera.

See all translations of this verse →

ثُمَّ بَعَثْنَا مِنۢ بَعْدِهِم مُّوسَىٰ وَهَٰرُونَ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ وَمَلَإِي۟هِۦ بِـَٔايَٰتِنَا فَٱسْتَكْبَرُوا۟ وَكَانُوا۟ قَوْمًا مُّجْرِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

فَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلْحَقُّ مِنْ عِندِنَا قَالُوٓا۟ إِنَّ هَٰذَا لَسِحْرٌ مُّبِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBamaze kugerwaho n’ukuri kuduturutseho, baravuga bati “Mu by’ukuri ubu ni uburozi bugaragara!”

See all translations of this verse →

قَالَ مُوسَىٰٓ أَتَقُولُونَ لِلْحَقِّ لَمَّا جَآءَكُمْ أَسِحْرٌ هَٰذَا وَلَا يُفْلِحُ ٱلسَّٰحِرُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMusa aravuga ati “Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho? Ese koko murabona ubu ari uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka!”

See all translations of this verse →

قَالُوٓا۟ أَجِئْتَنَا لِتَلْفِتَنَا عَمَّا وَجَدْنَا عَلَيْهِ ءَابَآءَنَا وَتَكُونَ لَكُمَا ٱلْكِبْرِيَآءُ فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا نَحْنُ لَكُمَا بِمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaravuga bati “Ese uje kugira ngo udukure ku myizerere twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu, kandi mwembi tutabemera?”

See all translations of this verse →

وَقَالَ فِرْعَوْنُ ٱئْتُونِى بِكُلِّ سَٰحِرٍ عَلِيمٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationFarawo aranavuga ati “Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga.”

See all translations of this verse →

فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلْقُوا۟ مَآ أَنتُم مُّلْقُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko abarozi bamaze kuza, Musa arababwira ati “Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga.”

See all translations of this verse →

فَلَمَّآ أَلْقَوْا۟ قَالَ مُوسَىٰ مَا جِئْتُم بِهِ ٱلسِّحْرُ إِنَّ ٱللَّهَ سَيُبْطِلُهُۥٓ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُصْلِحُ عَمَلَ ٱلْمُفْسِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati “Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana.”

See all translations of this verse →

وَيُحِقُّ ٱللَّهُ ٱلْحَقَّ بِكَلِمَٰتِهِۦ وَلَوْ كَرِهَ ٱلْمُجْرِمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi.

See all translations of this verse →

فَمَآ ءَامَنَ لِمُوسَىٰٓ إِلَّا ذُرِّيَّةٌ مِّن قَوْمِهِۦ عَلَىٰ خَوْفٍ مِّن فِرْعَوْنَ وَمَلَإِي۟هِمْ أَن يَفْتِنَهُمْ وَإِنَّ فِرْعَوْنَ لَعَالٍ فِى ٱلْأَرْضِ وَإِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلْمُسْرِفِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko nta wemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu barengera bagakabya.

See all translations of this verse →

وَقَالَ مُوسَىٰ يَٰقَوْمِ إِن كُنتُمْ ءَامَنتُم بِٱللَّهِ فَعَلَيْهِ تَوَكَّلُوٓا۟ إِن كُنتُم مُّسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Musa aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Niba mwaremeye Allah, nimumwiringire niba koko muri Abayisilamu.”

See all translations of this verse →

فَقَالُوا۟ عَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلْنَا رَبَّنَا لَا تَجْعَلْنَا فِتْنَةً لِّلْقَوْمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze baravuga bati “Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi z’ibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu).”

See all translations of this verse →

وَنَجِّنَا بِرَحْمَتِكَ مِنَ ٱلْقَوْمِ ٱلْكَٰفِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi ku bw’impuhwe zawe dukize abantu b’abahakanyi.”

See all translations of this verse →

وَأَوْحَيْنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰ وَأَخِيهِ أَن تَبَوَّءَا لِقَوْمِكُمَا بِمِصْرَ بُيُوتًا وَٱجْعَلُوا۟ بُيُوتَكُمْ قِبْلَةً وَأَقِيمُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ وَبَشِّرِ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Musa n’umuvandimwe we tubahishurira ubutumwa (tugira tuti) “Nimuhe abantu banyu amazu mu Misiri, kandi amazu yanyu muyagire aho gusengera, ndetse mujye muhozaho iswala.[1] Ngaho geza inkuru nziza ku bemera.”

See all translations of this verse →

وَقَالَ مُوسَىٰ رَبَّنَآ إِنَّكَ ءَاتَيْتَ فِرْعَوْنَ وَمَلَأَهُۥ زِينَةً وَأَمْوَٰلًا فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا رَبَّنَا لِيُضِلُّوا۟ عَن سَبِيلِكَ رَبَّنَا ٱطْمِسْ عَلَىٰٓ أَمْوَٰلِهِمْ وَٱشْدُدْ عَلَىٰ قُلُوبِهِمْ فَلَا يُؤْمِنُوا۟ حَتَّىٰ يَرَوُا۟ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَلِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMusa aravuga ati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri wahaye Farawo n’abambari be imitako n’imitungo mu buzima bw’isi (ntibagushimira), Nyagasani wacu! Byabaye impamvu yo kuyobya (abantu) inzira yawe. Nyagasani wacu! Oreka imitungo yabo (ntigire icyo ibamarira) unadanangire imitima yabo, kugira ngo batemera kugeza babonye ibihano bibabaza.”

See all translations of this verse →

قَالَ قَدْ أُجِيبَت دَّعْوَتُكُمَا فَٱسْتَقِيمَا وَلَا تَتَّبِعَآنِّ سَبِيلَ ٱلَّذِينَ لَا يَعْلَمُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi.”

See all translations of this verse →

وَجَٰوَزْنَا بِبَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ ٱلْبَحْرَ فَأَتْبَعَهُمْ فِرْعَوْنُ وَجُنُودُهُۥ بَغْيًا وَعَدْوًا حَتَّىٰٓ إِذَآ أَدْرَكَهُ ٱلْغَرَقُ قَالَ ءَامَنتُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱلَّذِىٓ ءَامَنَتْ بِهِۦ بَنُوٓا۟ إِسْرَٰٓءِيلَ وَأَنَا۠ مِنَ ٱلْمُسْلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira kubera urwango n’ubugizi bwa nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati “Nemeye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu.”

See all translations of this verse →

ءَآلْـَٰٔنَ وَقَدْ عَصَيْتَ قَبْلُ وَكُنتَ مِنَ ٱلْمُفْسِدِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi?

See all translations of this verse →

فَٱلْيَوْمَ نُنَجِّيكَ بِبَدَنِكَ لِتَكُونَ لِمَنْ خَلْفَكَ ءَايَةً وَإِنَّ كَثِيرًا مِّنَ ٱلنَّاسِ عَنْ ءَايَٰتِنَا لَغَٰفِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUyu munsi turarohora umubiri wawe (tuwurinde kwangirika), kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu ni indangare ntibita ku bimenyetso byacu (ngo babikuremo isomo).

See all translations of this verse →

وَلَقَدْ بَوَّأْنَا بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ مُبَوَّأَ صِدْقٍ وَرَزَقْنَٰهُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ فَمَا ٱخْتَلَفُوا۟ حَتَّىٰ جَآءَهُمُ ٱلْعِلْمُ إِنَّ رَبَّكَ يَقْضِى بَيْنَهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُوا۟ فِيهِ يَخْتَلِفُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mu by’ukuri bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.

See all translations of this verse →

فَإِن كُنتَ فِى شَكٍّ مِّمَّآ أَنزَلْنَآ إِلَيْكَ فَسْـَٔلِ ٱلَّذِينَ يَقْرَءُونَ ٱلْكِتَٰبَ مِن قَبْلِكَ لَقَدْ جَآءَكَ ٱلْحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلْمُمْتَرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye, ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya.

See all translations of this verse →

وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُوا۟ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَتَكُونَ مِنَ ٱلْخَٰسِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah, utazavaho ukaba mu banyagihombo.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ حَقَّتْ عَلَيْهِمْ كَلِمَتُ رَبِّكَ لَا يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera.

See all translations of this verse →

وَلَوْ جَآءَتْهُمْ كُلُّ ءَايَةٍ حَتَّىٰ يَرَوُا۟ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَلِيمَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera), kugeza babonye ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

فَلَوْلَا كَانَتْ قَرْيَةٌ ءَامَنَتْ فَنَفَعَهَآ إِيمَٰنُهَآ إِلَّا قَوْمَ يُونُسَ لَمَّآ ءَامَنُوا۟ كَشَفْنَا عَنْهُمْ عَذَابَ ٱلْخِزْىِ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا وَمَتَّعْنَٰهُمْ إِلَىٰ حِينٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito.

See all translations of this verse →

وَلَوْ شَآءَ رَبُّكَ لَـَٔامَنَ مَن فِى ٱلْأَرْضِ كُلُّهُمْ جَمِيعًا أَفَأَنتَ تُكْرِهُ ٱلنَّاسَ حَتَّىٰ يَكُونُوا۟ مُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemeramana?

See all translations of this verse →

وَمَا كَانَ لِنَفْسٍ أَن تُؤْمِنَ إِلَّا بِإِذْنِ ٱللَّهِ وَيَجْعَلُ ٱلرِّجْسَ عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يَعْقِلُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri ba bandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye).

See all translations of this verse →

قُلِ ٱنظُرُوا۟ مَاذَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَمَا تُغْنِى ٱلْـَٔايَٰتُ وَٱلنُّذُرُ عَن قَوْمٍ لَّا يُؤْمِنُونَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera.”

See all translations of this verse →

فَهَلْ يَنتَظِرُونَ إِلَّا مِثْلَ أَيَّامِ ٱلَّذِينَ خَلَوْا۟ مِن قَبْلِهِمْ قُلْ فَٱنتَظِرُوٓا۟ إِنِّى مَعَكُم مِّنَ ٱلْمُنتَظِرِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse hari ikindi bategereje kitari igisa nk’iminsi (mibi y’ibihano) y’ababayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje.”

See all translations of this verse →

ثُمَّ نُنَجِّى رُسُلَنَا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ كَذَٰلِكَ حَقًّا عَلَيْنَا نُنجِ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko turokora Intumwa zacu na ba bandi bemeye. Uko ni ko ari inshingano yacu kurokora abemeramana.

See all translations of this verse →

قُلْ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِن كُنتُمْ فِى شَكٍّ مِّن دِينِى فَلَآ أَعْبُدُ ٱلَّذِينَ تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِنْ أَعْبُدُ ٱللَّهَ ٱلَّذِى يَتَوَفَّىٰكُمْ وَأُمِرْتُ أَنْ أَكُونَ مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah We ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera.”

See all translations of this verse →

وَأَنْ أَقِمْ وَجْهَكَ لِلدِّينِ حَنِيفًا وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Naranahishuriwe nti) “Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe mu babangikanyamana.”

See all translations of this verse →

وَلَا تَدْعُ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَ فَإِن فَعَلْتَ فَإِنَّكَ إِذًا مِّنَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana.”

See all translations of this verse →

وَإِن يَمْسَسْكَ ٱللَّهُ بِضُرٍّ فَلَا كَاشِفَ لَهُۥٓ إِلَّا هُوَ وَإِن يُرِدْكَ بِخَيْرٍ فَلَا رَآدَّ لِفَضْلِهِۦ يُصِيبُ بِهِۦ مَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦ وَهُوَ ٱلْغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah aramutse aguteje ingorane, nta wazigukiza utari We, ndetse anagushakiye icyiza, nta wakumira ingabire ze agenera uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

قُلْ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدْ جَآءَكُمُ ٱلْحَقُّ مِن رَّبِّكُمْ فَمَنِ ٱهْتَدَىٰ فَإِنَّمَا يَهْتَدِى لِنَفْسِهِۦ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيْهَا وَمَآ أَنَا۠ عَلَيْكُم بِوَكِيلٍ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationVuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi njye si ndi umuhagararizi wanyu (sinoherejwe kugira ngo mbahatire kuyoboka).”

See all translations of this verse →

وَٱتَّبِعْ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيْكَ وَٱصْبِرْ حَتَّىٰ يَحْكُمَ ٱللَّهُ وَهُوَ خَيْرُ ٱلْحَٰكِمِينَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ujye ukurikiza ibyo uhishurirwa, unihangane kugeza ubwo Allah abakiranuye (wowe na bo), kuko ari We Mukiranuzi mwiza.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70