وَلَوْ يُعَجِّلُ ٱللَّهُ لِلنَّاسِ ٱلشَّرَّ ٱسْتِعْجَالَهُم بِٱلْخَيْرِ لَقُضِىَ إِلَيْهِمْ أَجَلُهُمْ فَنَذَرُ ٱلَّذِينَ لَا يَرْجُونَ لِقَآءَنَا فِى طُغْيَٰنِهِمْ يَعْمَهُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tukabarekera mu buyobe bwabo barindagira.