caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah At-Talaaq الطلاق

12 verses · Medina · revelation order 99

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِىُّ إِذَا طَلَّقْتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَطَلِّقُوهُنَّ لِعِدَّتِهِنَّ وَأَحْصُوا۟ ٱلْعِدَّةَ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ رَبَّكُمْ لَا تُخْرِجُوهُنَّ مِنۢ بُيُوتِهِنَّ وَلَا يَخْرُجْنَ إِلَّآ أَن يَأْتِينَ بِفَٰحِشَةٍ مُّبَيِّنَةٍ وَتِلْكَ حُدُودُ ٱللَّهِ وَمَن يَتَعَدَّ حُدُودَ ٱللَّهِ فَقَدْ ظَلَمَ نَفْسَهُۥ لَا تَدْرِى لَعَلَّ ٱللَّهَ يُحْدِثُ بَعْدَ ذَٰلِكَ أَمْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda)[1], ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha cy’urukozasoni gifitiwe gihamya (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana).

See all translations of this verse →

فَإِذَا بَلَغْنَ أَجَلَهُنَّ فَأَمْسِكُوهُنَّ بِمَعْرُوفٍ أَوْ فَارِقُوهُنَّ بِمَعْرُوفٍ وَأَشْهِدُوا۟ ذَوَىْ عَدْلٍ مِّنكُمْ وَأَقِيمُوا۟ ٱلشَّهَٰدَةَ لِلَّهِ ذَٰلِكُمْ يُوعَظُ بِهِۦ مَن كَانَ يُؤْمِنُ بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يَجْعَل لَّهُۥ مَخْرَجًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNibageza igihe cyabo, mushobora kugumana na bo ku neza cyangwa mugatandukana na bo ku neza. (Igihe mwahisemo kugumana cyangwa gutandukana na bo) mujye mubishakira abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe. Kandi (mwe batangabuhamya) mujye mutanga ubuhamya kubera Allah. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi ugandukira Allah, amucira icyanzu,

See all translations of this verse →

وَيَرْزُقْهُ مِنْ حَيْثُ لَا يَحْتَسِبُ وَمَن يَتَوَكَّلْ عَلَى ٱللَّهِ فَهُوَ حَسْبُهُۥٓ إِنَّ ٱللَّهَ بَٰلِغُ أَمْرِهِۦ قَدْ جَعَلَ ٱللَّهُ لِكُلِّ شَىْءٍ قَدْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAkanamuha amafunguro mu buryo atakekaga. Kandi uwiringira Allah, aramuhagije. Mu by’ukuri Allah azasohoza umugambi we. Kandi buri kintu Allah yagishyiriyeho igeno (ryacyo).

See all translations of this verse →

وَٱلَّٰٓـِٔى يَئِسْنَ مِنَ ٱلْمَحِيضِ مِن نِّسَآئِكُمْ إِنِ ٱرْتَبْتُمْ فَعِدَّتُهُنَّ ثَلَٰثَةُ أَشْهُرٍ وَٱلَّٰٓـِٔى لَمْ يَحِضْنَ وَأُو۟لَٰتُ ٱلْأَحْمَالِ أَجَلُهُنَّ أَن يَضَعْنَ حَمْلَهُنَّ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يَجْعَل لَّهُۥ مِنْ أَمْرِهِۦ يُسْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi batakijya imugongo (bacuze) mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na ba bandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu). Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe cyabo bagombaga gutegereza (bakiri mu ngo zabo) kugeza babyaye. Kandi ugandukira Allah, amworohereza ibye.

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ أَمْرُ ٱللَّهِ أَنزَلَهُۥٓ إِلَيْكُمْ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يُكَفِّرْ عَنْهُ سَيِّـَٔاتِهِۦ وَيُعْظِمْ لَهُۥٓ أَجْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIryo ni itegeko rya Allah yabahishuriye. Kandi ugandukira Allah, azamuhanaguraho ibyaha bye anamuhe ibihembo bihambaye.

See all translations of this verse →

أَسْكِنُوهُنَّ مِنْ حَيْثُ سَكَنتُم مِّن وُجْدِكُمْ وَلَا تُضَآرُّوهُنَّ لِتُضَيِّقُوا۟ عَلَيْهِنَّ وَإِن كُنَّ أُو۟لَٰتِ حَمْلٍ فَأَنفِقُوا۟ عَلَيْهِنَّ حَتَّىٰ يَضَعْنَ حَمْلَهُنَّ فَإِنْ أَرْضَعْنَ لَكُمْ فَـَٔاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ وَأْتَمِرُوا۟ بَيْنَكُم بِمَعْرُوفٍ وَإِن تَعَاسَرْتُمْ فَسَتُرْضِعُ لَهُۥٓ أُخْرَىٰ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abo bagore bategereje igihe cyabo cya Eda) mujye mubarekera aho mutuye bijyanye n’ubushobozi bwanyu. Ntimukanabatoteze mugamije kubabuza amahwemo (kugira ngo babavire mu ngo). Nibaba batwite, mujye mubaha ibibatunga kugeza babyaye. Nibabonkereza (bakabasaba igihembo) mujye mubaha ibihembo byabo, kandi mujye mubijyaho inama ku neza. Ariko nimutumvikana, undi (mugore) yamumwonkereza.

See all translations of this verse →

لِيُنفِقْ ذُو سَعَةٍ مِّن سَعَتِهِۦ وَمَن قُدِرَ عَلَيْهِ رِزْقُهُۥ فَلْيُنفِقْ مِمَّآ ءَاتَىٰهُ ٱللَّهُ لَا يُكَلِّفُ ٱللَّهُ نَفْسًا إِلَّا مَآ ءَاتَىٰهَا سَيَجْعَلُ ٱللَّهُ بَعْدَ عُسْرٍ يُسْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe). Allah ntategeka umuntu gukora ibirenze ubushobozi yamuhaye. Rwose nyuma y’ibihe bikomeye, Allah aroroshya (nyuma y’ubukene azana ubukire).

See all translations of this verse →

وَكَأَيِّن مِّن قَرْيَةٍ عَتَتْ عَنْ أَمْرِ رَبِّهَا وَرُسُلِهِۦ فَحَاسَبْنَٰهَا حِسَابًا شَدِيدًا وَعَذَّبْنَٰهَا عَذَابًا نُّكْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ni imidugudu ingahe yigometse ku itegeko rya Nyagasani wayo n’Intumwa ze, nuko tukayiryoza mu buryo bukomeye ibyo yakoze, ndetse tukazanayihanisha ibihano bikaze (ku munsi w’imperuka)?

See all translations of this verse →

فَذَاقَتْ وَبَالَ أَمْرِهَا وَكَانَ عَٰقِبَةُ أَمْرِهَا خُسْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, (iyo midugudu) yasogongeye ingaruka z’ibikorwa byayo, kandi iherezo ryayo ryabaye igihombo gikomeye,

See all translations of this verse →

أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمْ عَذَابًا شَدِيدًا فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ يَٰٓأُو۟لِى ٱلْأَلْبَٰبِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ قَدْ أَنزَلَ ٱللَّهُ إِلَيْكُمْ ذِكْرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah yabateguriye ibihano bikaze. Ngaho nimugandukire Allah yemwe bantu mufite ubwenge mukaba mwaranemeye! Rwose Allah yabahishuriye urwibutso,

See all translations of this verse →

رَّسُولًا يَتْلُوا۟ عَلَيْكُمْ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ مُبَيِّنَٰتٍ لِّيُخْرِجَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِ وَمَن يُؤْمِنۢ بِٱللَّهِ وَيَعْمَلْ صَٰلِحًا يُدْخِلْهُ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا قَدْ أَحْسَنَ ٱللَّهُ لَهُۥ رِزْقًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yanaboherereje) Intumwa ibasomera amagambo ya Allah (Qur’an) asobanutse, kugira ngo akure mu mwijima babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza anabaganishe ku rumuri. Bityo, uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, (Allah) azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Rwose Allah yamutunganyirije amafunguro (meza).

See all translations of this verse →

ٱللَّهُ ٱلَّذِى خَلَقَ سَبْعَ سَمَٰوَٰتٍ وَمِنَ ٱلْأَرْضِ مِثْلَهُنَّ يَتَنَزَّلُ ٱلْأَمْرُ بَيْنَهُنَّ لِتَعْلَمُوٓا۟ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ وَأَنَّ ٱللَّهَ قَدْ أَحَاطَ بِكُلِّ شَىْءٍ عِلْمًۢا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ni We waremye ibirere birindwi (anarema) isi (ndwi) nka byo. Itegeko rye rimanuka hagati yabyo (ibirere n’isi), kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70