Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbabarira ibyaha, Uwakira ukwicuza, Nyiribihano bikaze, Nyirinema. Nta yindi mana ibaho itari We, kandi Iwe ni ho garukiro.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta bajya impaka ku bimenyetso bya Allah, usibye ba bandi bahakanye. Bityo, ntugashukwe no kwidegembya kwabo ku isi.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNdetse uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabaye impamo kuri ba bandi bahakanye, ko rwose ari abantu bo mu muriro.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho (rya Edeni) wabasezeranyije, ndetse unaryinjizemo n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri ni Wowe Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye uhebuje.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga kugaragira Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumba byose.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) “Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?” (Allah azisubiza agira ati) “Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUyu munsi buri wese arahemberwa ibyo yakoze. Uyu munsi nta mahugu (agirirwa uwo ari we wese). Mu by’ukuri Allah ni Ubanguka mu ibarura.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari We, nta bubasha na mba bifite bwo guca urubanza. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo ni ukubera ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Farawo aravuga ati “Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri).”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMusa aravuga ati “Mu by’ukuri nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, ngo andinde buri wese wibona, utemera umunsi w’ibarura.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati “Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati ‘Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko wa wundi wemeye aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ndatinya ko mwazagerwaho n’ibihano nk’ibyabaye ku munsi w’udutsiko,
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ibyo bihano) ni nk’ibyabaye ku bantu ba Nuhu, aba Adi, aba Thamudu n’ababayeho nyuma yabo. Kandi Allah ntabwo ashaka kurenganya abagaragu (be).”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ndatinya ko mwazagerwaho (n’ibihano) ku munsi wo guhamagarana (hagati y’abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro),[1]
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yari amaze gupfa, muravuga muti “Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wa wundi urengera, ushidikanya.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, (ibyo) Allah arabyanga bikomeye ndetse (bikangwa) n’abemeramana. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa buri mwibone wese w’icyigomeke.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi.” Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo nta cyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho wa wundi wemeye (wo mu bantu ba Farawo) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimunkurikire mbayobore mu nzira itunganye”;
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana na cyo, naho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo ni bo bazinjira mu ijuru, bahabwemo amafunguro nta kugererwa.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Nta gushidikanya ko ibyo mumpamagarira nta cyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association“Kandi muzibuka ibyo mbabwira! Nanjye ibyanjye mbyeguriye Allah! Mu by’ukuri Allah ni Ubona abagaragu be mu buryo buhebuje.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Allah amurinda imigambi mibisha yabo bari bagambiriye, maze ibihano bibi bigota abantu ba Farawo.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): “Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bikaze cyane.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (zirikana) ubwo bazatongana bari mu muriro (baterana amagambo), maze abanyantege nke babwire ba bandi bibonaga (ku isi) bati “Mu by’ukuri ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro?”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri dutabara Intumwa zacu na ba bandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba Intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri ni We Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi utabona ntabwo ari kimwe n’ubona, ndetse na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza si kimwe n’abakora ibibi. Ariko ni gake mwibuka.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwo ni Allah Nyagasani wanyu, Umuremyi wa buri kintu, nta yindi mana ibaho itari We. Ese ni gute mureka ukuri (mugasenga ibitari Allah)?
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma mu rusoro rw’amaraso, hanyuma abasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, kugira ngo mugere ku bukure mu bwenge no mu gihagararo, hanyuma mube abasaza. No muri mwe harimo abapfa mbere, (Allah abikora gutyo) kugira ngo muzageze ku gihe cyagenwe, ngo wenda mwagira ubwenge.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMuretse Allah?” Bavuge bati “Twabibuze! Ahubwo na mbere nta n’ibyo twasengaga.” Uko ni ko Allah arekera abahakanyi mu buyobe.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga).
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNgaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone.
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUkwemera kwabo nta cyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho).