Home › Surahs › Surah Yusuf
Surah Yusuf يوسف
111 verses · Mecca · revelation order 53
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ الٓر تِلْكَ ءَايَٰتُ ٱلْكِتَٰبِ ٱلْمُبِينِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Alif Laam Raa.[1] Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse.
See all translations of this verse →
إِنَّآ أَنزَلْنَٰهُ قُرْءَٰنًا عَرَبِيًّا لَّعَلَّكُمْ تَعْقِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe.
See all translations of this verse →
نَحْنُ نَقُصُّ عَلَيْكَ أَحْسَنَ ٱلْقَصَصِ بِمَآ أَوْحَيْنَآ إِلَيْكَ هَٰذَا ٱلْقُرْءَانَ وَإِن كُنتَ مِن قَبْلِهِۦ لَمِنَ ٱلْغَٰفِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Tukubarira inkuru nziza (yewe Muhamadi) binyuze mu byo twaguhishuriye muri iyi Qur’an, n’ubwo mbere (yo guhishurwa) kwayo wari mu batari bafite icyo bayiziho.
See all translations of this verse →
إِذْ قَالَ يُوسُفُ لِأَبِيهِ يَٰٓأَبَتِ إِنِّى رَأَيْتُ أَحَدَ عَشَرَ كَوْكَبًا وَٱلشَّمْسَ وَٱلْقَمَرَ رَأَيْتُهُمْ لِى سَٰجِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ibuka ubwo Yusufu yabwiraga se ati “Dawe! Mu by’ukuri narose inyenyeri cumi n’imwe, izuba n'ukwezi, nabibonye binyubamira”
See all translations of this verse →
قَالَ يَٰبُنَىَّ لَا تَقْصُصْ رُءْيَاكَ عَلَىٰٓ إِخْوَتِكَ فَيَكِيدُوا۟ لَكَ كَيْدًا إِنَّ ٱلشَّيْطَٰنَ لِلْإِنسَٰنِ عَدُوٌّ مُّبِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Se) aramubwira ati “Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara.”
See all translations of this verse →
وَكَذَٰلِكَ يَجْتَبِيكَ رَبُّكَ وَيُعَلِّمُكَ مِن تَأْوِيلِ ٱلْأَحَادِيثِ وَيُتِمُّ نِعْمَتَهُۥ عَلَيْكَ وَعَلَىٰٓ ءَالِ يَعْقُوبَ كَمَآ أَتَمَّهَا عَلَىٰٓ أَبَوَيْكَ مِن قَبْلُ إِبْرَٰهِيمَ وَإِسْحَٰقَ إِنَّ رَبَّكَ عَلِيمٌ حَكِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezaho inema ze, ndetse no ku muryango wa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
See all translations of this verse →
لَّقَدْ كَانَ فِى يُوسُفَ وَإِخْوَتِهِۦٓ ءَايَٰتٌ لِّلسَّآئِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Mu by’ukuri inkuru ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya).
See all translations of this verse →
إِذْ قَالُوا۟ لَيُوسُفُ وَأَخُوهُ أَحَبُّ إِلَىٰٓ أَبِينَا مِنَّا وَنَحْنُ عُصْبَةٌ إِنَّ أَبَانَا لَفِى ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati “Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri Data ari mu buyobe bugaragara.”
See all translations of this verse →
ٱقْتُلُوا۟ يُوسُفَ أَوِ ٱطْرَحُوهُ أَرْضًا يَخْلُ لَكُمْ وَجْهُ أَبِيكُمْ وَتَكُونُوا۟ مِنۢ بَعْدِهِۦ قَوْمًا صَٰلِحِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Baravuga bati) “Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza.”
See all translations of this verse →
قَالَ قَآئِلٌ مِّنْهُمْ لَا تَقْتُلُوا۟ يُوسُفَ وَأَلْقُوهُ فِى غَيَٰبَتِ ٱلْجُبِّ يَلْتَقِطْهُ بَعْضُ ٱلسَّيَّارَةِ إِن كُنتُمْ فَٰعِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umwe muri bo aravuga ati “Ntimwice Yusufu, ahubwo mumujugunye mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ يَٰٓأَبَانَا مَا لَكَ لَا تَأْمَ۫نَّا عَلَىٰ يُوسُفَ وَإِنَّا لَهُۥ لَنَٰصِحُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Bamaze kunoza umugambi begera se) baramubwira bati “Dawe! Kuki utatugirira icyizere cyo kujyana na Yusufu, kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza?”
See all translations of this verse →
أَرْسِلْهُ مَعَنَا غَدًا يَرْتَعْ وَيَلْعَبْ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَٰفِظُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (nta cyo azaba).”
See all translations of this verse →
قَالَ إِنِّى لَيَحْزُنُنِىٓ أَن تَذْهَبُوا۟ بِهِۦ وَأَخَافُ أَن يَأْكُلَهُ ٱلذِّئْبُ وَأَنتُمْ عَنْهُ غَٰفِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Se) aravuga ati “Mu by’ukuri naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko ikirura cyamurya mwe mwirangariye mutamwitayeho.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ لَئِنْ أَكَلَهُ ٱلذِّئْبُ وَنَحْنُ عُصْبَةٌ إِنَّآ إِذًا لَّخَٰسِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Mu by’ukuri ikirura kiramutse kimuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا ذَهَبُوا۟ بِهِۦ وَأَجْمَعُوٓا۟ أَن يَجْعَلُوهُ فِى غَيَٰبَتِ ٱلْجُبِّ وَأَوْحَيْنَآ إِلَيْهِ لَتُنَبِّئَنَّهُم بِأَمْرِهِمْ هَٰذَا وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nuko turamuhishurira (Yusufu) tuti “Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)!”
See all translations of this verse →
وَجَآءُوٓ أَبَاهُمْ عِشَآءً يَبْكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira!
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ يَٰٓأَبَانَآ إِنَّا ذَهَبْنَا نَسْتَبِقُ وَتَرَكْنَا يُوسُفَ عِندَ مَتَٰعِنَا فَأَكَلَهُ ٱلذِّئْبُ وَمَآ أَنتَ بِمُؤْمِنٍ لَّنَا وَلَوْ كُنَّا صَٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Dawe! Mu by'ukuri, twagiye gusiganwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze ikirura kiramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri.”
See all translations of this verse →
وَجَآءُو عَلَىٰ قَمِيصِهِۦ بِدَمٍ كَذِبٍ قَالَ بَلْ سَوَّلَتْ لَكُمْ أَنفُسُكُمْ أَمْرًا فَصَبْرٌ جَمِيلٌ وَٱللَّهُ ٱلْمُسْتَعَانُ عَلَىٰ مَا تَصِفُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kumugirira nabi (mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allah ni We wo kwishingikirizwa mu byo muvuga.”
See all translations of this verse →
وَجَآءَتْ سَيَّارَةٌ فَأَرْسَلُوا۟ وَارِدَهُمْ فَأَدْلَىٰ دَلْوَهُۥ قَالَ يَٰبُشْرَىٰ هَٰذَا غُلَٰمٌ وَأَسَرُّوهُ بِضَٰعَةً وَٱللَّهُ عَلِيمٌۢ بِمَا يَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati “Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!” Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakoze.
See all translations of this verse →
وَشَرَوْهُ بِثَمَنٍۭ بَخْسٍ دَرَٰهِمَ مَعْدُودَةٍ وَكَانُوا۟ فِيهِ مِنَ ٱلزَّٰهِدِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu[1] make. Kandi ntabwo bamushakaga (baramwikijije).
See all translations of this verse →
وَقَالَ ٱلَّذِى ٱشْتَرَىٰهُ مِن مِّصْرَ لِٱمْرَأَتِهِۦٓ أَكْرِمِى مَثْوَىٰهُ عَسَىٰٓ أَن يَنفَعَنَآ أَوْ نَتَّخِذَهُۥ وَلَدًا وَكَذَٰلِكَ مَكَّنَّا لِيُوسُفَ فِى ٱلْأَرْضِ وَلِنُعَلِّمَهُۥ مِن تَأْوِيلِ ٱلْأَحَادِيثِ وَٱللَّهُ غَالِبٌ عَلَىٰٓ أَمْرِهِۦ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko Umunyamisiri wamuguze abwira umugore we ati “Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana.” Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.
See all translations of this verse →
وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُۥٓ ءَاتَيْنَٰهُ حُكْمًا وَعِلْمًا وَكَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze (Yusufu) amaze kuba igikwerere, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza.
See all translations of this verse →
وَرَٰوَدَتْهُ ٱلَّتِى هُوَ فِى بَيْتِهَا عَن نَّفْسِهِۦ وَغَلَّقَتِ ٱلْأَبْوَٰبَ وَقَالَتْ هَيْتَ لَكَ قَالَ مَعَاذَ ٱللَّهِ إِنَّهُۥ رَبِّىٓ أَحْسَنَ مَثْوَاىَ إِنَّهُۥ لَا يُفْلِحُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko umugore yari abereye mu rugo agerageza kumureshya (ngo baryamane), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati “Ngwino unyegere.” (Yusufu) aravuga ati “Niragije Allah (ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri we (umugabo wawe) ni Databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka.”
See all translations of this verse →
وَلَقَدْ هَمَّتْ بِهِۦ وَهَمَّ بِهَا لَوْلَآ أَن رَّءَا بُرْهَٰنَ رَبِّهِۦ كَذَٰلِكَ لِنَصْرِفَ عَنْهُ ٱلسُّوٓءَ وَٱلْفَحْشَآءَ إِنَّهُۥ مِنْ عِبَادِنَا ٱلْمُخْلَصِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo byari ukugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera.
See all translations of this verse →
وَٱسْتَبَقَا ٱلْبَابَ وَقَدَّتْ قَمِيصَهُۥ مِن دُبُرٍ وَأَلْفَيَا سَيِّدَهَا لَدَا ٱلْبَابِ قَالَتْ مَا جَزَآءُ مَنْ أَرَادَ بِأَهْلِكَ سُوٓءًا إِلَّآ أَن يُسْجَنَ أَوْ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga, undi na we amukurura) maze umugore aca ikanzu ya Yusufu mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati “Ni iki wakorera uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza?”
See all translations of this verse →
قَالَ هِىَ رَٰوَدَتْنِى عَن نَّفْسِى وَشَهِدَ شَاهِدٌ مِّنْ أَهْلِهَآ إِن كَانَ قَمِيصُهُۥ قُدَّ مِن قُبُلٍ فَصَدَقَتْ وَهُوَ مِنَ ٱلْكَٰذِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yusufu) aravuga ati “(Uyu mugore) ni we wanyifuje”, nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati “Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma.”
See all translations of this verse →
وَإِن كَانَ قَمِيصُهُۥ قُدَّ مِن دُبُرٍ فَكَذَبَتْ وَهُوَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا رَءَا قَمِيصَهُۥ قُدَّ مِن دُبُرٍ قَالَ إِنَّهُۥ مِن كَيْدِكُنَّ إِنَّ كَيْدَكُنَّ عَظِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati “Mu by’ukuri ibi ni bimwe mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye.”
See all translations of this verse →
يُوسُفُ أَعْرِضْ عَنْ هَٰذَا وَٱسْتَغْفِرِى لِذَنۢبِكِ إِنَّكِ كُنتِ مِنَ ٱلْخَاطِـِٔينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Umugabo aramubwira ati) “Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Nawe (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri wari mu banyamakosa.”
See all translations of this verse →
وَقَالَ نِسْوَةٌ فِى ٱلْمَدِينَةِ ٱمْرَأَتُ ٱلْعَزِيزِ تُرَٰوِدُ فَتَىٰهَا عَن نَّفْسِهِۦ قَدْ شَغَفَهَا حُبًّا إِنَّا لَنَرَىٰهَا فِى ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati “Umugore w’Umutware yararikiye umucakara we! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri turabona ari mu buyobe bugaragara.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا سَمِعَتْ بِمَكْرِهِنَّ أَرْسَلَتْ إِلَيْهِنَّ وَأَعْتَدَتْ لَهُنَّ مُتَّكَـًٔا وَءَاتَتْ كُلَّ وَٰحِدَةٍ مِّنْهُنَّ سِكِّينًا وَقَالَتِ ٱخْرُجْ عَلَيْهِنَّ فَلَمَّا رَأَيْنَهُۥٓ أَكْبَرْنَهُۥ وَقَطَّعْنَ أَيْدِيَهُنَّ وَقُلْنَ حَٰشَ لِلَّهِ مَا هَٰذَا بَشَرًا إِنْ هَٰذَآ إِلَّا مَلَكٌ كَرِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (uwo mugore) yumvise ibyo bamuvugaho, arabatumira anabategurira ibyo begamaho, anaha buri wese muri bo icyuma (cyo gukata ibiribwa), maze abwira (Yusufu) ati “Ngaho sohoka ubanyure imbere.” Bamubonye baramurangarira (kubera ubwiza bwe) maze bitemagura intoki, baravuga bati “Allah abiturinde! Uyu si ikiremwa muntu! Ahubwo ni malayika mutagatifu!”
See all translations of this verse →
قَالَتْ فَذَٰلِكُنَّ ٱلَّذِى لُمْتُنَّنِى فِيهِ وَلَقَدْ رَٰوَدتُّهُۥ عَن نَّفْسِهِۦ فَٱسْتَعْصَمَ وَلَئِن لَّمْ يَفْعَلْ مَآ ءَامُرُهُۥ لَيُسْجَنَنَّ وَلَيَكُونًا مِّنَ ٱلصَّٰغِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aravuga ati “Uwo ni we watumye mumveba! Rwose naramwifuje ariko arabyirinda! Ariko (ubutaha) nadakora ibyo mutegeka, azafungwa kandi azaba mu basuzuguritse.”
See all translations of this verse →
قَالَ رَبِّ ٱلسِّجْنُ أَحَبُّ إِلَىَّ مِمَّا يَدْعُونَنِىٓ إِلَيْهِ وَإِلَّا تَصْرِفْ عَنِّى كَيْدَهُنَّ أَصْبُ إِلَيْهِنَّ وَأَكُن مِّنَ ٱلْجَٰهِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yusufu) aravuga ati “Nyagasani! Gereza ni yo nziza kuri njye kuruta ibyo bampamagarira gukora (ubusambanyi). Kandi nuramuka utandinze imigambi yabo, nazabumvira hanyuma nkaba mu bantu b’injinji (b’abanyabyaha).”
See all translations of this verse →
فَٱسْتَجَابَ لَهُۥ رَبُّهُۥ فَصَرَفَ عَنْهُ كَيْدَهُنَّ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko Nyagasani we yakira ubusabe bwe, maze amukiza imigambi yabo. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
See all translations of this verse →
ثُمَّ بَدَا لَهُم مِّنۢ بَعْدِ مَا رَأَوُا۟ ٱلْـَٔايَٰتِ لَيَسْجُنُنَّهُۥ حَتَّىٰ حِينٍ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Hanyuma bamaze kubona ibimenyetso (by’uko Yusufu ari umwere) basanga bagomba kumufunga igihe runaka (kugira ngo bakumire igisebo).
See all translations of this verse →
وَدَخَلَ مَعَهُ ٱلسِّجْنَ فَتَيَانِ قَالَ أَحَدُهُمَآ إِنِّىٓ أَرَىٰنِىٓ أَعْصِرُ خَمْرًا وَقَالَ ٱلْـَٔاخَرُ إِنِّىٓ أَرَىٰنِىٓ أَحْمِلُ فَوْقَ رَأْسِى خُبْزًا تَأْكُلُ ٱلطَّيْرُ مِنْهُ نَبِّئْنَا بِتَأْوِيلِهِۦٓ إِنَّا نَرَىٰكَ مِنَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Yusufu) yinjirana n’abasore babiri muri gereza. Umwe muri bo aravuga ati “Mu by’ukuri narose nenga inzoga.” Undi aravuga ati “Mu by’ukuri njye narose nikoreye imigati ku mutwe inyoni ziyindiraho.” (Baravuga bati) “Dusobanurire iby’izo nzozi. Mu by’ukuri tubona uri mu bakora ibyiza.”
See all translations of this verse →
قَالَ لَا يَأْتِيكُمَا طَعَامٌ تُرْزَقَانِهِۦٓ إِلَّا نَبَّأْتُكُمَا بِتَأْوِيلِهِۦ قَبْلَ أَن يَأْتِيَكُمَا ذَٰلِكُمَا مِمَّا عَلَّمَنِى رَبِّىٓ إِنِّى تَرَكْتُ مِلَّةَ قَوْمٍ لَّا يُؤْمِنُونَ بِٱللَّهِ وَهُم بِٱلْـَٔاخِرَةِ هُمْ كَٰفِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aravuga ati “Ntabwo amafunguro mwagenewe ari bubagereho ntarazibasobanurira. Ibyo ni bimwe mu byo Nyagasani wanjye yanyigishije. Mu by’ukuri naciye ukubiri n’imyemerere y’abantu batemera Allah bakanahakana imperuka.”
See all translations of this verse →
وَٱتَّبَعْتُ مِلَّةَ ءَابَآءِىٓ إِبْرَٰهِيمَ وَإِسْحَٰقَ وَيَعْقُوبَ مَا كَانَ لَنَآ أَن نُّشْرِكَ بِٱللَّهِ مِن شَىْءٍ ذَٰلِكَ مِن فَضْلِ ٱللَّهِ عَلَيْنَا وَعَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَشْكُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira.”
See all translations of this verse →
يَٰصَٰحِبَىِ ٱلسِّجْنِ ءَأَرْبَابٌ مُّتَفَرِّقُونَ خَيْرٌ أَمِ ٱللَّهُ ٱلْوَٰحِدُ ٱلْقَهَّارُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Yemwe bagenzi banjye (mwembi turi kumwe) muri gereza! Ese (kugaragira) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ukugaragira) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga?”
See all translations of this verse →
مَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِهِۦٓ إِلَّآ أَسْمَآءً سَمَّيْتُمُوهَآ أَنتُمْ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلْطَٰنٍ إِنِ ٱلْحُكْمُ إِلَّا لِلَّهِ أَمَرَ أَلَّا تَعْبُدُوٓا۟ إِلَّآ إِيَّاهُ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلْقَيِّمُ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, nyamara Allah atarigeze abibahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba kugaragira uretse We wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
See all translations of this verse →
يَٰصَٰحِبَىِ ٱلسِّجْنِ أَمَّآ أَحَدُكُمَا فَيَسْقِى رَبَّهُۥ خَمْرًا وَأَمَّا ٱلْـَٔاخَرُ فَيُصْلَبُ فَتَأْكُلُ ٱلطَّيْرُ مِن رَّأْسِهِۦ قُضِىَ ٱلْأَمْرُ ٱلَّذِى فِيهِ تَسْتَفْتِيَانِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) ni uko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Shebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga.”
See all translations of this verse →
وَقَالَ لِلَّذِى ظَنَّ أَنَّهُۥ نَاجٍ مِّنْهُمَا ٱذْكُرْنِى عِندَ رَبِّكَ فَأَنسَىٰهُ ٱلشَّيْطَٰنُ ذِكْرَ رَبِّهِۦ فَلَبِثَ فِى ٱلسِّجْنِ بِضْعَ سِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azafungurwa ati “Uzamvuganire kuri Shobuja.” Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Shebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza.
See all translations of this verse →
وَقَالَ ٱلْمَلِكُ إِنِّىٓ أَرَىٰ سَبْعَ بَقَرَٰتٍ سِمَانٍ يَأْكُلُهُنَّ سَبْعٌ عِجَافٌ وَسَبْعَ سُنۢبُلَٰتٍ خُضْرٍ وَأُخَرَ يَابِسَٰتٍ يَٰٓأَيُّهَا ٱلْمَلَأُ أَفْتُونِى فِى رُءْيَٰىَ إِن كُنتُمْ لِلرُّءْيَا تَعْبُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Umwami (yaje kurota), aravuga ati “Mu by’ukuri narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye. Yemwe byegera byanjye! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi.”
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ أَضْغَٰثُ أَحْلَٰمٍ وَمَا نَحْنُ بِتَأْوِيلِ ٱلْأَحْلَٰمِ بِعَٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi ntabwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo).”
See all translations of this verse →
وَقَالَ ٱلَّذِى نَجَا مِنْهُمَا وَٱدَّكَرَ بَعْدَ أُمَّةٍ أَنَا۠ أُنَبِّئُكُم بِتَأْوِيلِهِۦ فَأَرْسِلُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati “Njye ndababwira ibisobanuro byazo, ngaho nimunyohereze (kuri Yusufu).”
See all translations of this verse →
يُوسُفُ أَيُّهَا ٱلصِّدِّيقُ أَفْتِنَا فِى سَبْعِ بَقَرَٰتٍ سِمَانٍ يَأْكُلُهُنَّ سَبْعٌ عِجَافٌ وَسَبْعِ سُنۢبُلَٰتٍ خُضْرٍ وَأُخَرَ يَابِسَٰتٍ لَّعَلِّىٓ أَرْجِعُ إِلَى ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمْ يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Aravuga ati) “Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi).”
See all translations of this verse →
قَالَ تَزْرَعُونَ سَبْعَ سِنِينَ دَأَبًا فَمَا حَصَدتُّمْ فَذَرُوهُ فِى سُنۢبُلِهِۦٓ إِلَّا قَلِيلًا مِّمَّا تَأْكُلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yusufu) aravuga ati “Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya.”
See all translations of this verse →
ثُمَّ يَأْتِى مِنۢ بَعْدِ ذَٰلِكَ سَبْعٌ شِدَادٌ يَأْكُلْنَ مَا قَدَّمْتُمْ لَهُنَّ إِلَّا قَلِيلًا مِّمَّا تُحْصِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto).”
See all translations of this verse →
ثُمَّ يَأْتِى مِنۢ بَعْدِ ذَٰلِكَ عَامٌ فِيهِ يُغَاثُ ٱلنَّاسُ وَفِيهِ يَعْصِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi).”
See all translations of this verse →
وَقَالَ ٱلْمَلِكُ ٱئْتُونِى بِهِۦ فَلَمَّا جَآءَهُ ٱلرَّسُولُ قَالَ ٱرْجِعْ إِلَىٰ رَبِّكَ فَسْـَٔلْهُ مَا بَالُ ٱلنِّسْوَةِ ٱلَّٰتِى قَطَّعْنَ أَيْدِيَهُنَّ إِنَّ رَبِّى بِكَيْدِهِنَّ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko Intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati “Subira kwa Shobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo.”
See all translations of this verse →
قَالَ مَا خَطْبُكُنَّ إِذْ رَٰوَدتُّنَّ يُوسُفَ عَن نَّفْسِهِۦ قُلْنَ حَٰشَ لِلَّهِ مَا عَلِمْنَا عَلَيْهِ مِن سُوٓءٍ قَالَتِ ٱمْرَأَتُ ٱلْعَزِيزِ ٱلْـَٰٔنَ حَصْحَصَ ٱلْحَقُّ أَنَا۠ رَٰوَدتُّهُۥ عَن نَّفْسِهِۦ وَإِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati “Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?” Baravuga bati “Allah abimurinde! Nta kibi twamubonyeho.” Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati “Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ari mu banyakuri.”
See all translations of this verse →
ذَٰلِكَ لِيَعْلَمَ أَنِّى لَمْ أَخُنْهُ بِٱلْغَيْبِ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يَهْدِى كَيْدَ ٱلْخَآئِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Nuko Yusufu aravuga ati) “Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugira ngo (wa mutware) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أُبَرِّئُ نَفْسِىٓ إِنَّ ٱلنَّفْسَ لَأَمَّارَةٌۢ بِٱلسُّوٓءِ إِلَّا مَا رَحِمَ رَبِّىٓ إِنَّ رَبِّى غَفُورٌ رَّحِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Kandi sinigira umwere (kuko nanjye naburaga gato ngo mwifuze). Mu by’ukuri umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretse uwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
See all translations of this verse →
وَقَالَ ٱلْمَلِكُ ٱئْتُونِى بِهِۦٓ أَسْتَخْلِصْهُ لِنَفْسِى فَلَمَّا كَلَّمَهُۥ قَالَ إِنَّكَ ٱلْيَوْمَ لَدَيْنَا مَكِينٌ أَمِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Maze umwami (abonye ko Yusufu abaye umwere) aravuga ati “Mumunzanire mugire umujyanama wihariye!” Nuko amaze kuvugana na we (ashima imico ye) aravuga ati “Mu by’ukuri uyu munsi ubaye umunyacyubahiro w’umwizerwa muri twe.”
See all translations of this verse →
قَالَ ٱجْعَلْنِى عَلَىٰ خَزَآئِنِ ٱلْأَرْضِ إِنِّى حَفِيظٌ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yusufu) aravuga ati “Nshinga ibigega by’igihugu, kuko mu by’ukuri ndi umubitsi ubisobanukiwe.”
See all translations of this verse →
وَكَذَٰلِكَ مَكَّنَّا لِيُوسُفَ فِى ٱلْأَرْضِ يَتَبَوَّأُ مِنْهَا حَيْثُ يَشَآءُ نُصِيبُ بِرَحْمَتِنَا مَن نَّشَآءُ وَلَا نُضِيعُ أَجْرَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Uko ni ko twagize Yusufu umuntu ukomeye mu gihugu (Misiri), agituramo aho ashaka. Duhundagaza impuhwe zacu ku wo dushaka, kandi ntitujya tuburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.
See all translations of this verse →
وَلَأَجْرُ ٱلْـَٔاخِرَةِ خَيْرٌ لِّلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَكَانُوا۟ يَتَّقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi rwose, ibihembo byo ku munsi w’imperuka ni byo byiza kuri ba bandi bemeye bakaba baranagandukiraga Allah.
See all translations of this verse →
وَجَآءَ إِخْوَةُ يُوسُفَ فَدَخَلُوا۟ عَلَيْهِ فَعَرَفَهُمْ وَهُمْ لَهُۥ مُنكِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (amapfa aratera) abavandimwe ba Yusufu (basuhukira mu Misiri gushakayo amafunguro), binjira iwe arabamenya, ariko bo ntibamumenya.
See all translations of this verse →
وَلَمَّا جَهَّزَهُم بِجَهَازِهِمْ قَالَ ٱئْتُونِى بِأَخٍ لَّكُم مِّنْ أَبِيكُمْ أَلَا تَرَوْنَ أَنِّىٓ أُوفِى ٱلْكَيْلَ وَأَنَا۠ خَيْرُ ٱلْمُنزِلِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Amaze kubategurira ibiribwa (basabye) aravuga ati “(Ubutaha) muzanzanire umuvandimwe wanyu kuri so (Benjamini). Ese ntimubona ko mbuzuriza ibipimo kandi nkanakira neza abashyitsi?”
See all translations of this verse →
فَإِن لَّمْ تَأْتُونِى بِهِۦ فَلَا كَيْلَ لَكُمْ عِندِى وَلَا تَقْرَبُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nimuramuka mutamunzaniye nta biribwa muzapimirwa iwanjye, kandi ntimuzanyegere.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ سَنُرَٰوِدُ عَنْهُ أَبَاهُ وَإِنَّا لَفَٰعِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Tuzinginga se amuduhe, kandi rwose tuzabikora.”
See all translations of this verse →
وَقَالَ لِفِتْيَٰنِهِ ٱجْعَلُوا۟ بِضَٰعَتَهُمْ فِى رِحَالِهِمْ لَعَلَّهُمْ يَعْرِفُونَهَآ إِذَا ٱنقَلَبُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَهْلِهِمْ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yusufu) abwira abagaragu be ati “Mushyire amafaranga baguze ibiribwa mu mitwaro yabo (mu ibanga), kugira ngo bazabibone basubiye iwabo, bityo bazagaruke.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا رَجَعُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَبِيهِمْ قَالُوا۟ يَٰٓأَبَانَا مُنِعَ مِنَّا ٱلْكَيْلُ فَأَرْسِلْ مَعَنَآ أَخَانَا نَكْتَلْ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَٰفِظُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko bageze kwa se, baravuga bati “Dawe! Twahakaniwe kuzongera gupimirwa (ibiribwa tutajyanye n’umuvandimwe wacu Benjamini). None duhe umuvandimwe wacu tujyane, kugira ngo tuzapimirwe (ibiribwa), kandi rwose tuzamurinda.”
See all translations of this verse →
قَالَ هَلْ ءَامَنُكُمْ عَلَيْهِ إِلَّا كَمَآ أَمِنتُكُمْ عَلَىٰٓ أَخِيهِ مِن قَبْلُ فَٱللَّهُ خَيْرٌ حَٰفِظًا وَهُوَ أَرْحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Se) aravuga ati “Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni We Murinzi mwiza, kandi ni We Munyembabazi usumba abandi.”
See all translations of this verse →
وَلَمَّا فَتَحُوا۟ مَتَٰعَهُمْ وَجَدُوا۟ بِضَٰعَتَهُمْ رُدَّتْ إِلَيْهِمْ قَالُوا۟ يَٰٓأَبَانَا مَا نَبْغِى هَٰذِهِۦ بِضَٰعَتُنَا رُدَّتْ إِلَيْنَا وَنَمِيرُ أَهْلَنَا وَنَحْفَظُ أَخَانَا وَنَزْدَادُ كَيْلَ بَعِيرٍ ذَٰلِكَ كَيْلٌ يَسِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati “Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga).”
See all translations of this verse →
قَالَ لَنْ أُرْسِلَهُۥ مَعَكُمْ حَتَّىٰ تُؤْتُونِ مَوْثِقًا مِّنَ ٱللَّهِ لَتَأْتُنَّنِى بِهِۦٓ إِلَّآ أَن يُحَاطَ بِكُمْ فَلَمَّآ ءَاتَوْهُ مَوْثِقَهُمْ قَالَ ٱللَّهُ عَلَىٰ مَا نَقُولُ وَكِيلٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Se) aravuga ati “Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura).” Bamaze kumurahirira, aravuga ati “Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze.”
See all translations of this verse →
وَقَالَ يَٰبَنِىَّ لَا تَدْخُلُوا۟ مِنۢ بَابٍ وَٰحِدٍ وَٱدْخُلُوا۟ مِنْ أَبْوَٰبٍ مُّتَفَرِّقَةٍ وَمَآ أُغْنِى عَنكُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن شَىْءٍ إِنِ ٱلْحُكْمُ إِلَّا لِلَّهِ عَلَيْهِ تَوَكَّلْتُ وَعَلَيْهِ فَلْيَتَوَكَّلِ ٱلْمُتَوَكِّلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aranavuga ati “Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri umwanzuro ni uwa Allah; ni We niringiye, kandi abiringira bose bajye baba ari We biringira.”
See all translations of this verse →
وَلَمَّا دَخَلُوا۟ مِنْ حَيْثُ أَمَرَهُمْ أَبُوهُم مَّا كَانَ يُغْنِى عَنْهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن شَىْءٍ إِلَّا حَاجَةً فِى نَفْسِ يَعْقُوبَ قَضَىٰهَا وَإِنَّهُۥ لَذُو عِلْمٍ لِّمَا عَلَّمْنَٰهُ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, nta cyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko zari impungenge zari mu mutima wa Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri we (Yakubu) yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
See all translations of this verse →
وَلَمَّا دَخَلُوا۟ عَلَىٰ يُوسُفَ ءَاوَىٰٓ إِلَيْهِ أَخَاهُ قَالَ إِنِّىٓ أَنَا۠ أَخُوكَ فَلَا تَبْتَئِسْ بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko binjiye kwa Yusufu, yiyegereza mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati “Mu by’ukuri ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا جَهَّزَهُم بِجَهَازِهِمْ جَعَلَ ٱلسِّقَايَةَ فِى رَحْلِ أَخِيهِ ثُمَّ أَذَّنَ مُؤَذِّنٌ أَيَّتُهَا ٱلْعِيرُ إِنَّكُمْ لَسَٰرِقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira ingemeri (ikoze muri zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati “Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri muri abajura!”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ وَأَقْبَلُوا۟ عَلَيْهِم مَّاذَا تَفْقِدُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Barahindukira baravuga bati “Ni iki mwabuze?”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ نَفْقِدُ صُوَاعَ ٱلْمَلِكِ وَلِمَن جَآءَ بِهِۦ حِمْلُ بَعِيرٍ وَأَنَا۠ بِهِۦ زَعِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Twabuze ingemeri y’umwami, kandi uyizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ لَقَدْ عَلِمْتُم مَّا جِئْنَا لِنُفْسِدَ فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا كُنَّا سَٰرِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ فَمَا جَزَٰٓؤُهُۥٓ إِن كُنتُمْ كَٰذِبِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Abakozi ba Yusufu) baravuga bati “Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba bigaragaye ko muri ababeshyi?”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ جَزَٰٓؤُهُۥ مَن وُجِدَ فِى رَحْلِهِۦ فَهُوَ جَزَٰٓؤُهُۥ كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلظَّٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Igihano cy’uri buyisanganwe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi.”
See all translations of this verse →
فَبَدَأَ بِأَوْعِيَتِهِمْ قَبْلَ وِعَآءِ أَخِيهِ ثُمَّ ٱسْتَخْرَجَهَا مِن وِعَآءِ أَخِيهِ كَذَٰلِكَ كِدْنَا لِيُوسُفَ مَا كَانَ لِيَأْخُذَ أَخَاهُ فِى دِينِ ٱلْمَلِكِ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ نَرْفَعُ دَرَجَٰتٍ مَّن نَّشَآءُ وَفَوْقَ كُلِّ ذِى عِلْمٍ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma ayikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina ibwami bitari ku bushake bwa Allah. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah).
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ إِن يَسْرِقْ فَقَدْ سَرَقَ أَخٌ لَّهُۥ مِن قَبْلُ فَأَسَرَّهَا يُوسُفُ فِى نَفْسِهِۦ وَلَمْ يُبْدِهَا لَهُمْ قَالَ أَنتُمْ شَرٌّ مَّكَانًا وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا تَصِفُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati “Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba.” Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati “Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neza ibyo muvuga.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ يَٰٓأَيُّهَا ٱلْعَزِيزُ إِنَّ لَهُۥٓ أَبًا شَيْخًا كَبِيرًا فَخُذْ أَحَدَنَا مَكَانَهُۥٓ إِنَّا نَرَىٰكَ مِنَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Mu by’ukuri (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri tubona uri mu bagiraneza.”
See all translations of this verse →
قَالَ مَعَاذَ ٱللَّهِ أَن نَّأْخُذَ إِلَّا مَن وَجَدْنَا مَتَٰعَنَا عِندَهُۥٓ إِنَّآ إِذًا لَّظَٰلِمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yusufu) aravuga ati “Allah aturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا ٱسْتَيْـَٔسُوا۟ مِنْهُ خَلَصُوا۟ نَجِيًّا قَالَ كَبِيرُهُمْ أَلَمْ تَعْلَمُوٓا۟ أَنَّ أَبَاكُمْ قَدْ أَخَذَ عَلَيْكُم مَّوْثِقًا مِّنَ ٱللَّهِ وَمِن قَبْلُ مَا فَرَّطتُمْ فِى يُوسُفَ فَلَنْ أَبْرَحَ ٱلْأَرْضَ حَتَّىٰ يَأْذَنَ لِىٓ أَبِىٓ أَوْ يَحْكُمَ ٱللَّهُ لِى وَهُوَ خَيْرُ ٱلْحَٰكِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati “Ese ntimuzi ko so yagiranye namwe isezerano mu izina rya Allah (ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi.”
See all translations of this verse →
ٱرْجِعُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَبِيكُمْ فَقُولُوا۟ يَٰٓأَبَانَآ إِنَّ ٱبْنَكَ سَرَقَ وَمَا شَهِدْنَآ إِلَّا بِمَا عَلِمْنَا وَمَا كُنَّا لِلْغَيْبِ حَٰفِظِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti “Dawe! Mu by’ukuri umwana wawe yaribye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze ingemeri yabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana).”
See all translations of this verse →
وَسْـَٔلِ ٱلْقَرْيَةَ ٱلَّتِى كُنَّا فِيهَا وَٱلْعِيرَ ٱلَّتِىٓ أَقْبَلْنَا فِيهَا وَإِنَّا لَصَٰدِقُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Unabaze (abatuye) umudugudu twarimo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; rwose turavuga ukuri.”
See all translations of this verse →
قَالَ بَلْ سَوَّلَتْ لَكُمْ أَنفُسُكُمْ أَمْرًا فَصَبْرٌ جَمِيلٌ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَأْتِيَنِى بِهِمْ جَمِيعًا إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْعَلِيمُ ٱلْحَكِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yakobo) aravuga ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
See all translations of this verse →
وَتَوَلَّىٰ عَنْهُمْ وَقَالَ يَٰٓأَسَفَىٰ عَلَىٰ يُوسُفَ وَٱبْيَضَّتْ عَيْنَاهُ مِنَ ٱلْحُزْنِ فَهُوَ كَظِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko abatera umugongo aravuga ati “Mbega agahinda ntewe no kubura Yusufu!” Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka.
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ تَفْتَؤُا۟ تَذْكُرُ يُوسُفَ حَتَّىٰ تَكُونَ حَرَضًا أَوْ تَكُونَ مِنَ ٱلْهَٰلِكِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana!”
See all translations of this verse →
قَالَ إِنَّمَآ أَشْكُوا۟ بَثِّى وَحُزْنِىٓ إِلَى ٱللَّهِ وَأَعْلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri akababaro n’agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah.”
See all translations of this verse →
يَٰبَنِىَّ ٱذْهَبُوا۟ فَتَحَسَّسُوا۟ مِن يُوسُفَ وَأَخِيهِ وَلَا تَا۟يْـَٔسُوا۟ مِن رَّوْحِ ٱللَّهِ إِنَّهُۥ لَا يَا۟يْـَٔسُ مِن رَّوْحِ ٱللَّهِ إِلَّا ٱلْقَوْمُ ٱلْكَٰفِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “(Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere (cyo kubona Yusufu) ku bw’impuhwe za Allah. Mu by’ukuri nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا دَخَلُوا۟ عَلَيْهِ قَالُوا۟ يَٰٓأَيُّهَا ٱلْعَزِيزُ مَسَّنَا وَأَهْلَنَا ٱلضُّرُّ وَجِئْنَا بِبِضَٰعَةٍ مُّزْجَىٰةٍ فَأَوْفِ لَنَا ٱلْكَيْلَ وَتَصَدَّقْ عَلَيْنَآ إِنَّ ٱللَّهَ يَجْزِى ٱلْمُتَصَدِّقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri Allah agororera abagiraneza.”
See all translations of this verse →
قَالَ هَلْ عَلِمْتُم مَّا فَعَلْتُم بِيُوسُفَ وَأَخِيهِ إِذْ أَنتُمْ جَٰهِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aravuga ati “Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)?”
See all translations of this verse →
قَالُوٓا۟ أَءِنَّكَ لَأَنتَ يُوسُفُ قَالَ أَنَا۠ يُوسُفُ وَهَٰذَآ أَخِى قَدْ مَنَّ ٱللَّهُ عَلَيْنَآ إِنَّهُۥ مَن يَتَّقِ وَيَصْبِرْ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجْرَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Ese mu by’ukuri ni wowe Yusufu?” Ati “Ni njye Yusufu, n’uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri ugandukira (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza.”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ لَقَدْ ءَاثَرَكَ ٱللَّهُ عَلَيْنَا وَإِن كُنَّا لَخَٰطِـِٔينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri twari abanyamakosa.”
See all translations of this verse →
قَالَ لَا تَثْرِيبَ عَلَيْكُمُ ٱلْيَوْمَ يَغْفِرُ ٱللَّهُ لَكُمْ وَهُوَ أَرْحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aravuga ati “Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni We Munyempuhwe usumba abandi.”
See all translations of this verse →
ٱذْهَبُوا۟ بِقَمِيصِى هَٰذَا فَأَلْقُوهُ عَلَىٰ وَجْهِ أَبِى يَأْتِ بَصِيرًا وَأْتُونِى بِأَهْلِكُمْ أَجْمَعِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa Data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose.”
See all translations of this verse →
وَلَمَّا فَصَلَتِ ٱلْعِيرُ قَالَ أَبُوهُمْ إِنِّى لَأَجِدُ رِيحَ يُوسُفَ لَوْلَآ أَن تُفَنِّدُونِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru).”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ إِنَّكَ لَفِى ضَلَٰلِكَ ٱلْقَدِيمِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Abari kumwe na we) baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa).”
See all translations of this verse →
فَلَمَّآ أَن جَآءَ ٱلْبَشِيرُ أَلْقَىٰهُ عَلَىٰ وَجْهِهِۦ فَٱرْتَدَّ بَصِيرًا قَالَ أَلَمْ أَقُل لَّكُمْ إِنِّىٓ أَعْلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize ikanzu ya Yusufu mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati “Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah?”
See all translations of this verse →
قَالُوا۟ يَٰٓأَبَانَا ٱسْتَغْفِرْ لَنَا ذُنُوبَنَآ إِنَّا كُنَّا خَٰطِـِٔينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Baravuga bati “Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri twari abanyabyaha.”
See all translations of this verse →
قَالَ سَوْفَ أَسْتَغْفِرُ لَكُمْ رَبِّىٓ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Aravuga ati “Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri We ni Uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi.”
See all translations of this verse →
فَلَمَّا دَخَلُوا۟ عَلَىٰ يُوسُفَ ءَاوَىٰٓ إِلَيْهِ أَبَوَيْهِ وَقَالَ ٱدْخُلُوا۟ مِصْرَ إِن شَآءَ ٱللَّهُ ءَامِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be maze aravuga ati “Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye.”
See all translations of this verse →
وَرَفَعَ أَبَوَيْهِ عَلَى ٱلْعَرْشِ وَخَرُّوا۟ لَهُۥ سُجَّدًا وَقَالَ يَٰٓأَبَتِ هَٰذَا تَأْوِيلُ رُءْيَٰىَ مِن قَبْلُ قَدْ جَعَلَهَا رَبِّى حَقًّا وَقَدْ أَحْسَنَ بِىٓ إِذْ أَخْرَجَنِى مِنَ ٱلسِّجْنِ وَجَآءَ بِكُم مِّنَ ٱلْبَدْوِ مِنۢ بَعْدِ أَن نَّزَغَ ٱلشَّيْطَٰنُ بَيْنِى وَبَيْنَ إِخْوَتِىٓ إِنَّ رَبِّى لَطِيفٌ لِّمَا يَشَآءُ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْعَلِيمُ ٱلْحَكِيمُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati “Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abikorana ubwitonzi. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
See all translations of this verse →
رَبِّ قَدْ ءَاتَيْتَنِى مِنَ ٱلْمُلْكِ وَعَلَّمْتَنِى مِن تَأْوِيلِ ٱلْأَحَادِيثِ فَاطِرَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ أَنتَ وَلِىِّۦ فِى ٱلدُّنْيَا وَٱلْـَٔاخِرَةِ تَوَفَّنِى مُسْلِمًا وَأَلْحِقْنِى بِٱلصَّٰلِحِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association “Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. Uzanshoboze gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.”
See all translations of this verse →
ذَٰلِكَ مِنْ أَنۢبَآءِ ٱلْغَيْبِ نُوحِيهِ إِلَيْكَ وَمَا كُنتَ لَدَيْهِمْ إِذْ أَجْمَعُوٓا۟ أَمْرَهُمْ وَهُمْ يَمْكُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo bumvikanaga mu mugambi wabo (wo kugirira nabi Yusufu).
See all translations of this verse →
وَمَآ أَكْثَرُ ٱلنَّاسِ وَلَوْ حَرَصْتَ بِمُؤْمِنِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemeramana kabone n’ubwo washyiraho umuhate.
See all translations of this verse →
وَمَا تَسْـَٔلُهُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ إِنْ هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ لِّلْعَٰلَمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose.
See all translations of this verse →
وَكَأَيِّن مِّنْ ءَايَةٍ فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ يَمُرُّونَ عَلَيْهَا وَهُمْ عَنْهَا مُعْرِضُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza?
See all translations of this verse →
وَمَا يُؤْمِنُ أَكْثَرُهُم بِٱللَّهِ إِلَّا وَهُم مُّشْرِكُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije.
See all translations of this verse →
أَفَأَمِنُوٓا۟ أَن تَأْتِيَهُمْ غَٰشِيَةٌ مِّنْ عَذَابِ ٱللَّهِ أَوْ تَأْتِيَهُمُ ٱلسَّاعَةُ بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi?
See all translations of this verse →
قُلْ هَٰذِهِۦ سَبِيلِىٓ أَدْعُوٓا۟ إِلَى ٱللَّهِ عَلَىٰ بَصِيرَةٍ أَنَا۠ وَمَنِ ٱتَّبَعَنِى وَسُبْحَٰنَ ٱللَّهِ وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.”
See all translations of this verse →
وَمَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ إِلَّا رِجَالًا نُّوحِىٓ إِلَيْهِم مِّنْ أَهْلِ ٱلْقُرَىٰٓ أَفَلَمْ يَسِيرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ فَيَنظُرُوا۟ كَيْفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ وَلَدَارُ ٱلْـَٔاخِرَةِ خَيْرٌ لِّلَّذِينَ ٱتَّقَوْا۟ أَفَلَا تَعْقِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi bagandukiraga Allah. Ese nta bwenge mugira?
See all translations of this verse →
حَتَّىٰٓ إِذَا ٱسْتَيْـَٔسَ ٱلرُّسُلُ وَظَنُّوٓا۟ أَنَّهُمْ قَدْ كُذِبُوا۟ جَآءَهُمْ نَصْرُنَا فَنُجِّىَ مَن نَّشَآءُ وَلَا يُرَدُّ بَأْسُنَا عَنِ ٱلْقَوْمِ ٱلْمُجْرِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association (Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’Intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo Ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi.
See all translations of this verse →
لَقَدْ كَانَ فِى قَصَصِهِمْ عِبْرَةٌ لِّأُو۟لِى ٱلْأَلْبَٰبِ مَا كَانَ حَدِيثًا يُفْتَرَىٰ وَلَٰكِن تَصْدِيقَ ٱلَّذِى بَيْنَ يَدَيْهِ وَتَفْصِيلَ كُلِّ شَىْءٍ وَهُدًى وَرَحْمَةً لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikanasobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah).
See all translations of this verse →
← Surah Hud
Surah Ar-Ra'd →
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
→
Arabic text and translations via Tanzil and QuranEnc — verbatim, unmodified · Translations belong to their translators and are not the Qur'an itself
This is a research aid, not a source of religious rulings.