لَن تَنفَعَكُمْ أَرْحَامُكُمْ وَلَآ أَوْلَٰدُكُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ يَفْصِلُ بَيْنَكُمْ وَٱللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ بَصِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu nta cyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.