caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Fath, Verse 25

Medina · revelation order 111 · 48:25

هُمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَصَدُّوكُمْ عَنِ ٱلْمَسْجِدِ ٱلْحَرَامِ وَٱلْهَدْىَ مَعْكُوفًا أَن يَبْلُغَ مَحِلَّهُۥ وَلَوْلَا رِجَالٌ مُّؤْمِنُونَ وَنِسَآءٌ مُّؤْمِنَٰتٌ لَّمْ تَعْلَمُوهُمْ أَن تَطَـُٔوهُمْ فَتُصِيبَكُم مِّنْهُم مَّعَرَّةٌۢ بِغَيْرِ عِلْمٍ لِّيُدْخِلَ ٱللَّهُ فِى رَحْمَتِهِۦ مَن يَشَآءُ لَوْ تَزَيَّلُوا۟ لَعَذَّبْنَا ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِنْهُمْ عَذَابًا أَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ni bo bahakanye bakanabakumira (mwebwe abemeramana) kugana Umusigiti Mutagatifu (w’i Maka), ndetse bakanafatira amatungo yari aziritse (yagombaga gutangwaho ibitambo) ntagere aho yagenewe gutambirwa. Iyo hataba abemeramana b’abagabo n’abemeramana b’abagore (bari mu banzi banyu mwari muhanganye) mutari muzi, mwari kubica cyangwa mukabahutaza mutabizi; nuko bikabatera umugayo (mukabarwaho icyaha) ku byo mutari muzi. (Ibyo byabayeho) kugira ngo Allah agirire impuhwe uwo ashaka. (Ariko abo bemeramana) iyo baza kuba bitandukanyije (n’abahakanyi), abahakanye muri bo twari kubahanisha ibihano bibabaza.
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70