إِذْ جَعَلَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ فِى قُلُوبِهِمُ ٱلْحَمِيَّةَ حَمِيَّةَ ٱلْجَٰهِلِيَّةِ فَأَنزَلَ ٱللَّهُ سَكِينَتَهُۥ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَعَلَى ٱلْمُؤْمِنِينَ وَأَلْزَمَهُمْ كَلِمَةَ ٱلتَّقْوَىٰ وَكَانُوٓا۟ أَحَقَّ بِهَا وَأَهْلَهَا وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), Allah yamanuye ituze ku Ntumwa ye no ku bemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo kugandukira (Allah); kandi bari barikwiye ndetse ari na bo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu.