caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah An-Nisaa النساء

176 verses · Medina · revelation order 92

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُوا۟ رَبَّكُمُ ٱلَّذِى خَلَقَكُم مِّن نَّفْسٍ وَٰحِدَةٍ وَخَلَقَ مِنْهَا زَوْجَهَا وَبَثَّ مِنْهُمَا رِجَالًا كَثِيرًا وَنِسَآءً وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ ٱلَّذِى تَسَآءَلُونَ بِهِۦ وَٱلْأَرْحَامَ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَيْكُمْ رَقِيبًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu.

See all translations of this verse →

وَءَاتُوا۟ ٱلْيَتَٰمَىٰٓ أَمْوَٰلَهُمْ وَلَا تَتَبَدَّلُوا۟ ٱلْخَبِيثَ بِٱلطَّيِّبِ وَلَا تَأْكُلُوٓا۟ أَمْوَٰلَهُمْ إِلَىٰٓ أَمْوَٰلِكُمْ إِنَّهُۥ كَانَ حُوبًا كَبِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunahe imfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Kandi ntimukarye imitungo yazo muyigeretse ku yanyu. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye.

See all translations of this verse →

وَإِنْ خِفْتُمْ أَلَّا تُقْسِطُوا۟ فِى ٱلْيَتَٰمَىٰ فَٱنكِحُوا۟ مَا طَابَ لَكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ مَثْنَىٰ وَثُلَٰثَ وَرُبَٰعَ فَإِنْ خِفْتُمْ أَلَّا تَعْدِلُوا۟ فَوَٰحِدَةً أَوْ مَا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُكُمْ ذَٰلِكَ أَدْنَىٰٓ أَلَّا تَعُولُوا۟

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nimutinya kutagirira ubutabera imfubyi[1] (muzareke kuzishaka) ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira ubutabera hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye kutarengera kwanyu.

See all translations of this verse →

وَءَاتُوا۟ ٱلنِّسَآءَ صَدُقَٰتِهِنَّ نِحْلَةً فَإِن طِبْنَ لَكُمْ عَن شَىْءٍ مِّنْهُ نَفْسًا فَكُلُوهُ هَنِيٓـًٔا مَّرِيٓـًٔا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mujye muha abagore inkwano zabo nk’impano. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza.

See all translations of this verse →

وَلَا تُؤْتُوا۟ ٱلسُّفَهَآءَ أَمْوَٰلَكُمُ ٱلَّتِى جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمْ قِيَٰمًا وَٱرْزُقُوهُمْ فِيهَا وَٱكْسُوهُمْ وَقُولُوا۟ لَهُمْ قَوْلًا مَّعْرُوفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira mukoresheje imvugo nziza.

See all translations of this verse →

وَٱبْتَلُوا۟ ٱلْيَتَٰمَىٰ حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغُوا۟ ٱلنِّكَاحَ فَإِنْ ءَانَسْتُم مِّنْهُمْ رُشْدًا فَٱدْفَعُوٓا۟ إِلَيْهِمْ أَمْوَٰلَهُمْ وَلَا تَأْكُلُوهَآ إِسْرَافًا وَبِدَارًا أَن يَكْبَرُوا۟ وَمَن كَانَ غَنِيًّا فَلْيَسْتَعْفِفْ وَمَن كَانَ فَقِيرًا فَلْيَأْكُلْ بِٱلْمَعْرُوفِ فَإِذَا دَفَعْتُمْ إِلَيْهِمْ أَمْوَٰلَهُمْ فَأَشْهِدُوا۟ عَلَيْهِمْ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ حَسِيبًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMujye mugerageza imfubyi (mureba ko zamaze kumenya gukoresha neza umutungo), kugeza ubwo zigeze mu gihe cy’ubukure; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura.

See all translations of this verse →

لِّلرِّجَالِ نَصِيبٌ مِّمَّا تَرَكَ ٱلْوَٰلِدَانِ وَٱلْأَقْرَبُونَ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٌ مِّمَّا تَرَكَ ٱلْوَٰلِدَانِ وَٱلْأَقْرَبُونَ مِمَّا قَلَّ مِنْهُ أَوْ كَثُرَ نَصِيبًا مَّفْرُوضًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbagabo bafite umugabane (wo kuzungura) mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi. Uwo ni umugabane wagenwe (na Allah).

See all translations of this verse →

وَإِذَا حَضَرَ ٱلْقِسْمَةَ أُو۟لُوا۟ ٱلْقُرْبَىٰ وَٱلْيَتَٰمَىٰ وَٱلْمَسَٰكِينُ فَٱرْزُقُوهُم مِّنْهُ وَقُولُوا۟ لَهُمْ قَوْلًا مَّعْرُوفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe abo bafitanye isano, imfubyi n’abakene bazaba bahari mu gihe cy’igabana (izungura), mujye mugira icyo mubahamo kandi mubabwire amagambo meza.

See all translations of this verse →

وَلْيَخْشَ ٱلَّذِينَ لَوْ تَرَكُوا۟ مِنْ خَلْفِهِمْ ذُرِّيَّةً ضِعَٰفًا خَافُوا۟ عَلَيْهِمْ فَلْيَتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَلْيَقُولُوا۟ قَوْلًا سَدِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ba bandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi imfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo akwiriye.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَأْكُلُونَ أَمْوَٰلَ ٱلْيَتَٰمَىٰ ظُلْمًا إِنَّمَا يَأْكُلُونَ فِى بُطُونِهِمْ نَارًا وَسَيَصْلَوْنَ سَعِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi barya imitungo y’imfubyi mu mahugu, baba bashyira umuriro mu nda zabo, kandi bazatwikwa n’umuriro ugurumana.

See all translations of this verse →

يُوصِيكُمُ ٱللَّهُ فِىٓ أَوْلَٰدِكُمْ لِلذَّكَرِ مِثْلُ حَظِّ ٱلْأُنثَيَيْنِ فَإِن كُنَّ نِسَآءً فَوْقَ ٱثْنَتَيْنِ فَلَهُنَّ ثُلُثَا مَا تَرَكَ وَإِن كَانَتْ وَٰحِدَةً فَلَهَا ٱلنِّصْفُ وَلِأَبَوَيْهِ لِكُلِّ وَٰحِدٍ مِّنْهُمَا ٱلسُّدُسُ مِمَّا تَرَكَ إِن كَانَ لَهُۥ وَلَدٌ فَإِن لَّمْ يَكُن لَّهُۥ وَلَدٌ وَوَرِثَهُۥٓ أَبَوَاهُ فَلِأُمِّهِ ٱلثُّلُثُ فَإِن كَانَ لَهُۥٓ إِخْوَةٌ فَلِأُمِّهِ ٱلسُّدُسُ مِنۢ بَعْدِ وَصِيَّةٍ يُوصِى بِهَآ أَوْ دَيْنٍ ءَابَآؤُكُمْ وَأَبْنَآؤُكُمْ لَا تَدْرُونَ أَيُّهُمْ أَقْرَبُ لَكُمْ نَفْعًا فَرِيضَةً مِّنَ ٱللَّهِ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَلَكُمْ نِصْفُ مَا تَرَكَ أَزْوَٰجُكُمْ إِن لَّمْ يَكُن لَّهُنَّ وَلَدٌ فَإِن كَانَ لَهُنَّ وَلَدٌ فَلَكُمُ ٱلرُّبُعُ مِمَّا تَرَكْنَ مِنۢ بَعْدِ وَصِيَّةٍ يُوصِينَ بِهَآ أَوْ دَيْنٍ وَلَهُنَّ ٱلرُّبُعُ مِمَّا تَرَكْتُمْ إِن لَّمْ يَكُن لَّكُمْ وَلَدٌ فَإِن كَانَ لَكُمْ وَلَدٌ فَلَهُنَّ ٱلثُّمُنُ مِمَّا تَرَكْتُم مِّنۢ بَعْدِ وَصِيَّةٍ تُوصُونَ بِهَآ أَوْ دَيْنٍ وَإِن كَانَ رَجُلٌ يُورَثُ كَلَٰلَةً أَوِ ٱمْرَأَةٌ وَلَهُۥٓ أَخٌ أَوْ أُخْتٌ فَلِكُلِّ وَٰحِدٍ مِّنْهُمَا ٱلسُّدُسُ فَإِن كَانُوٓا۟ أَكْثَرَ مِن ذَٰلِكَ فَهُمْ شُرَكَآءُ فِى ٱلثُّلُثِ مِنۢ بَعْدِ وَصِيَّةٍ يُوصَىٰ بِهَآ أَوْ دَيْنٍ غَيْرَ مُضَآرٍّ وَصِيَّةً مِّنَ ٱللَّهِ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNamwe (bagabo) muhabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo abagore banyu basize mu gihe nta mwana bari bafite. Ariko iyo basize umwana, muhabwa kimwe cya kane cy’ibyo basize nyuma yo kwishyura ibyo baraze cyangwa umwenda. Na bo (abagore) bahabwa kimwe cya kane mu byo mwasize iyo mudafite abana, ariko iyo musize abana, bahabwa kimwe cya munani mu byo mwasize, nyuma yo kwishyura ibyo mwaraze cyangwa umwenda. Iyo umugabo cyangwa umugore azunguwe nta babyeyi cyangwa abana asize, ariko akaba asize umuvandimwe cyangwa mushiki we, buri wese muri bombi ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. Ariko nibaba barenze babiri, bajye bafatanya kimwe cya gatatu, nyuma yo kwishyura ibyo yaraze cyangwa umwenda, ku buryo ntawe uryamirwa. Iri ni itegeko riturutse kwa Allah; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Udahubuka.

See all translations of this verse →

تِلْكَ حُدُودُ ٱللَّهِ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ يُدْخِلْهُ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَذَٰلِكَ ٱلْفَوْزُ ٱلْعَظِيمُ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIzo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye.

See all translations of this verse →

وَمَن يَعْصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَتَعَدَّ حُدُودَهُۥ يُدْخِلْهُ نَارًا خَٰلِدًا فِيهَا وَلَهُۥ عَذَابٌ مُّهِينٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa Ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza.

See all translations of this verse →

وَٱلَّٰتِى يَأْتِينَ ٱلْفَٰحِشَةَ مِن نِّسَآئِكُمْ فَٱسْتَشْهِدُوا۟ عَلَيْهِنَّ أَرْبَعَةً مِّنكُمْ فَإِن شَهِدُوا۟ فَأَمْسِكُوهُنَّ فِى ٱلْبُيُوتِ حَتَّىٰ يَتَوَفَّىٰهُنَّ ٱلْمَوْتُ أَوْ يَجْعَلَ ٱللَّهُ لَهُنَّ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabishakire abahamya bane muri mwe babibashinje. Nibabihamya, muzabafungirane mu ngo zanyu (ntibagire aho bajya) kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo.[1]

See all translations of this verse →

وَٱلَّذَانِ يَأْتِيَٰنِهَا مِنكُمْ فَـَٔاذُوهُمَا فَإِن تَابَا وَأَصْلَحَا فَأَعْرِضُوا۟ عَنْهُمَآ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ تَوَّابًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa babiri (umusore n’umukobwa bakiri ingaragu) muri mwe bazakora ubusambanyi muzababuze amahoro (mubagaya mu ruhame).[1] Nibicuza bagakora ibikorwa byiza, muzabihorere. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

إِنَّمَا ٱلتَّوْبَةُ عَلَى ٱللَّهِ لِلَّذِينَ يَعْمَلُونَ ٱلسُّوٓءَ بِجَهَٰلَةٍ ثُمَّ يَتُوبُونَ مِن قَرِيبٍ فَأُو۟لَٰٓئِكَ يَتُوبُ ٱللَّهُ عَلَيْهِمْ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ukwicuza Allah yakira ni ukwa ba bandi bacumura kubera ubujiji, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَلَيْسَتِ ٱلتَّوْبَةُ لِلَّذِينَ يَعْمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ حَتَّىٰٓ إِذَا حَضَرَ أَحَدَهُمُ ٱلْمَوْتُ قَالَ إِنِّى تُبْتُ ٱلْـَٰٔنَ وَلَا ٱلَّذِينَ يَمُوتُونَ وَهُمْ كُفَّارٌ أُو۟لَٰٓئِكَ أَعْتَدْنَا لَهُمْ عَذَابًا أَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Kwicuza nyako kwemerwa na Allah) ntabwo ari ukwa ba bandi bakora ibikorwa bibi, kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu maze akavuga ati “Mu by’ukuri, ubu ndicujije”; ndetse na ba bandi bapfuye ari abahakanyi (nabo ukwicuza kwabo ntikwemerwa). Abo twabateguriye ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا يَحِلُّ لَكُمْ أَن تَرِثُوا۟ ٱلنِّسَآءَ كَرْهًا وَلَا تَعْضُلُوهُنَّ لِتَذْهَبُوا۟ بِبَعْضِ مَآ ءَاتَيْتُمُوهُنَّ إِلَّآ أَن يَأْتِينَ بِفَٰحِشَةٍ مُّبَيِّنَةٍ وَعَاشِرُوهُنَّ بِٱلْمَعْرُوفِ فَإِن كَرِهْتُمُوهُنَّ فَعَسَىٰٓ أَن تَكْرَهُوا۟ شَيْـًٔا وَيَجْعَلَ ٱللَّهُ فِيهِ خَيْرًا كَثِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore (mubabuza kongera gushakwa) kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (nk’ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimugira icyo mubanenga (mujye mwihangana), kuko hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo ibyiza byinshi.

See all translations of this verse →

وَإِنْ أَرَدتُّمُ ٱسْتِبْدَالَ زَوْجٍ مَّكَانَ زَوْجٍ وَءَاتَيْتُمْ إِحْدَىٰهُنَّ قِنطَارًا فَلَا تَأْخُذُوا۟ مِنْهُ شَيْـًٔا أَتَأْخُذُونَهُۥ بُهْتَٰنًا وَإِثْمًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse (inkwano), ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara?

See all translations of this verse →

وَكَيْفَ تَأْخُذُونَهُۥ وَقَدْ أَفْضَىٰ بَعْضُكُمْ إِلَىٰ بَعْضٍ وَأَخَذْنَ مِنكُم مِّيثَٰقًا غَلِيظًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi gute mwakisubiza kandi mwaragiranye amabanga y’abashakanye, bakaba baranagiranye namwe isezerano rikomeye?

See all translations of this verse →

وَلَا تَنكِحُوا۟ مَا نَكَحَ ءَابَآؤُكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ إِلَّا مَا قَدْ سَلَفَ إِنَّهُۥ كَانَ فَٰحِشَةً وَمَقْتًا وَسَآءَ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi.

See all translations of this verse →

حُرِّمَتْ عَلَيْكُمْ أُمَّهَٰتُكُمْ وَبَنَاتُكُمْ وَأَخَوَٰتُكُمْ وَعَمَّٰتُكُمْ وَخَٰلَٰتُكُمْ وَبَنَاتُ ٱلْأَخِ وَبَنَاتُ ٱلْأُخْتِ وَأُمَّهَٰتُكُمُ ٱلَّٰتِىٓ أَرْضَعْنَكُمْ وَأَخَوَٰتُكُم مِّنَ ٱلرَّضَٰعَةِ وَأُمَّهَٰتُ نِسَآئِكُمْ وَرَبَٰٓئِبُكُمُ ٱلَّٰتِى فِى حُجُورِكُم مِّن نِّسَآئِكُمُ ٱلَّٰتِى دَخَلْتُم بِهِنَّ فَإِن لَّمْ تَكُونُوا۟ دَخَلْتُم بِهِنَّ فَلَا جُنَاحَ عَلَيْكُمْ وَحَلَٰٓئِلُ أَبْنَآئِكُمُ ٱلَّذِينَ مِنْ أَصْلَٰبِكُمْ وَأَن تَجْمَعُوا۟ بَيْنَ ٱلْأُخْتَيْنِ إِلَّا مَا قَدْ سَلَفَ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMuziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje (batababyaye), bashiki banyu mwasangiye ibere (mutavukana), ba nyokobukwe, abakobwa mwareze bavuka ku bagore banyu mwaryamanye; ariko iyo mutaryamanye (na ba nyina, mukaba mwaratandukanye) nta cyaha kuri mwe (kurongora abo bakobwa). (Munaziririjwe kandi kurongora) abakazana banyu (bashakanye) n’abana banyu mwibyariye, munaziririjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَٱلْمُحْصَنَٰتُ مِنَ ٱلنِّسَآءِ إِلَّا مَا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُكُمْ كِتَٰبَ ٱللَّهِ عَلَيْكُمْ وَأُحِلَّ لَكُم مَّا وَرَآءَ ذَٰلِكُمْ أَن تَبْتَغُوا۟ بِأَمْوَٰلِكُم مُّحْصِنِينَ غَيْرَ مُسَٰفِحِينَ فَمَا ٱسْتَمْتَعْتُم بِهِۦ مِنْهُنَّ فَـَٔاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ فَرِيضَةً وَلَا جُنَاحَ عَلَيْكُمْ فِيمَا تَرَٰضَيْتُم بِهِۦ مِنۢ بَعْدِ ٱلْفَرِيضَةِ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (muziririjwe kurongora) abagore bubatse, uretse ba bandi mufiteho ububasha (abaja). Ibyo ni ibyo Allah yabategetse. Abandi bose batari abo (bavuzwe mu mirongo yabanje) muziruriwe kubashaka mwifashishije imitungo yanyu, mukareka kuba abasambanyi. Kuri ba bandi muzaba (mwarashyingiranywe) mugakorana imibonano mpuzabitsina, muzabahe inkwano zabo nk’uko byategetswe. Ariko nta kibi kuri mwe ku byo mwemeranyijweho (muramutse mubahaye ibyisumbuyeho) nyuma y’inkwano. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَمَن لَّمْ يَسْتَطِعْ مِنكُمْ طَوْلًا أَن يَنكِحَ ٱلْمُحْصَنَٰتِ ٱلْمُؤْمِنَٰتِ فَمِن مَّا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُكُم مِّن فَتَيَٰتِكُمُ ٱلْمُؤْمِنَٰتِ وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِإِيمَٰنِكُم بَعْضُكُم مِّنۢ بَعْضٍ فَٱنكِحُوهُنَّ بِإِذْنِ أَهْلِهِنَّ وَءَاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ بِٱلْمَعْرُوفِ مُحْصَنَٰتٍ غَيْرَ مُسَٰفِحَٰتٍ وَلَا مُتَّخِذَٰتِ أَخْدَانٍ فَإِذَآ أُحْصِنَّ فَإِنْ أَتَيْنَ بِفَٰحِشَةٍ فَعَلَيْهِنَّ نِصْفُ مَا عَلَى ٱلْمُحْصَنَٰتِ مِنَ ٱلْعَذَابِ ذَٰلِكَ لِمَنْ خَشِىَ ٱلْعَنَتَ مِنكُمْ وَأَن تَصْبِرُوا۟ خَيْرٌ لَّكُمْ وَٱللَّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemerakazi. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na bo mubiherewe uburenganzira n’ababahagarariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُبَيِّنَ لَكُمْ وَيَهْدِيَكُمْ سُنَنَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِكُمْ وَيَتُوبَ عَلَيْكُمْ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يَتُوبَ عَلَيْكُمْ وَيُرِيدُ ٱلَّذِينَ يَتَّبِعُونَ ٱلشَّهَوَٰتِ أَن تَمِيلُوا۟ مَيْلًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko ba bandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (mugata inzira igororotse).

See all translations of this verse →

يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُخَفِّفَ عَنكُمْ وَخُلِقَ ٱلْإِنسَٰنُ ضَعِيفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تَأْكُلُوٓا۟ أَمْوَٰلَكُم بَيْنَكُم بِٱلْبَٰطِلِ إِلَّآ أَن تَكُونَ تِجَٰرَةً عَن تَرَاضٍ مِّنكُمْ وَلَا تَقْتُلُوٓا۟ أَنفُسَكُمْ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُمْ رَحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwumvikane. Kandi ntimukiyahure, mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe.

See all translations of this verse →

وَمَن يَفْعَلْ ذَٰلِكَ عُدْوَٰنًا وَظُلْمًا فَسَوْفَ نُصْلِيهِ نَارًا وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.

See all translations of this verse →

إِن تَجْتَنِبُوا۟ كَبَآئِرَ مَا تُنْهَوْنَ عَنْهُ نُكَفِّرْ عَنكُمْ سَيِّـَٔاتِكُمْ وَنُدْخِلْكُم مُّدْخَلًا كَرِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).

See all translations of this verse →

وَلَا تَتَمَنَّوْا۟ مَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بِهِۦ بَعْضَكُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ لِّلرِّجَالِ نَصِيبٌ مِّمَّا ٱكْتَسَبُوا۟ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٌ مِّمَّا ٱكْتَسَبْنَ وَسْـَٔلُوا۟ ٱللَّهَ مِن فَضْلِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimukifuze ibyo Allah yahaye bamwe muri mwe kurusha abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose.

See all translations of this verse →

وَلِكُلٍّ جَعَلْنَا مَوَٰلِىَ مِمَّا تَرَكَ ٱلْوَٰلِدَانِ وَٱلْأَقْرَبُونَ وَٱلَّذِينَ عَقَدَتْ أَيْمَٰنُكُمْ فَـَٔاتُوهُمْ نَصِيبَهُمْ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ شَهِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na ba bandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo.[1] Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.

See all translations of this verse →

ٱلرِّجَالُ قَوَّٰمُونَ عَلَى ٱلنِّسَآءِ بِمَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بَعْضَهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ وَبِمَآ أَنفَقُوا۟ مِنْ أَمْوَٰلِهِمْ فَٱلصَّٰلِحَٰتُ قَٰنِتَٰتٌ حَٰفِظَٰتٌ لِّلْغَيْبِ بِمَا حَفِظَ ٱللَّهُ وَٱلَّٰتِى تَخَافُونَ نُشُوزَهُنَّ فَعِظُوهُنَّ وَٱهْجُرُوهُنَّ فِى ٱلْمَضَاجِعِ وَٱضْرِبُوهُنَّ فَإِنْ أَطَعْنَكُمْ فَلَا تَبْغُوا۟ عَلَيْهِنَّ سَبِيلًا إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيًّا كَبِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbagabo ni abahagararizi b’abagore kubera ibyo Allah yarutishije bamwe abandi, no ku bw’ibyo (abagabo) batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Na ba bandi (abagore) mutinya ukwigomeka kwabo, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose.

See all translations of this verse →

وَإِنْ خِفْتُمْ شِقَاقَ بَيْنِهِمَا فَٱبْعَثُوا۟ حَكَمًا مِّنْ أَهْلِهِۦ وَحَكَمًا مِّنْ أَهْلِهَآ إِن يُرِيدَآ إِصْلَٰحًا يُوَفِّقِ ٱللَّهُ بَيْنَهُمَآ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا خَبِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora.

See all translations of this verse →

وَٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَلَا تُشْرِكُوا۟ بِهِۦ شَيْـًٔا وَبِٱلْوَٰلِدَيْنِ إِحْسَٰنًا وَبِذِى ٱلْقُرْبَىٰ وَٱلْيَتَٰمَىٰ وَٱلْمَسَٰكِينِ وَٱلْجَارِ ذِى ٱلْقُرْبَىٰ وَٱلْجَارِ ٱلْجُنُبِ وَٱلصَّاحِبِ بِٱلْجَنۢبِ وَٱبْنِ ٱلسَّبِيلِ وَمَا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُكُمْ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ مُخْتَالًا فَخُورًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi mujye musenga Allah (wenyine) kandi ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, imfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, uwo musangiye urugendo, uri ku rugendo, n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ يَبْخَلُونَ وَيَأْمُرُونَ ٱلنَّاسَ بِٱلْبُخْلِ وَيَكْتُمُونَ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضْلِهِۦ وَأَعْتَدْنَا لِلْكَٰفِرِينَ عَذَابًا مُّهِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمْوَٰلَهُمْ رِئَآءَ ٱلنَّاسِ وَلَا يُؤْمِنُونَ بِٱللَّهِ وَلَا بِٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ وَمَن يَكُنِ ٱلشَّيْطَٰنُ لَهُۥ قَرِينًا فَسَآءَ قَرِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa ba bandi batanga imitungo yabo (bagamije) kwiyereka abantu, batanemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi uwo Shitani azabera inshuti, azaba agize inshuti mbi.

See all translations of this verse →

وَمَاذَا عَلَيْهِمْ لَوْ ءَامَنُوا۟ بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ وَأَنفَقُوا۟ مِمَّا رَزَقَهُمُ ٱللَّهُ وَكَانَ ٱللَّهُ بِهِمْ عَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationByari kubatwara iki iyo baza kwemera Allah n’umunsi w’imperuka, bakanatanga mu byo Allah yabagabiye? Kandi Allah arabazi bihagije.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَظْلِمُ مِثْقَالَ ذَرَّةٍ وَإِن تَكُ حَسَنَةً يُضَٰعِفْهَا وَيُؤْتِ مِن لَّدُنْهُ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, Allah ntahuguza (igikorwa cy’ibiremwa bye) kabone n’iyo cyaba kingana n’akantu gato cyane kadashobora kubonwa n’ijisho; ariko iyo ari keza (gakozwe), aragatubura akanagahembera ingororano zihambaye ziturutse iwe.

See all translations of this verse →

فَكَيْفَ إِذَا جِئْنَا مِن كُلِّ أُمَّةٍۭ بِشَهِيدٍ وَجِئْنَا بِكَ عَلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ شَهِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo bizaba bimeze bite (ku munsi w’imperuka), igihe tuzazana umuhamya (Intumwa) uturutse muri buri muryango, nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)?

See all translations of this verse →

يَوْمَئِذٍ يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَعَصَوُا۟ ٱلرَّسُولَ لَوْ تُسَوَّىٰ بِهِمُ ٱلْأَرْضُ وَلَا يَكْتُمُونَ ٱللَّهَ حَدِيثًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKuri uwo munsi, ba bandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyo isi iza kuba yarabamize, bakaba barigumiye mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara nta cyo bazahisha Allah.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تَقْرَبُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَنتُمْ سُكَٰرَىٰ حَتَّىٰ تَعْلَمُوا۟ مَا تَقُولُونَ وَلَا جُنُبًا إِلَّا عَابِرِى سَبِيلٍ حَتَّىٰ تَغْتَسِلُوا۟ وَإِن كُنتُم مَّرْضَىٰٓ أَوْ عَلَىٰ سَفَرٍ أَوْ جَآءَ أَحَدٌ مِّنكُم مِّنَ ٱلْغَآئِطِ أَوْ لَٰمَسْتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَلَمْ تَجِدُوا۟ مَآءً فَتَيَمَّمُوا۟ صَعِيدًا طَيِّبًا فَٱمْسَحُوا۟ بِوُجُوهِكُمْ وَأَيْدِيكُمْ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَفُوًّا غَفُورًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze[1] kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge) ndetse n’igihe mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu cyangwa mwasohotswemo n’intanga mukaba mutariyuhagira) -keretse abanyura mu musigiti bitambukira cyangwa se abari ku rugendo-; kugeza mwiyuhagiye umubiri wose. Kandi nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore banyu ntimubone amazi, mujye mukora Tayamumu[2] mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye, mugihanaguze uburanga bwanyu no ku maboko yanyu (ku biganza byanyu). Mu by’ukuri, Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Umunyembabazi.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ نَصِيبًا مِّنَ ٱلْكِتَٰبِ يَشْتَرُونَ ٱلضَّلَٰلَةَ وَيُرِيدُونَ أَن تَضِلُّوا۟ ٱلسَّبِيلَ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse?

See all translations of this verse →

وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِأَعْدَآئِكُمْ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَلِيًّا وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ni We uzi neza abanzi banyu, kandi Allah arahagije kuba Umurinzi, ndetse Allah aranahagije kuba Umutabazi.

See all translations of this verse →

مِّنَ ٱلَّذِينَ هَادُوا۟ يُحَرِّفُونَ ٱلْكَلِمَ عَن مَّوَاضِعِهِۦ وَيَقُولُونَ سَمِعْنَا وَعَصَيْنَا وَٱسْمَعْ غَيْرَ مُسْمَعٍ وَرَٰعِنَا لَيًّۢا بِأَلْسِنَتِهِمْ وَطَعْنًا فِى ٱلدِّينِ وَلَوْ أَنَّهُمْ قَالُوا۟ سَمِعْنَا وَأَطَعْنَا وَٱسْمَعْ وَٱنظُرْنَا لَكَانَ خَيْرًا لَّهُمْ وَأَقْوَمَ وَلَٰكِن لَّعَنَهُمُ ٱللَّهُ بِكُفْرِهِمْ فَلَا يُؤْمِنُونَ إِلَّا قَلِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMuri ba bandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati “Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve”; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati “Turumvise kandi turumviye”, (bakanavuga bati) “Twumve kandi utwihanganire”; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْكِتَٰبَ ءَامِنُوا۟ بِمَا نَزَّلْنَا مُصَدِّقًا لِّمَا مَعَكُم مِّن قَبْلِ أَن نَّطْمِسَ وُجُوهًا فَنَرُدَّهَا عَلَىٰٓ أَدْبَارِهَآ أَوْ نَلْعَنَهُمْ كَمَا لَعَنَّآ أَصْحَٰبَ ٱلسَّبْتِ وَكَانَ أَمْرُ ٱللَّهِ مَفْعُولًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga (tubukebanya) nuko tukabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye abantu bari barategetswe kubahiriza umunsi w’Isabato (kubera kutayubahiriza). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغْفِرُ أَن يُشْرَكَ بِهِۦ وَيَغْفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُ وَمَن يُشْرِكْ بِٱللَّهِ فَقَدِ ٱفْتَرَىٰٓ إِثْمًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ يُزَكُّونَ أَنفُسَهُم بَلِ ٱللَّهُ يُزَكِّى مَن يَشَآءُ وَلَا يُظْلَمُونَ فَتِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bigira abere? Nyamara Allah yeza uwo ashaka, kandi ntibazahuguzwa (ibyiza bakoze) kabone n’iyo byaba Fatiila.[1]

See all translations of this verse →

ٱنظُرْ كَيْفَ يَفْتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلْكَذِبَ وَكَفَىٰ بِهِۦٓ إِثْمًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationReba uko bahimbira Allah ikinyoma, kandi ibyo birahagije kuba icyaha kigaragara.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ نَصِيبًا مِّنَ ٱلْكِتَٰبِ يُؤْمِنُونَ بِٱلْجِبْتِ وَٱلطَّٰغُوتِ وَيَقُولُونَ لِلَّذِينَ كَفَرُوا۟ هَٰٓؤُلَآءِ أَهْدَىٰ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah).

See all translations of this verse →

أُو۟لَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَعَنَهُمُ ٱللَّهُ وَمَن يَلْعَنِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ni bo Allah yavumye, kandi uwo Allah yavumye ntiwamubonera umutabara.

See all translations of this verse →

أَمْ لَهُمْ نَصِيبٌ مِّنَ ٱلْمُلْكِ فَإِذًا لَّا يُؤْتُونَ ٱلنَّاسَ نَقِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse baba bafite umugabane mu bwami (bwa Allah)? Bibaye bityo, nta n’umuntu baha ibingana n’intimatima (y’akabuto k’itende).

See all translations of this verse →

أَمْ يَحْسُدُونَ ٱلنَّاسَ عَلَىٰ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضْلِهِۦ فَقَدْ ءَاتَيْنَآ ءَالَ إِبْرَٰهِيمَ ٱلْكِتَٰبَ وَٱلْحِكْمَةَ وَءَاتَيْنَٰهُم مُّلْكًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa bagirira ishyari abantu ku byo Allah yabahaye mu ngabire ze? Kandi twarahaye umuryango wa Aburahamu igitabo n’ubushishozi ndetse tunabaha ubwami buhambaye.

See all translations of this verse →

فَمِنْهُم مَّنْ ءَامَنَ بِهِۦ وَمِنْهُم مَّن صَدَّ عَنْهُ وَكَفَىٰ بِجَهَنَّمَ سَعِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo, muri bo hari ababwemeye (ubutumwa bwa Muhamadi) ndetse no muri bo hari ababwitaje (babutera umugongo), kandi umuriro wa Jahanamu urahagije kuzabatwika.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ بِـَٔايَٰتِنَا سَوْفَ نُصْلِيهِمْ نَارًا كُلَّمَا نَضِجَتْ جُلُودُهُم بَدَّلْنَٰهُمْ جُلُودًا غَيْرَهَا لِيَذُوقُوا۟ ٱلْعَذَابَ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَزِيزًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bahakanye ibimenyetso byacu, tuzabinjiza mu muriro. Buri uko impu z’imibiri yabo zizajya zishya, tuzajya tuzisimbuza izindi mpu kugira ngo bumve ububabare bw’ibihano. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَنُدْخِلُهُمْ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا لَّهُمْ فِيهَآ أَزْوَٰجٌ مُّطَهَّرَةٌ وَنُدْخِلُهُمْ ظِلًّا ظَلِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Bazagiramo abafasha basukuye, kandi tuzanabinjiza mu gicucu gihoraho.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ يَأْمُرُكُمْ أَن تُؤَدُّوا۟ ٱلْأَمَٰنَٰتِ إِلَىٰٓ أَهْلِهَا وَإِذَا حَكَمْتُم بَيْنَ ٱلنَّاسِ أَن تَحْكُمُوا۟ بِٱلْعَدْلِ إِنَّ ٱللَّهَ نِعِمَّا يَعِظُكُم بِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ سَمِيعًۢا بَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo bene zo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ أَطِيعُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُوا۟ ٱلرَّسُولَ وَأُو۟لِى ٱلْأَمْرِ مِنكُمْ فَإِن تَنَٰزَعْتُمْ فِى شَىْءٍ فَرُدُّوهُ إِلَى ٱللَّهِ وَٱلرَّسُولِ إِن كُنتُمْ تُؤْمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ ذَٰلِكَ خَيْرٌ وَأَحْسَنُ تَأْوِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ يَزْعُمُونَ أَنَّهُمْ ءَامَنُوا۟ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيْكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبْلِكَ يُرِيدُونَ أَن يَتَحَاكَمُوٓا۟ إِلَى ٱلطَّٰغُوتِ وَقَدْ أُمِرُوٓا۟ أَن يَكْفُرُوا۟ بِهِۦ وَيُرِيدُ ٱلشَّيْطَٰنُ أَن يُضِلَّهُمْ ضَلَٰلًۢا بَعِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bavuga ko bemeye ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe, bagashaka ko bakiranurwa n’andi mategeko atari aya Allah, kandi barategetswe kuyahakana? Nyamara Shitani ishaka kubayobya bikabije.

See all translations of this verse →

وَإِذَا قِيلَ لَهُمْ تَعَالَوْا۟ إِلَىٰ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ وَإِلَى ٱلرَّسُولِ رَأَيْتَ ٱلْمُنَٰفِقِينَ يَصُدُّونَ عَنكَ صُدُودًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo babwiwe bati “Nimuze tugane ibyo Allah yahishuye ndetse tunagane Intumwa (Muhamadi), ubona ababeshya ko bemera (indyarya) bagutera umugongo.”

See all translations of this verse →

فَكَيْفَ إِذَآ أَصَٰبَتْهُم مُّصِيبَةٌۢ بِمَا قَدَّمَتْ أَيْدِيهِمْ ثُمَّ جَآءُوكَ يَحْلِفُونَ بِٱللَّهِ إِنْ أَرَدْنَآ إِلَّآ إِحْسَٰنًا وَتَوْفِيقًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNone se bizamera bite igihe amakuba azaba abagezeho kubera ibyo bakoresheje amaboko yabo, hanyuma bakakugana barahira kuri Allah (bavuga) bati “Nta kindi twari tugamije uretse ineza no kunga (abashyamiranye)?”

See all translations of this verse →

أُو۟لَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ يَعْلَمُ ٱللَّهُ مَا فِى قُلُوبِهِمْ فَأَعْرِضْ عَنْهُمْ وَعِظْهُمْ وَقُل لَّهُمْ فِىٓ أَنفُسِهِمْ قَوْلًۢا بَلِيغًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ngabo ni ba bandi Allah azi ibiri mu mitima yabo; bityo ujye ubihorera ahubwo ubigishe, unababwire ijambo ribakora ku mitima ku biberekeyeho.

See all translations of this verse →

وَمَآ أَرْسَلْنَا مِن رَّسُولٍ إِلَّا لِيُطَاعَ بِإِذْنِ ٱللَّهِ وَلَوْ أَنَّهُمْ إِذ ظَّلَمُوٓا۟ أَنفُسَهُمْ جَآءُوكَ فَٱسْتَغْفَرُوا۟ ٱللَّهَ وَٱسْتَغْفَرَ لَهُمُ ٱلرَّسُولُ لَوَجَدُوا۟ ٱللَّهَ تَوَّابًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta ntumwa n’imwe twohereje uretse kugira ngo yumvirwe ku bushake bwa Allah. Nyamara iyo bamara kwihemukira bakakugana maze bagasaba imbabazi Allah, ndetse n’Intumwa ikabasabira imbabazi; rwose bari gusanga Allah ari Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

فَلَا وَرَبِّكَ لَا يُؤْمِنُونَ حَتَّىٰ يُحَكِّمُوكَ فِيمَا شَجَرَ بَيْنَهُمْ ثُمَّ لَا يَجِدُوا۟ فِىٓ أَنفُسِهِمْ حَرَجًا مِّمَّا قَضَيْتَ وَيُسَلِّمُوا۟ تَسْلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationOya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe.

See all translations of this verse →

وَلَوْ أَنَّا كَتَبْنَا عَلَيْهِمْ أَنِ ٱقْتُلُوٓا۟ أَنفُسَكُمْ أَوِ ٱخْرُجُوا۟ مِن دِيَٰرِكُم مَّا فَعَلُوهُ إِلَّا قَلِيلٌ مِّنْهُمْ وَلَوْ أَنَّهُمْ فَعَلُوا۟ مَا يُوعَظُونَ بِهِۦ لَكَانَ خَيْرًا لَّهُمْ وَأَشَدَّ تَثْبِيتًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo tuza kubategeka tuti “Mwiyice cyangwa musohoke mu nzu zanyu (mwimuke burundu)”, nta byo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo bashishikarizwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah).

See all translations of this verse →

وَإِذًا لَّـَٔاتَيْنَٰهُم مِّن لَّدُنَّآ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo biza kuba bityo (bakoze ibyo basabwa), rwose twari kubaha ingororano zihambaye ziduturutseho,

See all translations of this verse →

وَلَهَدَيْنَٰهُمْ صِرَٰطًا مُّسْتَقِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi twari no kubayobora inzira igororotse.

See all translations of this verse →

وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَ فَأُو۟لَٰٓئِكَ مَعَ ٱلَّذِينَ أَنْعَمَ ٱللَّهُ عَلَيْهِم مِّنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ وَٱلصِّدِّيقِينَ وَٱلشُّهَدَآءِ وَٱلصَّٰلِحِينَ وَحَسُنَ أُو۟لَٰٓئِكَ رَفِيقًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza!

See all translations of this verse →

ذَٰلِكَ ٱلْفَضْلُ مِنَ ٱللَّهِ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ عَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIzo ni ingabire zituruka kwa Allah, kandi Allah arahagije kuba ari Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ خُذُوا۟ حِذْرَكُمْ فَٱنفِرُوا۟ ثُبَاتٍ أَوِ ٱنفِرُوا۟ جَمِيعًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Mujye mwitonda (mu kwitegura umwanzi); mujye mujya ku rugamba mu matsinda atandukanye cyangwa mugendere hamwe.

See all translations of this verse →

وَإِنَّ مِنكُمْ لَمَن لَّيُبَطِّئَنَّ فَإِنْ أَصَٰبَتْكُم مُّصِيبَةٌ قَالَ قَدْ أَنْعَمَ ٱللَّهُ عَلَىَّ إِذْ لَمْ أَكُن مَّعَهُمْ شَهِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati “Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo.”

See all translations of this verse →

وَلَئِنْ أَصَٰبَكُمْ فَضْلٌ مِّنَ ٱللَّهِ لَيَقُولَنَّ كَأَن لَّمْ تَكُنۢ بَيْنَكُمْ وَبَيْنَهُۥ مَوَدَّةٌ يَٰلَيْتَنِى كُنتُ مَعَهُمْ فَأَفُوزَ فَوْزًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati “Iyo nza kuba hamwe na bo nari kubona ubutunzi buhambaye (iminyago)!”

See all translations of this verse →

فَلْيُقَٰتِلْ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ ٱلَّذِينَ يَشْرُونَ ٱلْحَيَوٰةَ ٱلدُّنْيَا بِٱلْـَٔاخِرَةِ وَمَن يُقَٰتِلْ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ فَيُقْتَلْ أَوْ يَغْلِبْ فَسَوْفَ نُؤْتِيهِ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo ba bandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye.

See all translations of this verse →

وَمَا لَكُمْ لَا تُقَٰتِلُونَ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱلْمُسْتَضْعَفِينَ مِنَ ٱلرِّجَالِ وَٱلنِّسَآءِ وَٱلْوِلْدَٰنِ ٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَآ أَخْرِجْنَا مِنْ هَٰذِهِ ٱلْقَرْيَةِ ٱلظَّالِمِ أَهْلُهَا وَٱجْعَل لَّنَا مِن لَّدُنكَ وَلِيًّا وَٱجْعَل لَّنَا مِن لَّدُنكَ نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe.”

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ يُقَٰتِلُونَ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ يُقَٰتِلُونَ فِى سَبِيلِ ٱلطَّٰغُوتِ فَقَٰتِلُوٓا۟ أَوْلِيَآءَ ٱلشَّيْطَٰنِ إِنَّ كَيْدَ ٱلشَّيْطَٰنِ كَانَ ضَعِيفًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani ntishinga.

See all translations of this verse →

أَلَمْ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ قِيلَ لَهُمْ كُفُّوٓا۟ أَيْدِيَكُمْ وَأَقِيمُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُوا۟ ٱلزَّكَوٰةَ فَلَمَّا كُتِبَ عَلَيْهِمُ ٱلْقِتَالُ إِذَا فَرِيقٌ مِّنْهُمْ يَخْشَوْنَ ٱلنَّاسَ كَخَشْيَةِ ٱللَّهِ أَوْ أَشَدَّ خَشْيَةً وَقَالُوا۟ رَبَّنَا لِمَ كَتَبْتَ عَلَيْنَا ٱلْقِتَالَ لَوْلَآ أَخَّرْتَنَآ إِلَىٰٓ أَجَلٍ قَرِيبٍ قُلْ مَتَٰعُ ٱلدُّنْيَا قَلِيلٌ وَٱلْـَٔاخِرَةُ خَيْرٌ لِّمَنِ ٱتَّقَىٰ وَلَا تُظْلَمُونَ فَتِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi babwiwe bati “Mureke kurwana ahubwo muhozeho iswala,[1] munatange amaturo”, ariko ubwo bategekwaga kurwana, ni bwo agatsiko muri bo katinye abantu nk’uko kagatinye Allah cyangwa se birenzeho. Karavuga kati “Nyagasani wacu! Kuki udutegetse kurwana? Iyaba wari uturetseho igihe gito!” Vuga uti “Ibyishimo by’isi ni iby’igihe gito, naho imperuka ni nziza k’utinya (Allah), kandi ntimuzahuguzwa habe na Fatiila”[2]

See all translations of this verse →

أَيْنَمَا تَكُونُوا۟ يُدْرِككُّمُ ٱلْمَوْتُ وَلَوْ كُنتُمْ فِى بُرُوجٍ مُّشَيَّدَةٍ وَإِن تُصِبْهُمْ حَسَنَةٌ يَقُولُوا۟ هَٰذِهِۦ مِنْ عِندِ ٱللَّهِ وَإِن تُصِبْهُمْ سَيِّئَةٌ يَقُولُوا۟ هَٰذِهِۦ مِنْ عِندِكَ قُلْ كُلٌّ مِّنْ عِندِ ٱللَّهِ فَمَالِ هَٰٓؤُلَآءِ ٱلْقَوْمِ لَا يَكَادُونَ يَفْقَهُونَ حَدِيثًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAho muzaba muri hose urupfu ruzahabasanga, kabone n’ubwo mwaba muri mu nyubako z’imitamenwa. Kandi n’iyo bagezweho n’icyiza, baravuga bati “Iki giturutse kwa Allah”, naho bagerwaho n’ikibi, bakavuga bati “Iki kiguturutseho (wowe Muhamadi).” Vuga uti “Byose bituruka kwa Allah.” Ese kuki abantu batabasha gusobanukirwa ibyo babwirwa?

See all translations of this verse →

مَّآ أَصَابَكَ مِنْ حَسَنَةٍ فَمِنَ ٱللَّهِ وَمَآ أَصَابَكَ مِن سَيِّئَةٍ فَمِن نَّفْسِكَ وَأَرْسَلْنَٰكَ لِلنَّاسِ رَسُولًا وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIcyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri Intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya.

See all translations of this verse →

مَّن يُطِعِ ٱلرَّسُولَ فَقَدْ أَطَاعَ ٱللَّهَ وَمَن تَوَلَّىٰ فَمَآ أَرْسَلْنَٰكَ عَلَيْهِمْ حَفِيظًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah, naho uteye umugongo (aba yihemukiye); kandi ntabwo twakohereje kuba umurinzi wabo.

See all translations of this verse →

وَيَقُولُونَ طَاعَةٌ فَإِذَا بَرَزُوا۟ مِنْ عِندِكَ بَيَّتَ طَآئِفَةٌ مِّنْهُمْ غَيْرَ ٱلَّذِى تَقُولُ وَٱللَّهُ يَكْتُبُ مَا يُبَيِّتُونَ فَأَعْرِضْ عَنْهُمْ وَتَوَكَّلْ عَلَى ٱللَّهِ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuga bati “Turumvira”, ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.

See all translations of this verse →

أَفَلَا يَتَدَبَّرُونَ ٱلْقُرْءَانَ وَلَوْ كَانَ مِنْ عِندِ غَيْرِ ٱللَّهِ لَوَجَدُوا۟ فِيهِ ٱخْتِلَٰفًا كَثِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntibatekereza kuri Qur’an? Iyo iza kuba yaraturutse ku wundi utari Allah, rwose bari kuyisangamo ukwivuguruza kwinshi.

See all translations of this verse →

وَإِذَا جَآءَهُمْ أَمْرٌ مِّنَ ٱلْأَمْنِ أَوِ ٱلْخَوْفِ أَذَاعُوا۟ بِهِۦ وَلَوْ رَدُّوهُ إِلَى ٱلرَّسُولِ وَإِلَىٰٓ أُو۟لِى ٱلْأَمْرِ مِنْهُمْ لَعَلِمَهُ ٱلَّذِينَ يَسْتَنۢبِطُونَهُۥ مِنْهُمْ وَلَوْلَا فَضْلُ ٱللَّهِ عَلَيْكُمْ وَرَحْمَتُهُۥ لَٱتَّبَعْتُمُ ٱلشَّيْطَٰنَ إِلَّا قَلِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo bagezweho n’inkuru itanga ihumure cyangwa ikangaranya (abantu) barayisakaza; nyamara iyo baza kuyigarura ku ntumwa (Muhamadi) n’abayobozi muri bo, rwose abasesenguzi muri bo bari kuyisobanukirwa (bakareba niba ari ngombwa kuyisakaza cyangwa niba atari ngombwa). Nyamara iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari gukurikira Shitani usibye bake muri mwe.

See all translations of this verse →

فَقَٰتِلْ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ لَا تُكَلَّفُ إِلَّا نَفْسَكَ وَحَرِّضِ ٱلْمُؤْمِنِينَ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَكُفَّ بَأْسَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَٱللَّهُ أَشَدُّ بَأْسًا وَأَشَدُّ تَنكِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze ujye urwana mu nzira ya Allah -ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya na we urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyiribihano bikaze.

See all translations of this verse →

مَّن يَشْفَعْ شَفَٰعَةً حَسَنَةً يَكُن لَّهُۥ نَصِيبٌ مِّنْهَا وَمَن يَشْفَعْ شَفَٰعَةً سَيِّئَةً يَكُن لَّهُۥ كِفْلٌ مِّنْهَا وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ مُّقِيتًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUzakorera (mugenzi we) ubuvugizi bwiza azabigiramo umugabane abihemberwa (kwa Allah), n'uzakorera mugenzi we ubuvugizi bubi azabona igeno ribi kuri bwo. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu.

See all translations of this verse →

وَإِذَا حُيِّيتُم بِتَحِيَّةٍ فَحَيُّوا۟ بِأَحْسَنَ مِنْهَآ أَوْ رُدُّوهَآ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ حَسِيبًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu.

See all translations of this verse →

ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ لَيَجْمَعَنَّكُمْ إِلَىٰ يَوْمِ ٱلْقِيَٰمَةِ لَا رَيْبَ فِيهِ وَمَنْ أَصْدَقُ مِنَ ٱللَّهِ حَدِيثًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse We. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. None se ni nde wavuga ukuri kurusha Allah?

See all translations of this verse →

فَمَا لَكُمْ فِى ٱلْمُنَٰفِقِينَ فِئَتَيْنِ وَٱللَّهُ أَرْكَسَهُم بِمَا كَسَبُوٓا۟ أَتُرِيدُونَ أَن تَهْدُوا۟ مَنْ أَضَلَّ ٱللَّهُ وَمَن يُضْلِلِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).

See all translations of this verse →

وَدُّوا۟ لَوْ تَكْفُرُونَ كَمَا كَفَرُوا۟ فَتَكُونُونَ سَوَآءً فَلَا تَتَّخِذُوا۟ مِنْهُمْ أَوْلِيَآءَ حَتَّىٰ يُهَاجِرُوا۟ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ فَإِن تَوَلَّوْا۟ فَخُذُوهُمْ وَٱقْتُلُوهُمْ حَيْثُ وَجَدتُّمُوهُمْ وَلَا تَتَّخِذُوا۟ مِنْهُمْ وَلِيًّا وَلَا نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBifuza ko mwahakana nk’uko bahakanye, mukaba kimwe nka bo. Bityo ntimukagire abo mugira inshuti magara muri bo kugeza bimutse kubera Allah (bakajyana n’Intumwa y’Imana ku rugamba). Ariko nibatera umugongo, (ababarwanya) muzabafate mubice aho muzabasanga hose, kandi ntimuzagire n’umwe muri bo mugira inshuti cyangwa umutabazi,

See all translations of this verse →

إِلَّا ٱلَّذِينَ يَصِلُونَ إِلَىٰ قَوْمٍۭ بَيْنَكُمْ وَبَيْنَهُم مِّيثَٰقٌ أَوْ جَآءُوكُمْ حَصِرَتْ صُدُورُهُمْ أَن يُقَٰتِلُوكُمْ أَوْ يُقَٰتِلُوا۟ قَوْمَهُمْ وَلَوْ شَآءَ ٱللَّهُ لَسَلَّطَهُمْ عَلَيْكُمْ فَلَقَٰتَلُوكُمْ فَإِنِ ٱعْتَزَلُوكُمْ فَلَمْ يُقَٰتِلُوكُمْ وَأَلْقَوْا۟ إِلَيْكُمُ ٱلسَّلَمَ فَمَا جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمْ عَلَيْهِمْ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse ba bandi bifatanya n’abantu mufitanye amasezerano (y’amahoro), cyangwa ababagana bafite imitima idashaka kubarwanya cyangwa kurwanya bene wabo. Kandi iyo Allah aza kubishaka, yari kubaha ububasha (n’imbaraga zirenze izanyu) maze bakabarwanya. Ariko nibabareka bakabaha amahoro (bagahagarika imirwano), bakishyira mu maboko yanyu, (mumenye ko) Allah nta burenganzira yabahaye (bwo kurwanya abatabarwanya).

See all translations of this verse →

سَتَجِدُونَ ءَاخَرِينَ يُرِيدُونَ أَن يَأْمَنُوكُمْ وَيَأْمَنُوا۟ قَوْمَهُمْ كُلَّ مَا رُدُّوٓا۟ إِلَى ٱلْفِتْنَةِ أُرْكِسُوا۟ فِيهَا فَإِن لَّمْ يَعْتَزِلُوكُمْ وَيُلْقُوٓا۟ إِلَيْكُمُ ٱلسَّلَمَ وَيَكُفُّوٓا۟ أَيْدِيَهُمْ فَخُذُوهُمْ وَٱقْتُلُوهُمْ حَيْثُ ثَقِفْتُمُوهُمْ وَأُو۟لَٰٓئِكُمْ جَعَلْنَا لَكُمْ عَلَيْهِمْ سُلْطَٰنًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMuzabona abandi (muri abo bahakanyi bigira abemeramana) bashaka ko mubaha amahoro, ndetse (bakanigaragaza nk’abahakanyi) kuri bene wabo (b’abahakanyi) kugira ngo na bo babahe amahoro. Buri uko (bagenzi babo) babahamagariye gusubira mu buyobe barushaho kubujyamo. Bityo, nibatabareka ngo babahe amahoro, ngo banareke kubarwanya, icyo gihe muzabafate mubice aho muzabasanga hose. Abo ni bo twabahereye uburenganzira bugaragara (bwo kubarwanya).

See all translations of this verse →

وَمَا كَانَ لِمُؤْمِنٍ أَن يَقْتُلَ مُؤْمِنًا إِلَّا خَطَـًٔا وَمَن قَتَلَ مُؤْمِنًا خَطَـًٔا فَتَحْرِيرُ رَقَبَةٍ مُّؤْمِنَةٍ وَدِيَةٌ مُّسَلَّمَةٌ إِلَىٰٓ أَهْلِهِۦٓ إِلَّآ أَن يَصَّدَّقُوا۟ فَإِن كَانَ مِن قَوْمٍ عَدُوٍّ لَّكُمْ وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَتَحْرِيرُ رَقَبَةٍ مُّؤْمِنَةٍ وَإِن كَانَ مِن قَوْمٍۭ بَيْنَكُمْ وَبَيْنَهُم مِّيثَٰقٌ فَدِيَةٌ مُّسَلَّمَةٌ إِلَىٰٓ أَهْلِهِۦ وَتَحْرِيرُ رَقَبَةٍ مُّؤْمِنَةٍ فَمَن لَّمْ يَجِدْ فَصِيَامُ شَهْرَيْنِ مُتَتَابِعَيْنِ تَوْبَةً مِّنَ ٱللَّهِ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNtibikwiye ku mwemera kwica umwemera (mugenzi we) keretse bimugwiririye. N’uwishe umwemera bimugwiririye, agomba kubohora umucakara w’umwemera ndetse akanatanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe, keretse bayimurekeye (bakamubabarira). N’iyo uwishwe akomoka mu bantu muhanganye ku rugamba, we akaba yari umwemera, icyo gihe uwishe agomba kubohora umucakara w’umwemera. Naho iyo akomoka mu bantu mufitanye amasezerano y’amahoro, icyo gihe (uwishe) atanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe akanabohora umucakara w’umwemera. Ariko utazagira ubushobozi (bwo kubohora umucakara), agomba gusiba amezi abiri akurikirana kugira ngo yicuze kuri Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَمَن يَقْتُلْ مُؤْمِنًا مُّتَعَمِّدًا فَجَزَآؤُهُۥ جَهَنَّمُ خَٰلِدًا فِيهَا وَغَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيْهِ وَلَعَنَهُۥ وَأَعَدَّ لَهُۥ عَذَابًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho uwica umwemera abigambiriye, igihano cye ni umuriro wa Jahanamu, azabamo ubuziraherezo; kandi Allah aramurakarira, akamuvuma ndetse yanamuteguriye ibihano bihambaye.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِذَا ضَرَبْتُمْ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ فَتَبَيَّنُوا۟ وَلَا تَقُولُوا۟ لِمَنْ أَلْقَىٰٓ إِلَيْكُمُ ٱلسَّلَٰمَ لَسْتَ مُؤْمِنًا تَبْتَغُونَ عَرَضَ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا فَعِندَ ٱللَّهِ مَغَانِمُ كَثِيرَةٌ كَذَٰلِكَ كُنتُم مِّن قَبْلُ فَمَنَّ ٱللَّهُ عَلَيْكُمْ فَتَبَيَّنُوٓا۟ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ari we wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti “Ntabwo uri umwemera”; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.

See all translations of this verse →

لَّا يَسْتَوِى ٱلْقَٰعِدُونَ مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ غَيْرُ أُو۟لِى ٱلضَّرَرِ وَٱلْمُجَٰهِدُونَ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ بِأَمْوَٰلِهِمْ وَأَنفُسِهِمْ فَضَّلَ ٱللَّهُ ٱلْمُجَٰهِدِينَ بِأَمْوَٰلِهِمْ وَأَنفُسِهِمْ عَلَى ٱلْقَٰعِدِينَ دَرَجَةً وَكُلًّا وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلْحُسْنَىٰ وَفَضَّلَ ٱللَّهُ ٱلْمُجَٰهِدِينَ عَلَى ٱلْقَٰعِدِينَ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBamwe mu bemera banze kujya ku rugamba badafite impamvu, ntibahwanye n’abaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Allah yahaye urwego rwisumbuye abaharanira inzira ye bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo, kurenza abanze kujya ku rugamba. Kandi buri wese (abajya ku rugamba n’abatajyayo bafite impamvu) Allah yabasezeranyije ibyiza, ariko abaharanira inzira ya Allah, yabahaye urwego rwisumbuye kurusha abatagiye ku rugamba, maze abahemba ibihembo bihambaye;

See all translations of this verse →

دَرَجَٰتٍ مِّنْهُ وَمَغْفِرَةً وَرَحْمَةً وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ari byo): inzego (z’ikirenga mu ijuru), imbabazi ndetse n’impuhwe bimuturutseho. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ تَوَفَّىٰهُمُ ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ ظَالِمِىٓ أَنفُسِهِمْ قَالُوا۟ فِيمَ كُنتُمْ قَالُوا۟ كُنَّا مُسْتَضْعَفِينَ فِى ٱلْأَرْضِ قَالُوٓا۟ أَلَمْ تَكُنْ أَرْضُ ٱللَّهِ وَٰسِعَةً فَتُهَاجِرُوا۟ فِيهَا فَأُو۟لَٰٓئِكَ مَأْوَىٰهُمْ جَهَنَّمُ وَسَآءَتْ مَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati “Mwari mu biki?” Bakabasubiza bati “Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi.” Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati “Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?” Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi,

See all translations of this verse →

إِلَّا ٱلْمُسْتَضْعَفِينَ مِنَ ٱلرِّجَالِ وَٱلنِّسَآءِ وَٱلْوِلْدَٰنِ لَا يَسْتَطِيعُونَ حِيلَةً وَلَا يَهْتَدُونَ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana badashoboye kwirwanaho cyangwa kuyoboka inzira (yo kwimuka).

See all translations of this verse →

فَأُو۟لَٰٓئِكَ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَعْفُوَ عَنْهُمْ وَكَانَ ٱللَّهُ عَفُوًّا غَفُورًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo Allah azabahanaguraho ibyaha, kandi Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Umunyembabazi.

See all translations of this verse →

وَمَن يُهَاجِرْ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ يَجِدْ فِى ٱلْأَرْضِ مُرَٰغَمًا كَثِيرًا وَسَعَةً وَمَن يَخْرُجْ مِنۢ بَيْتِهِۦ مُهَاجِرًا إِلَى ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ ثُمَّ يُدْرِكْهُ ٱلْمَوْتُ فَقَدْ وَقَعَ أَجْرُهُۥ عَلَى ٱللَّهِ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uzimuka kubera idini rya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha bihebuje, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَإِذَا ضَرَبْتُمْ فِى ٱلْأَرْضِ فَلَيْسَ عَلَيْكُمْ جُنَاحٌ أَن تَقْصُرُوا۟ مِنَ ٱلصَّلَوٰةِ إِنْ خِفْتُمْ أَن يَفْتِنَكُمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓا۟ إِنَّ ٱلْكَٰفِرِينَ كَانُوا۟ لَكُمْ عَدُوًّا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya iswala (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara.

See all translations of this verse →

وَإِذَا كُنتَ فِيهِمْ فَأَقَمْتَ لَهُمُ ٱلصَّلَوٰةَ فَلْتَقُمْ طَآئِفَةٌ مِّنْهُم مَّعَكَ وَلْيَأْخُذُوٓا۟ أَسْلِحَتَهُمْ فَإِذَا سَجَدُوا۟ فَلْيَكُونُوا۟ مِن وَرَآئِكُمْ وَلْتَأْتِ طَآئِفَةٌ أُخْرَىٰ لَمْ يُصَلُّوا۟ فَلْيُصَلُّوا۟ مَعَكَ وَلْيَأْخُذُوا۟ حِذْرَهُمْ وَأَسْلِحَتَهُمْ وَدَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَوْ تَغْفُلُونَ عَنْ أَسْلِحَتِكُمْ وَأَمْتِعَتِكُمْ فَيَمِيلُونَ عَلَيْكُم مَّيْلَةً وَٰحِدَةً وَلَا جُنَاحَ عَلَيْكُمْ إِن كَانَ بِكُمْ أَذًى مِّن مَّطَرٍ أَوْ كُنتُم مَّرْضَىٰٓ أَن تَضَعُوٓا۟ أَسْلِحَتَكُمْ وَخُذُوا۟ حِذْرَكُمْ إِنَّ ٱللَّهَ أَعَدَّ لِلْكَٰفِرِينَ عَذَابًا مُّهِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe (yewe Muhamadi) uzaba uri kumwe na bo (ku rugamba), ukabayobora mu iswala, icyo gihe itsinda rimwe muri bo rijye rihagararana na we mu iswala rinagumane intwaro zaryo. Nirimara kubama, rijye rijya inyuma yanyu mu birindiro, nuko haze irindi tsinda ritarasali naryo risali hamwe nawe, kandi ribe menge rinagumane intwaro zaryo.[1] Abahakanye bifuza ko mwarangara mukibagirwa intwaro zanyu n’imitwaro yanyu bakabagwa gitumo. Ariko nta kosa kuri mwe gushyira intwaro hasi igihe mufite imbogamizi z’imvura cyangwa murwaye, gusa mukaba menge. Mu by’ukuri, Allah yateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza.

See all translations of this verse →

فَإِذَا قَضَيْتُمُ ٱلصَّلَوٰةَ فَٱذْكُرُوا۟ ٱللَّهَ قِيَٰمًا وَقُعُودًا وَعَلَىٰ جُنُوبِكُمْ فَإِذَا ٱطْمَأْنَنتُمْ فَأَقِيمُوا۟ ٱلصَّلَوٰةَ إِنَّ ٱلصَّلَوٰةَ كَانَتْ عَلَى ٱلْمُؤْمِنِينَ كِتَٰبًا مَّوْقُوتًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNimurangiza gusali, mujye musingiza Allah muhagaze, mwicaye, munaryamye. Ariko mu gihe mutekanye, mujye muhozaho iswala (mu buryo busanzwe). Mu by’ukuri, iswala[1] ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe kigenwe.

See all translations of this verse →

وَلَا تَهِنُوا۟ فِى ٱبْتِغَآءِ ٱلْقَوْمِ إِن تَكُونُوا۟ تَأْلَمُونَ فَإِنَّهُمْ يَأْلَمُونَ كَمَا تَأْلَمُونَ وَتَرْجُونَ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا يَرْجُونَ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nkamwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

إِنَّآ أَنزَلْنَآ إِلَيْكَ ٱلْكِتَٰبَ بِٱلْحَقِّ لِتَحْكُمَ بَيْنَ ٱلنَّاسِ بِمَآ أَرَىٰكَ ٱللَّهُ وَلَا تَكُن لِّلْخَآئِنِينَ خَصِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, twaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, kugira ngo ukiranure abantu ukoresheje ibyo Allah yakwigishije, kandi ntukavuganire abahemu.

See all translations of this verse →

وَٱسْتَغْفِرِ ٱللَّهَ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnasabe Allah kukubabarira; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَلَا تُجَٰدِلْ عَنِ ٱلَّذِينَ يَخْتَانُونَ أَنفُسَهُمْ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ خَوَّانًا أَثِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntukavuganire ba bandi bihemukira ubwabo. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umuhemu, umunyabyaha.

See all translations of this verse →

يَسْتَخْفُونَ مِنَ ٱلنَّاسِ وَلَا يَسْتَخْفُونَ مِنَ ٱللَّهِ وَهُوَ مَعَهُمْ إِذْ يُبَيِّتُونَ مَا لَا يَرْضَىٰ مِنَ ٱلْقَوْلِ وَكَانَ ٱللَّهُ بِمَا يَعْمَلُونَ مُحِيطًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBihisha abantu (bagakora ibibi), ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora.

See all translations of this verse →

هَٰٓأَنتُمْ هَٰٓؤُلَآءِ جَٰدَلْتُمْ عَنْهُمْ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا فَمَن يُجَٰدِلُ ٱللَّهَ عَنْهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ أَم مَّن يَكُونُ عَلَيْهِمْ وَكِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationDore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi?

See all translations of this verse →

وَمَن يَعْمَلْ سُوٓءًا أَوْ يَظْلِمْ نَفْسَهُۥ ثُمَّ يَسْتَغْفِرِ ٱللَّهَ يَجِدِ ٱللَّهَ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ukoze ikibi cyangwa akihemukira, hanyuma agasaba imbabazi Allah, azasanga Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَمَن يَكْسِبْ إِثْمًا فَإِنَّمَا يَكْسِبُهُۥ عَلَىٰ نَفْسِهِۦ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ukoze icyaha aba akikoreye we ubwe (ingaruka zacyo ziba kuri we), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَمَن يَكْسِبْ خَطِيٓـَٔةً أَوْ إِثْمًا ثُمَّ يَرْمِ بِهِۦ بَرِيٓـًٔا فَقَدِ ٱحْتَمَلَ بُهْتَٰنًا وَإِثْمًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’ukoze igicumuro cyangwa icyaha hanyuma akakigereka ku mwere, rwose aba yikoreye ikinyoma gikomeye n’icyaha kigaragara.

See all translations of this verse →

وَلَوْلَا فَضْلُ ٱللَّهِ عَلَيْكَ وَرَحْمَتُهُۥ لَهَمَّت طَّآئِفَةٌ مِّنْهُمْ أَن يُضِلُّوكَ وَمَا يُضِلُّونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمْ وَمَا يَضُرُّونَكَ مِن شَىْءٍ وَأَنزَلَ ٱللَّهُ عَلَيْكَ ٱلْكِتَٰبَ وَٱلْحِكْمَةَ وَعَلَّمَكَ مَا لَمْ تَكُن تَعْلَمُ وَكَانَ فَضْلُ ٱللَّهِ عَلَيْكَ عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara ntawe bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye.

See all translations of this verse →

لَّا خَيْرَ فِى كَثِيرٍ مِّن نَّجْوَىٰهُمْ إِلَّا مَنْ أَمَرَ بِصَدَقَةٍ أَوْ مَعْرُوفٍ أَوْ إِصْلَٰحٍۭ بَيْنَ ٱلنَّاسِ وَمَن يَفْعَلْ ذَٰلِكَ ٱبْتِغَآءَ مَرْضَاتِ ٱللَّهِ فَسَوْفَ نُؤْتِيهِ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta cyiza na kimwe kiba muri byinshi mu biganiro byabo by’ibanga, keretse (ibiganiro) by’ubwiriza gutanga amaturo, gukora ibikorwa byiza cyangwa kunga abantu. N’uzakora ibyo agamije kwishimirwa na Allah, tuzamugororera ibihembo bihambaye.

See all translations of this verse →

وَمَن يُشَاقِقِ ٱلرَّسُولَ مِنۢ بَعْدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُ ٱلْهُدَىٰ وَيَتَّبِعْ غَيْرَ سَبِيلِ ٱلْمُؤْمِنِينَ نُوَلِّهِۦ مَا تَوَلَّىٰ وَنُصْلِهِۦ جَهَنَّمَ وَسَآءَتْ مَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uzanyuranya n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko umuyoboro w’ukuri umugaragariye, agakurikira inzira itari iy’abemera; tuzamurekera mu byo yahisemo, ndetse tumwinjize mu muriro wa Jahanamu, kandi ni ryo shyikiro ribi.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغْفِرُ أَن يُشْرَكَ بِهِۦ وَيَغْفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُ وَمَن يُشْرِكْ بِٱللَّهِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلَٰلًۢا بَعِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, Allah ntababarira (icyaha cyo) kumubangikanya, ahubwo ababarira ibitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah, rwose aba ayobye bikabije.

See all translations of this verse →

إِن يَدْعُونَ مِن دُونِهِۦٓ إِلَّآ إِنَٰثًا وَإِن يَدْعُونَ إِلَّا شَيْطَٰنًا مَّرِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Abasenga ibitari Allah) nta kindi basenga kitari ibigirwamana by’ibigore mu cyimbo cya (Allah), kandi nta n’ikindi basenga kitari Shitani wigometse,

See all translations of this verse →

لَّعَنَهُ ٱللَّهُ وَقَالَ لَأَتَّخِذَنَّ مِنْ عِبَادِكَ نَصِيبًا مَّفْرُوضًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah akaba yaramuvumye. Nuko (Shitani na we) aravuga ati “Rwose (ndahiye ko) nzagira bamwe mu bagaragu bawe nigarurira.”

See all translations of this verse →

وَلَأُضِلَّنَّهُمْ وَلَأُمَنِّيَنَّهُمْ وَلَـَٔامُرَنَّهُمْ فَلَيُبَتِّكُنَّ ءَاذَانَ ٱلْأَنْعَٰمِ وَلَـَٔامُرَنَّهُمْ فَلَيُغَيِّرُنَّ خَلْقَ ٱللَّهِ وَمَن يَتَّخِذِ ٱلشَّيْطَٰنَ وَلِيًّا مِّن دُونِ ٱللَّهِ فَقَدْ خَسِرَ خُسْرَانًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose nzabayobya, nzabizeza ibinyoma, kandi nzabategeka guca amatwi y’amatungo,[1] nzanabategeka guhindura kamere ndemano y’ibiremwa bya Allah. Kandi uzagira Shitani inshuti aretse Allah, azaba agize igihombo kigaragara.

See all translations of this verse →

يَعِدُهُمْ وَيُمَنِّيهِمْ وَمَا يَعِدُهُمُ ٱلشَّيْطَٰنُ إِلَّا غُرُورًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Shitani) abasezeranya (ibinyoma), akanabizeza (ibyo batazabona). Kandi nta cyo Shitani abizeza kitari ibishuko;

See all translations of this verse →

أُو۟لَٰٓئِكَ مَأْوَىٰهُمْ جَهَنَّمُ وَلَا يَجِدُونَ عَنْهَا مَحِيصًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi ntibazabona aho bawuhungira.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَنُدْخِلُهُمْ جَنَّٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا وَعْدَ ٱللَّهِ حَقًّا وَمَنْ أَصْدَقُ مِنَ ٱللَّهِ قِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah?

See all translations of this verse →

لَّيْسَ بِأَمَانِيِّكُمْ وَلَآ أَمَانِىِّ أَهْلِ ٱلْكِتَٰبِ مَن يَعْمَلْ سُوٓءًا يُجْزَ بِهِۦ وَلَا يَجِدْ لَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيًّا وَلَا نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Kwinjizwa mu ijuru) ntibizaba ku bw’ibyifuzo byanyu cyangwa ku bw’ibyifuzo by’abahawe igitabo. Uzakora ikibi azagihanirwa kandi ntazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.

See all translations of this verse →

وَمَن يَعْمَلْ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِن ذَكَرٍ أَوْ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَأُو۟لَٰٓئِكَ يَدْخُلُونَ ٱلْجَنَّةَ وَلَا يُظْلَمُونَ نَقِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’uzakora ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazigera bahuguzwa habe n’iyo byaba ikingana n’intimatima.

See all translations of this verse →

وَمَنْ أَحْسَنُ دِينًا مِّمَّنْ أَسْلَمَ وَجْهَهُۥ لِلَّهِ وَهُوَ مُحْسِنٌ وَٱتَّبَعَ مِلَّةَ إِبْرَٰهِيمَ حَنِيفًا وَٱتَّخَذَ ٱللَّهُ إِبْرَٰهِيمَ خَلِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNi nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’ukora ibyiza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara!

See all translations of this verse →

وَلِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَىْءٍ مُّحِيطًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah; ndetse Allah azi neza buri kintu.

See all translations of this verse →

وَيَسْتَفْتُونَكَ فِى ٱلنِّسَآءِ قُلِ ٱللَّهُ يُفْتِيكُمْ فِيهِنَّ وَمَا يُتْلَىٰ عَلَيْكُمْ فِى ٱلْكِتَٰبِ فِى يَتَٰمَى ٱلنِّسَآءِ ٱلَّٰتِى لَا تُؤْتُونَهُنَّ مَا كُتِبَ لَهُنَّ وَتَرْغَبُونَ أَن تَنكِحُوهُنَّ وَٱلْمُسْتَضْعَفِينَ مِنَ ٱلْوِلْدَٰنِ وَأَن تَقُومُوا۟ لِلْيَتَٰمَىٰ بِٱلْقِسْطِ وَمَا تَفْعَلُوا۟ مِنْ خَيْرٍ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِهِۦ عَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti “Allah abaciriye iteka ku birebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’imfubyi ba bandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (arabasobanurira) ibijyanye n’abana (bakiri bato) b’abanyantege nke ndetse no kugirira ubutabera imfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje.

See all translations of this verse →

وَإِنِ ٱمْرَأَةٌ خَافَتْ مِنۢ بَعْلِهَا نُشُوزًا أَوْ إِعْرَاضًا فَلَا جُنَاحَ عَلَيْهِمَآ أَن يُصْلِحَا بَيْنَهُمَا صُلْحًا وَٱلصُّلْحُ خَيْرٌ وَأُحْضِرَتِ ٱلْأَنفُسُ ٱلشُّحَّ وَإِن تُحْسِنُوا۟ وَتَتَّقُوا۟ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora.

See all translations of this verse →

وَلَن تَسْتَطِيعُوٓا۟ أَن تَعْدِلُوا۟ بَيْنَ ٱلنِّسَآءِ وَلَوْ حَرَصْتُمْ فَلَا تَمِيلُوا۟ كُلَّ ٱلْمَيْلِ فَتَذَرُوهَا كَٱلْمُعَلَّقَةِ وَإِن تُصْلِحُوا۟ وَتَتَّقُوا۟ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika. Bityo, ntimuzabogamire cyane (kuri umwe muri bo, mumugenera igihe kinini n’amafunguro arenze) mugasiga abandi ari nka ba nyirantabwa. Kandi nimutunganya ibikorwa byanyu (mubagirira ubutabera) mukanatinya Allah, mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

وَإِن يَتَفَرَّقَا يُغْنِ ٱللَّهُ كُلًّا مِّن سَعَتِهِۦ وَكَانَ ٱللَّهُ وَٰسِعًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko (abashakanye) nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَلِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَلَقَدْ وَصَّيْنَا ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْكِتَٰبَ مِن قَبْلِكُمْ وَإِيَّاكُمْ أَنِ ٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَإِن تَكْفُرُوا۟ فَإِنَّ لِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَكَانَ ٱللَّهُ غَنِيًّا حَمِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIbiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twategetse abahawe Igitabo mbere yanyu ndetse namwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa bihebuje.

See all translations of this verse →

وَلِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Ndetse Allah arahagije kuba Umurinzi.

See all translations of this verse →

إِن يَشَأْ يُذْهِبْكُمْ أَيُّهَا ٱلنَّاسُ وَيَأْتِ بِـَٔاخَرِينَ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ ذَٰلِكَ قَدِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAramutse abishatse yabakuraho, yemwe bantu, maze akazana abandi. Kandi ibyo Allah arabishoboye.

See all translations of this verse →

مَّن كَانَ يُرِيدُ ثَوَابَ ٱلدُّنْيَا فَعِندَ ٱللَّهِ ثَوَابُ ٱلدُّنْيَا وَٱلْـَٔاخِرَةِ وَكَانَ ٱللَّهُ سَمِيعًۢا بَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUshaka ibihembo byo ku isi, (azirikane ko) mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo by’isi n’imperuka. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ كُونُوا۟ قَوَّٰمِينَ بِٱلْقِسْطِ شُهَدَآءَ لِلَّهِ وَلَوْ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمْ أَوِ ٱلْوَٰلِدَيْنِ وَٱلْأَقْرَبِينَ إِن يَكُنْ غَنِيًّا أَوْ فَقِيرًا فَٱللَّهُ أَوْلَىٰ بِهِمَا فَلَا تَتَّبِعُوا۟ ٱلْهَوَىٰٓ أَن تَعْدِلُوا۟ وَإِن تَلْوُۥٓا۟ أَوْ تُعْرِضُوا۟ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Mube abahagararizi b’ubutabera, abatangabuhamya kubera Allah, kabone n’ubwo mwaba mwishinja ubwanyu, mushinja ababyeyi cyangwa abo mufitanye isano. N’ubwo (utangwaho ubuhamya) yaba ari umukungu cyangwa umukene (ntimuzagire uwo mubera), Allah ni We w’ibanze kuri bo bombi. Bityo ntimuzakurikire irari ngo ribabuze kugira ubutabera; kandi nimutanga ubuhamya bw’ikinyoma cyangwa mukirengagiza (ukuri), mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ ءَامِنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلْكِتَٰبِ ٱلَّذِى نَزَّلَ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَٱلْكِتَٰبِ ٱلَّذِىٓ أَنزَلَ مِن قَبْلُ وَمَن يَكْفُرْ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلَٰلًۢا بَعِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ثُمَّ كَفَرُوا۟ ثُمَّ ءَامَنُوا۟ ثُمَّ كَفَرُوا۟ ثُمَّ ٱزْدَادُوا۟ كُفْرًا لَّمْ يَكُنِ ٱللَّهُ لِيَغْفِرَ لَهُمْ وَلَا لِيَهْدِيَهُمْ سَبِيلًۢا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bemeye hanyuma bagahakana, maze bakongera bakemera nanone bakongera bagahakana, hanyuma bakarushaho kongera ubuhakanyi, Allah ntabwo azabababarira kandi nta n’ubwo azabayobora inzira (itunganye).

See all translations of this verse →

بَشِّرِ ٱلْمُنَٰفِقِينَ بِأَنَّ لَهُمْ عَذَابًا أَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationGeza inkuru ku ndyarya y’uko zizahanishwa ibihano bibabaza,

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ يَتَّخِذُونَ ٱلْكَٰفِرِينَ أَوْلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلْمُؤْمِنِينَ أَيَبْتَغُونَ عِندَهُمُ ٱلْعِزَّةَ فَإِنَّ ٱلْعِزَّةَ لِلَّهِ جَمِيعًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi bagira abahakanyi inshuti baretse abemera, ese baba babashakaho igitinyiro? Mu by’ukuri, icyubahiro cyose ni icya Allah.

See all translations of this verse →

وَقَدْ نَزَّلَ عَلَيْكُمْ فِى ٱلْكِتَٰبِ أَنْ إِذَا سَمِعْتُمْ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ يُكْفَرُ بِهَا وَيُسْتَهْزَأُ بِهَا فَلَا تَقْعُدُوا۟ مَعَهُمْ حَتَّىٰ يَخُوضُوا۟ فِى حَدِيثٍ غَيْرِهِۦٓ إِنَّكُمْ إِذًا مِّثْلُهُمْ إِنَّ ٱللَّهَ جَامِعُ ٱلْمُنَٰفِقِينَ وَٱلْكَٰفِرِينَ فِى جَهَنَّمَ جَمِيعًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu.

See all translations of this verse →

ٱلَّذِينَ يَتَرَبَّصُونَ بِكُمْ فَإِن كَانَ لَكُمْ فَتْحٌ مِّنَ ٱللَّهِ قَالُوٓا۟ أَلَمْ نَكُن مَّعَكُمْ وَإِن كَانَ لِلْكَٰفِرِينَ نَصِيبٌ قَالُوٓا۟ أَلَمْ نَسْتَحْوِذْ عَلَيْكُمْ وَنَمْنَعْكُم مِّنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ فَٱللَّهُ يَحْكُمُ بَيْنَكُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ وَلَن يَجْعَلَ ٱللَّهُ لِلْكَٰفِرِينَ عَلَى ٱلْمُؤْمِنِينَ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBa bandi (indyarya) babatega iminsi, maze mwagira intsinzi iturutse kwa Allah, bakavuga bati “Ese ntitwari kumwe namwe?” Nyamara iyo abahakanyi batsinze barababwira bati “Ese ntitwabateye ingabo mu bitugu (tukabakingira ikibaba) tukanabarinda abemera?” Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka, kandi Allah ntazigera aha abahakanyi ubushobozi bwo gutsinda abemera.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُنَٰفِقِينَ يُخَٰدِعُونَ ٱللَّهَ وَهُوَ خَٰدِعُهُمْ وَإِذَا قَامُوٓا۟ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ قَامُوا۟ كُسَالَىٰ يُرَآءُونَ ٱلنَّاسَ وَلَا يَذْكُرُونَ ٱللَّهَ إِلَّا قَلِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko We akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusali, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake.

See all translations of this verse →

مُّذَبْذَبِينَ بَيْنَ ذَٰلِكَ لَآ إِلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ وَلَآ إِلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ وَمَن يُضْلِلِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaba bahuzagurika hagati aho (hagati y’Abayisilamu n’abahakanyi); ntibabe muri aba cyangwa muri bariya. Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَا تَتَّخِذُوا۟ ٱلْكَٰفِرِينَ أَوْلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلْمُؤْمِنِينَ أَتُرِيدُونَ أَن تَجْعَلُوا۟ لِلَّهِ عَلَيْكُمْ سُلْطَٰنًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)?

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلْمُنَٰفِقِينَ فِى ٱلدَّرْكِ ٱلْأَسْفَلِ مِنَ ٱلنَّارِ وَلَن تَجِدَ لَهُمْ نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi.

See all translations of this verse →

إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُوا۟ وَأَصْلَحُوا۟ وَٱعْتَصَمُوا۟ بِٱللَّهِ وَأَخْلَصُوا۟ دِينَهُمْ لِلَّهِ فَأُو۟لَٰٓئِكَ مَعَ ٱلْمُؤْمِنِينَ وَسَوْفَ يُؤْتِ ٱللَّهُ ٱلْمُؤْمِنِينَ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse ba bandi bicujije bagakora ibikorwa bitunganye, bagafatana urunana ku idini rya Allah, kandi bagatunganya idini ryabo kubera Allah, abo bazaba bari kumwe n’abemera. Rwose Allah azahemba abemeramana ibihembo bihambaye.

See all translations of this verse →

مَّا يَفْعَلُ ٱللَّهُ بِعَذَابِكُمْ إِن شَكَرْتُمْ وَءَامَنتُمْ وَكَانَ ٱللَّهُ شَاكِرًا عَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse Allah byamwungura iki kubahana, igihe mumushimira mukanamwemera? Kandi Allah ni Ushima (abagaragu be), Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

لَّا يُحِبُّ ٱللَّهُ ٱلْجَهْرَ بِٱلسُّوٓءِ مِنَ ٱلْقَوْلِ إِلَّا مَن ظُلِمَ وَكَانَ ٱللَّهُ سَمِيعًا عَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAllah ntakunda (ko umuntu) yigamba ibibi yakoze mu ruhame, uretse uwarenganyijwe (ushobora kuvuga ibibi by’uwamurenganyije). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

See all translations of this verse →

إِن تُبْدُوا۟ خَيْرًا أَوْ تُخْفُوهُ أَوْ تَعْفُوا۟ عَن سُوٓءٍ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَفُوًّا قَدِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMwashyira icyiza ahagaragara cyangwa mukagihisha, cyangwa se mukababarira ikibi; mu by’ukuri, Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Ushobora byose.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكْفُرُونَ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَيُرِيدُونَ أَن يُفَرِّقُوا۟ بَيْنَ ٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَيَقُولُونَ نُؤْمِنُ بِبَعْضٍ وَنَكْفُرُ بِبَعْضٍ وَيُرِيدُونَ أَن يَتَّخِذُوا۟ بَيْنَ ذَٰلِكَ سَبِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bahakana Allah n’Intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’Intumwa ze, bavuga bati “Twemera zimwe tugahakana izindi”, bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)

See all translations of this verse →

أُو۟لَٰٓئِكَ هُمُ ٱلْكَٰفِرُونَ حَقًّا وَأَعْتَدْنَا لِلْكَٰفِرِينَ عَذَابًا مُّهِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbo ni bo bahakanyi nyabo, kandi twateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza.

See all translations of this verse →

وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَلَمْ يُفَرِّقُوا۟ بَيْنَ أَحَدٍ مِّنْهُمْ أُو۟لَٰٓئِكَ سَوْفَ يُؤْتِيهِمْ أُجُورَهُمْ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورًا رَّحِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ze, ntibagire iyo barobanura muri zo, abo (Allah) azabaha ibihembo byabo, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

See all translations of this verse →

يَسْـَٔلُكَ أَهْلُ ٱلْكِتَٰبِ أَن تُنَزِّلَ عَلَيْهِمْ كِتَٰبًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَقَدْ سَأَلُوا۟ مُوسَىٰٓ أَكْبَرَ مِن ذَٰلِكَ فَقَالُوٓا۟ أَرِنَا ٱللَّهَ جَهْرَةً فَأَخَذَتْهُمُ ٱلصَّٰعِقَةُ بِظُلْمِهِمْ ثُمَّ ٱتَّخَذُوا۟ ٱلْعِجْلَ مِنۢ بَعْدِ مَا جَآءَتْهُمُ ٱلْبَيِّنَٰتُ فَعَفَوْنَا عَن ذَٰلِكَ وَءَاتَيْنَا مُوسَىٰ سُلْطَٰنًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAbahawe igitabo (Abayahudi) bagusaba ko ubamanurira igitabo giturutse mu ijuru. Mu by’ukuri, basabye Musa ibirenze ibyo, ubwo bamubwiraga bati “Twereke Allah imbona nkubone”, maze bagahita bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba kubera guhakana kwabo. Nuko bigirira akamasa (ikigirwamana) nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Ariko ibyo twarabibababariye. Twanahaye Musa ibimenyetso bigaragara.

See all translations of this verse →

وَرَفَعْنَا فَوْقَهُمُ ٱلطُّورَ بِمِيثَٰقِهِمْ وَقُلْنَا لَهُمُ ٱدْخُلُوا۟ ٱلْبَابَ سُجَّدًا وَقُلْنَا لَهُمْ لَا تَعْدُوا۟ فِى ٱلسَّبْتِ وَأَخَذْنَا مِنْهُم مِّيثَٰقًا غَلِيظًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTuzamura hejuru yabo umusozi wa Twuur (wa Sinayi) kubera (kurenga ku) isezerano ryabo rikomeye. Turababwira tuti “Nimwinjire mu marembo (ya Yeruzalemu) mwicishije bugufi, turanababwira tuti “Ntimuzarengere isabato.” Kandi twagiranye na bo isezerano rikomeye (ariko ntibaryubahiriza).

See all translations of this verse →

فَبِمَا نَقْضِهِم مِّيثَٰقَهُمْ وَكُفْرِهِم بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَقَتْلِهِمُ ٱلْأَنۢبِيَآءَ بِغَيْرِ حَقٍّ وَقَوْلِهِمْ قُلُوبُنَا غُلْفٌۢ بَلْ طَبَعَ ٱللَّهُ عَلَيْهَا بِكُفْرِهِمْ فَلَا يُؤْمِنُونَ إِلَّا قَلِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Ndetse twarabavumye) kubera kwica kwabo isezerano rikomeye, guhakana amagambo ya Allah, kwica abahanuzi babarenganyije ndetse no kuvuga bati “Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva).” Ahubwo Allah yarayidanangiye kubera ubuhakanyi bwabo, bityo ntibemera uretse gake.

See all translations of this verse →

وَبِكُفْرِهِمْ وَقَوْلِهِمْ عَلَىٰ مَرْيَمَ بُهْتَٰنًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (twarabavumye) kubera ubuhakanyi bwabo n’imvugo yabo yuje ikinyoma gihambaye bagiriye Mariyamu (bamushinja ubusambanyi).

See all translations of this verse →

وَقَوْلِهِمْ إِنَّا قَتَلْنَا ٱلْمَسِيحَ عِيسَى ٱبْنَ مَرْيَمَ رَسُولَ ٱللَّهِ وَمَا قَتَلُوهُ وَمَا صَلَبُوهُ وَلَٰكِن شُبِّهَ لَهُمْ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ ٱخْتَلَفُوا۟ فِيهِ لَفِى شَكٍّ مِّنْهُ مَا لَهُم بِهِۦ مِنْ عِلْمٍ إِلَّا ٱتِّبَاعَ ٱلظَّنِّ وَمَا قَتَلُوهُ يَقِينًۢا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo ku bw’imvugo yabo igira iti “Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah.” Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri ba bandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa na we). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe.

See all translations of this verse →

بَل رَّفَعَهُ ٱللَّهُ إِلَيْهِ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAhubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

وَإِن مِّنْ أَهْلِ ٱلْكِتَٰبِ إِلَّا لَيُؤْمِنَنَّ بِهِۦ قَبْلَ مَوْتِهِۦ وَيَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ يَكُونُ عَلَيْهِمْ شَهِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe.[1] Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo.

See all translations of this verse →

فَبِظُلْمٍ مِّنَ ٱلَّذِينَ هَادُوا۟ حَرَّمْنَا عَلَيْهِمْ طَيِّبَٰتٍ أُحِلَّتْ لَهُمْ وَبِصَدِّهِمْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ كَثِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKubera ibikorwa bibi by’Abayahudi no gukumira (abantu) cyane kugana inzira ya Allah, twabaziririje ibyiza (mu biribwa) byari bibaziruriwe.

See all translations of this verse →

وَأَخْذِهِمُ ٱلرِّبَوٰا۟ وَقَدْ نُهُوا۟ عَنْهُ وَأَكْلِهِمْ أَمْوَٰلَ ٱلنَّاسِ بِٱلْبَٰطِلِ وَأَعْتَدْنَا لِلْكَٰفِرِينَ مِنْهُمْ عَذَابًا أَلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo kwakira Riba[1] kwabo kandi barayibujijwe, ndetse no kurya imitungo y’abantu kwabo mu buriganya. Kandi abahakanyi muri bo twabateguriye ibihano bibabaza.

See all translations of this verse →

لَّٰكِنِ ٱلرَّٰسِخُونَ فِى ٱلْعِلْمِ مِنْهُمْ وَٱلْمُؤْمِنُونَ يُؤْمِنُونَ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيْكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبْلِكَ وَٱلْمُقِيمِينَ ٱلصَّلَوٰةَ وَٱلْمُؤْتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱلْمُؤْمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ أُو۟لَٰٓئِكَ سَنُؤْتِيهِمْ أَجْرًا عَظِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyakora abacengeye mu bumenyi muri bo n’abemera; bemera ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe; bagahozaho iswala,[1] abatanga amaturo, ndetse n’abemera Allah n’umunsi w’imperuka; abo tuzabahemba ibihembo bihambaye.

See all translations of this verse →

إِنَّآ أَوْحَيْنَآ إِلَيْكَ كَمَآ أَوْحَيْنَآ إِلَىٰ نُوحٍ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ مِنۢ بَعْدِهِۦ وَأَوْحَيْنَآ إِلَىٰٓ إِبْرَٰهِيمَ وَإِسْمَٰعِيلَ وَإِسْحَٰقَ وَيَعْقُوبَ وَٱلْأَسْبَاطِ وَعِيسَىٰ وَأَيُّوبَ وَيُونُسَ وَهَٰرُونَ وَسُلَيْمَٰنَ وَءَاتَيْنَا دَاوُۥدَ زَبُورًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri, twaguhishuriye (ubutumwa) nk’uko twahishuriye Nuhu (Nowa) n’abahanuzi baje nyuma ye, twanahishuriye Ibrahim (Aburahamu), Ismail (Ishimayeli), Is’haq (Isaka), Yaqub (Yakobo) n’urubyaro rwe, Issa (Yesu), Ayub (Yobu), Yunus (Yonasi), Haruna (Aroni) na Sulaiman (Salomoni); naho Dawud (Dawudi) twamuhaye Zaburi.

See all translations of this verse →

وَرُسُلًا قَدْ قَصَصْنَٰهُمْ عَلَيْكَ مِن قَبْلُ وَرُسُلًا لَّمْ نَقْصُصْهُمْ عَلَيْكَ وَكَلَّمَ ٱللَّهُ مُوسَىٰ تَكْلِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (twohereje) Intumwa twakubwiye ibyazo mbere (y’ihishurwa ry’uyu murongo), hakaba n’Intumwa tutakubwiye ibyazo. Kandi Allah yavugishije Musa mu buryo butaziguye.

See all translations of this verse →

رُّسُلًا مُّبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ لِئَلَّا يَكُونَ لِلنَّاسِ عَلَى ٱللَّهِ حُجَّةٌۢ بَعْدَ ٱلرُّسُلِ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIzo ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza Intumwa. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

لَّٰكِنِ ٱللَّهُ يَشْهَدُ بِمَآ أَنزَلَ إِلَيْكَ أَنزَلَهُۥ بِعِلْمِهِۦ وَٱلْمَلَٰٓئِكَةُ يَشْهَدُونَ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationAriko (nibaguhakana yewe Muhamadi), Allah ahamya ibyo yaguhishuriye; yabihishuye (bishingiye) ku bumenyi bwe ndetse n’abamalayika bahamya (ukuri kwabyo). Kandi Allah arahagije kuba Umuhamya.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَصَدُّوا۟ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ قَدْ ضَلُّوا۟ ضَلَٰلًۢا بَعِيدًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kugana) inzira ya Allah, rwose bayobye bikabije.

See all translations of this verse →

إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَظَلَمُوا۟ لَمْ يَكُنِ ٱللَّهُ لِيَغْفِرَ لَهُمْ وَلَا لِيَهْدِيَهُمْ طَرِيقًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakora ibidatunganye, Allah ntazabababarira kandi ntazabayobora inzira itunganye.

See all translations of this verse →

إِلَّا طَرِيقَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUretse (kubayobora) inzira yo mu muriro wa Jahanamu, bazabamo ubuziraherezo; kandi ibyo kuri Allah biroroshye.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدْ جَآءَكُمُ ٱلرَّسُولُ بِٱلْحَقِّ مِن رَّبِّكُمْ فَـَٔامِنُوا۟ خَيْرًا لَّكُمْ وَإِن تَكْفُرُوا۟ فَإِنَّ لِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَهْلَ ٱلْكِتَٰبِ لَا تَغْلُوا۟ فِى دِينِكُمْ وَلَا تَقُولُوا۟ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلْحَقَّ إِنَّمَا ٱلْمَسِيحُ عِيسَى ٱبْنُ مَرْيَمَ رَسُولُ ٱللَّهِ وَكَلِمَتُهُۥٓ أَلْقَىٰهَآ إِلَىٰ مَرْيَمَ وَرُوحٌ مِّنْهُ فَـَٔامِنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَلَا تَقُولُوا۟ ثَلَٰثَةٌ ٱنتَهُوا۟ خَيْرًا لَّكُمْ إِنَّمَا ٱللَّهُ إِلَٰهٌ وَٰحِدٌ سُبْحَٰنَهُۥٓ أَن يَكُونَ لَهُۥ وَلَدٌ لَّهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abahawe igitabo (Abanaswara)![1] Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge kuri Allah ibitari ukuri. Mu by’ukuri, Mesiya Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye[2] yohereje muri Mariyamu ndetse na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ze kandi ntimukavuge “Ubutatu!” Musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.

See all translations of this verse →

لَّن يَسْتَنكِفَ ٱلْمَسِيحُ أَن يَكُونَ عَبْدًا لِّلَّهِ وَلَا ٱلْمَلَٰٓئِكَةُ ٱلْمُقَرَّبُونَ وَمَن يَسْتَنكِفْ عَنْ عِبَادَتِهِۦ وَيَسْتَكْبِرْ فَسَيَحْشُرُهُمْ إِلَيْهِ جَمِيعًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMesiya (Yesu mwene Mariya) n’abamalayika b’ibyegera (bya Allah) ntibaterwa isoni no kuba abagaragu ba Allah. Kandi uzaterwa isoni no kumugaragira akanibona, bose azabakusanyiriza iwe (abacire urubanza).

See all translations of this verse →

فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَيُوَفِّيهِمْ أُجُورَهُمْ وَيَزِيدُهُم مِّن فَضْلِهِۦ وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱسْتَنكَفُوا۟ وَٱسْتَكْبَرُوا۟ فَيُعَذِّبُهُمْ عَذَابًا أَلِيمًا وَلَا يَجِدُونَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيًّا وَلَا نَصِيرًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, azabagororera ingororano zabo zuzuye, anabongerere mu ngabire ze. Ariko ba bandi banze kumugaragira bakanibona, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza. Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.

See all translations of this verse →

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدْ جَآءَكُم بُرْهَٰنٌ مِّن رَّبِّكُمْ وَأَنزَلْنَآ إِلَيْكُمْ نُورًا مُّبِينًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an).

See all translations of this verse →

فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِٱللَّهِ وَٱعْتَصَمُوا۟ بِهِۦ فَسَيُدْخِلُهُمْ فِى رَحْمَةٍ مِّنْهُ وَفَضْلٍ وَيَهْدِيهِمْ إِلَيْهِ صِرَٰطًا مُّسْتَقِيمًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBityo ba bandi bemeye Allah bagafatana urunana kuri We (bamugandukira), azabinjiza mu mpuhwe n’ingabire bye, kandi abayobore iwe mu nzira igororotse.

See all translations of this verse →

يَسْتَفْتُونَكَ قُلِ ٱللَّهُ يُفْتِيكُمْ فِى ٱلْكَلَٰلَةِ إِنِ ٱمْرُؤٌا۟ هَلَكَ لَيْسَ لَهُۥ وَلَدٌ وَلَهُۥٓ أُخْتٌ فَلَهَا نِصْفُ مَا تَرَكَ وَهُوَ يَرِثُهَآ إِن لَّمْ يَكُن لَّهَا وَلَدٌ فَإِن كَانَتَا ٱثْنَتَيْنِ فَلَهُمَا ٱلثُّلُثَانِ مِمَّا تَرَكَ وَإِن كَانُوٓا۟ إِخْوَةً رِّجَالًا وَنِسَآءً فَلِلذَّكَرِ مِثْلُ حَظِّ ٱلْأُنثَيَيْنِ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمْ أَن تَضِلُّوا۟ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمٌۢ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaragusobanuza (yewe Muhamadi ku bijyanye n’amategeko y’izungura). Vuga uti “Allah aciye iteka ku byerekeye inshike; igihe umuntu apfuye adasize umwana (cyangwa se umubyeyi), ariko asize mushiki we, ahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo yasize. Iyo (uwapfuye) yari umugore kandi akaba nta mwana asize, musaza we aramuzungura. Naho iyo (bashiki be) ari babiri (cyangwa barenzeho), bahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo yasize. Baba ari abavandimwe b’igitsina gabo na gore; icyo gihe umuhungu ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri.” (Uko ni ko) Allah abasobanurira (amategeko ye) kugira ngo mutayoba. Kandi Allah ni Umumenyi wa buri kintu.

See all translations of this verse →

Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70