يَٰٓأَهْلَ ٱلْكِتَٰبِ لَا تَغْلُوا۟ فِى دِينِكُمْ وَلَا تَقُولُوا۟ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلْحَقَّ إِنَّمَا ٱلْمَسِيحُ عِيسَى ٱبْنُ مَرْيَمَ رَسُولُ ٱللَّهِ وَكَلِمَتُهُۥٓ أَلْقَىٰهَآ إِلَىٰ مَرْيَمَ وَرُوحٌ مِّنْهُ فَـَٔامِنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَلَا تَقُولُوا۟ ثَلَٰثَةٌ ٱنتَهُوا۟ خَيْرًا لَّكُمْ إِنَّمَا ٱللَّهُ إِلَٰهٌ وَٰحِدٌ سُبْحَٰنَهُۥٓ أَن يَكُونَ لَهُۥ وَلَدٌ لَّهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abahawe igitabo (Abanaswara)![1] Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge kuri Allah ibitari ukuri. Mu by’ukuri, Mesiya Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye[2] yohereje muri Mariyamu ndetse na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ze kandi ntimukavuge “Ubutatu!” Musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.