يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ ءَامِنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلْكِتَٰبِ ٱلَّذِى نَزَّلَ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَٱلْكِتَٰبِ ٱلَّذِىٓ أَنزَلَ مِن قَبْلُ وَمَن يَكْفُرْ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلَٰلًۢا بَعِيدًا
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije.