لَّيْسَ عَلَيْكَ هُدَىٰهُمْ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَهْدِى مَن يَشَآءُ وَمَا تُنفِقُوا۟ مِنْ خَيْرٍ فَلِأَنفُسِكُمْ وَمَا تُنفِقُونَ إِلَّا ٱبْتِغَآءَ وَجْهِ ٱللَّهِ وَمَا تُنفِقُوا۟ مِنْ خَيْرٍ يُوَفَّ إِلَيْكُمْ وَأَنتُمْ لَا تُظْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Yewe Muhamadi) ntushinzwe ukuyoboka kwabo. Ahubwo Allah ayobora uwo ashaka (mu idini rya Isilamu). N’ibyo muzatanga mu byiza ni mwe muzaba mwikorera; n’ibyo mutanze nta kindi muba mugamije uretse kwishimirwa na Allah, kandi ibyiza mutanze muzabigororerwa byuzuye, ndetse ntimuzahuguzwa.